• 25/01/2020 1:49 52

Episode 66: Ryan ahuye na Cedro amubwira ibye, amenya amakuru ya Sabine

Muri ako kanya umujinya wabaye wose mpaguruka vuba, nsingira Elysie mufata mu ishingu ntangira kumubaza cyane ibya Sabine yambwiraga kwibagirwa, namenye neza ko afite amakuru ye,

Njyewe-“Elysie! Nta gushidikanya uzi aho Sabine ari….mbwira, Sabine ari hehe?”

Elysie-“Ndekura! Ndekura Ryan!”

Njyewe-“Nkurekura nkurekura iki? Mbwira aho Sabine, wowe na so na nyoko muri abagome, mwanyimuye ku musozi w’ ibyishimo mba impunzi y’ urukundo, mungira imbohe y’ amahitamo uyanyu,

Mwanyeretse ibyiza ntakwiye, munsezeranya gutunga byose ntavunitse ariko nkibagirwa uwo nakunze, mwaribeshye, sinteze gutuza amarangamutima ampatira gusanga Sabine kabone niyo yaba ari munda y’isi”

Muri akoanya ngifashe Elysie mu ishingu naramwitegereje, ndeba indoro yandebaga, ntiyigeze ashaka kundwanya, ni ibintu byari bimbayeho bwa mbere mu buzima, nagize ubwoba ndamurekuza, ahita ava aho aragenda ndicara nubika umutwe mu buganza.

Nongeye kwibuka mama ambwira ko umujinya ari umukobanyi mubi uza nyuma ya byose, nongeye kwibuka Elysie ambwira ko nawe byose atari we, nagize ikiniga atemba ajya munda.

Nyuma y’ akanya katari gato, umutima warampatirije, mva aho nari ndi nsanga Elysie mu cyumba, nasanze ari kurira ndetse yanahogoye.

Nicaye impande ye nkomeza kumwitegereza, ngize ngo ndambure ukuboko mukoreho aranyiyaka ndatuza, nkomeza kumwitegereza…

Nabumbuye umunwa ndamubwira,

Njyewe-“Elysie! Mbabarira!”

Nasabye imbabazi Elysie kuko gusaba imbabazi ari impano nagabiwe ku buntu nagombaga kudahisha, narayikoresheje ngo nigorore n umutima washatse gutegeka umubiri kurwana ngo byibure menye aho Sabine ari.

Elysie n’ agahinda kenshi yaratuje maze arambwira,

Elysie-“Ryan! Ndeba nanjye ndi umuntu nk’ abandi! Nkoraho nanjye mfite umubiri, kuki wahitamo kumbabaza ngo ukunde unyereke ko ntacyo mvuze kuko havutse Sabine?”

Nabuze icyo nsubiza nkomeza guceceka, kumureba mu maso byarananiye nkomeza kubika umutwe,

Elysie-“Iyaba yenda wamenyaga ko nta muntu uruta undi, wakamenye impamvu ari wowe nahisemo ngo iki gikombe ntikikurenge”

Njyewe-“Mbabarira Elysie!”

Elysie-“Oya kunsaba imbabazi ntibivuze ikindi,nejo wazisaba kandi ntegetswe kutazikwima, ahubwo nabonye icyo gukora, aho kugira ngo mbeho nsa n’ umugome w’ umuhemu imbere yawe, ngiye kukureka izina Elysie risibangane mu mateka ya muntu, ubundi ubone amahoro wifuza”

Njyewe-“Oooya …oya Elysie! Mbabarira rwose urisubize aho urikuye…”

Elysie-“Ryan! Ntakindi nakora, niba udashobora kwemera kunkunda kuko ngukunda, ntunkunde kuko mbikwiye nkwiye iki?”

Njyewe-“Ukwiye gukundwa rwose Elysie! Mbabarira nicyo cyari kinzanye aha, ndeba mu maso nkubwire ndakwinginze”

Elysie yaratuje aranyitegereza ako kanya telephone yanjye iba irasonnye, ntabwo nahise menya umpamagaye.

Nakanze yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Nahise numva ijwi ry’ umusore ariko sinamenya uwo ari we, nashatse gukupa kuko nibwiraga ko yenda yaba ari Sabine ariko nkomeza kumva,

We-“Ni Ryan tuvugana?”

Njyewe-“Yego niwe, ko ntakumenye waba uri nde?”

We-“Ooohlala! Aka kanya uhise unyibagirwa kweli? Sawa nta kibazo kunyirengagiza, Ni Cedro!”

Njyewe-“Eeeh! Cedro? Bite Cedro! Umbabarire telephone yanjye byabaye ngombwa ko mbura nimero…nako nagize ibyago mbura nimero zose”

Cedro-“Hmm! Mbwira! Uri hehe kweli ko twese twakubuze tugahangayika”

Njyewe-“Ndi…ndi….”

Elysie yakomeje kundeba, ntangira kurya indimi,

Njyewe-“Cedro! Byabaye ngombwa….narabuze ariko ndahumeka nta kibazo….ariko tuzabonana  vuba”

Cedro-“Ryan! Ko numva utavuga wisanzuye? Nushaka umbwize ukuri kuko umuryango wawe ndetse n’ inshutiza zawe turahangayitse, ntaho tutagushakiye, ndetse niwanyu narahageze, ntangajwe no kumva uvuga ntacyo witayeho?”

Njyewe-“Cedro! Nta kibazo mfite rwose ahubwo niba ufite umwanya nimugoroba tuze guhurira kwa Sandrine dusangire”

Cedro-“Uuuh? Koko se?”

Nabanje kureba Elysie mbonye atabyakiuye nabi nemeza Cedro ko tuza kubonana, amaze gukupa telephone haciyemo akanya ducecetse,

Elysie-“Koko se urumva ushaka kujya kumureba?”

Njyewe-“Elysie! Ntako byaba bisa, kandi nawe unyemereye twajyana, sinzi niba wabikunda uyu munsi ukaba iherezo ry’ amarira, ukaba intangiriro y’ ibyishimo byacu”

Elysie-“Sure?”

Njyewe-“Yes! Igihe niki, ni wowe mahitamo yanjye, ntabwo nakwitesha amahirwe yo gutorwa mu bandi”

Elysie-“Ryan! Ibyo uvuga ni ukuri?”

Njyewe-“Yego, kandi nyizera, twe nk’ abantu hari ubwo tutagira amahitamo, Imana ikaduhitiramo ikidukwiye, kuki nakwiruka nguhunga?”

Elyisie yaramwenyuye arahaguruka arampobera, yarishimye ndabibona, amaso ye arayampanga, inseko ye yisesura mu isura yanjye.

Amaze kunsoma nibwo nibutse ya magambo ya Sabine ubwo nabimusabaga akambwira ko ntawe usaba impano, ko igihe iyo kigeze uyihabwa, nagarukiye hafi njye na Elysie duhuza urugwiro biracika.

Ku mugoroba nka saa kumi n’ ebyiri twariteguye, twagombaga kujya kureba Cedro nkuko Elysie yari yabinyemereye, mu kumanuka tujya hasi duhura na Papa we aratwitegerezaa…

Papa Elysie-“Byiza cyane! Murasa neza rwose! Ndabona musa n’ abasohotse ariko?”

Elysie-“Yego Papa! Turasohotse!”

Papa Elysie-“En bon! Ni byiza, burya nabyo biba yiza cyane, ahubwo se muragaruka vuba cyangwa muracyesha?”

Elysie yahise andeba duhuza amaso turamwenyura, Papa Elysie nawe aramwenyura ahita avuga,

Papa Elysie-“Nako ni amahitamo yanyu, reka mbwire Frank ahubwo yitegure mujyane, niwe buriya nizera mu bantu bose”

Njyewe-“Ariko ntabwo ari ngombwa Papa Elysie! Umukobwa wawe…nako umugore wanjye ntacyo araza kuba….”

Papa Elysie-“Hahahaha! Yaranyihoreye akomeza kugenda aseka…muri macye narasebye”

Twarasohotse tugeze hanze Frank yatsa imodoka dufata umuhanda, mu modoka twagendaga tuganira dukina, byari byiza byarangaje Frank, rimwe akisetsa akongez akaziki nkaririmbira Elysie nizo ntazi.

Twageze kwa Sandrine tuva mu modoka Cedro aba ampingutseho, akimbona aratungurwa cyane, ampereza ukuboko yitegereza Elysie, ajya imbere turunjira, Sandrine akimbona aza yihuta arampobera.

Tumaze kwicara njye na Elysie, Cedro yahise yiheza we na Sandrine, dusigara tuganira,

Njyewe-“Aha hantu se urahabona ute Elysie?”

Elysie-“Shan i heza, haratuje, mbese ntacyo nahashinja”

Njyewe-‘Oooh! Aha rero ni nko murugo, uriya musore Cedro, n’ uriya mukobwa wadusuhuje baravukana, ni inshuti zanjye cyane”

Elysie-“Ese? Ni byiza!”

Ako kanya hari umukobwa waje kutwakira ntungurwa nuko atari Sandrine uje gusa ndabyirengagiza twaka agakawa dutangira, dukomeza gutegereza ko Cedro aza ariko turamubura.

Mu gihe nari nkibyibaza numvise message ije nkura telephone mu mufuka ndayifungura, yari Cedro!

Yagiraga iti,

“Ryan! Bankuka hano inyuma kuri toilette tuvugane”

Nayisubije mu mufuka hashize akanya,

Njyewe-“Eylsie! Ndaje ngiye hirya gato ntabwo ntinda

Narahagurutse Frank wari wicaye aho hafi yakomeje kunshungira hafi, ndijijisha mbaza umukozi nabonye hafi aho ubwiherero bura arandangira, nkomezayo, nahasanze Cedro wari warubiye,

Cedro-“Ryan! Koko?”

Nakomeje kureba hiryo no hino,

Njyewe-“Tuza nkubwire ibyanjye Cedro! Mbabarira untege amatwi naguye mu mutego mfundikirwamo, ubu ndi umugaragu w’ amahitamo y’ abandi, ndi imfungwa y’ urukundo”

Cedro-“Yeeee? Ryan! Udashaka kumbehya, wambwira ute ukuntu uri imfungwa y’ urukundo mbona usangira usekana n’ umukobwa wasimbuje Sabine, agata umutwe agafata inzira akagenda ubutazagaruka?”

Njyewe-“Yeee? Ngo Sabine yagiye ubutazagaruka? Cedro! Nicyo kinzanye, nkeneye kumenya amakuru ya Sabine”

Cedro-“Hmm! Nkubwire iki se? Ntacyo nakubwira kabisa, ngo ubikoreho iki se ko mbona wibereye mu buryohe?”

Njyewe-“Mbabarira Cedro! Uko undeba uku ndababaye cyane, nkeneye impumu yawe, mbwira aho Sabine ari”

Cedro-“Cedro! Sabine nyuma yo kumenya ibyo wakoze yaduhungiyeho, njyewe, Gentil, Gaelle…mbese uko twari cya gihe yaraduhuje adutura agahinda, ntako tutagize ariko yanze gutuza,

Cyakora uwo munsi Gaelle baratahanye ngo ajye kumufasha kwiyakira, bucyeye asanga ibaruwa ku meza, Sabine tumubura ubwo dutinya no kurangisha ngo Gaelle atavaho abigenderamo”

Njyewe-“Ooh my God?”

Cedro-“Nta kundi ariko byagombaga kumurenga kuko yashavuye mu gihe yari yiteze ibyishimo, ndabyibuka yatubwiye ko wamutaye ku musozi w’ agahinda, kandi ko atagishoboye kuhatura wenyine”

Njyewe-“Cedro! Ni ukuri…”

Cedro-“Ni ukuri iki se Ryan? Kuki wabeshye umwana ugukunda, ukamuryarya kugeza ubwo asanze uvugirizwa induru? Cyakora ufite umusaraba wikoreye, umwana w’ abandi uzamubazwa”

Nakomeje kwinginga Cedro cyakora arakunda aracururuka antega amatwi ntangira kumubwira uko byagenze byose, maze kumufungurira umutima

Cedro-“Ese nuko byagenze? Mbega ngo urahurika? Ariko nanjye numvaga urengana ariko nanone nkabura uburyo nabisobanura, Ubu se waremeye pee! Elysie ubu ni umugore wawe?”

Njyewe-“Bisa nabyo, nabonye ntakomeza kurwana ntashoboye, nabonye nta yandi mahitamo nsa n’ uwemeye ariko by’ uburyarya, ngo nzabone uko nsohoka mu muteko ntawuciye,

Ubu mbayeho mu kigeragzezo gikomeye, mbayeho nk’ impyisi barindishije inyama kuko sinshaka gucikwa ngo nkore ikosa, ibyo byose nabikoreraga Sabine, uwo numvaga ko nzaza nsanga akanyumva nkuko nanjye namwumvise umunsi umwe mufata nk’ indaya none wumve….

Cedro-“ooohlala!”

Njyewe-“Ryan! Ndakwinginze mfasha, ni wowe ngize amahirwe yo kubwira ukuri kwanjye….”

Nkivuga nakomeje kureba Cedro mu maso, ariko mu kureba neza mbona ari kuyandenza, yasaga nurebana n’ umuntu inyuma yanjye, muri ako kanya narahindukiye nkubitwa n’ inkuba mbonye uwari uhagaze inyuma yanjye………………………………….

Umwanditsi w’ inkuru ndende abifurije weekend nziza! Ntimuzacikwe na #Episode67 kuwa mbere mu gitondo

 

7 Ibitekerezo

  • ninde se ? ni sabine uhahingutse, ni Elysie uje kumva ibyo baganira, cg ni Frank wamykurukiye ngo adacika ? ni Tom se ko nawe amuhigisha ibishirira wa ? ahaaa Ryan ufite urugamba rukomeye

  • Manaweee kokabaye kagufi turabigira dute kd araho kuwambere? basi ntakundi uriyase ni Sabine ko cyaba arikibazo gikomeye? umva ahaaaa reka dutegereze lundi gusa ntibyoroshye urakoze mwanditsi dukunda hamwe numuseke.

  • Ryan ihangane ujijishe uzahava amahoro

  • Nizere ko aha hantu police ihagoboka kuko niba Ryan ageze mu ncuti ndumva zitamureka ngo agende gutyo zamaze kumva uburyo yahohotewe!

  • Aramutse agiye bamureba na bo baba ari incuti zidafite umumaro.

  • Yesu wee! hamwe yoba ari Sabine noryoherwa cane

  • Ko watubihirije mwana twari twiteguye épisode uyu munsi ariko wapi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *