• 11/12/2019 11:03 09

Episode 66: Ganza na Kevine bibutse zahabu ihenze batunze

Niko byagenze Agasaro yatangiye kudufasha guteka, ibiparu byari byose, mu gihe inzu twari twayiteruye numvise umuntu ukomanze nanone ndikanga, mu kugera ku muryango natunguwe no gusanga ari Kevine.

Njyewe-“Eeeh! Kevi! Ese ni wowe?”

Kevine-“Yego ni njyewe Ganza! Bite se?”

Njyewe-“Ni byiza rwose, ni kalibu urisanga cyane iwacu…nako iwanyu, tambuka winjire dore hahora ikaze”

Kevine-“Urakoze rwose gusa….”

Njyewe-“Wimpakanira ndagusabye, ntabwo wagarukira ku muryango nkaho atari Kevine wo mu buto nzi ngo nsigare ntuje umutima, nakeka ko unyishisha”

Kevine-“Ooooh! Ok! Ntabwo ntinda ariko?”

Njyewe-“Nta kibazo Kevi! Niyo yaba umunota umwe gusa ariko ntugarukire ku muryango”

Kevine-“Si numva se ahari wasuwe?”

Njyewe-“Eeeeh! Gusurwa se? Abashyitsi ni umugisha, ugira amahirwe buriya abona abamusura, nawe kalibu”

Kevine-“Ok!

Nakuyeho rideau Kevine arinjira, ahuje amaso n’ Agasaro mbona arikanze ndetse ashaka gusubira inyuma ariko mpita mufata mu nda,

Njyewe-“Agasa! Tubonye undi mushyitsi rero mushyireho nibye kuko ntabwo twari twamubaze”

Agasaro yishimye cyane, yahobeye Kevine, Kevine nawe aramwenyura ariko mbona asa n’ utarekuye umutima nkuko nari muzi narabibonye ndabimenya,

Agasaro-“Eeeeh! Mabuja! Kalibu! Uyu munsi ndabona utwitayeho, Ganza! Cyangwa ukwezi kwashize uyu munsi aje kukwishyuza?”

Njyewe-“Oya ntabwo aje kwishyuza… harya wowe niwe wishyura?”

Agasaro-“Nsanzwe nishyura wa musore wundi ariko wasanga ibintu byahindutse mabuja akaba ariwe ugiye kujya ayifatira”

Njyewe-“Eeeh! Bihindutse nabyo ntacyo byaba bitwaye ariko ndakeka ataricyo kimugenda kuko narishyuye, Kevi! Uyu mukobwa se ntumuzi?”

Kevine-“Yego ndamuzi”

Njyewe-“Uyu musore ubona rero nawe yitwa Fils, nuwa masenge dusigaye twibanira hano”

Kevine-“Ese? Bite maa?”

Fils-“Ni byiza!”

Kevine yaratambutse aricara aratuza, nanjye nicara iruhande rwe Agasaro akomeza guteka dore ko yabikoreraga mu nzu.

Kevine yakomeje kumwitegereza, nari nabuze aho mpera muganiriza gusa mu kanya twamaze ducecetse nahise mvuga,

Njyewe-“Kevi! Rero hano mu gipangu twiberaho uku, iyo umwe yahize agakwavu undi azana ubugari undi agacana umuriro  nuko nyine ubuzima bugakomeza!”

Kevine-“Eeeeh! Ni byiza”

Agasaro-“Mabuja! None se ko wabuze? Duheruka umunsi dusinyana amasezerano y’ ubukode? Ariko disi warahindutse ndabona uri kugenda uba igikara ukuntu? Wisiga ayahe mavuta? Umusatsi wawe ntabwo ujya ucika se ko ari muremure cyane?…..”

Agasaro yateruye bya biganiro by’ abakobwa, Kevine noneho yaramwenyuye atangira kuganira n’ Agasaro wamukoraga mu misatsi amubwira ukuntu ari myiza mbonye bimeze bityo mpita mpaguruka ndasohoka.

Nageze hanze ndatuza, inseko ya Kevine asekera Agasaro yatumye nongera kubona neza nibuka ko Kevine ari umunyamutima mwiza mbega ari mukundabantu, bimwe mu mutako wari umutatse kuva mu buto namukundiraga.

Muri njyewe narushagaho gukumbura bya bihe ariko nkumva ko bidashobora kuzagaruka, numvaga ko Kevine atapfa kongera kunyakira kuko urwacu rwajemo ibitambo gusa muri uwo mwanya numvise ikizere.

Nongeye kubona neza intambwe ye yateye aza ansanga, nubwo ntari nzi ikimuzanye ariko nahaye agaciro ko yinjiye iwanjye nyuma ya byose hashize akanya katari gato nsubira mu nzu,

Kevine yahise ahaguruka,

Kevine-“Ganza! Reka ngende….”

Njyewe-“Uuuh? Uhise ugenda se aka kanya tudasangiye?”

Kevine-“Oya murakoze, turamutse dusangiye nkagera mu rugo bikananira ntabwo nabona uko nisobanura”

Agasaro-“Mabuja sibwo atwangiye ibiryo? Ariko byo ntabwo warya mu bapangayi wa mugani natwe tureke kwisimbukuruza”

Kevine-“Oya sha wibifata utyo, nashimye kandi rwose ntabwo nanze kurya kubwo kubasuzugura”

Agasaro-“Ariko rero Mabuja, tuvuge ibintu dusubire ibindi! Sinzi impamvu usura Ganza wenyine twebwe ntudusure? Cyangwa niwe wishyura menshi?”

Njyewe-“Oya ntabwo ari uko nishyura menshi, Agasa! Kevine….”

Kevine yanshiriye isiri ambuza kubwira Agasaro ko tuziranye kuva na mbere hose, nari ngiye kurimena nkamubwira ko ariwe “umwiza wo mu buto” namubwiye ariko ahita ansha mu ijambo ndetse ahereza ikiganza Agasaro,

Kevine-“Sha! Reka ngende tuzasubira sibyo?”

Agasaro-“Sawa mabuja bye ariko uzagure ya mavuta nakubwiye! Mu minsi mike uzahita ubona impinduka”

Kevine-“Yego urakoze cyane”

Njyewe-“Reka ngeze umushyitsi ku irembo ndaje”

Njye na Kevine twarasohotse dutambika tugana ku muryango w’ igipangu tugisohoka ahita ambwira,

Kevine-“Ndabona ntacyo ubaye Ganza! Ufite abakumara irungu, abagutekera n’ abagufuhira, maze nanjye naza ugahaguruka ukisohokera, ese buriya washakaga gutambutsa ubuhe butumwa Ganza? Sha wagiye ugira umutima koko?”

Njyewe-“Kevi! Ntabwo nasohotse kubwo kwanga kuba ndi kumwe nawe, ahubwo nari ngiye kwihagarika….nako nari…”

Kevine-“Ganza! Usigaye warize no kubeshya koko?”

Nikije umutima gake mpitamo kubwiza ukuri “umwiza wo mu buto” wari warabaye uwo mu nzozi,

Njyewe-“Kevi! Ntakubeshye numvise muteruye ikiganiro bitari kunyorohera kwinjiramo mba nsohotse, ariko umwanya namaze hanze nawuhariye wowe, umutima wakuganirizaga ukunyibutsa”

Kevine-“Koko se?”

Njyewe-“Yego Kevi! Ntabwo nakinisha kukubeshya kabiri ndabizi kuko niyo mbikinishije umvumbura mbere”

Kevine-“Ibyo byo ntumbeshya Ganza! Ariko byo ntabwo byari kubura waragize amahirwe yo kubona abagufuhira”

Njyewe-“Abampfuhira?”

Kevine-“Numvise ibyawe n’ Agasaro bitoroshye, aragukunda kandi cyane niba warabonye umukobwa ugukunda kugera kuri kiriya kigero uzamwubahe ntuzamubabaze atazazinukwa”

Njyewe-“Hhhhhhh! Nuko uri kwivugira naho bibaye ari byo ntabwo nazamubabaza, nzi uko umutima uryana kandi nawe uzi akahise kacu”

Kevine yahise ahagarara aho yari ageze, muri uwo mwijimba arahindukira maze arambwira,

Kevine-“Ndabyibuka byose Ganza! Njye nibuka muri bya bihe byanjye nawe, ubwo wankurikiraga ahantu hose nguhunga kubera gutinya ibitambo, warababaraga cyane ariko burya nanjye ntabwo nari norohewe,

Njya nibuka ya magambo nakubwiye ngusezera nkicuza impamvu nayavuze gusa akarenze umunwa karushya ihamagara nanjye sinzi uko byaje umbabarire kuba warashavuye kubera njyewe”

Amagambo ya Kevine yongeye kunyibutsa uwo ari we kuri njye, muri ako kanya ishusho ya wa munsi njye nawe twari mu gashyamba k’ iwacu twitegereza agacu kera kari mu kirere mubwira ibyanjye akanyakirana wese umutima mwiza,

Njyewe-“Kevi! Amahirwe nagize nuko nigeze gukundwa by’ ukuri, umugisha nagize nuko nigeze gukunda by’ ukuri, iyo zahabu ihenze yitwa urukundo nayifumbatijwe nawe aba ari nawe uyinyambura,

Narayigusubije nkubashye ariko nifuzaga kuyigumana, nkomeza gutega ibiganza nzi ngo uzagira impuwe gusa ikizere nubwo cyaje kuyoyoka, umutima uri kunkomanga, ndumva indoto zo kongera kwishima nshigatiye zahabu ihenze”

Kevine-“Ganza! Zahabu ihenze yawe narayibitse, impamvu nabaye nyikwambuye muri bya bihe urayizi, nuko nabonaga iri guteranya imiryango, ikambura abana, umugore inshuti n’ abavandimwe abo bakundaga, abandi bakerekeza iy’ igihome,

Ganza! Naratinye! Natinye ko nawe nakubura nkubona kubera Zahabu ihenze naguhaye, humura iracyari mu bubiko abaje bose nabonye ko itabakwiye, niba utakiyikeneye nzakomeza nyibike kuko ntikwiye uwo ari we wese”

Kevine amaze kumbwira ayo magambo numvise bisa no kubonekerwa muri njyewe, nibutse bya bindi Elsa yambwiye nongera kubona ukuri nifuzaga, maze kwitsa umutima nanone,

Njyewe-“Kevi! Koko zahabu ihenze wanyambuye nakongera kuyicigatira?”

Kevine-“Ntabwo natuma uyibangikanya nindi wabonye Ganza! Byantera gushavura iminsi yanjye yose, kandi uko nabibonye ntabwo wayiha agaciro nkako wayihaga ubwo wari uyifite yonyine”

Muri ako kanya namenye neza ko Kevine yarangije kwishyiramo bidasubirwaho ko nkundana n’ Agasaro, narebye kumusaba umwanya akazemera tukajya ahatuje nkamubwira ukuri ariko mbona yaba ari kera mu gihe nari ngiye gufata umwanya ngo mubwire ukuri ndetse musabe nshiye bugifi andi mahirwe telephone ye yarasonnye,

Kevine-“Ni Papa! Ahwiii! None ho se bigenze bite Mana yanjye?”

Kevine yitabye telephone, mbona arashigutse amfata akaboko tuzamuka avuga, icyo numvaga avuga cyane ni: “Mbabarira Papa, ni ukuri ngiye kuhagera!”

Twageze ku muhanda ahari haparitse imodoka,

Kevine-“Ganza! Bye! Tuzasubira kandi wakoze cyane kunyibutsa ko mfite zahabu ihenze, ndaza kuguhamagara”

Yabivuze ampobera, yinjira mu modoka irahaguruka imaze kurenga mpina akagongo nsubira mu rugo.

Intambwe nateraga ubwenge bwasubiraga inyuma, nkibuka akahise kanjye na Kevine, nageze mu rugo, nkinjira nsanga Agasaro ntawe,

Njyewe-“Uuuh? Fils! Wa mukobwa se….”

Fils-“Yagiye!”

Njyewe-“Yagiye? Yagiye hehe?”

Fils-“Yavuze ngo watinze arahaguruka aragenda”

Njyewe-“Yampaye inka, none se yagiye ariye basi?”

Fils-“Oya ntabwo yariye kandi byahiye!”

Muri ako kanya nibwo nemeye ko burya njye na Kevine twatinze.Nk’ umuntu nahaye agaciro Agasaro twabanaga mu bushuti busanzwe, nishyira mu mwanya we, nari nkwiye kwisegura, umubano ugakomeza.

Narasohotse ngo njye kwisegura ngeze ku muryango we numvise umuntu ukubise urugi rw’ igipangu.

Muri ako kanya nabonye abapolisi nka bane, bakinjira ku mutima nahise nibwira ko baje gufata wa mugabo wa Melanie wari wari waratujujubije.

Natunguwe no kubona badakomeje iwe ahubwo baza babara imiryango mbona bageze kuwanjye, binjira batazuyaje.

Nkibibona nahise ngenda nihuta ngo mbabwire ko bayobye nanjye ndinjira, bakimbona umwe muri bo,

We-“Ni wowe witwa Ganza?”

Njyewe-“Yego ni njyewe Afande! Ubu se ntimwaba muyobye? Yari yaratuzengereje rwose mumutambikane! Muze mbereke….”

We-“Genza gake! Hano niho uba?”

Njyewe-“Yego!”

We-“Zana telephone yawe”

Njyewe-“Ibi niki ra?”

We-“Utakinisha gushaka gutoroka, ubu uri mu maboko yacu, mumwambike amapingu ahasigaye musake ahantu hose ntaho musimbutse”

Njyewe-“Ngo ngo…Afande!”

We-“Tsuuuuu! Ceceka utazana ikibuli nta micezo iri hano? We! Musake ibyo biyobyabwenge acuruza”

Njyewe-“Ibiyobyabwenge…? Ibiyobyabwenge hano? Ntibishoboka? Afande! mwibeshye! Mwibeshye ni ukuri kose ibyo bintu nta biri hano…………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 67 ejo mu gitondo

27 Ibitekerezo

  • Mwaramutse mwese kugaruka kwa Kevine ni Sawa .Aho bobi ntiyasize abihishemo ra ?Imana irinde Ganza

  • Ni Bob inshuti mbi Nizo dutunze mwa bantu mwe. Yapfukiranye umwana ajya guhisha ibiyobyanwenge mu cyumba Ganza arabikizwa niki!!!!??????????????

  • mbega bob ko ari umucuyi wahatari fils niwe uzakiza Ganza

  • Cya Bob iriya mbwa yahishe ibiyobyabwenge kwa Ganza ariko abantu ni babi tu. zahabu ihenze bavuga n’ urukundo rwa ganza mwanditsi mwiza turagushima kutwigisha isi yubu inkunga yawe ikugereho basomyi bakunzi uyu musore ni ishuri tugomba gutangaho minerval kubumva ubutumwa ntibasome gusa umuseke muri aba mbere

    • Inkunga ni ngombwa turara dukanuye dutegereje isomo mutwibutse nimero zumwanditsi naho Bob ni umugome ganza ntaho abicikira keretse Imana yonyine

  • uyu mwana fils niwe mutangabuhamya iyi nkuru nihatari kuruta izo nasomye murakoze umuseke

  • Inkunga itangwa ite?? Umuseke muri abambere

  • Bob Ararikozepe Ganza Ihangane Ukuri Nikuzatinda Kujya Ahagaragara Mbega Bob Inshuti Mbi!

  • Mwaramutse mwese, mbega Bob mubi gusa Fils azamushinja. Nshimishijwe nuko Ganza asubiranye na Kevine ubuse azamenyako bamufunze? Imana imuhe kwihangana kd bizarangira Bob ariwe ufunze kubwo kubeshya police.

  • Bob yaba ari umutindi bigeze aho? Mana we!!! birabe ibyuya!

  • Yezu weee, mbega ibyago Ganza ahuye nabyo. Gusa nagutekereza byinshi kuko nawundi wabikora atari Bob kuko naho ganza ahuriye n’ibiyobyabwenge kbs, Ariko inzego z’umutekano nazo ndazemera zizakora nkuko zituwe zibigenza, Zishyire ukuri ahagaragara. Eeeee mbega Umwiza wo mu buto!!! Ch nukubana munyuze mu bisongo nka 20 kbs, ngaho muhunze umuryango muraguruwe, mwongeye gutuza hapfa umuntu hafungwa undi, none aho byari bitangiye kugaruka k’umurongo ngo Ganza ucuruza ibiyobyabwenge? ahaaaaaa reka duhange amaso inkuru 2, mbonereho no gushimira umwanditsi wacu udahwema kuduha byinshi kandi byiza.

  • Yokoyo we mbega Bob wu muhemu abantu babaye abandi bandi pe

  • Bob nyine ashirishijemo Ganza ubwo ya musuraga yabisizemo daaaa gusa ntakundi ukuri kuzageraho kumenyekane.

  • Ayiwe weee! Nta kabuza Bob yabisizemo ubwo ahaheruka! Mana we tabara Ganza. Nanjye nishimiye cyane kugaruka kwa Kevine shenge! Agasaro niba yakundaga Ganza rero abyitondemo.

  • Bob ararikoze ark ashobora gusimbura Ganza mugihome amushyizemo

  • link ko ikomeza imovinga ntago bikunda ko nsoma inkuru sinzi niba ari ikibazo cya phone yanjye cg hari undi byabayeho.no kwandika comment nikibazo

    • Ko gusoma inkuru ku museke bitarimo kwemera byaba byagenze gute?ese ni phone yanjye ifite ikibazo? ndajya gusoma bigatangira guceza, bigahita binyereka hasi ahari publicite cga aho bandika comment.
      Ariko izindi application zose ntakibazo zifite ni umuseke gusa.
      Mudufashe

  • Ganza arambabaje,ariko papa kevine azamuvuganira gusa bob nimubi.

  • Yewe iyaba baduhaga nibura nkatubiri kumunsi

  • Mbega Bob??????????

    Gusa nshimishijwe ni kiganiro cya Ganza na kevine.

    Kandi Ganza humura Imana yagukoreye byinshi nibi irabikemura Kandi Bob niwe uzawujyamo tu!

  • @KJ nanjye sinhobora gusomera iyi nkuru kuri phone. Maze iminsi ibiri byaranze. nkoresha computer gusa. Batubwire ikibazo cyajemo

  • Mbega Bob w’umuhemu !!!!Gusa ntibimuhira tu aradimbura Ganza aho yari amushyize

  • Gusoma inkuru ko byanze neza neza iragumya igasota ikagera kuri publicite

  • Ntimubyumva x? Bob yaragakoze nyine

  • mbega bobo

  • #ange ngo guceza hhh!!! Lol. gusa ntago birigukunda pee!! Ntago biri kurenga kuri ads

  • Narinzi ngo ni 4ne yanjye yagize iibazo cyo kutarambura inkuru yose naho ni muri rusange.si kuriyi nkuru gusa hubwo ni kukunkuru zose zca kumuseke ndumva ababishinzwe badufasha bakareba ikibazo kirimo bigakemuka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *