• 22/01/2020 12:31 43

Episode 62: Sabine mu gahinda, Elysie ahamije ko atwite inda ya Ryan

Narebye kwambara ipantaro ariko nanga kwijena ndi gushaka inkweto ngo nambare numvise umuntu nanone ukomanze, Elysie yarikanze cyane nanjye biba uko,ako kanya numva arinjiye, aza aboneza mu cyumba.

Yari umusore nari mbonye bwa mbere, akinkubita amaso,

We-“Si ngaho! Burya bwose!”

Yahise asubira inyuma agenda asakuza, mukurikira vuba agiye gusohoka mufata ukuboko, atangira kunyiyaka,

Njyewe-“Umva banza uceceke ahose! Nta soni? Wowe urinjira hano nkuwinjira iwawe?”

Ubwo nabimubwiraga nzi ngo ni nk’ umujura wari uyobeye kwa Nyandwi, yadusangamo agashaka kuducika nyamara…

We-“Hahaaa! Ugiye kunkanga se? Reka nze mvuze induru ahubwo Mabuja aze mubwire ibyo nsanze murimo”

Njyewe-“Ngo Mabuja?…oya se kandi….hari icyo usanze dukora se?”

We-“Erereee! Ubwo noneho niba ntasanze mugikora mwari murangije kugikora, ahubwo reka nze”

Elysie yahise adusanga aho twari duhagaze ku muryango,

Elysie-“Ariko wabaye ute Tito?”

Uwo musore yahise agenda yihuta, ngize ngo mukurikire ndwana na essui-main yari igiye kugwa ngarukira aho,

Elysie-“Ryan! Ihangane ngende turaza kuvugana…”

Nawe yahise agenda amukurikiye nsigara nibaza igikurikira, nsubira mu nzu ndicara nitangira itama.

Natangiye kwibuka akahise…Umunsi nari buzinduke mfata urugendo ruza I Kigali gusura Bina bambi, maze ku mugoroba ubwo twiteguraga gutaha, ngasanga uwambyaye aho yakoreraga, maze nkamubwira ko ndaye ndi bujye gusura umukunzi iyo, ahabera benshi kure.

Ubwo nari mwicaye imbere yikije umutima maze arambwira ati,

“Ryan! Aho ugiye humura ndahazi, uraye uri bugende ariko mwana wanjye unsigiye impungenge kuko…nako ndahazi narahavukiye ndetse niho waboneye izuba ariko hari icyo utabonye,

Ryan! Inzira ijyayo iraharuye, nta tununga tuyibamo, inkengero zayo hari amatara amurikira abagenda kuko bagenda amanywa n’ ijoro, bamwe basiganwa ku maguru, ku mamoto ndetse n’ imodoka,

Uhatungutse aratangara akabona byinshi atazi, yarangara bakamucucura, wowe ho uraye ugiye kurangarira umukunzi, we bukungu buruta ibundi nkuko ujya ubivuga, gusa kandi uzamenye ko nta mahoro yahoo ari nayo mpamvu twiyiziye kwibera ino, nawe ukaza udusanga mwana wanjye,

Ryan! Uragiye ariko uzabona ko uvuye hamwe ugiye ahandi ubwo uzikanga, ubwo uzihisha, ubwo uzahura nabo utazi bose babazanya ngo uyu muramuzi? Nibiba uzatuze, ukomeze wibuke ko agatima gatuje gatura hafi yo kwihangana, intabaza ituma utuza igaturana n’ ukuri, urwo wakunze Sabine nirwo ruzatuma utava ku izima”

Ayo magambo yangarutse mu matwi uko yakabaye muri ako kanya nari maze gusangwa ndi kumwe n’ umwana w’ abandi nambaye essui-main, nibuka mva iwacu mperekejwe na bose.

Muri ako kanya nongeye kwibuka koko, ukuntu nabaye nkigera nyabugogo umuntu akampamagara mu izina aho kugira ngo nitabe ngaceremba nk’ umujura, nkinjira mu modoka nk’uhunze, nyamara mu cyaro k’ iwacu naragendaga nemye.

Nongeye kwibuka kandi ukuntu nabaye nkinjira muri butiki ya Bravo ngo ndebe ngasanganizwa n’ urusaku rw’ ibitutsi byatukwaga umusore nkanjye, akantura amaganya, ariko akanga agacishwa aha agasubira kucyamuzanye aricyo gushaka ubuzima.

Cyakora nibutse shenge nakirwa neza kwa Doctor, tugasohokera ahantu heza hataba iwacu, ariko mu kwicara amaso yanjye agapfukwa ndetse ibyo twari twiteretse bikameneka, umutima wanjye ugatera insigane.

Aho niho mama yambwiye ko ngiye, nibutse nanone ubwo twatahaga, imodoka zigaparika igitaraganya tukihisha, Gaelle agakubitwa kubera njyewe….nyamara iwacu ku ivuko aho nahisemo kujya nyuma yo kubura byose ntawe nihisha nta nuwanjye utungwa urutoki kubera njyewe.

Muri ako kanya nongeye kumva abantu bavugira hanze ndikanga, numvise ijwi ubwoba buriyongera yari mama Elysie nyir’ amazu Nyandwi yakodeshagamo.

Narwanye no guhaguruka vuba ngo ninjire mu cyumba essui-main iragwa ndatoragura ndakenyera, ako kanya urugi ruba rurakingutse,

Mama Elysie-“Ku mukobwa wanjye njyewe ntidukiranuka, sinabyihanganira umva ko bagira ngwiki turageranayo!”

Ako kanya yahise ansatira nanjye mpungira mu cyumba ndikingirana, akomeza guhondagura urugi,

Mama Elysie-“Kingura…kingura hano ni iwanjye, kinguraa!”

Mu cyumba narwanye no kwambara imyenda, numvaga wa musore Tito ari kuvuga cyane,

Tito-“Njye nabifatiye, bari bambaye ubusa rwose, n’ ikimenyimenyi uyu musore ntumwisangiye yambaye essui-main? Nabifatiye njyewe Tito nzi kugwa gitumo ntihazagire uzankinisha”

Mama Elysie-“Kingura! Ntabwo unkira, ku mukobwa wanjye? Yebaba wee! Yubububu! Abantu mwese muze!”

Numvaga abantu basakuza, bahurura, ubwoba bwakomeje kuba bwose, natangiye kwibaza icyo nakora ndakibura, mu kumva neza, numvise ijwi ntakumva ngo nyoberwe kabone niyo naba ndi ahacecekerwa,

Sabine-“Mumbwire! Habaye iki?…murabizi neza ari hano?…umusore w’ igikara?…yewe ni Ryan ni ukuri!”

Nkimara kumva ko Sabine ahageze noneho nacitse intege, kumva ari kubwirwa ko mfashwe nsambana byabaye nk’ inkota binjije mu mutima wanjye, mfukama aho nari mpagaze ndemera, ijuru ryari ringwiriye.

Abantu baje ari benshi, ndetse bakomeza guhonda urugi, ariko nanga gukingura, mfata telephone mpamagara Nyandwi ariko nimero ye yanga gucamo, ndiheba.

Nkirimo nagiye kumva numva ijwi ry’ umugabo,

We-“Ndi umuyobozi ndavuze ngo…nako ndategetse ngo kingura hano aka kanya niba ushaka ko mbigendamo neza, niba ushaka ko tubigendamo nabi nabyo kandi umbwire!”

Muri ako kanya numvise noneho birangiye, rwose byarenze ubwenge bwanjye ariko mu gushaka gukingura biranga.

Nakomezaga kumva ijwi rya Sabine atakamba ndetse aza ku rugi, atangira kumbwirana amarira anakubira ku rugi na cya kiganza cye cyiza yafatishaka imisaya yanjye iyo yabaga anyegereye cyane,

Sabine-“Ryan! Ni Sabine! Kingura, mbabarira ukingure byonyine nkurebe mbere yuko abandi bakubona, ndakwinginze nshaka guhuza amaso nawe, kingura Ryan! Kingura urugi”

Nagize ngo ngire icyo mvuga ariko ndakibura, muri ako kanya numva undi mugabo uri kuvuga cyane,

We-“Muve mu nzira, ndarwica neza nta kibazo, ashobora kuba yumvise binakomeye akimanika da!”

Numvise batangiye gukusanya ibikoresho ako kanya nditanga ndakingura, nasamiwe hejuru n’ abantu bansohora shishi itabona, ari nako induru bayiha umunwa, muri ako kanya nibwo nabonye Johnson, wari wishingikirije imbago.

Akimbona yahise avuga cyane,

Johnson-“Ndamuzi! Uwo musore ndamuzi yitwa Ryan! Ese ubundi muramujyana hehe? Niba mumusanganye na Elysie ikosa riri hehe? Wasanga batanaryamanye nkuko mubitekereza cyangwa niyo byaba Elysie ntabwo ari umukobwa bafatwa ku ngufu, byongeye mu nzu y’ iwabo”

Mama Elysie-“Ngo? Johnson! Uratinyuka ukavuga utyo? Aka kanya wibagiwe aho nabakuye wowe na nyoko?”

Johnson-“Mama Elysie! Ndazirikana kandi ntabwo nzigera nibagirwa, ariko rwose mugabanye umujinya mumwumve uwo musore ni inyangamugayo ndamuzi, twarabanye no mu byago byanjye niwe wangezeho mbere”

Mama Elysie-“Oya sinabyihanganira ahubwo mumushyire imbere tumujyane mu buyobozi atavaho atoroka”

Abantu bongeye gusakuza wa muyobozi anshyira imbere, narahindukiye ndeba Sabine, uwo munota sinari kubona amahirwe yo kumukoraho, Johnson nawe asindagira adukurikiye, aho twanyuraga hose abantu babazaga icyabaye, abandi nabo bati tubaguye gitumo basambana.

Ntihari kure, hari aho hafi, twagezeyo abandi benshi basigara hanze, banyinjiza mu biro, ndicara ndatuza, ako kanya Elysie nawe bahita bamwinjiza.

Sinzi aho yaciye Sabine nawe yansanze muri iyo nteko y’ urubanza, amaso yari yatukuye kumureba byonyine nubwo byankomeje muri ako kanya ariko ntibyari gukuraho agahinda nari mfite ku mutima k’ ibyari bimbayeho ntatekerezaga ko byaba.

Yasaga naho ntacyo bimubwiye, twahuzaga amaso nkabona adashaka kwisobanura mu gihe njye numvaga amagambo yo guhamya ko ndengana ari yose muri njye, nkimureba umuyobozi yinjiye yihuta yahise avuga,

We-“Eeeh! Ngo bimeze bite? Aba muzanye ngo byagenze bite?”

Mama Elysie-“Nyakubahwa muyobozi, uyu musore ansambanyirije umukobwa, ikimbabaje nuko ntaho muzi, sinzi nuko yageze iwanjye, mpurujwe n’ umukozi wanjye ambwira ko asanze rwahanye inkoyoyo, muyobozi mudufashe, umwana wanjye nari mutumye kunyishyuriza ubukode, aho kumwishyura….”

We-“Ngo iki? Umukobwa wawe bamufashe ku ngufu cyangwa….?”

Mama Elysie-“Oya ibyo byose sinshaka kubyumva, niba atamufashe ku ngufu yamushutse, umutangabuhamya arahari kandi ntabwo yambeshya Tito yabifatiye”

We-“Uwo mukobwa wawe se afite imyaka ingahe? Ese ubundi ari hehe?”

Mama Elysie-“Dore nuyu?”

We-“Uuuh? Inkumi nkiyi? Bishoboka bite?”

Mama Elysie-“Muyobo! Uyu musore mugomba kumukanira urumukwiye, natanga ibyanjye byose ariko uyu musore…Mana yanjye we!”

We-“Ok! Niko se wa mukobwa we, byagenze bite?”

Elysie yabanje kundeba maze ako kanya mbona amarira atangiye gushoka ku matama ye, maze atangira kuvuga,

Elysie-“Ariko ubundi Mama, Ryan muramushakaho iki? Njye kumenyana nawe ntawabigizemo uruhare, dukundana ntawe ubizi, ikibazo kiri he?”

Akivuga atyo narikanze cyane, ndahindukira ndamureba, ntiyabyitayeho yakomeje kuvuga,

Elysie-“Ubundi njye na Ryan tumaranye igihe kirekire, ntabwo numva ukuntu kuba twarikunwe byaba ikibazo, noneho niba ari ibyo munsabe gukuramo indaye mutwitiye”

Narashigutse, Sabine ntiyabyihanganiye yahise aturika ararira ndetse asohoka aho barakinga.

Nashatse kumukurikira ariko barantangira, nk’ umunyabyaha ndetse wari wafatiwe mu cyuho nkuko naregwaga nagombaga kuguma aho.

Mama Elysie-“Yee! Mana y’ I Rwanda! Elysie! Uti uratwite? Inda yuyu musore? Nanjye nkabibona? Uyu niwe nabasanganye kwa muganga bahoberanye? Niwe ndamwitegereje neza ndamwibuka”

Umuyobozi yahise avuga vuba,

We-“None se mubyeyi, ko ufatiranye amazi yararenze inkombe, urumva nk; ubuyobozi twakora iki?”

Mama Elysie-“Mubashyingire, aka kanya mubashyingire ndekere uyu muruho, nta ndaya nshaka mu rugo rwanjye, mu muryango wacu ntaho byabaye, mbega Elysie? Ndi nyoko urambabaje nubwo ntakuvuma uri ikinege cyanjye…………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 63 y’ inkuru ndende “Sabine” ejo mu gitondo

12 Ibitekerezo

  • Haaaa basomyi beza mwaramutse icyombonacyo Elysie akoze biriya kugirango arebeko yakiza Ryan.ntayindi gahundambi abikoreye..SABINE weeeee!ihangane ndabona agahindakawe arikakandi bavuga ngo gashira akandi arumuterero gusa menyakokubabara kwawe aribyuyu munsi ejo ukazishima bitagira uko bisa… Mwese mbifurije umunsi mwiza

    • Ryan nakubwiye ko akazi katangiye kenyera ukomeze

  • yewe aho bigeze ndumva iyi nkurur imbihiye pe!!!! ubu koko Ryan azize iki? ibi rero bihe isomo abasore bakodesha mu bipangu by’abandi bifite abakobwa baba bato cg inkumi…….kuko ibyago nk’ibi byakubaho rwose umuriro ukaka…..rubanda rukaguha urw’amenyo pe!! isi we …wa si we uri mbiiiiiii peeeee uri iya shitani nta kindi…..uzi ko hari abantu barengana gutya neza neza peeeeeee

  • Ingorane ziragwira!Ryan noneho urahagorewe koko,noneho urabivamo ute?Wabona Elysie yagirango nyina acururuke bakurekure.Biragaragara ko Elysie bamuziho kwiyandarika,nibamara gutuza umuyobozi uramuha ibisobanuro,kandi ntabwo mwashyingirwa ku gahato.

  • Mwawaramutse? Aha rwose mbuze icyo kuvuga gusa ibi bibaye kuri Ryan biratunguranye ariko iteka ryose ukuri kuratsinda. Reka dutegereze gusa ndabona hari ubiri inyuma ariko Sabine natuze ashakishe ukuri Kuko Ryan aguye mu mutego atazi. Ndababaye pe

  • Uwo muTito yari yabivuganyeho na Elysie ariko! Mbega Umukobwa mubi!! Ryan nashire amanga avuge ukuri! uwo mukobwa arashaka kumutandukanya na Bina we.

  • Ariko koko akaga karagwira rwose.
    Aya mashyano ngo ni TITO na ELYSIE urandorera ibyo akoreye RYAN di?
    Ariko koko kubona uwo kwizerwa muri iyi si biravunanye koko ngo no mu mwijima igicucucucu cyawe kiragusiga..

    Impungenge za Maman Ryan zari zifite ishingiro disi.
    Reka dutegereza.
    Mbega inzira y’inzitane Ryan na Sabine bari kunyura mo?

  • mwaramutse bakunzi b,injury ndende?mbandikiye NGO mbahumurize,uyu Ryan in umunyamugisha cyane uko tutabitekereza.kuko burya satanic ntapfa guhiga,ashakisha uw’Imana ifiteho umugambi mwiza kugirango umuteshe gusingira ibyo Imana yamugeneye and birazwi ko Imana iri hejuru ya byose.jye ndabona Elysie akinnye mama we NGO acishe make akaba agiye gusanga Sabine akamubwiza ukuri nyakuri umuriro ugahosha.reka dutege Amado inganzo y’uyu muhanzi ejo mugitondo.muhahe muronke.

  • IBI BINTU NYANDWI ABIRI INYUMA, YAPANZE NA ELYSIE NA TITO. NA NYINA NDABONA ABIRIMO. JOHNSON NI UMUGABO KABISA ARACUMBAGIYE AVUGIRA RYAN! RONGORA UMUKOBWA W’ UMWAMI NTAWE UBURANA N’ UMUHAMBA

  • Ndabasuhuje basomyi bakunzi b’ umuseke inkuru ndende, ese ubundi iki cyaha Ryan aregwa niyo cyamuhama gihanishwa iki?
    Ubundi iyo umukobwa n’ umuhungu bafashwe basambana bategeka umuhungu gukwa uwo mukobwa bakajya kubana, mama elysie arishoboye iby’ inkwano ntabwo ari buze kubijyamo bivuze ko Ryan abonye umugore w’ Ubuntu

  • Nizere ko Elsie avuz’ivyo kugra bakunde bahumure,kandi ndibaza kwacaja guha ihumure Sabine. ngo nibace bashingiranwa ??? Maman Elsie nawe ntavyoroheje bwo

  • Ohhh Ryan pole nukuri pee Elsie gusa ndizeye ko ntakibi agushakaho rwose gusa mbabajwe nanone na Sabine utahanye agahinda atabashije kubona uko asobanurirwa we ibyabaye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *