• 25/01/2020 3:35 12

Episode 61: Mu cyumba… Ryan na Elysie baguwe gitumo

Cedro-“Ni ukuri dore ndaje ndambiwe kwiheza, ndabinginze mwibuke ko ndi umuntu, narabibonye neza ko guhubuka ari icyasha, kudakaraga ururimi bikarusha intwara uburozi, kutizera bigasenya inzu wugamagamo igicucu, mu ndebe ndi Cedro wanyu mwishimiye, uwo mushiki wanjye yazanye aha ahatiriza, ndabasabye,…

Amarira ya Provy yari yageze ku birenge, yasanganiye Cedro aramuhobera uwari uri aho wese yagize ikiniga cy’ ibyishimo, wooow!..

Umukobwa wari uri muri  contoire yahise yongeza akaziki gacye, numvise iyo ndirimbo ndayikunda, yagiraga iti: “Umutima ugukunda wari warumagaye…”nandi magambo meza y’ urukundo, yibutsaga bombi ko bari bakumbuye urukundo.

Ibirori byarakomeje, akaziki turagatamba, ntabwo nari nziko Sabine azi kubyina, uwo munsi naremeye.

Sinzi uko telephone yasonnye kubera urusaku ndanyonyomba ngo njye kwitaba iyo nimero ntari nzi.

Namanutse hepfo gato mba mpingutse mu gikari, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Nahise numva ijwi ry’ umusore,

We-“Bite bite Ryan? Ni Nyandwi wangu, uri hehe se ko utaje? Nakomeje kugutegereza ndakubura”

Njyewe-“Aaaah! Pole sana Bro! Hari abantu bantindanye ariko mukanya ndaje”

Nyandwi-“Hhhh! Uti abantu cyangwa umuntu? Ryoherwa ryoherwa mumbaye kure mba nje kumviriza”

Njyewe-“Hhhhh! Ariko wabaye ute wa muswa we? Reka nagukupe ubwo utangiye ibyo”

Nyandwi-“Hhhh! Itondo rwose uze kuza igihe ushakiye ndagutegereza kabisa”

Njyewe-“Asanti Nyandwi”

Nyandwi umusore twahuye umunsi umwe tukaba abavandimwe yari yazirikanye, yibutse kumbaza aho natinze ndetse ambwira ko arantegereza, nkomeza kwishimana n’ inshuti.

Amasaha akuze cyane nibwo twasohotse mu kabari twari turimo twese dutangira kugenda n’ amaguru mu muhanda,

Gentil-“Ewana ibihe byari byiza kabisa, ntako bisa gusohokana namwe, ndifuza ko ubutaha tuzabipanga tukongera tukaryoherwa”

Sandrine-“Hhhhh! Nizere ko uri kubwira Ryan niwe uba iyo bigwa”

Sabine-“Ngo iyo bigwa? Kuri wowe ariko? Njye nihafi cyane, kuko ntari najyayo ngo ndambirwe”

Gaelle-“Wooow! Sandri! Ndagukomeje mu guseba kwawe”

Provy-“Ryan! Wakoze cyane kuza, byibuze nongeye kwishima, ibyanjye na Cedro byari byari nk’ umugani, aho yabaga ari nahahunganga, Gaelle niwe wampamagaye ambwira ko muri kumwe ariko ampisha ko Cedro ahari, nishimiye ko utabitse inzika, ukaba ukiri wa wundi, nanjye ntacyo ngihoye Cedro koko ntawe udakosa, nta nutahinduka ariko kandi iyo yisubije ubumuntu ajya mu bantu”

Ryan-“Nta kibazo rwose Provy, ndabizi neza ko Cedro atari umwana mubi, ibyabaye ntawe bitabaho, ariko nawe buri gihe umuta kubera njyewe, ntibikwiye”

Cedro-“Mumbarize Ryan?”

Provy-“Hhhh! Oya rata nuko ari wowe nshuti ye nzi”

Cedro-“Ibyo byo ntubeshye Cherie, nibagiwe ko ariyo mpamu umvumbura, inshuti imwe buriya ahaaa….”

Provy-“Maze nawe ukambwira byose uzi ngo ndagushima naho uri kwirega?”

Cedro-“Wahora niki?”

Abandi baradusize njye na Sabine dusigara inyuma, aho niho twaboneye akanya ko kuganira ibyacu twenyine,

Njyewe-“Bina! Ntabwo wakumva ukuntu mu mutima wanjye nishimye, byandenze sinari nzi ko uyu munsi wambera uwo gutungurwa nibyo ntari niteze, mbega byiza, njye nawe noneho ibyacu biremewe, nta muntu numwe tukikanga, ku musozi w’ ibyishimo hari kuvuga impundu!”

Sabine-“Yoooh! Cheri! Utumye mbura icyo mvuga, amagambo nakakubwiye nzayakubwira wa munsi, aho nzaba nkongorera ntavuga cyane, aho bose bazaceceka bategereje icyo mvuga”

Twakomeje kugenda buhoro mu muhanda, Gentil na Sadrine, Cedro na Provy, Gaelle we imibu yari imumereye nabi.

Muri uko kugenda mbwira Bina ko ngiye kurara kwa Nyandwi, arahambaza nongera kuhamurangira, muri ako kanya hari imodoka yaje yihuta cyane, ifunga feri nkurura Sabine twikinga inyuma y’ akazu abagenzi bategererezamo imodoka.

Burya iyo aterewe hejuru buri wese asama aye, twongeye kumva Gaelle asakuza cyane asaba imbabazi ubwoba buba bwinshi,

Sabine-“Mana wee! Ibi nibiki koko?”

Nashyize urutoki ku munwa ngo mubwire aceceke, ndomboka ndahengereza, nabonye amaboko ari hejuru, abo basore bari bameze nk’ ibyihebe bari bambaye imyenda y’ ijoro ndetse ibapfutse hose, numva umwe aravuze,

We-“Umusore witwa Ryan ari hehe ko ntawe tubona kandi tubizi neza ko mwari muri kumwe?”

Gaelle-“Oya rwose ntawe twari turi kumwe…

Gaelle yakubiswe urushyi rwiza arazungera, ako kanya nibwo nabonye ko nta mikino, narebye kwitanga ariko nanone biranga ndatuza, nkomeza guhengereza,

Gentil-“Nako…nyine Ryan twari turi kumwe, mutubabarire rwose twakomeje kugenda tureba imbere ntabwo tuzi aho arigitiye”

Cedro-“Ariko ubundi muri bande muramushakira iki?”

Sandrine-“Cedro watuje uragira ngo….”

Undi muri ba basore yafashe telephone yatangiye gutambika aza aho twari turi ku mutima nti karabaye yatubonye, nkurayo ijisho ntangira kwisuganya, bipfe bipfuke nafunze amakofi niteguye guhangana ako kanya umuriro uhita ubura amatara yo ku muhanda arazima.

Yahagaze inyuma yaho twari twikinze, Natangiye kumva ibyo avugira kuri telephone,

We-“Eeeh! Uriya muswa ngo ni Tom yatubeshye nanone, ariko Boss ubundi yaguhaye iki ngo umwizere kweli?….Oya njyewe ntabwo uzongera kunkoresha kabisa, wapi!….Tom ni igicucu agukinga ishashi mu maso akakubeshya ukemera? Abasaza aba ari nk’ abana koko!”

Muri ako kanya nibwo namenye neza ko byose ari Tom wari ubiri inyuma, twakomeje gufunga umwuka uwo musore akomeza kuvuga,

We-“Mzee! Bibe ubwa mbere n’ ubwanyuma uriya mushenzi adukinishije….”

Yabivugaga agenda, nongera guhengereza mbona abwiye abandi basore ngo bagende, binjira mu modoka bagenda utyo, bamaze kurenga nafashe ukuboko Sabine tugenda tubasanga, kuko umuriro wari wabuze barikanze cyane,

Gaelle-“Ayiwee! Mutubabarire!”

Njyewe-“Humura Gae! Ni twebwe”

Provy-“Ahwiiiii!”

Cedro-“Ryan! Byagenze bite? Mwanyonyombeye hehe? Wari ubizi ko bariya basore ari wowe bashakaga?”

Njyewe-“Oya! Ni Imana ibikoze, ibyo aribyo byose ahubwo reka tuve aha vuba batagaruka”

Gentil-“Ewana bariya bagabo nta mikino uziko bakubise urushyi Gaelle ngo Pooo! nkagira ngo n’ inkuba?”

Sabine-“Pole sha Gae!”

Njyewe-

Gaelle-“Nta ribi erega njye ndi umukomando! Ahubwo bigiriye inama bahita bagenda nari ngiye kubacanga bakibaza”

Cedro-“Aree weee! Umukomando wacu! Hhhhh!”

Gentil-“None se Ryan! Niki bagushakira?”

Njyewe-“Cedro arabizi! Reka tugende, mureke buri wese atahe ntavaho mbateza ibyago”

Twatangiye guhagarika moto, iya mbere yaje narayihagaritse Sabine wari ufite ubwoba bwinshi aransezera arayurira afata umuhanda, umwe umwe batangiye kugenda nisanga nasigaranye na cedro twenyine,

Njyewe-“Tom! Tom niwe wari uburi inyuma”

Cedro-“Ngo? Tom?”

Njyewe-“Nabyumvise neza, mukuru wawe Tom niwe warangiye Ntwari aho turi, ntabwo nari nzi ko nyuma y’ igihe gishize akingendaho. Kandi nabiketse kuko nkigera Nyabugogo hari umuntu wansifuye arampamagara ndanyonyomba ndamucika, ashobora kuba ari we wakomeje kundya isataburenge”

Cedro-“Eeeeh! Ese? Hmm! Ryan! Erega ibya Tom byabaye ibindi, ubu yari amaze amezi nkabiri Ntwari amwirukanye, ngo sinzi ibyo yamubeshye barashwana cyane, aramwirukana”

Njyewe-“Erega nta kindi, ni njyewe! Hari umunsi umwe yashatse kumbeshya, arandyoshyaryoshya ngo amfitiye inkuru nziza nyamara ashaka kuntanga kuri Ntwari”

Cedro-“Ese? Uzi ko nyuma yaje kumbaza iwanyu, nkamubwira ko ntahazi ndetse nkamubeshya ko wagiye mu gihugu cy’ abaturanyi?”

Njyewe-“Reka yewe?”

Cedro-“Ahubwo Ryan! Tom nubwo ari mukuru wanjye reka tumuhe isomo atazibagirwa”

Njyewe-“Gute se Cedro?”

Cedro-“Byihorere wangu, buriya hari ubwo umuntu ashobora kugira ngo niwe ufite ubwenge wenyine, wowe isubirire mu cyaro, icyo nzakora ninjye nkizi”

Njyewe-‘Cedro! Please! Ntabwo nifuza ko uzabigwamo, kandi ndakwinginze, ntihazagire umuntu numwe umenya aho tuba njye n’ umuryango wanjye”

Cedro-“Humura Bro! Nyizera”

Cedro yarampobeye ako kanya moto ziraza, ndayurira, iri guhaguruka nibwo yambajije aho ntashye, mu kumusubiza motari yari yafatiyeho.

Bidatinze twageze muri quartier Nyandwi yari atuyemo nishyura moto ndamanuka, ngezeyo ndakomanga ako kanya ahita akingura,

Nyandwi-“Aaaah! Ryan! Hhhh! Biye muvandi? Ndakubona! Ewana warabyibushye…cyangwa ubyibushye none aha?”

Njyewe-“Hhhhh1 Nyandwi utansetsa Bro! Bite se?”

Nyandwi-“Ni sawa tu! Kalibu! Ariko agasosi kahoze, wihangane n’ ubugari bwabaye ikote, nta kundi uraburaye”

Njyewe-“Ntabwo nakurenganyaNyandwi! Ni njyewe watinze, ahubwo ndananiwe ndashaka kwirambika”

Nyandwi-“Hhhh! Birumvikana wakoze akazi kenshi, burya kubaka urugo bisaba umugongo muzima, wasanga wanihonze intoki uri kurutera…ndavuga urubariro”

Njyewe-“Hhhhh! Ariko Nyandwiii!”

Nyandwi-“Reka nguhunge ndabizi….”

Twakomeje kuganira na Nyandwi, muri iryo joro twasinziye ntawe ubizi agatotsi kagiye kiba umwe gusa ninjye kabanje, nongeye gukanguka mu gitondo nkabakapye ku ruhande rwanjye numva Nyandwi nta wuhari.

Nahise mfata telephone yanjye ndeba nimero ze ndamuhamagara, yitabye vuba cyane, avugira hejuru,

Nyandwi-“Yes Ryan! Ewana nazindutse kare Boss ampamagaye, twari dufite isafari, nanze kugukangura kuko waraye utashye unaniwe, nizere ko utaragenda uyu munsi”

Njyewe-“Ayayaya! Ese wagiye? Ndataha ahubwo se ubu ndagenda tutabonanye ngo ngushimire ko wanshumbikiye nguhe n’ imfunguzo?”

Nyandwi-“Ewana sinzi niba byakunda, gusa bidakunze nakubwira aho usiga agafunguzo, kunshimira byo singombwa”

Njyewe-“Eeh! Biba ari ngombwa Bro! Erega abantu bose igihe ubahamagariye siko bakwitaba, n’ igihe ubakeneye siko ubabona!”

Nyandwi-“Ibyo byo! Wowe nujya kugenda umbwire tuvugane”

Njyewe-“Sawa akazi keza wangu”

Nakomeje kwirambika ari nako nsubiza ibihe inyuma ngatekereza ibyaraye bibaye, amasaha akomeza ku icuma sinzi uko numvise umuntu ukomanze, arongera arakomanga ndabyuka, nambara essui main.

Nageze ku muryango,

Njyewe-“Ninde?”

Numvise ijwi ry’ umukobwa rivuga ngo kingura Nyandwi…numvise nshyugumbwe gukingura…yari Elysie!

Elysie-“Yeeee? Ryan?”

Njyewe-“Elysie?”

Twakubiswe n’ inkuba, areba hirya areba hino, ahita yinjira vuba negekaho, turahoberana cyane cyane, kurekurana biranga, Elysie ikiniga cyaramufashe ampamagara nanjye byari byandenze ni byo koko iminsi yaradutanije, dutandukana tutanganye kandi bidakwiye agaciro k’ inshuti mu buzima.

Hashize akanya katari gato,

Njyewe-“wooow! Welcome Elysie!”

Elysie-“Ryan! Wagiye hehe urabura? Ahubwo se wageze aha ute? Ntabwo mbyumva?”

Njyewe-“Sha mbabarira rwose pe, ariko uzi ko nari nibagiwe ko izi nzu ari izanyu? Wasanga wari uje kwishyuza ubukode”

Elysie-“Hhhhh! Wabimenye, ahubwo se mbwira, aha uhazi ute?”

Natangiye kubwira Elysie ukuntu nziranye na Nyandwi, mubwira ko nagiye kuba kure ariko umwanzi arantera mbuze uko niregura impamvu ntamuhamagaye mubwira ko nahindura sim card,

Elysie-“Yoooh! Pole sana, nanjye telephone yanjye barayibye sha, nuko nabuze nimero yawe pe!”

Njyewe-“Ese bambe? Kalibu rero nari ndyamye, waza ukaba unganiriza mu cyumba”

Elysie-“Mu cyumba?”

Njyewe-“Hari ikibazo se si munzu zanyu?”

Elysie-“Waretse se nkicara aha?”

Njyewe-“Hhhhh! Ubu se aka gatebe Nyandwi yicaraho atetse wagakwirwaho koko? Ihangane uze wicare mu cyumba n’ ubundi umukobwa aberwa no kurambya”

Elysie yaremeye araza akuramo inkweto yicara ku buriri dutangira kuganira, hashize akanya katari gato ndahaguruka ngo njye hanze gato, numvaga nkubwe,

Narebye kwambara ipantaro ariko nanga kwijena ndi gushaka inkweto ngo nambare numvise umuntu nanone ukomanze, Elysie yarikanze cyane nanjye biba uko,ako kanya numva arinjiye, aza aboneza mu cyumba………………………………

Ntuzacikwe na Episode 62 y’ inkuru “Sabine” ejo mu gitondo

10 Ibitekerezo

  • Yooo!!Sabine abaguyeho!!noneho aremera ko ntacyo bakoze koko kdi Ryan yambaye na essui-main yonyine?gusa iyo umutima ntacyo ugushinja uba wumva nta kibazo,twizere ko azatinda kubyumva Sabine akageraho akabyumva.

  • Sabine na Ryan ibyabo birarangiye weeeee…..Sabine ntari bumwizere ko atagize icyo akora na Elysie….kandi bizanagora kumusobanurira uburyo yagiye mu cyumba….ibirenze ibi asanze yambaye essuis-main……cyakora wenda icyizamurokora no ukuba Elysie yambaye imyenda yose….ariko na none azacyeka ko bari babirangije cg se barimo bitegura kubyinjiramo….muri macye aha inkuru igiye kuba iyo gusaba imbabazi…agahinda…..gutandukanamo gato wenda ukuri kukazagaragara nyuma y’ibibazo n’ibigeragezo byinshi…

  • Nizereko uwo atari sabine kko ndumva Ryan atabona ibisobanuro amuha.

  • Elysie yapanze na nyandwi tu! Ryan bamufatiye mu cyuho karabaye bamushinje gufata ku ngufu. erega sabine si uwa ryan abaye uwande?

  • Ryan ubwo niba uwo ari Sabine urabigira ute koko?ntibiri bukorohere kwemeza sabine ko wowe nta elysie ntacyo mwakoze,ubundi iyo umureka akicara kuri kagatebe?ariko c inkuru ikaryoha ite?ndaguhariye Eddy

  • Ngaho da!Birabe ibyuya,niba ari Sabine arakumva kuko nawe ubuzima nk’ubwo kwa Nyandwi arabuzi yabubayemo,ibibazo bibuberamo arabizi.

  • Karabaye Sabine arabatunguye ubuse uramubaira iki Koko gusa ukuri kuratsinda Ryan shikama

  • Umuntu ashobora kugwa mu gisa n’icyaha kwisobanura bikamunanira kndi arengana.Ariko niba ari Sabine yagombye kubyumva kuko nawe Ryan yigeze kumucyeka ko ari indaya kndi atari yo.Ryan we Imana ikomeje kumurinda Ntwari agambaniwe na Tom.Cedro we ngo ibya Tom Ryan ngo nabimuharire ngo azamuhe isomo atazibagirwa n’ubwo ari mukuru we.

  • Oooohhh Mana wee koko ntabe Ari Sabine pee kuko byarushya Ryan gutanga ubusobanuro knd nanone ntabe Ari Maman Elsie kuko Ryan byamubera ibibazo gusa umwanditsi nakomeze twumve pee Tom numugambanyi mubi nukuri ageze aho yibagirwa Koko akibagirwa Ryan yatakiraga muri byabihe nukuri umuntu Ni mugari peee

  • Ahubwo ndakeka ari maman Elsie yinjiye kureba igituma umukobwa wwe yatinze kugaruka

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *