• 13/12/2019 7:18 27

Episode 6: Ganza na Annie bavuye ku ishuri basanganizwa inkuru y’ incamugongo

Duherukana…

Gaelle amaze gusezerera uwari umukunzi we John kubera ko yari amaze kunkubita anziza ko ansangaye na we, John agakorwa n’ isoni, akabura uko yifata akagerageza kwinginga Gaelle ariko bikanga, akikubura akagenda akadusiga aho, maze Gaelle wazengaga amarira mu maso agahita aza akanyegera akamfata mu biganza maze akambwira…..

Gaelle-“Ganza! Sinzi aho mpera ngusaba imbabazi….mbabarira, ni ukuri mbabarira, Ntabwo nari nzi ko biri bugende gutya, ntabwo nari nzi ko John ari umugome bigeze aha, ihangane ni ukuri ugirire umwanzuro mfashe, umbabarire”

Gaelle yambwiye ayo magambo mpita nijijisha ndeka kwikanda mu nda mwereka ko ntababaye maze ndamubwira,

Njyewe-“Nta kibazo… ntakibazo rwose ntacyo mbaye, nuko nanze kumurwanya ngaca bugufi imbere y’ umukunzi wawe, buriya ntiyari gupfa kunshobora”

Gaelle-“Basi se urambabariye?”

Njyewe-“Humura Gae! Nakubabariye rwose, ahubwo se buriya uriya mwanzuro ufashe urakwiye koko?”

Gaelle-“Ganza! Kuri njyewe urakwiye rwose, ntabwo nakomeza gukundana n’ umusore utazi uko umubiri uryana, wishimira kubabaza abandi ngo bamveho”

Njye-“Ayayaya! Ubu koko ndagusenyeye?”

Gaelle-“Humura sha Ganza, aho kugira ngo nzicuze namenya uwo turi kumwe nabona ari ngombwa nkaberereka

Muri ako kanya ifirimbi yaravuze, imyitozo yari irangiye, twagombaga kuva aho tugasubira mu kigo, twazamutse njye na Gaelle tuganira ariko nkanyuzamo nkikanda mu mbavu aho John yanshoteye imigeri yajya kundeba nkijijisha, tugeze mu kigo yahise ambwira,

Gaelle-“Sha reka njye kwitegura njye gusubiramo amasomo, kandi wakoze kunganiriza ukansetsa, ndabikunda cyane”

Njyewe-“Nawe wakoze cyane Gae! Nubwo kuvugana nawe byahinduye ubuzima wabagamo gusa nizeye ko uzi ikigukwiye ndetse n’ ubuzima wifuza kubamo, nizere ko tuzasubira”

Gaelle-“Urisanga Ganza! Igihe cyose uzumva ufite umwanya uzaze undebe ntabwo nzagusubiza inyuma, nzakwakira kandi nzabyishimira”

Njyewe-“Oooh! Koko se ndabikwiye?”

Gaelle-“Hhhhh! Cyane”

Njyewe-“Urakoze cyane Gae! Imana iguhe umugisha”

Gaelle-“Ngaho reka ngende, Imana ikurinde”

Gaelle yaransezeye agenda atyo, nongeye kwikanda mu nda nihuta njya aho twararaga, ngeze ku gitanda cyanjye ndikanda yewe ndanigaragura, Bob niwe wahansanze akimbona arikanga,

Bob-“Eeeeh! Ganza! Wabaye iki ko mbona wikanda mu nda?”

Njyewe-“Byihorere Bob, iyaba wari uzi ibyambayeho?”

Bob-“Byagenze bite se? Warwaye mu nda se?”

Narihanganye ndicara numvaga ndi no kugenda noroherwa maze mbwira Bob,

Njyewe-“Bob! Uzi ibyabaye cyagihe mumaze kugenda?”

Bob-“Wapi! Habaye iki se ko twe twahise twigira kwiryohereza muri nature?”

Njyewe-“Iyaba wari uzi uko byagenze, burya twagumye hahandi, ngiye kubona mbona haje wa mu type urya ibyuma twese dutinya aba andebye nk’ inka yica, amfata mu mashingu araterura adimba hasi……..”

Bob namubwiye byose uko byagenze aratangara cyane gusa hashize akanya araseka ndikanga,

Njyewe-“Ariko Bob! Ndakubwira akaga kambayeho wowe ugaturika ugaseka koko?”

Bob yahise ambwirana amashyushyu,

Bob-“Ariko ntugire ngo ni ukuguseka ahubwo iyo film yari iryoshye gusa rero nubwo wakubiswe imigeri, ndumva utazize ubusa ahubwo wazize ukuri, ubwo se urumva Gaelle utamwegukanye”

Njyewe-“Umva ye? Namwegukanye nte se? uriya mukobwa urabona ari mu kiciro nk’ icyanjye, naho naba nigereza!”

Bob-“Ariko ntukisuzugure Ganza! None se urumva atahise atera indobo uriya mushenzi urata ibigango? Ubwo nyine ni wowe yamusimbuje nawe urabyumva”

Njyewe-“Eeeeh! Ko bigoye kubyiyumvisha Bro?”

Bob-“Hmmm! Nyamara njye mba nkwibira utubanga, abakobwa buriya icyo badapfa kuvuga ni ndagukunda, naho ibimenyetse byo birivugira, humuka, tambuka umuryango urakinguye cyangwa ukomeze urangare abandi binjire”

Naracecetse gato ntangira kwibaza amahitamo ariko akomeza kungora kuyabona, nibazaga koko niba aricyo nkeneye, tukiri aho inzogera yo kujya muri etude yaravuze mfata umupira w’ imbeho umwe aca ukwe nundi ukwe twerekeza mu ishuri.

Twagezeyo dutangira etude dusoje tujya kurya dukomereza aho twararaga turaryama, bigeze mu ijoro hagati numvise umuntu unkuyeho amashuka arayajugunya mpaguruka vuba mbona ni abasore nka bane, ako kanya itoroshi inkubita mu maso…nahise numva ijwi rya John,

John-“Niko wa mushenzi we, aka kanya ugiye kwishyura byose”

Njyewe-“Mumbabarire…”

Nabaye nkivuga bankurubana bashaka kunsohora ariko nkakomeza gufata ku bitanda birangira bansohoye tugeze hanze bakomeza kunjyana basa n’ abankatisha inyuma yaho twararaga ako kanya twakubitanye n’ indi toroshi iza idusanga, yari Animateur, bakimubona barandekuye bariruka njye nsigara aho,

Nariruhukije Animateur ahita aza ansanga, angezeho ambaza vuba ati:

Animateur-“Bariya ni bande birutse?’

Njyewe-“Animate! Uwo nabashije kumenyamo ni John, wa musore w’ ibigango wiga muwa gatandatu”

Animateur-“John? Ndamuzi sha, None se bari bakujyanye hehe ko mbonye bagukururaga”

Njyewe-“Animate! Rwose ahubwo Imana ishimwe ko muntabaye, uriya musore ari kunziza amaherere, aranziza ko ejo yansanganye ngo n’ umukunzi we, kandi ni ukuri twaganiraga bisanzwe”

Animateur-“Eeeh! Buretse sha, igire kuryama ndaguma hafi, ejo tuzabisubiramo”

Narukize ntyo nsubira kuryama ariko ubwoba bwari bwose ni nkaho naraye nkanuye, bwaracyeye ndoga njya mu ishuri ntangira etude ari nako nyuzamo nkitekerereza ibindi.

Kenshi nakundaga kwibuka akahise, ngatekereza ubuzima bwo mu buto nkongera nkibuka aho twanyuze hose njye na Ntwari ndetse na Annie, byanyongereraga imbaraga nkumva ntakwiye kwiheba.

Hari icyo ntajyaga nsiba kwibuka…Urukundo! Bob yari yamaze kumpishurira ko rugize igice kimwe cy’ ibyishimo, yari yamaze kumbwira ko ndwifitemo kandi ari ngombwa ku musore nkanjye,

Yari yamaze kumbwira ko nubwo urwanjye rwose rwihariye Kevine ariko ngomba kumwibagirwa ngashaka undi kuko ari uwo mu buto ntaho tuzongera guhurira.

Nahisemo kurambura ibiganza ngo uwo bizagwaho wese nzarikocore nta kindi nitayeho.

Nka saa tanu Animateur yaje mu ishuri avuga ko anshaka feri ya mbere ku biro bye, nasanzeyo Gaelle na John n’ abandi basore, batangiye kumbaza uko byagenze mbabwira byose,…tukiri aho Directeur yahise yinjira atungurwa no gusanga inama yakoranye,

Directeur-“Bite byanyu ko mutari mu ishuri byagenze bite?”

Animateur-“Bwana Directe! Hari ikibazo cyaraye kibaye cy’ abanyeshuri basohoye mugenzi wabo mu gicuku bagiye kumuhohotera, agize amahirwe ndahaguboka…”

Directeur-“Eeh! Eeh! Ntibishoboka! Vuba! Mwese mu biro byanjye! Nababwiye ko utazitonda inyundo izakubita ataha iwabo”

Twagiye imbere twerekeza kwa Directeur ntawe uvuga, John yarandebaga agahekenya amenyo gusa nta kindi yari gukora.

Twagezeyo duhagarara ku muryango Directeur araza turinjira,

Directeur-“Mwese mupfukame vuba”

Directeur wategekaga bikaba twese twaramutinyaga, yagiye kuvuga twese twageze hasi, atangira kubaza buri umwe uko byagenze, tumaze kwisobanura,

Directeur-“Niko muko! Nzabwire Papa wawe ko usigaye witwara nabi?”

Gaelle-“Oya! Mubabarire rwose Directe!”

Directeur-“Ngaho wowe nuwo musore Ganza muhaguruke, naho mwebwe ngiye kubandikira mutahe”

John-“Directe! Nushaka utwirukane ariko turazira ubusa, ubwo se ari nkawe urumva wakwemera bakagutwarira umugore uko biboneye?”

Directeur-“Ceceka aho! Nta soni uratinyuma ukambwira utyo? Cyangwa wagize ngo ngana nawe?Nako wowe genda uzagaruke uje gukora ikizamini cya leta, hanyuma mwe bandi mwishunze iki kirara ngo Ni John, mugende mumare icyumweru iwanyu muzagaruke muzanye n’ ababyeyi cyangwa abandi babarera”

Abo basore bakomeje gutakamba ariko biranga biba iby’ ubusa, iyo ikosa ryageraga kwa Directeur ibintu byabaga bibaye ibindi, nta kundi babandikiye impapuro zo gutaha njye na Gaelle dusubira mu ishuri.

Kuva uwo munsi njye na Gaelle twabonanaga kenshi, yari atangiye kunyisanzuraho, ntabwo yari akigendana n’ umukunzi wa Bob ahubwo yazaga kunyirebera tukiganirira, tugatindana kuburyo abantu bose byabyibazagaho.

Igihembwe cyararangiye turataha, njye nawe twazanye mu modoka imwe kuko nawe yatahaga I Kigali, mu modoka twaje tuganira byinshi, inseko ye ya buri kanya ntibure twageze I Kigali bidatinze, ampa nimero ye nanjye muha iya Annie, musezeranya kuzamusura.

Yuriye moto njye nguma muri gale, namwe muzi icyo narebaga, cya kindi cyatumye banyiba igikapu kubw’ amahirwe kikangarukira, narebaga mu banyeshuri bose ngo ndebe ko nabona Kevine.

Namaze nk’ amasaha atatu nicaye, ubundi nkazerera, mubuze nibwo nahise menya ko ibyo Bob yambwiye ari ukuri ninjira mu modoka zijya I remera nditahira.

Ngana mu rugo nibwo nongeye kurushaho gukumbura mukuru wanjye Ntwari ndetse na mushiki wanjye Annie, natangiye kwishimira kongera kubabona ntaragera mu rugo.

Bidatinze namanutse ka kayira kajya mu rugo mfungura igipangu ndakomeza no ku muryango mbanza guhagarara gato ngo numve ko hari umuntu urimo imbere, sinzi ukuntu numvise umuntu urira.

Nahise ninjira mu nzu vuba nakubiswe n’ inkuba nsanze ari Annie wari ucyambaye imyenda y’ ishuri, yashyize igikapu hasi yunamye ari kurira.

Nanjye nahise njugunya igikapu nsha bugufi ntangira kumubaza icyo yabaye, ariko agakomeza kurira cyane,

Njyewe-“Annie! Ni njyewe Ganza! Mbwira wabaye iki?”

Annie ikiniga cyamubujije kuvuga, hashize akanya hari umugore wari ucumbitse ruguru yacu gato mu wundi muryango winjiye afite porte a mange, yasaga nk’ ugemuye. Akimbona,

Media-“Ganza! Nawe waje?”

Njyewe-“Yego ndaje ariko nsanze Annie arira cyane, ndi kumubaza akanga kumbwira, wamfashije ukamumbariza?”

Media-“Ese ntabwo yakubwiye? Ahaaaa! Dore muje musanga ibyago byarabagwiririye, ni ukwihangana rwose”

Njyewe-“Ibyago? Ibihe byago se?”

Media-“Dore musanze mukuru wanyu yaragize impanuka ikomeye, ubu amaze ukwezi n’ igice mu bitaro.

Akimbwira atyo intege zaracitse mbura uko mbigenza, guhagarara biranga nicara hasi nipfuka ibiganza mu maso.

Nyuma y’ iminsi ine, nari nicaye kwa muganga maze mbona Peace ahingutse aho nari nicaye hanze y’ icyumba Ntwari yari arwariyemo, yari yambaye ikanzu ndende imwegereye yitwikiye n’ igitambaro mu maso.

Byaragaragaraga ko agemuye, nibwo twari tukibonana kuva nava ku ishuri. Narahagurutse ndamuhobera, turebana mu maso, yari afite agahinda kandi nanjye byari uko, amaze kumpereza ibyo yari afite twaricaye,

Peace-“Ganza! Mwihangane, nanjye naje nsanga byarabaye gusa mu buzima bibaho nubwo bibabaza”

Njyewe-“Nta kundi tugomba kubyakira, kuva namwe mutwereka ko turi kumwe bidutera gukomera”

Peace-“Ni ukuri turi kumwe pe, hanyuma se ngo iyo mpanuka byagenze bite?”

Njyewe-“Wahora n’ iki? Ubwo nyine Ntwari yari atashye avuye ku kazi, mu gihe yari iruhande rw’ umuhanda haje inkonkobotsi y’ imodoka ita umuhanda iba iramugonze, ariko numvise bavuga ko iyo modoka yari itwawe n’ umusinzi”

Peace-“Mana yanjye weee!”

Njyewe-“Ubwo rero yahise azanwa mu bitaro hano, niho amaze ukwezi n’ igice”

Peace-“None se disi ninde wamwitagaho ko mwe mutari muhari?”

Njyewe-“Abagiraneza se sha ugira ngo ntibakiriho? Hari umukobwa wamwitayeho kuva agera hano, yahise yaka konji aho yakoraga aza kumurwaza…eeh! Uzi ko atazapfa vuba! Nguriya aranaje”

Wa mukobwa w’ umutima mwiza nari narabonye nkishimira…yitwaga Ange, niwe witaye kuri Ntwari atamuzi igihe cyose yari amaze mu bitaro.

Yaje adusanga araduhuza, yahoranaga akanyamuzeza kuburyo iyo twabaga turi kumwe agahinda kagendaga nkumva ko isaha ku isaha Ntwari azakira, yahise ambwira,

Ange-“Ganza bite?”

Njyewe-“Ni byiza Ange! Uyu mukobwa yitwa Peace! Iwabo niho dukodesha, yaje kudusura dore atuzaniye n’ ingemu”

Ange-“Oooh! Byiza cyane, Peace! Urakoze Imana iguhe umugisha!”

Peace-“Murisanga”

Ange-“Ganza! Urabyakira ute se?”

Njyewe-“Ibiki se kandi?”

Ange-“Mbwira wowe uko wabyakira ndamutse nkubwiye ko bagiye kudusezerera”

Njyewe-“Koko se?”

Ange-“Cyane rwose, ahubwo ubu ngiye gutangira kujya kubarisha amafaranga”

Ange yavuze iby’ amafaranga ndasuherwa, nibajije aho turayakura biranyobera mu gihe ngitekereza byinshi Ange yahise abona umuganga umwe witaga kuri Ntwari asohotse agenda amukurikiye,

Peace-“Yooooh! Uriya mukobwa ni ukuri n’ umwana mwiza, reba ukuntu ari kubyirukamo kandi arwaje uwo atari azi”

Koko byari biteye ibyishimo n’ imbamutima kubona Ange ashyashyana ngo mukuru wanjye amagara atamucika, twakomeje kwicara aho hashize umwanya,

Peace-“Ganza! Sha reka ntahe”

Njyewe-“Oooh! Ubu se ntiwihuse, iyo uba uretse tukaba tuganira?’

Peace-“Oya Ganza! Ahubwo niba ari ukuganira…urataha ryari se?”

Njyewe-“Nibaramuka batadusezereye, kubera ko naraye hano, ndi butahe nimugoroba Annie abe ari we uza kurara hano”

Peace-“Ok! Nta kibazo noneho ubwo ndaza kukuraza iri joro utarara mu nzu ya wenyine”

Njyewe-“Hhhh! Nuko wivugira nyine”

Peace-“Ahubwo wowe ntabwo ubishaka”

Njyewe-“Ubwo se ari wowe wabyanga, karibu ahubwo”

Naherekeje Peace tuganira tugera hanze y’ ibitaro atega moto aragenda ndagaruka, Nimugoroba Annie yaje kunsimbura ndataha, nagezeyo bwije cyane nka saa yine z’ ijoro ndakingura.

Ntabwo ririwe njya ku meza kuko numvaga ntashonje, nahise nerekeza mu cyumba nkuramo imyenda ndaryama, hashize akanya… numvise umuntu ukomanze ndikanga nibaza umuntu unkomangiye ayo masaha……………………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode 7 yiyi nkuru izakugeraho ku munsi wejo

8 Ibitekerezo

  • Umuseke muri aba mbere. twari tuyitegereje n’ amatsiko courage ku mwanditsi

  • Uramenye ganza udakora ikosa

    • Urakoze mwanditsi

  • ganza imare amatsiko wumve icyo abandi bakurushije wikwitesha ayo mahirwe

  • Peace umwitondere

  • Peace ko yiyemeje koko Ganza arabigira ate kweri? Ganza Imana umutabare ataza gugwa muruy’umutego wa Peace.

  • Eeee ngo umuntu ukomanze mana we birabe ibyuya nibibe amaraso kbs kuko ibibazo ndumva aruhuri.

  • Eeee ngo umuntu ukomanze mana we birabe ibyuya nibibe amaraso kbs kuko ibibazo ndumva aruruhuri.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *