• 08/12/2019 12:38 32

Episode 59: Mu byishimo byinshi Mama Bruno atashye kwa Bruno akorerwa ibirori

Nageze aho gusoma biranga, amarira yabaye menshi ntitaye ku busore bwanjye, nacigatiye urupapuro ndarukomeza, imbaraga ziranshirana, aho nari nicaye ku gitanda ndamanuka mfukama hasi oooooh Mama…

Ako kanya Nina yahise akingura umuryango akimbona,

Nina-“Bruno! Bruno! Ibi ni iki Mana yanjye wee….”

Yahise apfukama nawe, atangira kumfata ambaza cyane icyo nabaye, yagize ngo nicyo cyanteye gutumiza inzoga nyinshi mu kabari kwa Marc maze atangira kumbaza cyane icyabinteye,

Nina-“Bruno! Waretse kumbabaza koko? Ko nzi ko wanyumviye kuva mu buto bwacu, ko nkuzi neza wese ubabaye ndetse unishimye, niki cyaguhangayikishije kugeza ubwo ushaka kwiyahuza inzoga, naziguhunza ukicwa n’ amarira?”

Nahise menya ko nageze kure, nk’ umusore ntabwo nagombaga kurira ngo ngere aho Nina abona ko byandenze, narihanganye ndihanagura ahita anyaka rwa rupapuro nari mfite mu ntoki atangira gusoma byarangiye nawe amarira ayasutse.

Hashize umwanya utari muto,

Nina-“Bruno! Ntabwo ushobora kumva ibyishimo binyuzuye, Bruno! Ishime sha, wongeye kubona Mama wawe!”

Njyewe-“Nina! Ahubwo tugende, tugende tujye kumureba, ntabwo narara ntari kumwe n’ akabura ntikaboneke”

Nina-“Oya, oya Bruno! Amasaha arakuze, ubu ni saa yine z’ ijoro, ubu se koko twajya hariya hantu?”

Njyewe-“Umbabarire Nina, ntabwo nirengagije ko bwije ahubwo ni umutima usiganwa usanga uwambyaye”

Nina-“Ndabyumva Bruno, ahubwo se iyi baruwa niyo yaguteye kwiyahuza inzoga igihe twari kwa Marc?”

Njyewe-“Oya ntabwo ari yo”

Nina-“None se wabitewe niki Bruno? Eeeh! Dore nurundi rupapuro, rwo se rwanditseho iki wakomeje kuruzinga? Cyangwa ni ibanga?”

Njyewe-“Oya nta banga naguhisha Nina, ahubwo nari nibagiwe kureba ikirimo, ruzingure urebe umbwire”

Nina yahise azingura rwa rupapuro ntungurwa no gusangamo udufoto, mu kwitegereza neza twari utwanjye na Mama twa cyera, nuzuye ibyishimo nongera kwemera ntashidikanya ko mbonye Mama wambyaye.

Nyuma y’ ibyo byishimo…

Nina-“Bruno! Ariko ntabwo wambwiye? Umaze gusoma iyi baruwa nibwo wahisemo kuza kwiyahuza inzoga koko?”

Njyewe-“Oya Nina biriya hari icyabinteye, nari mfite umujinya mwinshi kandi nubu nubwo upfubijwe niyi baruwa, ndaza kongera kuwuhembera kuko sinabyihanganira”

Nina-“Oya se kandi? Bruno! Ntugahembere umujinya, umujinya ni mubi ushora uwawugize mu cyaha bikarangira yicuje, ahubwo se niki kiguteye gutekereza guhembera umujinya?”

Njyewe-“Byihorere Nina! Iyaba wari uzi ko hari umusore uri kwigira umusazi ngo akunde ambuze ibyishimo”

Nina-“Ngo? Bruno! Mbwira uwo ni uwa he? Arakuziza iki?”

Njyewe-“Nina! Buriya naje hariya mvuye kubonana na Queen,…….”

Nabwiye Nina byose ntacyo nsimbutse, uko nabimubwiraga ni nako wa mujinya wongeraga kuzamuka, amaze kunyumva,

Nina-“Bruno! Tuza, tuza uwo ntaguteshe umutwe ngo wiyange ndetse utangire no kwisanga utekereza gukora ibidakwiye”

Njyewe-“Nina! Ibyo uvuga ni kubwawe, ntabwo wakumva agahwa kari kunjomba, ngomba kwihandura, nako bindekere ninjye nzi uko biryana”

Nina-“Nyamara wareka nkakugira inama”

Njyewe-“Hmmm! None se uwavuze ko inama ari iyo wigiriye yarabeshye?”

Nina-“Ahaaaa! Bruno ushatse wanyumva…”

Nina yakomeje kumbwira byinshi ariko ntacyo nari guhindura kumujinya nari mfitiye uwo musore washakaga kumbuza ibyishimo, yansize aho ajya kuryama, njye ntabwo nigeze mbona ibitotsi nahamagaye Axel mubwira ko ibyo nsanze mu ibahasha biruta amadorari arishima cyane dusezerana ko bukeye bwaho ibyishimo tugomba kubisangira n’ inshuti.

Nakangutse numva telephone isona, mu kureba uwari umpamagaye nasanze ari Queen, nkanda yes vuba nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Queen-“Oui Cheri! Waramutse neza?”

Njyewe-“My Queen, Naramutse neza ariko naraye nabi pe”

Queen yikije umutima amenya icyandaje nabi, yamaze umwanya muto atavuga nanjye nkomeza gutegereza icyo ambwira, ntiyatinze yahise ambwira,

Nina-“Ndabyumva Bruno! Waraye wibaza ibyanjye, waraye uteketekereza cyane uko byagenze maze gutandukana nawe, niyo mpamvu nguhamagaye”

Njyewe-“Queen! Biragoye kwakira ko hari uwo tubyiganira wowe, niyo mpamvu narahiye, ngiye kwikiza umwanzi kuko yikunze akumva ko uwo wakunze atabikwiye ahubwo ari we ubikwiye”

Queen-“Oya sha, Bruno, witekereza utyo, ahubwo ndaza kukureba nimugoroba nkubwire uko byagenze, humura kandi zirikana isezerano ryanjye”

Njyewe-“Ok, nta kibazo ubwo uri buze kundeba, nanjye nari mfite gahunda yo kukubwira ukaza kuza mu rugo nimugoroba, hari…”

Nagiye kumena ibanga ndigarura, aho niho namenyeye ko surprise atari ibintu byanjye, maze kuvugana na Queen narabyutse nsanga Nina yashyashyanye akora isuku,

Njyewe-“Nina Ninaa!”

Nina-“Wooow! Ntureba, nkunda iyo ubyutse ufite akanyamuneza”

Njyewe-“Hhhhh! Nabuzwa niki se ko uyu munsi ari uwanjye, mbega umunsi nari niteze, Nina! Si ukukubeshya nifuzaga umunsi nzongera kuboneraho uwambyaye akanyonsa akampeka, none uwo nabonye nkananirwa kugenda, uwo nabonye ngasaba Marc kugarura agatima niwe Mama, ntegereje kureba uko Marc ari bwifate namenya ko uwo yitaga umusazi ari Mama”

Nina-“Mana yanjye weee, Bruno! Babarira Marc ubinyujije muri njye, Marc wa cyera siwe wubu, niba ari isomo yararibonye ko kugira neza ukigendera ari ukubiba imbuto zizagutunga mu minsi igoye”

Njyewe-“Humura Nina, nta kibazo rwose, akahise kasize amateka tugiye kwicara tugasoma uyu munsi, ahubwo se wahamagaye Lily akaza akagufasha kwitegura”

Nina-“Kandi koko wee, Heee! Ikirori cyahiye we”

Byari ibyishimo iwacu, Lily nawe yaraje ngo afatanye na Nina kwakira umubyeyi nanjye njye ku kazi ho gato kuko hari abari bankeneye.

Ndiyo, natekereje guhamagara Papa ngo mubwire iyo nkuru nziza, mubwire ko ngiye guhura n’ ibyishimo bye by’ akahise nishime by’ ikirenga ndi hagati yabo ariko ntiyabashije kunyitaba, nibutse n’ inzika Papa yari akimufitiye ndatuza nkomeza ibyanjye.

Byageze nka saa cyenda Joshua nari natumiye yangezeho n’ imodoka ye, Axel nawe yari ahageze dufata umuhanda.

Mu modoka tugenda,

Joshua-“Axe! Nawe waje se?”

Axel-“Ewana ntabwo nabura, Bruno! Imana ishimwe kabisa, ugize amahirwe abonwa na bacye, ukwiye gukoresha umunsi mukuru”

Joshua-“Umva nawe ra, ubwo se urumva akamirika kabura, nizere ko mu rugo n’ akanyama kari guhumura”

Twakomeje kugenda tuganira, twageze ku muhanda ruguru yo kwa Stella bidatinze tukiva mu modoka ndamuhamagara aza kutwakira.

Twamanutse tugana iwabo akingura umuryango twicara muri salon, ajya guhamagara Mama bidatinzee arasohoka, akitubona aratungurwa cyane mpaguruka vuba ndamusanganira ndamuhobera…amarira niyo yavuze akari ku mutima.

Hashize akanya katari gato,

Mama-“Bruno! Mbabarira mwana wanjye….”

Yatangiye kumbwira ariko muca mu ijambo, icyari kinzanye yari uko twijyanira ngatangira kujya muhamagara Mama nawe ati: “karame mwana wanjye”,

Njyewe-“Mama! Ndabizi ufite byinshi byo kumbwira ariko ikinzanye aha ni ukukujyana tukajya kwibanira”

Mama-“Mwana wanjye se turajya kubana hehe ko ibaruwa wanditse nasanzemo amagambo ajimije ambwira ko ubaye uganya”

Njyewe-“Mama! Humura, icyo naganyaga ni wowe, naho kubaho byo mbayeho kandi uziye igihe, ngwino njye kugutambagiza”

Stella-“Mama Bruno! Erega wizuyaza niho hantu nari nakubwiye turi bujyane”

Mama-“Ese maama! Namwe mwamenya gutungura umuntu ye!”

Mama yishimye kabiri, Stella amufasha kuzinga ibye dufata umuhanda, twasanganiwe na Marc wari umuyobozi wuwo munsi mukuru nkuko twari twabipanze, Mama yatangajwe naho twibera, uwo munsi nagize ishema koko.

Twaricaye Marc aduha ikaze, amagambo yo yari yayandi yari ibyishimo gusa, twakomeje kwizihira ndetse n’ abaturanyi baraza dusangira ibyo kurya no kunywa.

Byageze ku mugoroba Queen ataraza ngo muture uwambyaye ntangira guhangayika, nihina mu gikari mfata telephone ndeba nimero ze nkanda yes nshyira ku gutwi…yanyitabye vuba,

Queen-“Hello!”

Njyewe-“Cherie! Bite ko ntakubona? Uzi ko abantu…”

Nanone nari ngiye kwivamo ngo mubwire icyo nari muhamagariye ariko ndigarura,

Queen-“Ihangane Bruno! Ndaje navuye ku kazi mbanza guca mu rugo ngo mpindure imyenda”

Njyewe-“Oooh! Nari nahangayitse ko wenda waba wagize ikibazo cyangwa wa muteshamutwe akaba yongeye kwitambika imbere yawe”

Queen-“Wari uzi n’ ikindi, Hmmm! Nako ndaje nkubwire”

Yambwiye ko aje nshyira agatima hamwe nsubira muri salon, ibyo kunywa bikomeza kuza ari nako ibyishimo byiyongera, nitegerezaga Mama nkumva ahari ndi kurota, ntabwo nigeze mpumbya duhuje imboni.

Ntibyatinze Queen yarahasesekaye, kubera ukuntu yari yambaye bamuhaye amashyi ntawe uyamusabiye ndahaguruka ndamuhobera, tugihagaze,

Njyewe-“Mama!”

Queen-“Ngo? Bruno uhamagaye ngo nde?”

Njyewe-“Hhhhhh! Wishidikanya my Queen, isange mu birori by’ imbonekarimwe byo kwakira akabura nti kaboneke ariwe Mama wambyaye”

Queen yagaragaje ibyishimo mu marira yarize, maze kumuhanagura duhagarara imbere ya Mama maze ndaterura ndavuga,

Njyewe-“Mama! Nshimishijwe no kukwereka uyu mutoni mu bakobwa, yitwa Queen, niwe wambaye hafi andinda agahinda, niwe wongeye kunyibutsa urukundo wankundaga mu buto bwanjye, anyereka ko nshobora kongera kwishima, mufite nagize amahirwe inzira zirafunguka kugeza nubu nkugezeho, ndamugutuye we  bwiza bwanjye”

Mama-“Ooooh! Nuko nuko bambe, tambuka disi umpobere mukaza”

Kimwe n’ abari aho bose nishimye cyane mbona Mama ahoberana ubwuzu umwamikazi w’umutima wanjye, nongeye kwifuza nubwo ari icyaha, iyaba na Papa wambyaye yakabaye ahari ibyishimo bigashibuka bitoshye.

Twakomeje kwishima, Queen ntiyongera kumva iruhande amasaha akomeza kwicuma abantu batangira kugenda umwe ku wundi, nashigutse nsigaranye na Queen twenyine,

Queen-“Mbega byiza, si ukubeshya ibyishimo byanyuzuye ukimbwira ko uriya ari Mama wawe ntibibaho, disi murasa”

Njyewe-“Koko se?”

Queen-“Yego maze”

Njyewe-“Oya ahubwo Papa niwe dusa cyane…”

Queen-“Ahubwo se we, ko ataje Bruno ntabwo wamubwiye?”

Nikije umutima hashize akanya gato,

Njyewe-“Ibyo tubyihorere ahubwo umbwire uko byaraye bigenze tumaze gutandukana”

Queen-“Bruno! Wahora n’ iki ko byanshanze, Tante impuhwe ze hari ubwo zinshanga, burya nagiye ngeze ku kazi nsanga Tante yamwinjije mu modoka ye”

Njyewe-“Ngo mu modoka?”

Queen-“Yiii! Ubwo nyine nanjye ninjiyemo ndicara, Tante ambaza impamvu nemeye gusiga umuntu unshaka kugeza ubwo bamuhuruje, mu gihe ngize ngo mubwire ibyanjye nuriya musore, yahise yatsa imodoka, feri azifatira mu rugo”

Njyewe-“Reka reka, uwo muginga iwanyu nanjye ntarahagera?”

Queen-“Wahora niki, Nabaye nkigera mu rugo nigira mu cyumba cyanjye, Tante ansanzemo mubwira uko bimeze arababara cyane arambwira ngo kuba umuntu yankunda simukunde ntabwo bivuze kwikuramo ubumuntu ngo umugire nk’ umwanzi, ngo nari kumwumva sintume aba nk’ umusazi ngo ashake no kwiyahura, yambwiye ngo ntawe upfa kwakira ikidashoboka ngo nagombaga kumwumva ndetse nkamutwara buhoro akazagera aho akabyumva”

Njyewe-“Hmmm!”

Queen-“Ko uhigima se ntumbwire Cheri?”

Njyewe-“Nuhigimye aba avuze, ahubwo komeza umbwire numve”

Queen-“Nyine namwumviye kuko ibyo yambwiraga koko ari byo njya muri salon ndamuganiriza, ansaba ko niyo ntamukunda namubera mushiki we, mu kumwikiza ndamwemerera”

Njyewe-“Ngo?”

Nkikanga ako kanya telephone yanjye yarasonnye ndebye mbona ni Boss wa wundi ukodesha ya nzu Papa yari yarampaye gucunga, nagombaga kubanza kumwitaba nkabona gukomeza kumva Queen, nawe yahise abimenya ambwira ko agiye mu gikari gato,

Njyewe-“Hello!

We-“Bite musore?”

Njyewe-“Ni byiza Boss!”

We-“Nikos ha, kuki wambwiye ko iyi nzu ari wowe uyicuka kandi atari wowe?”

Njyewe-“Uuuh?”

We-“Ko utavuga se kandi haje umugabo uje kuyinkuramo ambwira ko ashaka kuyigurisha nta n’ integuza mwampaye”

Nahise menya ko ari Papa maze ndamubwira,

Njyewe-“Urihangana ntabwo  nari nzi ko bigenze gutyo, uwo ni Papa niwe wari warampaye gucunga iyo inzu, niba ashaka kuyigurisha mubwire aguhe iminsi uzaba ushaka indi”

We-“Njye musaba iminsi? Akira ahubwo muvugane ibyo umbwira ntabwo mbyumva”

Papa-“Hello! Bite sha Bruno! Nta soni ngushinge gucunga inzu maze wishyiriremo abapangayi?”

Njyewe-“Papa! Koko nyuma y’ igihe utamvugisha nta nubwo wambaza amakuru?”

Papa-“Amakuru se sinyamenye, ahubwo mu gitondo bazinduke bavamo, inzu yanjye ndi kuyishakira umukiriya, ni ibyo kandi nta bindi”

Nakomeje kugumisha telephone kugutwi bibagirwa gukupa numva we na wa mu Boss basa n’ abatongana, ngiye kumva numva wa Boss aravuze,

We-“Ariko ubundi urashakamo angahe ngo mu gitondo nkwishyure ureke kunsuzugura?”

Nibyo gusa numvise ubundi telephone ihita yikupa, nyishyira ku meza ndahaguruka ngo njye kureba Queen agaruke akomeze ambwire, nkigera hanze……………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 60 ejo mu gitondo

0 Igitekerezo

  • Yewe ibya ngenzi bigeze i wa Ndabaga pe

  • Bjr,nabona gute episode zabanje koko

    • Episodes ziheruka ziba zigaragara munsi y’iyi episode : Izindi wasoma. Ushaka izabanje kuva ku ntangiriro reba mu cyiciro cyitwa Inkuru ndende barakwereka episodes zose uko zikurikirana

  • Papa Bruno ageze aharindimuka ku buryo agiye kugurisha inzu yagombaga guha umuhungu we umunani.Queen ngo yemereye wa musore nka mushiki we,bifite icyo bihatse.Ese ko Bruno atahise amubona yari ari he?

  • Njye amarira angeze kure . sha ndishimwe kuburyo butavugwa bruno abonye mama we disi, ngenzi nawe azicuza nabona umunezero Bruno abanyemo na mama we.

  • Mbega ngenzi karabaye Ngenzi birangiye umugore amutegetse ibaze.thanks umwanditsi

  • Ariko njye mbona ari uburyo bwiza bwo kuzaca bugufi kwa Ngenzi. Mugeni agiye kumunaraho ibintu nkuko Gerome yabimaze kuri mama Bruno hanyuma bazabane bose ntawe urenganya undi ko yabaye indangare. Maze bafatanyirize hamwe gushaka ibindi bitarimo induru za Gerome na Mugeni. Umwanditsi ni umuhanga cyane.

  • Aho bigana harumvikana,ibintu byose Mugeni namara kubimara kuri papa Bruno azacaho yigendere cg amwirukane no mu nzu babamo Ngenzi ajye gusembera kko atazi aho Bruno aba bazamubona aje gusaba akazi k’ubuzamu iwabo bamugirire impuhwe yongere abane na Maman Bruno,umwana wabo ndetse na Marc yirukanye nabi bamuhe igishoro yongere akore.Abantu bagira umutima w’impuhwe buriya bazamwakira banamubabarire.

  • Ngo Queen amwemerera kumubera mushiki we? Tante ararikoze, Bruno ndumva yakwiyama uwo musore mu maguru mashya, Ngenzi we ndumva ibye bigeze aharindimuka Imana imufashe

  • Nukuru kubabarira byo n’ingombwa kandi njye mbona ahubwo bruno azagura iriya nzu papa we atabize kuko yumvise ko uruya mukuriye agiye kuyigera nukuru Imana izafashe bruno na queen bazakomeze urukundo rwabo byaba byiza kurushaha kandi bakazabyara kobwa na hungu Imana izabare hafi ndetse dushimiye umwanditsi akomereze aho kandi Imana ikomeze imuhe imbaraga murakoze nanwe mutanga ibitekerezo.

  • Nukuru kubabarira byo n’ingombwa kandi njye mbona ahubwo bruno azagura iriya nzu papa we atabize kuko yumvise ko uruya mukuriye agiye kuyigera nukuru Imana izafashe bruno na queen bazakomeze urukundo rwabo byaba byiza kurushaha kandi bakazabyara kobwa na hungu Imana izababe hafi ndetse dushimiye umwanditsi akomereze aho kandi Imana ikomeze imuhe imbaraga murakoze nanwe mutanga ibitekerezo.

  • Bruno kanguka niba nta ruvugiro maman wawe yabonetse muhagarike iyo mitungo.muciye bugufi muce mubuyobozi abe aribwo bubagaragaza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *