• 29/01/2020 12:35 26

Episode 58: Papa Kevine yinjiye kwa Ganza inkuba zirakubita

Mu gihe nari ngiye kumubwira Kevine uwo ariwe, nkamubwira ko ariwe Mabuja, ko ari we watumye menya ko umwiza wo mu buto ari uwo mu nzozi ako kanya numvise ijwi ndarimenya, ryari irya Papa Kevine wavugaga atera intambwe,

Papa Kevine-“Ganza se arimo cyangwa?”

Narikanze cyane, Agasaro we ntabwo yari azi ibyo ari byo, ako kanya Papa Kevine yinjira mu bwatsi bwe yisanga.

Akidukubita amaso,

Papa Kevine-“Eeeh! Bite sha Ganza?”

Nahise mpaguruka mu byubahiro mugomba ngo ngereke ukuboko ku kundi musuhuze ariko ntiyari anyitayeho, yakomeje kureba cyane Agasaro,

Papa Kevine-“Uyu mukobwa se…bite muko?”

Agasaro-“Ni byiza”

Njyewe-“Papa Kevi! Uyu mukobwa….”

Papa Kevine yanshiye mu ijambo avugana igisa n’ umujinya cyane ambwira antonganya,

Papa Kevine-“Nikos ha Ganza! Washatse umugore?”

Njyewe-“Oya ntabwo nazanye umugore, namuzana se buriya ntimubimenye koko? Uyi ni….”

Papa Kevine-“Ni mushiki wawe?”

Njyewe-“Oya ni….”

Papa Kevine-“None niba atari mushiki wawe arakora iki aha aya masaha? Ok! Ndabafashe rero!”

Njyewe-“Ngo..ngo uradufashe?”

Agasaro-“Ariko narumiwe koko? Udufashe se tugira dute wa mugabo we? Ganza! Gute umuntu akuvogera mu nzu wishyura nawe ukabyemera”

Agasaro yavuze atyo mbura uko muzira amasiri ngo yicecekere ariko riranga rirasohoka, ubwoba bwaranyishe ngize ngo mvuge Agasaro arahaguruka andusha urusaku,

Agasaro-“Udufashe dukora iki? Niko udusanze dusambana?”

Papa Kevine-“Uranzi cyangwa?”

Agasaro-“Ntabwo nkuzi sinshaka no kukumenya urumva”

Muri ako kanya Papa Kevine yakubise urushyi agasaro arazengera ndamuramira, Afande ahita yisohokera aragenda.

Nabuze icyo nkora nicaza Agasaro wasutse amarira, ntangira kumwihanganisha muhoza ari nako akomeza kuvuga amagambo menshi, avuga nabi Papa Kevine…amaze gutuza,

Agasaro-“Urambonera kiriya kigabo ngo kirankubita? Ariko Ganza! Nawe ntabyawe umuntu w’ uumugabo baramuvogera bigeze aha ntanihagarareho?”

Njyewe-“Tuza nkubwire uriya muntu uwo ari we ariko….”

Agasaro-“Reka reka ntacyo umbwira Ganza! Wowe nushaka umugore bazajya bagusanga mu buriri bende umugore wawe ukanuye!”

Nakomeje kumusaba gutuza ngo mubwire ariko akomeza kumbwira buryo ki nta byanjye, naramwumvaga kuko byo iyo aba ari undi wundi twari kwambarana tugakizwa na mbuga.

Nyuma y’ akanya katari gato,

Njyewe-“Agasa! Rwose ihangane ariko ibibaye ni wowe ubiteye”

Agasaro-“Ni njyewe mbiteye gute se? Ariko Ganza! Ntabwo wifuza kuzagira umugore ukurwanira ishyaka nkanjye koko?”

Njyewe-“Yego ndamwifuza ariko nifuza uzarindwanira andangira ibiraka nkawe, anderera abana, mbese ahesha ishema umuryango”

Agasaro-“Hanyuma se abagusuzugura?”

Njyewe-“Agomba kububaha, erega kubaha abagusuzugura niyo ntwaro iranga intwari, birangira bakubashye bamwe bakanagutinya”

Nyuma y’ akanya gato Agasaro atuje,

Agasaro-“Hanyuma se uriya mugabo ninde?”

Njyewe-“Uriya se…uriya ni nyir’ amazu ducumbitsemo?”

Agasaro-“Yeee? Nyir’ amazu? None se mabuja?…wa mukobwa twasinyanye amasezerano y’ ubukode?”

Njyewe-“Uravuga Kevine se? Kevine ni umukobwa wuriya mugabo uvuye hano, urumva ko ari nkiwe kuko ibi byose ni iby’ umwana we”

Agasaro-“Mana yanjye! Ganza! Mbigize nte koko?”

Njyewe-“Humura…humura…”

Agasaro-“Oya Ganza! Ubu se koko…Mana yanjye!”

Njyewe-“Niyo mpamvu wabonye natuje nkubaha, Papa Kevine buriya ni umuntu ukwiye icyubahiro n’ ingenzi akaba umurinzi w’ umuteka dufite none aha”

Agasaro-“Yebaba data we? Uti?”

Njyewe-“Buriya Papa Kevine ni Afande…”

Agasaro noneho yabaye nkuhahamutse ndamufata ndamuhumuriza, bitinze aratuza, afata umwanzuro wo kwimuka ariko nkomeza kumusaba kutagenda kubw’ ibyari bibaye ahubwo tukazegera Papa Kevine tukamusaba imbabazi.

Yarabyemeye ndamuherekeza ajya kuryama, nanjye ndagaruka ndaryama kuko mu gitondo kari akazi.

Bwarakeye mfata inzira, mu muhanda nabonaga abantu bose bazindukanye imbaraga bajya gushaka amaramuko nkibuka akahise ubwo nabyukaga nicaye nitekerereza Kevine nkumva koko nari narabaye imbata y’ urukundo rwambuzaga gutekereza ibindi.

Byose byari ukubera Bob, nongeye kumufata nk’ umusore ufite ibitekerezo byiza byakura umuntu hamwe bikamugeza ahandi.

Nageze ku kazi nsanga ba basore bahasesekaye turagatangira, uwo munsi twatashye tukagereje haburaga undi mu byizi umwe gusa ngo tugasoze.

Umunsi wakurikiyeho twaragasoje ndetse DG ansinyira sheik, mpemba abakozi nshyira no kuri konti ya Mwezi ayo twari twumvikanye.

Umunsi wakurikiyeho nagiye ku isoko ndarangura…nako ngura imyenda myiza, n’ ibindi bitandukanye nk’ umusore ikofi ye yasetse birumvikana.

Ku mugoroba wuwo munsi natashye hakiri kare nditunganya, mpamagara Bob…numvaga nshaka kumushimira nkamumurikira ibyo nagezeho kubera inama yangiriye.

Nafashe telephone nshyira ku gutwi anyitaba vuba,

Bob-“Aaaah! Ganza! Bite bite?”

Njyewe-“Ni sawa kabisa! Amakuru se ko twaburanye wangu?”

Bob-“Hhhh! Eeeh! Nta rundi rwango ni ukwihugiraho kabisa, ni hatali kweli”

Njyewe-“None se wakavuyemo ra cyangwa?”

Bob-“Eeeh! Ushaka kunyicaza se?”

Njyewe-“Hhhh! Ndabizi ntabwo wansuzugura, uri hehe se?”

Bob-“Ndi hahandi twahuriye cya gihe, mbe ndifashe se?”

Njyewe-“Aaah! Waretse se tukajya ahandi ko ari byo byiza?”

Bob-“Oya wana reka tugasomere hano niho heza, wowe ariko wagiye wihagararaho, wowe banguka nibiba ngombwa wenda turimuka”

Njyewe-“Ok! Ndaje mpagusange twimuke ntacyo”

Nakupye telephone ntekereza gato impamvu ntifuzaga kujya aho Bob yari ari…kwa Kevine, numvaga ntifuza ko Kevine yakongera kuhansanga muri make nari nsigaye mutinya.

Nta kundi nafashe urugendo ngo njye kureba Bob twicare mushimire ko yahaye amaso yanjye guhumuka, nagezeyo mpamagara Bob ambwira aho yari yicaye mu gihe narimo mpashaka namubonye ari kundembuza ngenda musanga,

Bob-“Aaaah! Salama mwana wangu?”

Njyewe-“Hhhh! Ndakubona! Ariko buriya wambara nabi ryari?”

Bob-“Hhhh! Nta na rimwe njyewe! Wapi kabisa buriya niyo naba ndi guhinga nakwambara style zanjye, ngomba kwiyitaho erega nkiriho, n’ indege irashya”

Njyewe-“Oya nibyo kabisa ahubwo ugomba nanjye kujya umbwira style zigezweho sinzasigare inyuma”

Bob-“Hhhhh! Wowe uzakomeze unyumvire gusa uzaba umbwira, reka twiyicarire hariya hagaragara niho heza”

Njyewe-“Eeeh! Ko ntajya mbikunda se Bob? Ntabwo nkunda kwicara ahantu abantu bose bandeba, burya si ngombwa kwereka buri wese ko ufite ubushobozi bukuzana ahantu nkahangaha”

Bob yarasetse cyane, arongera araseka nibaza ikintu kimusekeje bene ako kageni, ako kanya arambwira,

Bob-“Ganza! Ubundi wowe wari ukwiye kuba umustar gute ko aribyo byansetsaga? Ubundi iyo wabonye agafaranga wicara aho bose bakureba ugatamira bakabona ko uri umusore koko! Ahubwo tugende twicare aho ahita akubona”

Njyewe-“Inde se kandi?”

Bob-“Kevine!”

Njyewe-“Bob! Niyo mpamvu nangaga kukubwira ngo tuze hano, ntabwo mpa numva nshaka guhura na Kevine, nsigaye mutunya nawe ubyumve, umuntu wangushije mu rukundo akangira imbata yarwo yamara kunyanga akanyereka ko byose bishoboka abaye mabuja?”

Bob-“Hhhhh! Ariko uzi ko nta byawe Ganza? Ngaho waje ukicara aho akureba, akabona ko nubwo yakwanze ntacyo bikubwiye ndetse wagafashe nawe ngo….

Njyewe-“Oya kandi Bob! Nubwo namera ukundi nte ntabwo nakinisha kwirya no kwirarira kuri Kevine kuko ntacyo mfite murusha”

Bob-“Ok! Tugende noneho tuhicare ataricyo kitujyanye nta kibazo…..nta kibazo, rwose natebyaga, Hhhhh!”

Njyewe-“Ariko reka ntacyo tugende dusome kamwe ubundi twimuke”

Bob-“Nabyo ntacyo bitwaye”

Twaragiye twaka icyo kunywa kuri kontwari aho buri umwe wese yatubonaga tumaze gushira inyota dutangira kuganira,

Njyewe-“Naho ubundi Bob! Natekereje kuguhamagara ngo uze twicare twinegure kuko inama wangiriye zatumye mba uyu ndiwe ubu, ubu ndakora nkabona agafaranga, nagombaga kuza nkakugurira nkagushimira”

Bob-“Ntiwumva se! Kora aha uri umuntu w’ umugabo! Buriya rero nawe wabonye inzira ugomba gukomezamo, ugomba gukomeza kugendera kuri uwo murongo, ukirengagiza ibintu byo kwishyiramo Kevine n’ ibiki, mwibagirwe wowe wikomereze urugendo ushake amafaranga”

Njyewe-“Ariko se Bob! Ko mba numva unyangisha Kevine cyane ubundi cya gihe munyiheza mukajya kuganira yarabigusabye cyangwa?”

Bob-“Numvaga agusenya ambwira ukuntu nta byawe ariko nyine kuko ndi umuntu w’ umugabo nageragezaga kukurengera ariko numvise adashaka kubyuma kabisa”

Njyewe-“Eeeh! None se basi wumvise antekerezaho iki?”

Bob-“Umva kandi…nubwo uba umbeshya ngo wamwikuyemo aracyakurimo? Ushaka gusubira aho wavuye? Hmm! Reka nkwihorere”

Muri ako kanya Bob yandengeje amaso mbona aramwenyuye ndetse ahita ahaguruka mu guhindukira nakubise amaso Kevine ndikanga,

Bob yahise ahaguruka agenda amusanganira aba aramuhobeye cyane, mu gukomeza kubitegereza bongorerana utugambo nahise mbona Papa Kevine aturutse mu wundi muryango ari kumwe n’ umukozi umwe, nabonaga yambaye neza nkaho ari umuyobozi w’ abandi bakozi…niyo koko yagendaga amwereka asa numusobanurira sinzi uko Papa Kevine yakebutse hirya gato abona Kevine yagwatiriwe na Bob………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 59 ku wa mbere mu gitondo

 

11 Ibitekerezo

  • Dukomeje gushimira umwigisha wacu, ariko ikibazo mbona Bob ntabwo ari uwo kwizerwa kuko icyo ari gukora ni uguteranya Kevine na Ganza. Ganza ni ahumuke amenye umwihishemo ko ari igisimba muntu uretse ko na P Kevine agiye kumuhata ibiboko ku mukobwa we arakubita. Murakoze

  • Ntabwo byoroshye mba ndoga Umwami

  • Sha nanga ko Ganza wagirango ntatekereza neza ubu ntiwiboneye ko Bob arimo kuguteranya na Kevine koko reka Rwambikane ndebe kdi Ganza irinde Agasaro urimo uramuha umwanya adakwiye

  • Bob naw yarakunz kevine knd uko ndavyumva bob ashaka kwankisha ganza kevine kugira amusimbure. Bob naho yaber incuti nziza ganza aramuhinduts.ganza naw yarakwiy gutahurako inyuma y’igipfungu izuba ryaka,inyuma y’ivyabay kevine aracakunda ganza

  • Ganza rwose mbona atareba kure no gutekereza kwe kuraciriritse , mbona asa nutazi icyo ashaka no kugera iyo ajya bizamugora pe!

  • Byiza cyane ubwoAFANDE, abiboneye bahoberanye ni kimwe kuri kimwe.

  • Ubundi Ganza warebye neza Kevine yakwibwiriyeko agufuhira kandi umuntu afuhira uwakunda bivuzeko Bob ntakindi agamije uretse kuguteranya na Kevine tekereza neza urebe niba Bob akwiye peeee. Naho agasaro nzaba ndeba ibyawe nawe.

  • Ohhh ndumva inkuru igezaho iryoshye kbs, narimbuzeho ariko nenda gusoza exam uko mbonye akanya nzajya nza nanjye nihere amaso ku mwiza wo mu buto.

  • Aha ni sawa bigeze aho Papa Kevine abona ukuri kumpamvu Ganza yashatse undi mukobwa Kevine nawe araraburijwe ariko Ganza akwiriye guhumuka amaso akamenya ko BOBU atari inshuti

  • Igitekerezo

    Ganza ibuka ko Bob nawe ari umusore nkawe ashobora kuba yarabonye Kevin akamukunda ubu akaba ashaka kubateranya ngo nawe ukekeko kevin yakwanze ba maso cyane Bob ntago ari shyashya nako ka geste akoze ko kumubona agahita agutanga guhaguruka kaguhe isomo.

  • Ganza nanjye ndabona atekereza hafi ya ntabyo!ubu koko ntarabona ko Bob arikumugambanira kwa kevine?ariko nanone nkibaza mpamvu ki kevine nawe yahaye umwanya bob akumva amangambureye?gusa Afande nawe aramuceka pe kandi Afande amaze kwiyumvamo ganza nkumukwe we kuko yabonye yaba umunyamabanga we bitewe nibibi bye yahishe akanga kubishyira ahagaragara!

    Ganza va kuri Gasaro kuko aho mumenyaniye njye ndabona wakabaye umubonaho ibi bintu bikurikira ugahita urekana nawe
    Icyambere:Agasaro nikiryabarezi.
    Icyakabiri:Agasaro arahubuka bitewe nuburyo yitwaye imbere ya sobukwe mvuze sobukwe kuko uko bizagenda kose umwiza wo mubuto niwowe yaramewe kandi ndabona aho bigeze Afande aho yakurwanyirije niwe noneho ugiye kujya akurwanirira intambara zimwe na zimwe buretse urebe ngo araguhera isomo bob.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *