• 07/12/2019 11:11 58

Episode 56: Tom yibagiwe vuba agambanira Ryan

Navuye aho niruka nk’ ukubwe, ntangira kubaza abari aho aho bihagarika bandangira aho ari ho, sinjye wabonye ninjira mu bwiherero, ngikuramo telephone nabonye message ntangira gusoma…ngisoma interuro ya mbere nabaye nk’ uzamuwe mu bicu, ibyishimo ntabashije gutangira byantegetse gukora ibyatumye nshungerwa aho hantu…

Numvise abantu babazanya,

Umwe-“Uyu musore ariko mumuzi ino ra cyangwa?”

Undi-“Yari ari kumwe n’ uriya mugabo n’ umugore we, ahubwo se ko mbona biturije nkaho uyu musore asanzwe asinda gutya?”

Undi-“Cyangwa ni ugusara we?”

Muri ako kanya nibwo namenye ko narutanze, narahindukiye ndeba abantu bose bari aho, ndiseka mbanyuramo hagati bampa inzira ngenda ngana aho uwo nitaga Papa na mama bari bahagaze.

Mbagezeho,

Mama-“Niko Ryan! Nta soni? Uradusebeje rwose, ubaye iki gituma abantu bagira ngo wasinze cyangwa wasaze?”

Papa-“Habe no kwiyumanganya koko?”

Njyewe-“Mama! Mumbabarire hari ubwo njya nanirwa kwihangana, nakwishima, nahangayika…iyo byose binyuzuyemo kenshi mba uwo nari mbaye we mu kanya gashize”

Mama-“None se bigenze bite? Niki ubwiwe?”

Njyewe-“Oya Mama, ahubwo dutahe…ndumva twataha”

Papa-“Ngo dutahe? Dutahe se….”

Mama-“Yewe! Reka dutahe twarutanze, noneho amagambo yino ntabwo nzayakira, ahaaa!”

Muri ako kanya twarishyuye turataha, mu nzira amagambo yari macye, bagenda bambaza icyanteye kwishima nkarengera ngashungerwa gusa nkomeza kubigira ibanga kugeza dushyitse mu rugo.

Twasanze barumuna banjye baryamye, tujya ku meza, nakozemo nka kabiri mpita mvuga,

Njyewe-“Murakoze reka njye kuryama”

Mama-“Uuuh? Ariko se Ryan mwana wajye bite? Koko wanze kutubwira icyaguteye guhinduka ukananirwa kwitangira abantu bakagushungera?”

Njyewe-“Mama! Ikibi nuko byaba ari ibyago, icyanteye biriya n’ ibyishimo kandi namwe mwabyiyumviye, ni ukubera Sabine”

Papa-“Mbivuga!”

Njyewe-“Mama! Sabine burya twari twicaye hahandi niwe wampamagaraga ngashaka kujya kumwitaba, mumbabarire nabeshye ko nshaka kwihagarika ngo njye kumwitaba, kuko numvaga muri njye asa n’ untabaza, ikitatuma ntuza umutima umukunda,

Nkigerayo natunguwe na message nasomye igice maze ikampishurira ibindi,bikantera ibyishimo byinshi”

Mama-“Message? Message ivuga iki?”

Njyewe-“Mama! Ni message y’ ihumure, ni message nari ntegereje, uwanjye ubu ntakiri imfubyi, ubu aganje iwabo nk’ umwana mu rugo no mumategeko barabyeje, iyo n’ insinzi ya mbere ye, kandi murabizi iyo ikipe insinze abafata barishima bakirekura”

Papa-“None se Ryan! Ubundi ntabwo yari umwana mu rugo? Erega nzi Sabine mu buto, mu bukuru nta na kimwe nzi”

Njyewe-“Papa! Buriya Sabine afite se ariko yamubuze amubona, ni umugabo witwa Bravo twamenyanye umunsi najyaga gukora akazi………

Muri ako kanya nanjye nafashe umwanya mbabwira Sabine wanjjye kugeza kuri uwo munsi, bababajwe cyane nibye, kandi koko aho nitaga ku musozi w’ agahinda aho namusanze tugafatana ibiganza ngo duhigike agahinda duhe ikaze ibyishimo, ntawari kuhumva ngo ntikamuganze.

Papa-“Hanyuma se ubwo ko uwo Doctor yiyandikishijeho Sabine,….Bravo bizagenda bite nyuma?”

Mama-“Hmmm! Nakazi ke! Ubwo se uwo mugabo wanze kwita kumwana, akamwima amahirwe mu buzima bwe bwose, akamubona akuze, kwitwa Se bimaze iki? Azicuza atakimubonye”

Papa-“Ryan! Ni byiza kwishima ariko ubutaha uzajye ugira aho ugarukira batazongera kukwita umusazi cyangwa umusinzi”

Koko muri ako kanya nibwo nongeye kwitsa umutima, mbona ko koko iyo bibaye byinshi biba bibi, twagiye kuryama ngeze mu cyumba cyanjye nkomeza gusoma message nsubiramo, naraye mu byishimo byinshi cyane ,nongeye gukanguka mu gitondo.

Uwo munsi nakangutse nkerewe, nasanze nta muntu ururimo, barumuna banjye bari bagiye kwiga, Mama yagiye kurangura imyaka nk’ ibisanzwe, Papa we yabaga yazindutse cyane afata umuhanda.

Natangiye gukora imirimo yo mu rugo ndetse ndanateka, ndi mu gikoni nibwo nakanzwe n’ ijwi mpindukiye yari mama,

Mama-“Yooh! Ryan! Ese uri gushyashyana ushaka ibyo kurya?”

Njyewe-“Eeeh! Mama! Bite se?”

Mama-“naje kare mpagarara aha nkomeza kukwitegereza, nabonaga ari byiza rwose Imana izagukomereze uwo muco mwiza, abasore bubu se ugira ngo abakora nkibyo ni bangahe?

Njyewe-“Hhhh! Nta gitangaje Mama! None se sibyo?”

Mama-“Oya nibyo disi, ahubwo se wabishoboye? Mba numva warabyibagiwe?”

Njyewe-“Hhhh! Oya mama! Buriya naho nabaga narabyikoreraga, ntabwo nashaka umukozi wo kuntekera mfite amaboko”

Mama-“Oya byo rwose nibyo nta mpamvu yo kurera amaboko, ahubwo nuko yenda byaba bikwicira akazi?”

Muri ako kanya nibwo nongeye kwibuka ko kuri iyo saha nta kazi mfite, natuje umutima ndawitsa,

Mama-“Uuh? Bite se ko witsa umutima?”

Nahanaguye intoki maze ndahindukira, mbwira uwambyaye ibyambayeho, ibyo ntaje mbasanganiza kuri iyo saha nagombaga kubivuga

Njyewe-“Mama! Erega buriya naje nsumbirijwe, ubu rwose nta epfo na ruguru, ibyago byaziye rimwe mbura intama n’ ibyuma”

Mama-“Ngo? Ryan! Ushaka kuvuga iki?”

Njyewe-“Mama! Ngira ngo narabikubwiye ko ibanga ryamenetse nkava kwa Ntwari mpunze”

Mama-“Yego warabimbwiye”

Njyewe-“Nakoze ikosa rero mu kuvayo nizera umuzamu maze musigira ibyanjye anyizeza kumfasha maze anshucura twose….”

Mama-“Ayiwee? Bakobwa bakowe? Uti agucucura twose?”

Njyewe-“Hmmm! Wavuze ko no ku kazi aho nakoraga bahise banyirukana nkabura aho nshumbika, mu nzira ubwo nakatazaga ntazi aho ngana ngacyura umusore wari wasinze…ariwe Nyandwi wumvise tuvuga njye na Papa, umusore wamukoreye ku modoka”

Mama-“Mana yanjye wee, mbega agahinda? Ubu se koko mwana wanjye ubaye uwande?”

Njyewe-“Nyir’ imbwa ibyago byaranyoneye, Boss nawe anyirukana ku kazi….”

Mama-“Oya oya ntibishoboka? Ryan ibyo se kandi ni ibiki?”

Njyewe-“Mama! Nahuye nuruva gusenya, ubu uko undeba uku ntaho mpagaze, icyo niringiye cyonyine ni udufaranga nari narizigamiye natwo tutandaza kabiri”

Mama-“Mana yanjye koko ubu nkoze iki?”

Njyewe-“Mama! Humura amahirwe mfite nuko mbafite, niba nanjye nabonye aho ngana”

Mama-“Cyakora shenge, yewe! Kigali ni amahanga kandi amahanga arahanda, ibyo twahuriyemo nabyo urabizi na nubu bikidukurikirana, Ryan! Uzigumire aha, ntuzabura ibyo ukeneye, ntuzasubireyo rwose”

Njyewe-“Mama! Amaherezo se ubwo azaba ayahe? Sabine se?”

Muri ako kanya nkibaza mama ibyo telephone yanjye yarasonnye nyikura mu mufuka vuba, mu kureba uwari umpamagaye, yari Tom!

Narikanze nkanda yes ndasohoka,

Njyewe-“Hello!”

Tom-“Bite Ryan!”

Njyewe-“Ni byiza Tom!”

Tom-“Eeeh! Eeh! Uri hehe ko tuburanye kweli kweli? Wumve ngo ndagushaka cyane rwose, ngufitiye inkuru nziza mbabarira umbwire aho ngusanga none aha”

Njyewe-“Ngo inkuru nziza?”

Tom-“Ryan! Wowe mbwira aho ngusanga, naje kukureba kwa Ntwari ndakubura, bambwiye ko wimutse utakihaba, ariko aho uri hose ndahagusanga none aha”

Njyewe-“Iyo nkuru nziza se….nako ubu uzi ahantu ndi?…”

Tom-“Mbwira! Mbwira, uri hehe?”

Ako kanya telephone yarikupye, amatsiko yabaye menshi, ntangira kwibaza icyo Tom yari agiye kumbwira, nkibyibaza numvise message, ndayifungura yari ivuye kwa Tom n’ ubundi,

Nasomye n’ amatsiko,

“Mzee! Ka kaginga ngo ni Ryan maze kugahamagara, karanyitabye, kagiye kundangira aho kari mube mwitegura turagafite, Boss nakubwiye ko uzashaka kuguhemukira nta kindi nzitaho icyo ari cyo cyose, nzakurwanirira!”

Njyewe-“Yeee? Tom?”

Muri ako kanya namenye neza ko Tom ari kungambanira, message yashakaga koherereza Ntwari yarayobye aba ari njye izaho.

Nicaye munsi y’ urugo aho nari magaze, ntangira kwibuka Tom…Manager, uwo twabanye mu kahise, uwaje angana antakira ubwo nari mbaye ubuhungiro bwe nkabikora n’ umutima ushaka, nongeye kwibaza niba koko ari we uri kunshakisha aho kumburira, numva agahinda muri njye, nongera kwibaza nti: “Ese ninde wo kwizera?”

Nkibyibaza ako kanya Tom yarongeye arampamagara, nkomeza kuyireba isona ndayihorera, ku nshuro ya gatanu nibwo nigiriye inama yo kwitaba,

Njyewe-“Yes Tom!”

Tom-“Sorry wanjye, amafaranga yari anshiranye, wari ugiye kumbwira aho uri ngo nze nkurebe, ariko nawe wakoze ikosa! Koko tubanye nabi ku buryo wakwimuka gutyo gusa ukagenda utambwiye?”

Njyewe-“Pole sana byabaye ngombwa ndatungurwa, ariko se amakuru ya Muzehe Ntwari ra?”

Tom-“Eeeh! Ni meza kabisa, harya nakubwiye ko yangurije nkagura inzu? Yambwiye ko azampa n’ imodoka nkazaba mwishyura, ubu njye na Mariam tumeze neza rwose nubwo ahora ambaza guhura na Boss ariko nkabyanga ngo atazagenda agiye ndabizi akunda iraha, ariko mbwira aho uri nze nkurebe tuganire birambuye nagure akanyama tukavovore”

Njyewe-“Uzi ahantu ndi ubu tuvugana?”

Sinzi uko byaje narangiye Tom ahantu numvaga ko ari kure cyane, namubwiye ko ndi ku kibuye, hahandi nagiye ngiye mu kazi, nashakaga kumuca intege, nanjye nkamurindagiza, akobo yanshukuriraga kakamuvuna.

Tom-“Ayayaya! Uri kure kabisa, uragaruka ino se cyangwa?”

Njyewe-“Oya ntabwo nzi igihe nzagarukira”

Tom-“Nta kundi…nako reka nze gato”

Yarakupye nkomeza kwicuza impamvu Tom yibagiwe icyamwirukansaga, ariko se nanone, ukugaburira, akakwambika, akakubakira wahera he wanga kumwumvira? Nanone se kubaho neza wisasiye abandi hari uwo byahaye amahoro? Koko Tom yibagirwe akahise? Nsigaye he?

Nyuma y’ akanya gato yongeye kumpamagara,

Njyewe-“Hello!”

Tom-“Ewana utava ku murongo kabisa, ngiye gufata urugendo nze nkurebe Ryan! Erega icyo ngushakira kirahenze….”

Tom yanyumvishije buryo ki yandwaniye ishyaka, nanjye ndatuza ndumva, muha courage ndetse mwifuriza urugendo rwiza, maze gukupa telephone ndahaguruka nsubira mu gikoni, nasanze byahiye kare, barumuna banjye nabo bavuye ku ishuri, turasangira.

Nka saa kumi n’ ebyiri Tom yampamagaye inshuro nyinshi cyane ariko ntabwo nigeze mwitaba, naramuhimye nanjye ngo abanze atekereze kabiri, yibuke akahise…nako mbanze muteranye na Ntwari.

Ijoro ryose yakomeje kumpamagara ageze aho ararambirwa, uwo munsi niwo wa nyuma nahise mfunga nimero ye, nafashe icyemezo  ko ntaho twazongera guhurira mu buzima.

Umunsi yakomeje kwicuma menyara mu rugo, Sabine akampamagara kenshi akankomeza nkabikunda, ikizere kuri we cyari cyariyongeye cyane, amagambo ye yanyerekaga wa musozi nishimiraga gutumbera mureba.

Umunsi umwe ari kuwa gatatu ubwo nari nirambitse ku buriri, numvise umuntu uhondaguye urugi rw’ icyumba cyanjye nshiguka vuba, ndahaguruka ngikingura umuryango…………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 57 y’ inkuru ndende “Sabine” ejo mu gitondo

 

2 Ibitekerezo

  • Atewe nande se kandi? Tom na ntwari barasebye. Sabine ararenze pe! Cedro yahemukiye ubusa ahubwo byabereye Rayan umugisha. Murakoze

  • Uwo muntu se wahondaguye urugi rwo ku cyumba cya Ryan ni nde?Ese mama ni Ntwari?Ibyo ari byo byose ni umuntu utarashakiraga Ryan icyiza.Birabe ibyuya….

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *