• 14/12/2019 7:24 51

Episode 56: Agasaro ashwanye na Ganza…Bombori bombori kwa Ntwari

Kevine-“Ganza! Ntunguwe nuko ugeze naha, hano naho ni mu rugo, aka kabari, restaurant, piscine, massage, sauna… byose nibya Papa, iri joro nari naje kuyobora abakozi nkuko Papa abyifuza, dore ko ari nabyo nize kandi ntabwo yifuza ko nshaka akandi kazi, yifuza ko nicara ngatuza kuko ntacyo nabuze”

Njyewe-“Ese? Nari ngize ngo waje kuryoshya nk’ abandi bana?”

Kevine-“Sinakubwiye se ko ari wowe turi kumwe nanjye byambera, ahubwo se nkujyane muri VIP urebe uko hameze tunaganireho gato?”

Mu gihe nari ngiye gusubiza ako kanya Bob yampingutseho,

Bob-“Ganza! Banguka! Banguka urebe wangu?…eeh! Sorry! Bite byawe mukobwa mwiza?”

Kevine-“Ni byiza!”

Bob yasuhuzanye Kevine icyubahiro, akomeza gushyushya intoki mbona ko ari gushyugumbwa,

Bob-“Ganza! None se ko utamubwira uwo ndiwe ngo nanjye amenye ntabwo uzi ko inshuti y’ inshuti yawe aba ari inshuti yawe?”

Njyewe-“Eeeh! Kevi! Uyu yitwa Bob! Ni umuvandimwe ungira inama kenshi, twize ku kigo kimwe, Bob! Uyu ni wa wundi nakubwiraga”

Bob-“Hhhhh! Twishimiye kubamenye”

Kevine-“Ganza! Wakwemera nkavugana na Bob twihereye?”

Njyewe-“Eeh! Bitwaye iki se? Ntacyo bitwaye reka mbe nanjye ndi kumwe nabo twazanye, ubwo nitudasubira nah’ ubutaha”

Nasize Kevine na Bob aho nsubira hahandi nari nasize Agasaro na DG, nkicara ako kanya,

Agasaro-“Ganza! Ko wagiye ugahera ninde waguheranye? Hmm! Umenye ko hari ikikubayeho ari njyewe wakubazwa”

DG-“No..no no… vraiment wikabya, ubu se uyu n’ umwana wacungacunga kweli? Donc ubundi umusore nkuyu yagombye kuba hari umukobwa bangana bazanye?”

Agasaro-“Oya musaza wanjye ibyo ntabwo ajya abijyamo”

DG-“Ni muzima se nta kibazo afite?”

Agasaro-“Hhhhhh! Ni muzima ndabizi yewe”

DG-“En bon? Ubwo wabimenye ute ko ari muzima nta kibazo k’ intinyi agira?”

Agasaro yabuze icyo asubiza, atangira kurya iminwa yisekesha, akora kuri DG nawe akomeza gutwarwa, hashize akanya numva batangiye gusa n’abavuga ibyo gutaha, batangira gusigana numva DG avuga ibya moto.

Natangiye gukeka ko ahari wenda baba bashaka kuntegera moto ngataha bakigira mu byabo, ntangira kwibaza bibaye koko bakantegera moto nasiga Agasaro nkagenda, mu gihe nari nkibyibaza,

Agasaro yahise avuga cyane,

Agasaro-“Ntabwo byakunda, niba ari nacyo wari ugamije ubyibagirwe, ngo musaza wanjye atege mo to atahe?”

Koko ibyo naketse byari byo, Agasaro yahagurrutse yivumvuye  afata isakoshi maze abwira DG,

Agasaro-“Nundi munsi ntuzongere kumbona nk’ indaya urumva, ahubwo ntibigarukira aha ndatanga ikirego mu buyobozi, mvuge ko abakozi ukoresha ubahoza ku nkeke ushaka kubasambanya”

DG-“Oya se kandi Agasa…Agasa…”

Agasaro-“Haguruka twigendere Ganza!”

Muri ako kanya narahagurutse nkurikira Agasaro turasohoka, turenze intambwe nk’ icumi Agasaro araturika araseka,

Agasaro-“Hhhhh! Mbega injiji, buriya yumvaga koko yanshuka nkaho ndi umwana? Hhhh”

Njyewe-“Ariko rero Agasa! Nubwo useka njyewe ntabwo binshimishije na gato, birambabaje kabisa”

Agasaro-“Gute se kandi Ganza?”

Njyewe-“Burya umuntu niwe wiyubaha, sinzi niba njye nawe dukwiye kuba abo kurya no kunywa iby’ abandi tugataha duseka”

Agasaro-“Umva Ganza nawe ra, ahubwo injiji niyumva ko yatumira umuntu akarya akanywa iby’ ashaka azi ngo bararyamana?”

Njyewe-“Agasa! Ibuka ko uriya ari umuyobozi wawe ubimwubahire”

Agasaro-“We se yigeze yiyubaha? Ganza! Ibi wibitindaho cyane ko tujya kuzana nabanje kubikubwira, ahubwo reka dufate aga taxi”

Muri ako kanya mu gihe twari tugiye gutega, imodoka ya DG yarahagaze, amanura ikirahuri,

DG-“Agasa! Agasa! Mwinjiremo mbacyure, ntabwo nabata ku nzira kandi twazanye sibyo?”

Agasaro yarikubise  arizunguza akingura umuryango w’ inyuma, nanjye ndinjira turicarana dufata umuhanda, twageze ku nzira yamanukaga ijya mu rugo ntawe uvuze tuva mu modoka.

Tukimanuka gato,

DG-“Agasa! Garuka gato nkubwire”

Agasaro yasubiye inyuma njye ndakomeza manuka buhoro buhoro ngo murinde ariko akomeza gutinda ndinda ngera ku muryango w’ igipangu.

Narakinguye ndinjira nkigera mu gipangu natunguwe no gusanga wa mugore Melanie yicaye ku muryango w’ inzu babagamo.

Narikanze ngenda musanga,

Njyewe-“Uuuh? Bite se ko wicaye hanze muri iki gicuku byagenze bite? Saa saba z’ijoro?”

Melanie-“Ahaaa! Ndeka  wa muntu we ibyanjye ntiwabivamo”

Muri ako kanya nongeye kubona ko koko ashobora kuba yaragowe, nabonye ko yari yarahuye n’ubuzima bumukomereye bw’ urushako, ikiniga yavuganaga ndetse n’ amarira byakomanze umutima wanjye nongera kumubaza,

Njyewe-“None se ngo byakugendekeye bite? Umugabo wawe araryamye wowe uri hanze muri iki gicuku? Ni wowe wabishatse cyangwa”

Melanie-“Ahaaa! Nawe se nagira nte?”

Njyewe-‘Oya mbwira, ibi byo ntabwo nakomeza kubirebera, mbwira niba arimo mukomangire”

Melanie-“Erega wikwivuna naramenyereye, yaba arimo bwo se yabishatse ko niyo wakomanga akajana atagukingurira”

Njyewe-“Yee? None se koko arimo cyangwa ntawe urimo?”

Melanie-“Ntawe urimo yewe igindere atavaho aza akadusanga aha ibintu bikaba ibindi”

Tukiri aho ako kanya Agasaro yarinjiye,

Agasaro-“Ganza! Ntabwo nari nzi ko wabikora, kunsiga mu nzira aya masaha? Uziko utitaye ko hari ushobora kungirira nabi?”

Nagize ngo mvuge ako kanya…

Agasaro-“Uuuh? Habaye iki se kandi? Ariko uyu mugore yaragowe, noneho bamuraje hanze?”

Mu gihe twari tukiri muri ibyo urugi rwarakingutse wa mugabo arasohoka avugana umujinya,

We-“Injira! Injira se nyine? Namwe mumvise ku muryango vuba”

Agasaro-“Ego Mana uyu mugabo ra?”

Melanie yarinjiye umugabo we akubitaho urugi, ibyo nari maze kubona ubugira kabiri byansigaye ku mutima ntekereza umunsi umwe kuzicara tukaganira nkamubaza gitera wa byose, byibura akambwira akaruhuka.

Nyuma y’ akanya gato tukibaza kubyo twari tumaze kubona…

Agasaro-“Ahaaa! Njyewe nshatse umugabo nkuriya banza ahari,,,nako sinzi, ubundi buriya uriya mugore niki kimutera kwihambira?”

Njyewe-“Nta wamenya buriya erega ashobora kuba afite impamvu”

Agasaro-“Wa mugani, hanyuma se ko utambajije icyo DG yasigaye ambwira?”

Njyewe-“Eeeh! Ngaho mbwira, yasigaye akubwira iki?”

Agasaro-“Hari ikindi se kitari ukunsaba imbabazi akantera n’ akantu ngo ntazamuvamo nkamurega?”

Njyewe-“Yeee?”

Agasaro-“Hhhhh! Nakubwiye ngo nta bwenge! Mbega zarabwinywereye”

Njyewe-“None se koko aguhaye amafaranga urayemera uyakubita umufuka Agasa?”

Agasaro-“Cyane rwose, make se?”

Njyewe-“Agasa! Ntakubeshye ibyo ntabwo ari byo, uziko waba umujura udakora abantu mu mufuka?”

Agasaro-“Ngo? Ganza ngo ndi umujura? Urantutse ngo ndi umujura Ganza?”

Njyewe-“Oya ntabwo uri umujura ahubwo ibyo ukoze nabigereranyaga n’ ubujura, rwose ntabwo bibereye umukobwa mwiza nkawe”

Agasaro-“Ganza! Ntabwo nari nzi ko uri umwana mubi bigeze aho, ntabwo nari nzi ko nyuma yo kukwizera nkagufata nka musaza wanjye wanyita umujura, ibyo nakoze byose suko nari nabuze amafaranga cyangwa nshonje twajyanye kuko ari wowe wabinsabye ndetse mbanza kukubwira byose none nibyo umpembye?”

Nagize ngo nsabe imbabazi Agasaro ariko ahita yikubita agenda agana ku muryango w’ innu yabagamo,

Njyewe-“Nyumva Agasa!…”

Agasaro-“Mbabarira Ganza! Ndeka njyenyine…”

Agasaro yampaye gasopo arakingura yinjira iwe arakinga, nyuma y’ akanya gato mpagaze niyumvira nahinnye umugongo nerekeza iwanjye.

Mu gitondo nazindutse kare nditunganya ngo njye ku kazi, maze gukinga Agasaro nawe yarasohotse ndamusuhuza ariko ntiyigera anyikiriza, nta kundi narasebye mfata inzira.

Nageze ku kazi nsanga Mwezi yahantanze, yari yambaye imyenda ya sport, nkimubona narikanze ntangira gushaka uburyo nakwisobanura kuko yari yahantanze.

Numvaga kuntanga ku kazi bingayishije ko abonye ko ntari umunyamurava ntangira kwisobanura,

Njyewe-“Pole kabisa ndabona naruguhejeje inyuma gusa ntabwo bizongera ndakosora kabisa”

Mwezi-“Hhhh! Ko wisegura cyane nk’ umuntu watinze akora amabi Ganza? Nta kibazo ntabwo watinze ahubwo ni njye wariraye, ngakora sport nkanyura na hano ngo ndebe uko bomeze, Bite bite se?”

Njyewe-“Ni sawa”

Narakinguye turinjira,

Mwezi-“Ndakuzindukiye , nari nje kukubwira ko bibaye ngombwa nkaba ngiye gukorera mu ntara, hari abafatanyabikorwa bashya company nsanzwe nkoramo yabonye, rero byabaye ngombwa ko bamwe tujya gukorera kure”

Njyewe-“Ooohlala! Ubu se ko bakujyanye kweli…”

Mwezi-“Oya ntabwo ari bibi ahubwo ni byiza kuko ngiye kujya mbona agatubutse, ndizera ko uzakomeza kumenya icyo gukora, kandi uzabe hafi ya Gaelle, ikibazo cyose azajya agira uzajya akubwira, iriya konti nawe azajya ayikoresha uzajye ushyiraho amafaranga atazaburara kandi uhari”

Njyewe-“Humura ntabyo byageza aho kuburara muvandi, rwose nyizera ntabwo nzahisha imari mu gitaka ngo nuza nyigusubize uko yakabaye”

Mwezi-“Ok! Sawa reka ngende ibindi ubwo ni kuri telephone”

Njyewe-“Yego kandi uzahirwe mu rugendo rushya utangiye”

Mwezi yagiye atyo, nasigaye mpize kuzamuhesha ishema akazagaruka asanga ibintu bimeze neza.

Uwo munsi niriwe njyenyine, ngakomeza kwibuka Agasaro nibyaraye bibaye, nkiri aho nibutse ko nasize Bob na Kevine bari kumwe kuko Kevine yifuzaga ko baganira.

Nibajije impamvu Bob atigeze ambwira ibyo baganiye, ntangira kubunza imitima mfata telephone ngo mpamagare Bob,

Nyuma y’ akanya gato telephone iri ku gutwi,

Bob-“Aaah! Yes yes Ganza bite se?”

Njyewe-“Ni byiza, wowe se?”

Bob-“Ni meza kabisa, ibintu ni amahoro, hanyuma se nimugoroba waraye ugiye ute?”

Njyewe-“Eeeeh! Byari hatari byabaye ngombwa ko abantu twari kumwe bataha igitaraganya nibagirwa no kuguhamagara, ahubwo se ko utampamagaye ngo umbwire icyo Kevine yasigaye akubwira?”

Bob-“Hhhhh! Buriya se byari ngombwa ra?…ntabwo byari ngombwa njyewe na Kevine twaganiye bisanzwe”

Njyewe-“Uuuh? Bob! Kuburyo utambwira ibyo mwaganiye?”

Bob-“Hhhhh! Ntabwo ari ngombwa erega, none se ko atageze akuntumaho urumva nakubwira iki? Twaganiye bisanzwe kabisa, nabonye ari umwana mwiza cyane numva…banza kuva mwatandukana nta wundi muntu yigeze abona umwitaho kabisa,

Twaganiriye byinshi numva nyine waramuhombye! Burya koko reka ujye urara urota inzozi mbi byari bikwiye, gusa ariko iyo ntakugira inama bwari kuba bwarayaze, wagarukiye hafi”

Ngize ngo nsubize Bob,

Bob-“Oya ariko ntabwo buriya nkubwiye ngo usubire muri bya bihe byo kujya uzinduka wirukanka ngo ugiye kumuririmba, uzamenye ko yakwanze nkuko wabimbwiye, nanjye nzakomeza kukugira inama y’ uburyo uzaba umugabo uhamye ntuzabura undi ukunda nkawe”

Njyewe-“Ariko wa mugani, ahubwo se ko wahinnye akarenge ibyawe na Annie bigeze hehe?”

Bob-“Annie se? Harya ntabwo nakubwiye? Annie buriya rero aragoranye”

Njyewe-“Uuuh? Bob! Uragira ngo wumve akamvamo cyangwa? Annie agoranye gute kuburyo…”

Bob-“Buretse gato nitabe umuntu ndaza kukuvugisha”

Natekereje kuri ayo magambo Bob yari amaze kumbwira hashize akanya njya muri message njya muza Kevine ntangira gusoma nsubiramo, agatima karatera nibuka bya bihe.

Nagiye guhamagara nimero ya Bob nanone nsanga amafaranga yashize muri telephone yanjye.

Kuko aho twakoreraga hari kure yaho nari kugurira ama unites nakomeje gutegereza ko Bob ampamagara ariko byageze nimugoroba atari yampamagara, mfata urugendo nerekeza kwa Ntwari nkuko nari mbifite muri gahunda.

Nafashe umuhanda nerekeza yo, kuva Annie yarara mu rugo ntabwo nigeze nongera kumenya amakuru yuko masange Mutoni byagenze.

Nageze kwa Ntwari bidatinze ndakomanga, ndongera ndakomanga ariko nkumva urusaku imbere, nkomeza gukomanga nyuma y’ umwanya utari muto Annie niwe wankinguriye, arakaye cyane, afite umujinya w’ umuranduranzuzi……………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 57 ejo mu gitondo

 

18 Ibitekerezo

  • komez mwanditsi kuturyoher arik Ganza yitonder ivy Bob amubwiy kuk ndabon umeng naw yarakunz Kevine arik ndibaz k atah azoshik

  • ganza itondere Bob araguca inyuma kwa kevine

    • Mbega Bob nabonye umwiza WO mu buto ava mubye yibagirwa Annie ntazi ko ari kwihenda Kevine atamwemera ntekereza ko Kevine yamutumye kuri Ganza ngo ababere umuhuza none atangiye guhabya Ganza ngo akomeze akureyo amaso arebe ko yabona uko yinjirira Kevine . Gusa iri ni isomo incuti nka Bob ziriho pee ! Ni ahejo mu gitondo!

  • Byiza cyane Ganza akenge kuko inyamaswa idakenga yishwe nu mututizi kdi arekane nu mukuzi wabyo Agasaro

  • Umusaza bita mpyisi niwe wavuze ngo umva umuntu sha. Bob atangiye gufatamo nawe bivuze ko niba ganza azi ubwenge yitondere bob ariko bitewe nikibazo amubajije kuri Annie yabiketse 2

  • suko!wasanga Bob agiye kwivanga mu bya kevine na Ganza !

  • Bob abyivangamo se gusa? Ahubwo abyivangavanzemo! Ganza urabe maso.
    Kevine ntumusimbuzi uriya mukuzi w’ibyinyo ngo ni Agasaro! Ntatinya no kwiba muri kumwe??? Apuuu! Agasaro nawe sigaho izo ngeso ni
    mbi rwose!

  • Urakoze Bwana Rwibutso. Urandika ukaba umwe kbsa. uzi kuryoshya inkuru kandi irimk inyigisho nyinshi ku buzima bwo hanze aha.
    Imvugo ngo “zarabwinywereye” irandagiza kabisa. Nibwiraga ko ari terme yanjye gusa, kumbi…

  • Mwaramutse
    Thank you mwandi
    Kombona ibyo kwa Kevin bitoroshye Bob agiye kubivanga

  • Ganza nawe agasaro yaguhumye amaso .Ingeso ze sinzizaa pe ubwose urumva ari uwambere azaba akuye Ubonye kevine utarwanyijwe ahubwo ushyigikiwe none uri komongana inyuma yibyohe.Fata phone uhite urubyutsa ubu tuvugana mugitondo dutegereje igisubizo

    • Hhhhh uti muri iki gitondo.

  • Umwanditsi urakoze cyaneeeee kdi courage

  • inshuti mbi nka BOB nizo zisigaye muri iki gihe,arabivanze, ca akenge kandi ukure mu mutwe va ku giti dore umuntu KEVINE Aragukunda cyane muhe umwanya,umutima,n,ibitekerezo byawe byose, nutindiganya baragutera GAPAPU UZASIGARE uhobagira

  • MBEGA INSHUTI MBI BOB GANZA NUBURA UBWENGE UKIZERA IBYO UWO MUHUNGU AKUBWIYE URAHURA NURUVA GUSENYA UKO KEZA YAKWINGINZE NGO MUSUBIRANE WIRIRWA UREBA ABAKOBWA BOSE UKABASHIDUKIRA UZABURA BYOSE KUKO GASARO WE SI UMUKOBWA WO GUSHYIRA MU MAGO NIKIRARA

  • rwibutso eddy kabarira courage inkuru nkiyi ntigereranywa kuko irimo amasomo menshi yubuzima, Ganza tuza ita ku muryango wawe umenye ibyo kwa ntwari wikomereze n’ irangi ryawe Kevine yere gukomeza kugutesha umutwe wa mugani wa BOB

  • Mu gihe Ganza yari amaze kumenya ko Kevine ari iwabo kndi mu gihe yari amaze gusabwa kujyana na Kevine muri VIP ngo baganire Bob yabaye kidobya ariko nanone bitewe na Kevine wifuje kuganira na Bob mu muhezo kndi batari banaziranye.Bob abaye inshuti mbi kuri Ganza dore ko ari nawe watumye Ganza yikuramo(mu bitekerezo) Kevine.

  • Ganza va mubyo urimo ngo kevine nuwo munzozi reka inshuti yawe wizeye ngo no Bob ikugira inama araje akwereke igihandure via kugiti dore umuntu Bob sishyashya peeee bitekerezeho wongere uhe umwanya uwagukunze uruzira ikizinga, naho agasara nushaka umureke burundu peeee kuko umuntu wiba kuri kumwe wirebera.

  • Ganza rekana n’Agasaro kuko ni ikirara pe ha Kevine umwanya muganire musubukure urukundo rwanyu rwo mu buto kuko ni umwimerere warwo.Big up kuri Eddy

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *