• 16/12/2019 9:04 28

Episode 55: Ganza asohokanye n’Agasaro ahahurira na Kevine

Muri ako kanya nabuze icyo mvuga, ndya indimi, ntabwo numvaga ko ibyo Papa Kevine avuga akomeje, nibutse ya magambo ya Kevine, maze umutima ugwa mu nyanja ikonje, mpumeka impumu ari yose nitegura kubwira Papa Kevine ukuri kose ku rukundo rwanjye na Kevine wo mu buto yahinze kugeza ubwo abaye uwo mu nzozi,

Njyewe-“Papa Kevi! Nyine urebye…mbese ubundi Kevine…”

Papa Kevine-“None se ko numva urya indimi sha? Wasanga ushaka kumbeshya kandi mfite ubunararibonye mu kumenya umuntu umbeshya nutambeshya? Mbwiza ukuri wikwitesha amahirwe yo guhamagarwa nanjye, uzi ko kera kubwacu bitabagaho sha?”

Muri ako kanya ntabwo niyumvishaga neza ko koko Papa Kevine nzi mu kahise ari we uri kumbwira ayo magambo, nongeye kuruca ndarumira kubera kubaha no gutinya ariko arakomeza,

Papa Kevine-“Ko utavuga sha Ganza? Icyo nifuza nuko umukobwa wanjye umwe rukumbi atazabaho mu gahinda, ubu ahora andirira imbere ambwira ko ari njyewe kabitera, uziko adatinya kumbwira ko ngo iyo ntababangamira urukundo rwanyu ruba rwarashinze imizi ahora mu byishimo bidashira? Ariko koko ni njyewe wabiteye gusa amakosa ashobora no gukosorwa”

Nakomeje kubura icyo musubiza, nabuze aho mpera ngo mubwire ukuri kubyacu mu gihe nari ngishaka icyo mvuga,

Papa Kevine-“Ganza! Reka nako  tuzicare tuganire sha, nako nuzaza kundirimbira mu birori tuzagira umwanya wo kuganira”

Njyewe-“Kuririmba?”

Papa Kevine-“Kuririmba umukobwa wanjye se hari icyo bitwaye ubikoze umunsi umwe wonyine?”

Muri ako kanya nabuze icyo mvuga nanone, mu gihe nari nkiri gusitasita,

Papa Kevine-“Reka nguhe umwanya uzabitekerezeho sha Ganza! Ndabona mbonye abashyitsi ubwo uzaba umbwira”

Njyewe-“Murakoze cyane rwose! Imana ibahe umugisha kubw’ umwanya wanyu kuri njyewe”

Papa Kevine yakupye atyo ndiruhutsa, amagambo yari amaze kumbwira umutima wanjye wananiwe kuyakira uko yakabaye, numvaga ku ruhande rumwe yarivugiraga nanone nkumva ayo mahirwe koko niba yansekera.

Nkiri kwibaza ibyo numvise umuntu ukomanze,

Njyewe-“Ninde?”

Agasoro-“Ganza! Ni njyewe!”

Njyewe-“Oooh! Kalibu sha, kalibu rwose injira wongere uhumuze ubuturo bwanjye, impumuro yawe ntabwo igereranywa, iyaba wibera aha ntabwo najya mpava ibindi byose byarorera ariko nkajya mpumurirwa nawe”

Agasaro umukobwa mwiza ku isura, w’ ikimero kiza ntashobora kubabwira ngo mwumve neza yarinjiye mu kubona uko yari yambaye ndashiguka ndambura amaboko ngiye kumuhobera ndigarura, ndijijisha,

Njyewe-“Uziko nari nzi guhamiriza cyera? Naramburaga amaboko gutya ndi kubyina ngo araje araje araberewe”

Agasaro-“Hhhhhhh! Ariko Ganza?”

Njyewe-“Nkubeshye se? Ahubwo uraje uraje uraberewe nushaka umbwire ngacinye…ndavuga akadiho”

Agasaro-“Hhhhh! Oya Ganza! Utazi agaciro k’ amaguru arayadiha, hanyuma se turagiye cyangwa?”

Njyewe-“Ahubwo se turanywa cyangwa ni bimwe byawe wa mugani wa wawundi?”

Agasaro-“Kunywa gusa se? Ahubwo se urarya cyangwa?”

Twasekeye rimwe turasohoka, tuzamuka ku muhanda, tugezeyo nibwo nibutse ko nta mafaranga na make nitwaje, mu gihe nabyibazaga Agasaro yahise yitaba telephone,

Agasaro-“Oui! Ndakumva…ngeze ku muhanda sha, hafi yo murugo?…eeeh! Bankuka ndi kumwe na musaza wanjye….urahita utubona rwose…turahapanga nta kibazo sha, sawa banguka”

Nikanze numva ayo magambo Agasaro yavugiraga kuri telephone, ngize ngo mubaze musaza we bari kumwe…,

Agasaro-“Ganza! Ndabizi uratunguwe ariko uyu twavuganaga ni DG wacu, amaze igihe anshanaho umuriro ngo ashaka kunsohokana kandi ntabwo nari kumwemerera ko tujyana twenyine”

Njyewe-“Uuuh? None se ko utanteguje? Ubwo se ni njyewe umubwiye ko ndi musaza wawe?”

Agasaro-“Yiii!”

Njyewe-“Uuuh? None se iyo umubwiza ukuri aho kugira ngo umubeshye?”

Agasaro-“Oya sha Ganza! Hari igihe biba ngombwa ko umuntu abeshya kugira ngo yirengere, ejo bundi wambwiye ko twasohoka tukarya tukanywa ndabikunda kuko mu buzima busanzwe ntajya byimbwira,

Ubusnzwe gahunda yanjye ni mu rugo ku kazi, ku kazi mu rugo, ubwo rero ntabwo byananira kugusohokana ahubwo mba nabuze umpa icyo gitekerezo”

Njyewe-“None se bigatuma wabeshya ko ndi musaza wawe?”

Agasaro-“None se ntabwo uri we Ganza? Kuba musaza cyangwa mushiki w’ umuntu ntacyo bisaba”

Njyewe-“Kuburyo wabeshya umuntu ukamukura nkuko njya numva babivuga ukananyitwaza?”

Agasaro-“Ariko niba nabona amahirwe anyizanira kuki nayitesha Ganza? Nkanga kukujyana ngo unywe, urye nawe yishime ariko kandi ungaragiye, niyo mpamvu nakwitabaje, reka ibyo sha tugende”

Muri ako kanya imodoka nziza yarahagaze, Agasaro agenda ayisanga, akingura umuryango yicara ku mwanya w’ imbere, ankingurira umwanya w’ inyuma nanjye ndinjira dufata umuhanda.

Mu muhanda nagendaga numva bavuga aho bagiye, nabonye tugeze ahantu ntari nzi, tuvamo baratwakira twicara ahantu heza bazana ibyo kunywa.

Agasaro yakomeje kuganira nuwo yambwiye ko ari DG, nanjye ibyo bazanaga ntabwo nabireberaga izuba, mu gihe nari maze kurya ka gatungo kagendesha amaguru abiri nabonye umuntu wabyinaga mwitaho…mu kureba neza yari Bob.

Nahise mpaguruka dore ko abandi bari bahuze, ngenda musanga mu kumukoraho Bob yaratunguwe cyane,

Bob-“Yeeee? Ganza! Umusitari! Ni wowe wana?”

Njyewe-“Yego ni njyewe! Nawe ni wowe se? Ntabwo nari nzi ko uzi kubyina gutya? Uziko burya bwose wabimbwiraga ngapinga?”

Bob-“Hhhhhh! Ntabwo nari nakubonye, ubundi kuwa gatanu nibi mba nibereyemo, icyumweru kiba gishize mwana umuntu ari mu kazi kose, ahubwo se wisohokanye wangu?”

Njyewe-“Oyaa, nari ndi kumwe na mushiki wanjye”

Bob-“Eee! Annie? Annie se ari hano?”

Njyewe-“Oya ntabwo ari Annie! Nundi nabonye burya kuba musaza, mushiki w’ umuntu ntabwo bisaba kuba muvukana, nari narakubuze ngo ngushimire ko wamfashije ukampumura ukanyereka inzira yamvana mu buvumo bw’ urukundo naguyemo ngaheramo nkiyibagirwa”

Bob-“Eeeh! Ndakubona! Nshimishijwe no kubona uri aho abandi bari, ariko uzige no kubyina twe nibyo byishimo byacu nawe urabibona, ndi kumwe na mugenzi wanjye Frank na Manzi, niba bagiye gukora iki ntabwo mbizi”

Njyewe-“Ok! Ni byiza! None se tuzapange duhure ryari nkubwire neza ko inama zawe zangize undi wundi?”

Bob-“Hhhh! Koko se warahumutse? Mbwira numve se wangu? Wasanga utaragafashe? Ugomba guhumuka wangu, nicyo nakwifurizaga? Noneho se ntukibyuka urira ngo warose nabi?”

Muri ako kanya twigiye hirya gato ahantu hatari urusaku maze ntangira kubwira Bob uko byaje kugenda nyuma yo kunganiriza, maze ampereza ikiganza yishimye cyane ambwira aseka…

Bob-“Biranshimishije Ganza! Kuba ibintu byarahindutse ukaba uri uwo uri we uyu munsi, Sobukwe akakubwira ko ari wowe musore yari ategereje, burya umugabo nuzinduka akamenya ko inzu ye iri kuva agashaka umufundi byaba ngombwa akurira agahindura ibati,

Umugabo nuva mu rugo akagenda akajya gushaka icyo gutogosa, wowe ndumva warageze aho benshi twifuza kugera kandi ntabwo nifuza ko wasubira inyua muri urwo rugendo ahubao nagufasha iki ngo na Annie….”

Njyewe-“Hhhhh! Annie se kandi aje ate? Mbwira ibindi ibya Annie ubireke, ahubwo se nk’ umujama wanjye koko nemere ntere ivi ko mbona nshyigikiwe na Papa Kevine mbereye mu nzu? Uzi ko batigeze bananyishyura kandi nkaba naratuje sinishyuze? Kandi abakozi bose narabahembye ra?”

Bob-“None se inzu yo warayishyuye? Amezi angahe?”

Njyewe-“Reka da, ntabwo bari banyishyuza, ariko agomba kuvamo tu, ariko abakozi narabishyuye da”

Bob-“Ugeze aho guhemba wangu? Hhhh! Ganza! Guma aho ntuzasubire inyuma, ntabwo wahemba ngo ubure guhembwa, ushobora kuba uri kwikorera utabizi, ubundi se waba uhembesha iki kandi ufite ubutunzi butagurwa?”

Njyewe-“Ubutunzi? Ubuhe butunzi?”

Bob-“Kevine! Kevine ni ubutunzi bukomeye wagize, ubu kuba warabaye umugabo birabaye, ntabwo wakwitesha uwo mugisha wo kurongora Kevine niba Papa we agushyigikiye, ese ubundi urabura iki?”

Njyewe-“Icyo mbura se…nizere ko ariwe mwazanye ariko? Ahubwo se mwicaye hehe ngo nze mbasuhuze?”

Muri ako kanya Bob yatangiye kuzenguruka ashaka ngo aho twari twicaye ariko ndamutandamira ntangira kumubwira uko naje aho twari duhuriye, mu gihe twari tukiri kumwe numvize umuntu unkozeho ndikanga.

Mu guhindukira nakubise amaso Kevine, ndikanga, amfata ibiganza arahindukira agenda asa nunkurura mu kugera hirya mu kizima ahantu hatabonaga yitsa umutima maze arambwira,

Kevine-“Ganza! Wabuze iki koko ngo umenye ko ngukunda? Ibi koko nibyo wabuze? Ugatinyuka umukobwa utari njye akakujyana gukura abagabo? Basi se wowe wakwihesheje agaciro ukajya usohokana n’ abasore bagenzi bawe bakabona ko wabaye umugabo? Kandi najya mbigufashamo nanjye tukajyana wenda ukajya ubabwira ko ndi mushiki wawe”

Nkimara kumva nanone ijambo mushiki wanjye mu matwi yanjye, nibutse n’ irindi jambo navuze…ngo Mabuja, nise uwo nise umwiza wo mu buto,…

Mabuja…Mushiki wanjye Kevine yifuje ko kumuba nyuma yuko Agasaro nawe abinsabye.

Njyewe-“Ariko ubundi Kevi! Usanzwe usohoka? Wazanye nande? Ubundi wankundaga urukundo rumeze rute niba wariberaga muri ibi?”

Kevine-“Tuza Ganza! Ntabwo nasohotse nta nuwansohokanye ariko ntabwo ari uko namubuze, nuko mba numva ntawundi twajyana unyura atari wowe,mubwiye ko ari wowe turasohokana  Papa yampa umwanya akampa n’ abamba hafi akanishyura byose kuko yamenye ibyishimo byanjye”

Njyewe-“Ibyishimo byawe? Ibihe byishimo? Byo kuza kubyina na ba Frank? Frank siwe mushoferi wiwanyu cya gihe wambwiye? Mwazanye na Bob. Bob se uramuzi?”

Kevine yarikanze cyane nanjye nibwira ko namuvunbuye nkomeza kumubaza cyane impamvu yambeshye ko Frank ari umushoferi wiwabo kandi nari narabiketse ko ari Boyfriend we.

Mu gihe nari ntangiye gusaba imbabazi mbona Kevine asutse amarira, natangiye gusaba imbabazi zo kuriza umwana w’ abandi dore ko no mu buto bwanjye,ntakundaga kumva aho umwana arira,.

Kevine-“Ganza! Ntunguwe nuko ugeze naha, hano naho ni mu rugo, aka kabari, restaurant, piscine, massage, sauna… byose nibya Papa, iri joro nari naje kuyobora abakozi nkuko Papa abyifuza, dore ko ari nabyo nize kandi ntabwo yifuza ko nshaka akandi kazi, yifuza ko nicara ngatuza kuko ntacyo nabuze”……………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 56 ejo mu gitondo

19 Ibitekerezo

  • Ganza fatiraho umwan yakwizaniye
    gs ubigendemo gake!
    wimubabaza aracyagukunda!

  • Nabatanze munsuhuze. Ubu ibintu ni uburyohe pe

    • Salut

  • Ganza ndakwinginze niwowe by’ishimo bya kevine wimubabaza njye nzishima mwongeye guhuza urugwiro.

    Ikindi kandi ukeneye kwicara vuba ukaganira na kevine hanyuma ukabona gusubiza sobukwe!
    kandi urekere gukomeza Gukurikirana amafranga kuko nawe bagukuriyeho ubukode icyo nikimenyetso cy’uko wikorera ahubwo uraryoshye wowe ntamakru ufite kuko kwa Afande ntikihabuze.

    Afande (papakevine)urimo kunshimisha kuko noneho urimo kwitara nkumubyeyi.

  • Inkuru igeze ahishimishije urengurira injiji Amara ibinonko Ganza wahindukiye ukareba ugukunda ukava mwayo

  • Eddy Rwibuso big up mze

  • Bjr, byiza cyane

  • Yooooooi kevine disi aracyakunda Ganza,Ganza menya igikwiye maze mukuze urwanyu nirugatore umugese kandi mufite ubushobozi ubwo kurubungabunga.

  • Dore ibintu byiza weee! Mwanditsi ndagushimiye byuzuye

  • Ahaaa nge ndumiwe ibise ubundi ko aribyo Ganza yashakaga natuze

  • Nyamara Ganza mbona azanteza abantu yatuje akareka kuguruka inyuma ya Agasaro

  • Mwanshyize muri group watsap! Number yanjye ni 0788413144

  • Natwe mudushyire kuri whatsap.

  • Natwe mudushyire kuri whatsap.

  • Ganza ageze aho anshimisha ariko nareke kubabaza Levine yivane Ku agasaro

  • aho bigeze ibintu nibisukari majyani.
    Eddy komerezaho kabisa ujye uhora utuma tuticwa nirungu arinako bamwe benshi mubasomyi dukuramo amasomo.

  • Keep up mwanditsi.

  • mujye muduha episode nk’ebyiri kumunsi naho ubundi amatsiko aba yatwishe.munshyire kuri WhatsApp 0788917884

  • Hello nanjye munshyire k’urubuga kuri numero 0788257580

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *