• 29/01/2020 12:49 05

Episode 53: Kevine aje kubwira Ganza ukuri kuwo yifuza kumusimbuza

Njyewe-“Noneho nguhaye nimero yanjye wakwandikamo irangi”

Agasaro yarasetse cyane ako kanya umwiza wo mu buto aba yinjiye mu muryango w’ igipangu, kubera ko nari nitegeye aho yaturukaga, Kevine yabanje guhagarara akomeza kutwitegereza, ngiye kubona mbona arongeye arasohotse.

Agasaro wari wakomeje kwivugira atamenye ibyabaye yabonye neza ko narangaye nkamurenza amaso maze aba arahindukiye ariko abura icyo nari ndangariye ambwira vuba,

Agasaro-“Reka mbe ngiye ndabona ahari hari ibindi uhangayikiye, akazi keza buriya turaza gusubira nimugoroba cyangwa ejo”

Njyewe-“Urakoze cyane Agasaro, ahubwo se ntahe kare nkuko wari wabimbwiye cyangwa?”

Agasaro-“Hhhh! Bitwaye iki se?”

Agasaro umukobwa mwiza nabonye wicisha bugufi, agacisha make yuje ubwitonzi atari yayandi bamwe batinya gusubiramo yansize aho aragenda mukurikiza amaso mpaka arenze.

Nasigaye ntekereza icyatumye Kevine abona ko turi kumwe agasubira inyuma, mu gihe nari ngitekereza ibyo wa musore wafashaga Kevine gucunga iby’ inzu yahise yinjira,

We-“Hahahaah! Bite bite wange! Ariko ngo wagize abashyitsi umuntu uri kuza ntabwo ari kukubona?”

Njyewe-“Yee?”

We-“Nibyo da! None se mabuja ntaje agasanga wasuwe agahita yigendera akambwira ngo nze ndebe nako nguhembe?”

Njyewe-“uuuh? Gute se yampemba atabonye niba nakoze akazi ke neza?”

We-“Nanjye ubwo biba byanshangiye ku mukoni”

Njyewe-“Hhhh! Uti biba byagucangiye ku mukoni?”

We-“Byihorere sha wowe ntabwo ubizi, hanyuma se ngo…nako reka nze ndebe uko warisize”

Wa musore yahise akomeza nanjye ndahaguruka ndamukurikira, yinjira mu nzu akubise akavugirizo ndikanga,

We-“Mbega mbega mbega!”

Noneho numvise nakoze ibara nkaba nasize nabi inzu y’ abandi, ntangira gushaka ibisobanuro,

Njyewe-“Urareba! Hano ubundi…ubundi ukuntu basiga irangi”

We-“Wivunika nabibonye wange! Ewana ahubwo se ko mbona n’ ahandi hose urasubibiramo?”

Njyewe-“Eeeh! Koko se?”

We-“Haahaa! Ahubwo Mabuja nabibona arakuba nka gatatu anirukane abakozi bose nawe ujye uberamo hano idiho…nako Ubuntu”

Njyewe-“Hhhhhhh! Ariko wamenya gusetsa kabisa, none se uretse ibyo kunsetsa koko urabona ibyo nakoze ari sawa cyangwa?”

We-“Ewana, bya hatari kabisa, ahubwo reka nkubwire, iyo game ngiye kuyigukinira, ndamubwira ibintu byose abihindure”

Njyewe-“Koko se?”

We-“Ahubwo reka nze muhamagare!”

Uwo musore yarasohotse najye nsigara mwenyura gusa numvaga ibyo avuga atari ukuri, nyuma y’ akanya katari gato yagarutse aseka,

We-“Sinakubwiye! Arabyemeye da!”

Njyewe-“Uravugisha ukuri?”

We-“Hhhhh! Njyewe ntabwo njya mbeshya, iyo nifuje biratungana cyane ko nifuza neza? Mabuja arambwiye ngo rwose ugomba gusiga n’ ahandi ahubwo ambajije ayo waduca sinzi niba wambwira ngo ni angahe”

Njyewe-“Eeeh! Koko se?”

We-“Cyane rwose”

Njyewe-“Buriya se…uwabanza akahatembera akareba neza ayo nabasaba?”

We-“Nta kibazo rwose ariko nanjye uzampa akantu nyine nannjye manure akavumbi, sibyo se….Hhhh!

Njyewe-“Hhhhhh! Nta kibazo muvandimwe, ntacyo bitwaye rwose iyo winjije nta mpamvu, ahubwo se koko uravugisha ukuri?”

Koko intungu iyo ibaye impamo ubibonesha amaso, twatangiye kuzenguruka tureba aho nzasiga irangi, mubwira ibisabwa n’ amafaranga ntiyazuyaza yabwiye Kevine nawe yemera atazuyaje.

Uwo musore yagiye atyo nanjye nsigarana ibyishimo nkandi mahirwe nari mbonye nagombaga kubyaza umusaruro, bitihise Kevine yahise ampamagara nanjye nitaba vuba,

Njyewe-“Yes Mabuja!”

Kevine-“Ego Mana ariko Ganza?”

Njyewe-“Eeeh! Harya warambujije? Umbabarire nabyibagiwe, nibagiwe ko wambujije kukwita Mabuja ariko ahari ni uguhisha ukuri kw’ impamo none se sibyo?”

Kevine-“Ahaaa! None se uratangira gusiga bundi bushya ejo cyangwa ufite indi gahunda?”

Njyewe-“Oya nta gahunda mfite, nubu natangira, ahubwo mwambwira kandi nishimiye ko mwemeye mutarebye nka bya bindi Yezu akunda”

Kevine-“Hhhhh! Ariko Ganza! Ubu koko ntakwizeye nakwizera nde koko? Ahubwo se nejo cyangwa?”

Njyewe-“Nta kibazo rwose, ibisabwa nibiboneka nta cyambuza gutangira akazi”

Byarabaye Kevine yongera kunyereka ko anyizera, mu gitondo nongera kubona akandi kazi zo zari indoto zanjye n’ amahirwe nishimiraga.

Koko mu gitondo ibikoresho byaraje Kevine aza abiherekeje, nanjye nari niteguye nambaye igisarubeti,

Agitambuka yinjira mu gipangu cyacu…nako cye, mu cyumba cyanjye iradiyo yahise izamura amajwi y’ indirimbo,

“Burya sinari nzi ko igiti giterwa ari urubuto

Amazi yashoka, imizi yarwo igakura iyanyunyuza

Icyari urubuto kikaba igiti kikarema amafu,

Kikarambura amababi kigashisha

Ukishima ukibagarira ugikikiza ubutaka busukuye

Ucyuhagiza amazi y’ urubogobogo ugorora umuhogo uririmba

Niko nibuka umwiza wo mu buto gusa yari uwo mu nzozi

Yari uwo mu nzozi burya sinari nziko mpora nsinziriye, rya sezerano ryo mu buto niseguraga burya byari mu nzozi, hora wihorere uzahirwe namenye ko nta kibeshya nk’inzozi, narakangutse

Umwiza wo mu buto, tetero ryanteye gukura nkunda urukundo

Yari uwo mu nzozi nari narumvise ko nta kibeshya nkazo ngapinga

Yari uwo mu nzozi kuko twembi twari bato

Aho twatekerezaga ko urukundo ari itegeko ry’ Imana

Ntitwakinnye ibya abana kuko urukundo rwatugize bakuru

Urwo twambaye tugasa na nyuma y’ ibihe nkitaba ijwi ryarwo

Sinamenye ko  byari mu nzozi kugeza ubwo twirutse amasigamana

Urukundo ruhunga ruzi ngo ruzashisha rugeze ahatagerwa na buri wese

Uwo mubuto agatungurwa no kumenya ko rugira ibitambo

Uwo munsi akankangura nkamenya ko burya yari uwo mu nzozi”

Nashigutse Kevine ankozeho,

Kevine-“Ganza! Kanguka!”

Njyewe-“Uuuh! Burya bwose se nari nsinziriye? Eeee! Uzi ko nakomeje kumva indirimbo nkagira ngo ndi kurota?”

Kevine-“Urota iki se kandi?”

Njyewe-“Umwiza wo mu buto?”

Kevine-“Ariko Ganza! Koko wirengagije ko Kevine ari uw’ ibihe byose? Gute ukomeza kumbwira ko ari uwo mu nzozi? Noneho ndaje ngo ubone ko umwiza wo mu buto atari uwo mu nzozi”

Njyewe-“Yeee? Gute se?”

Kevine-“Ahaaa, wabyemera se ko nabonye….harya ngo yitwa Agasaro? Hmm! Nuwo mu buto se ko ari uwo mu bukuru? Uramuzi neza?”

Njyewe-“Uuuh, ndamuzi neza?”

Kevine-“Ganza! Jya umenya neza ko ijisho ryanjye rirebera kure urukundo, umutima wanjye ukaba ububiko bwibyo ntashobora kuzibagirwa mu buzima, ndaje nkubwire Agasaro wabonye ukanyima umwanya uwo ari we utazi………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 54 ejo mu gitondo

20 Ibitekerezo

  • Mwaramutse bantu dusangiye iyinkuru? Ndabasuhuje Mwese amahoro y’Imana abane namwe.
    Umwanditsi wacu arakoze cyane God bless you Mama se Gasaro nimuntucyi amatsiko.com

  • Urukundo ni rwogere Shenge

  • Mwaramutse wasanga Agasaro Atari shyashya cg bikaba Ari byabindi byabakeba dutegereje ejo amatsiko ngo mutahe urakoze umwanditsi.

  • Mwaramutse mwese. Noneho umwanditsi arakabije kuyigira ngufi pe

  • Noneho byajya byaba byiza. Courage ntimuzongere gutuma amaso ahera mu kirere ngo Umunsi umwe ushire n’undi ushire.

  • Iyi nkuru rwose ni isomo ry’urukundo pe! Umwanditsi wacu Imana imwongere imigisha, ariko nagerageze adusubize kuri ya ma epizode ashyitse kbs, thank u namwe basomyi

  • hhhh karabaye!ubuse buracya ryari ra?ko muduteye amatsiko akabije!yoo disi KEVINE aba yafushye.courage mwanditsi wacu kandi thx ku museke mwadusubije ku gihe sinko muminsi yashize twirirwaga dutegereje amaso agahera mu kirere.

  • Kevine akunda Ganza nukuri. Ganza kunda umwana nawe aragukunda. Anyway group ya Whatsapp bite?

  • Hehehe!urukundo norugeranya nimbuto igoy guhonya.iyo ubony uwo mwahorany agatima karakubita

  • Muraho Mwanditsi Musisizi Dukunda Uyumunsi Inkuru Ibaye Ngufi Cyane Pe Gusa Dufite Amatsiko Yo Kumenya Agasaro Nimuntuki Kuri Ganza Natwe Abasomyi Twe Tuyikurikira Turi Hakurya Yamazi

  • Yeweweeeeehhh!!!!! Ko kambanye gato c ra!!!! Reka dutegereze ejo gusa ngo akaryoshye ntigahora………….. ndumva Kevine kureka Ganza byaramunaniye tu!

  • Thanks Rwibutso rwacu! Uri umuhanga kandi ufite impano, ejo tuzamenya agasaro uwo ari we ganza atazi murakoze

  • ganza kura ubujiji no kutamenya kevine aragukunda kandi yarabiharaniye ikiruseho azabishikako ureke kuzana imikino

  • No yanjye ya whatap ni 0722683559 Please munshyire muri group ni Barame Eric

  • Ndabona bigeze Aho biryoshye! So, nanjye nifuzaga kujya muri watsap group numero ni 0788413144

  • Ndabona Hari ibintu bibiri:1. Kevine ashobora kuba Hari ukuri agiye kubwira ganza
    2. Ashobora kuba ashaka kumwangisha agasaro ngo amugarukire

  • Nge ndumiwe ntereje kumeny agasaro nimuntu ki

  • Nanjye munshyire k’urubuga kuri numero 0788257580

  • Kevine aragukunda Ganza! Wibona isha itamba ngo ute n’urwo wari wambaye. Gasaro ni icyaduka mwihorere rwose!
    Iyi nkuru ko itinze ndagira nte badi?
    Mwebwe mwayibonye se?

  • Inkuru iraha kabisa arriko ndabona bitazoroha hagati ya Agasaro na Kevine habaye hari groupe ya watsapp mwanshyiraho basomyi beza ni 0788897736

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *