• 24/01/2020 11:18 18

Episode 51: Axel na Lily bongeye guhura na Stella…aya marira se?

Papa-“Marc ni Marc nanjye ndi Ngenzi, kuki umugarura mu matwi yanjye? Cyangwa nuko nawe ayakujyamo?”

Njyewe-“Ahaaa! Nivugiraga ntabwo ngutegeka Papa!”

Papa-“Nyumva rero!”

Njyewe-“Ndakumva!”

Papa-“Ni muri urwo rwego rero nshaka ko ujya kubayo, ukayicunga nkajya nguha ibyo ukeneye byose, ukiga ariho uba”

Njyewe-“Ngo?”

Papa-“Ubu se nsubiremo cyangwa ushaka kumbaza niba mbikubwiye ntabitekerejeho? Nabitekerejeho rwose, ahubwo witegure nimugoroba nkujyane, erega ni wowe mwana wanjye w’ imfura, tugomba gufatanya gucunga ibyanjye kugira ngo batazongera kutwiba nkuko byatubayeho, numvise ariko ngo mu cyumba cyawe ntibahageze nuko kihishe ibindi cyangwa?”

Naracecetse sinagira icyo musubiza, akibimbwira nahise menya ko nta kindi abishakira ari ukugira ngo mve mu rugo ibyo ari byo byose iyo nama nacyetse ko yaba yayigiriwe na Mugeni wari warahiye ubwo nanze gufasha abakozi,

Nibajije kandi icyo ambwiriye ngo mu cyumba cyanjye ntibahageze…?? Numvise ikiniga mbura icyo musubiza, nkomeza guceceka Papa abibonye,

Papa-“Ok! Ubwo udahakanye gahunda niyo rero, ejo nimugoroba nzaze ngusanga witeguye tugende sibyo?”

Nakomeje kwituriza, Papa arasohoka arakinga nsigara aho, hashize akanya mfata telephone ndeba nimero za Axel nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya aritaba,

Axel-“Yes Bruno! Bite se?”

Njyewe-“Axe! Ndaho ndakomeye amakuru yo ni yayandi”

Axel-“Byagenze bite se? Inama nakugiriye wabonye hari aho yakugeza se?”

Njyewe-“Axe! Nabikoze nkuko wabimbwiye, natangije urugamba rwo kwihagararaho ariko mukadata nawe ntiyicaye, birangiye Papa afashe umwanzuro wo kunkura mu rugo da!”

Axel-“Uuuuuh? Uravugisha ukuri?”

Njyewe-“Uko ni ukuri nkubwira, ngiye kubona mbona yinjiye mu cyumba ndatungurwa, ngira ngo noneho umubyeyi aransanze mutega amatwi, simenye ko yari azanywe no kumbwira ko ngomba kuva mu rugo ngo nkajya gucunga inzu ye iri ku irebero, nyuma yo kuva mu cyaro tugasanga baducucuye, ntiyatinye no kunshira amarenga ko akeka ko naba narabigizemo uruhare kuko icyumba cyanjye abajura batakigezemo.”

Axel-“Naho bigeze se?”

Njyewe-“Yego rwose”

Axel-“Ujye gucunga inzu? Ibyo se byabaye hehe? Ucunga inzu se nkande wowe uri umuzamu? Ariko uzi ko Papa wawe atakigira umutima?”

Njyewe-“Erega sicyo yari agambiriye, icyo agambiriye nukunkura hano, kandi byose ni kwa kumvira igishongore aririmba Mugeni, Axe! Ntacyo nigeze musubiza ahubwo nari nguhamagaye ngo umbwire icyo nkora”

Axel-“Bruno! Byange ndetse umubwire ko wamenye impamvu, niba ashaka amahoro ajyaneyo Mugeni wowe na Nina muzasigara aho cyangwa se ayiguhe ayiguhaye ayikwandikisheho umenye ko uhavuye ugiye iwawe”

Njyewe-“Ariko uzi ko ari byo koko?”

Axel-“Ni uko bimeze naho ubundi wemeye ukajya gucunga inzu gusa waba uhisemo kugenda ugiye kuzagaruka byazakugora”

Njyewe-“Axe! Ndakomeza nkubwire uko bimeze kandi ndagushimira ko ukomeje kujya ku ruhande rwanjye ngo wenda ejo ntazicuza”

Axel-“Nta kibazo Bruno! Erega twese twagwiririwe n’ ibyago buriya, Ababyeyi bacu bari inshuti ariko ubushuti bwabo nibwo bwaje kuba ibyago byacu, ntabwo twagira uko bagize niyo mpamvu tugomba gukosora aho bafuditse”

Axel yongeye kundema muri ako kanya, ntabwo nari nkiri wa wundi rimwe na rimwe wongeraga gutekereza urugendo rwa Papa nanjye rwatugejeje aho twari turi kuri uwo munsi ngo ngire agahinda ahubwo nari uwo guhangana n’ icyasenya amateka twubatse.

Nk’ ibisanzwe nagiye ku meza njyenyine, maze gushyira ibiryo ku isahani nabonye message ndebye nsanga ni Nina mfungura vuba. Yari yanditse ngo;

“Bruno! Sha natinze gutaha, Papa wawe na Mugeni baracyari muri salon?”

Nahise musubiza vuba,

“Oya humura baryamye, ni amahoro se? Ko wagiye utambwiye ukaba utashye aya masaha Nina?”

Hashize akanya maze kohereza ahita ansubiza,

“Ahuiiiii! Sha ndaje nkubwire aho mvuye, utaryama ntaraza ubanze unkingurire”

Nanjye naramusubije nti,

“Humura ntabwo naryama mushiki wanjye aruri inyuma ndagutegereza ariko gira ubangunguke ijoro rigira iryabyo ”

Natangiye kurya ndinda nsoza, ndimuka mba ndyamye mu ntebe hashize nk’ iminota icumi nabonye Nina ambipye ndahaguruka nkingura buhoro arinjira ndongera ndakinga,

Nina-“Ahwiiiiii! Imana ishimwe we, nari nzi ko ntarwinjiramo”

Njyewe-“Humura tuza erega wowe nta kibazo, iyaba ari njyewe utarataha se ugira ngo ryari kurema? Impamvu yari kwiyongera ku zindi nako ubwo nari kuba mvuye kwa Queen wagowe ankunda, uvuye hehe se ko mbona wambaye neza?”

Nina-“Bruno! Reka mbanze nshyike mu cyumba nkuremo imyenda n’ inkweto maze nze nkubwire sibyo?”

Njyewe-“Nta kibazo”

Nina yaragiye hashize akanya aragaruka,

Njyewe-“Ko utarebye ibiryo ngo urye se nta nzara ufite?”

Nina-“Oya nta kibazo Bruno! Aho mvuye nje ndiye mpaze ahubwo mbuze uko ngupfunyikira ngo nkuzanire”

Njyewe-“Yoooh! Wakoze cyane kuntekereza, none se uvuye hehe Nina?”

Nina-“Bruno! Mvuye kureba Marc! Niwe twari kumwe”

Njyewe-“Eeeh! Marc?”

Nina-“Yego! Kare yampamagaye ambaza amakuru, mubwira ko atari meza kuva yacibwa aha ndetse mubwira ko mukumbuye nawe ambwira ko ankumbuye yifuza kuvugana nanjye, yambwiye ko niba Papa wawe atamushaka atari cyo namuziza, ngo niba muha agaciro cyangwa narigeze kukamuha ngende murebe menye uko abayeho nyuma ya byose niko kwitegura ndagenda”

Njyewe-“Eeeh! Wamusanze hehe se?”

Nina-“Yandangiye aho moto insiga mpageze ndahamusanga anjyana aho aba”

Njyewe-“Wasanze hameze hate se?”

Nina-“Sha ntabwo aba ahantu habi gusa ntabwo hashamaje nka Marc twari tuzi, gusa ibyo urabizi ko njye nawe tutabirebaho bitewe naho twakuriye”

Njyewe-“None se ngo nyuma yo kunyagwa abayeho ate?”

Nina-“Bruno! Nyine nyuma ya biriya nawe yabuze icyerekezo, ahita agurisha ya modoka ye yongera kuri macye yari yarizigamiye atangiza restaurant n’akabari gashya gaciriritse kuko aribyo yamazemo igihe kirekire”

Njyewe-“Birumvikana”

Nina-“Gusa Bruno, Marc yarababaye cyane, ntabwo yumvaga ko bizaba kuriya gusa ntiyigeze agaya Papa wawe, yagaye uwamuteranyije nawe”

Njyewe-“Erega imfura ntiyibagirwa, inshuti nyayo ihora izirikana amateka, buriya Papa yashize impumu yibagirwa akahise yizera uwo akeka ko ariwe byishimo bye by’uyu munsi….gusa Marc we ntiyateshutse aracyazirikana”

Nina-“Ubwo nyine twakomeje kuganira gusa numiwe, ntuzi ko gutereta cyera twamusekaga ngo ntabyo azi? Noneho biri ubu, yarikocoye ambwira amagambo meza asanganira ya ntambwe nateye mbonye arenga ambwira ko ibyo yifuje akibifite ku mutima, ambwira ko ankunda kandi yifuza kubana nanjye”

Njyewe-“Ntiwumva se? Wamusubije iki rero?”

Nina-“Nawe urabyumva, nikirije ntashidikanya, Bruno! Niteguye gukundana na Marc kandi niteguye no kuzabana nawe, Mbere numvaga ko nzashaka umugabo ufite ubushobozi, uwo ntazagira icyo mburana akazanamfashiriza umuryango, gusa maze kubona ko nubwo urwa babiri rwagira byose ariko rubuze urukundo rusenyuka nk’ inzu yubatse ku musenyi,

Bruno! Ubu ndi mu rukundo na Marc, nishimiye cyane ko yandemye umutima akansaba kutazahangayikishwa n’ imyaka ye, akambwira ko azagerageza kunyumva no guha agaciro ibyishimo byanjye mu byo tuzaba dufite”

Njyewe-“Ntiwumva se!”

Nina-“Twavuye aho rero twurira moto ajya kunyereka aho yatangiye gukorera, turiyakira turarya turanywa maze ndataha…ngayo nguko”

Nina namwifurije amahirwe masa, musaba  kuzabihagararamo neza, agaharanira kubaka Marc akamugira uwo yifuza kubawe nyuma yo gutsikizwa, nk’ umukobwa nizeraga arabinyemerera dusezeranaho tujya kuryama.

Mu gitondo nazindutse njya ku ishuri, mvuyeyo nyurana na Lily ku iduka, twahasanze Kamaliza ndamusuhuza atangira kutuganiriza dore ko yari azi gusetsa cyane, tukiri kuganira hari umusore muremure ubyibushye winjiye,

We-“Mwiriwe!”

Kamaliza-“Mwiriwe namwe Client? Kalibu muze mugure ku giciro cyiza”

We-“Mugira imyenda y’ abagore myiza se?”

Kamaliza-“Usibye n’ abagore n’ abakobwa turabambika bakaberwa, urugero rwiza reba uyu uko yambaye, birivugira”

Wa musore yitegereje Lily hashize akanya,

We-“Ibyo uvuga bishobora kuba ari byo kabisa, reka nze mpamagare uwo turi kumwe nari nsize mu modoka aze arebe nashima turababera abakiriya nta kibazo”

Yahise ashyira telephone ku gutwi…

We-“Bae! Ngwino ndabona bafite imyenda myiza…wibuke kuzamura ibirahuri”

Hashize akanya twumvise intambuko y’ umuntu barahindukira ariko njye nkomeza kurangarira muri telephone, nikanze cyane mbonye Lily yitereye hejuru abura aho agana, mu kwitegereza neza umuntu yari abonye…yari Stella.

Yahise yihuta aramuhobera, urusaku ruba rwinshi, wa musore aratungurwa cyane yibaza ibyo ari byo, ntiyamenye ko abavandimwe bongeye kubonana,

Lily-“Oya wee! Ndarota! Mana yanjye weee! Ste! Ni wowe?”

Stella-“Ni njyewe sha Lily!”

We-“What? Bae! Uyu mukobwa muziranye hehe?”

Stella-“Honey! Uyu ni wa murumuna wanjye nakubwiraga twatandukanye tutabishaka nahoraga nibaza amaherezo ye”

We-“Ooooh! Surprise wana! Enjoy kabisa”

Stella yarahindukiye aba arambonye biramurenga ndamusanga ndamuhobera, disi ab’ umutima rimwe ntibahisha amarangamutima amarira yari yamuzenze mu maso,

Stella-“Cheri! Uyu ni Bruno! Wa musore nakubwiye wabaye impamvu ya byose, ntunguwe no gusanga ari kumwe na Lily”

We-“En bon! Byiza cyane rwose, ndabikunze cyane, byibura nongeye kubona wishimye ukabigaragaza mu maso yanjye”

Lily-“Ahwiiiii! Ste! Mbwira amakuru ya Mama weee!”

Stella yabaye nkuwitsa umutima asa n’ uhinduka ariko arongera arigarura aramwenyu ariko ubona ko bitajyanye n’ ibyishimo yari afite,

Stella-“Amakuru? Amakuru uraza kuyamenya humura Lily, ahubwo mbwira, nta makuru ya Axel imfura yacu? Mbwira sha”

Lily-“Ubu se koko ndakubwirira hano mbivemo ko ari birebire?”

Stella-“Wa mugani! Honey! Wanyemerera gahunda yuyu munsi tukayisubika ko ureba inzira wanyujije  ihingutse ku mwana twonse rimwe? Reka tujyane mu rugo, twicare dufite byinshi byo kuganira, mfite byinshi byo kumenya”

We-“Ooooh! Nta kibazo, hanyuma se njyewe ntabwo naba umutumirwa?”

Stella-“Nta kibazo cheri! Ntubizi se ko wisanga? Bruno nawe ntabwo usigara”

Lily-“Yiiiii! Reka mpamagare na Axel ahubwo…”

Stella-“Axel! Lily! Axel ari hehe weeee?”

Lily-“Wowe tuza gusa uraje utungurwe”

Lily yahise afata telephone vuba ahamagara Axel gusa ntiyamubwira icyo amuhamagariye, yabaye nkumutabaza, mu minota micye yari ahageze nkutabaye nawe atungurwa no kubona Stella mushiki we, ibyishimo biramurenga.

Buri wese mu bari aho twari turi yagaragazaga akanyamuneza, Axel yasabye Stella kujya kumwereka Mama we huti huti ndetse amufata ukuboko ngo bihute, yaramuhatirizaga cyane amubwira Mama buri kanya, twinjiye twese mu modoka ya wa mukunzi wa Stella dufata umuhanda,

Imodoka yakomeje kugenda igeze ahantu hatuje hari agashyamba igenda buhoro cyane iparika ku ruhande mu gihe tukibaza impamvu…Stella wari wicaye imbere twe turi inyuma yari ari kurira cyane, umukunzi we yahise atangira kumuhoza amwihanganisha, hashize akanya aramubwira,

Stella-“Rekera aho kurira, ihangane iki nicyo gihe cyo kubibabwira, nta kundi bagomba kubimenya……………………………………………………………………..

 

Ntuzackwe na Episode ya 52 kuwa mbere mu gitondo

0 Igitekerezo

  • Murakoze cyane

  • Yooo,umubyeyi wagiraga urukundo kubamukomokaho ndetse nabaje bamugana bababaye yitabye Imana koko? Imana imwakire mubayo kk abeza ntibarama ahubwo ababi nka mugeni nibo biberaho igihe kinini.

  • Yooooo mbega inkuru,Bruno komera kdi ukomeze ube intwari urwo rugo nturuvemo rwose.ko ngizeb ubwoba aho mama AXEL ntiyaba yaritabye IMANA!!!!umwanditsi wacu turagukunda cyane Imana igukomereze impano

  • Mama yanjye! Mama exel se yaba yaritabye Imana ntibabimenya? Umubyeyi w’impuhwe zitagereranywa?Yoooo niba ari ko bimeze Imana imwakire mubayo! Gusa uyu mwarimu nako umwanditsi wacu agira ubuhanga butangaje, wasanga akiriho tu kazahurira mukandi gace! Brouno se na Mukase???! Ariko uwo mugore azagera aho atuze yicuze nicyo yabikoreye!mwarimu wacu turagushima turashima n’ Imana kubwiyi mpano yaguhaye.

  • Ahaaa…ntibyoroshye ariko bizarangira neza tu..
    Buriya Papa Bruno azabona ukuri amenye ko Mugeni atari mwiza kuko ntiyamukunda ngo amwangire umwana.
    Naho Mama Axel buriya wabona ari wa mukire kazi (wabanje gusara ) witwariye Queen niba atari Mama Bruno.
    Hari aho tuzahurira nabo tu…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *