• 20/01/2020 2:27 35

Episode 50: Nyuma yo kuva mu cyaro bagasanga inzu yera Bruno yoherejwe kuba ahandi

Twageze mu marembo tuhasanga abantu benshi bacicikana abandi nabo baza Migambi abakubise amaso aba arikanze,

Migambi-“Yampaye inka! Mbega iwanjye habaye iko ko mbona Karambi yose yahuruye? Batuboneye kure se baza kuvumba cyangwa?”

Papa-“Nta kibazo kuvumba ni umuco bareke”

Migambi-“Njye ko ntawe navumbye se barahururira bahurura iki? Reka nze mbirukane batonde umurongo babyigana bagenda”

Papa-“Nyamara wabareka”

Migambi-“Oya…”

Migambi yahise atera intambwe yihuta yinjira mu marembo,

Migambi-“Niko! Uko mungana uku mwese murabona nabona ibibahagije? Si ukuvumba namwe murakabya, mutahe ndatambutsa uwo nshaka”

Umusaza umwe wari wishingikirije akabando wazaga twamuhaye inzira yinjira mu marembo maze ahita avuga,

Muzehe-“Niko se Miga! Gutabara byabaye kuvumba ryari?”

Migambi-“Ngo gutabara?”

Muzehe-“Ko wagira ngo se ntabyo uzi se ntabwo ari mwe mwadutabaje?”

Migambi-“Reka reka njye nta muntu natabaje, nabatabaza se nte ko maze iminsi ntari ino? Ahubwo ndashaka kumenya uwo muntu umpururiza”

Muzehe-“Aha data!”

Abari aho bose baratunguwe batangira kujujura, twe twari duhagaze aho twari twumiwe hashize akanya gato  hari umugore wahingutse aho twari aza arira cyane ata n’ ibitenge hasi yikubita imbere ya Migambi,

We-“Miga! Miga! Kuki wantereranye ndi umugore wawe ukansiga koko none ukaba ugarutse mukecuru byarangiye”

Migambi-“Ngo ngo ngo mukecuru byarangiye?”

We-“Yego! Mukecuru byarangiye, ubu se koko aragiye, mana yanjye wee! Ukuntu yankundaga, Mana koko kuki wemeye ko biba?”

Muri ako kanya twese twamenye impavu yo guhurura kw’ abantu bari aho, Mukecuru byari byarangiye, numvise nshitse intege nk’ umuntu nyamuntu uzi umubabaro muntu aterwa nuwe ugiye, gusa natangajwe n’ ukuntu umugore wa Migambi yari yarushije abantu bose kurira kandi ngo yarafataga nabi nyogokuru.

Papa yahise yihuta we na Migambi binjira mu nzu bihuta, njye na Nina ntabwo twasigaye twarabakurikiye tugeze mu nzu twasanze abandi bakecuru bari mu maganya.

Bakomeje mu cyumba twe dusigara aho, hashize akanya katali gato Migambi asohoka yitotomba tuyoberwa ibyo ari ibyo,

Migambi-“Ni igitangaza rwose, uyu si umugore ni urwandiko? Umuntu atinyuke ahuruze abantu ngo mukecuru byarangiye kandi akirimo umwuka?”

Abantu bose twarikanze,

Nina-“Mana yanjye wee? Bari bagiye kumushyingura ari muzima?”

Umwe muri ba bakecuru bari aho yahise avuga cyane,

We-“Cyo re! Nanjye nkabona! Ese niyo mpamvu uriya mugore yanze ko twinjira muri kiriya cyumba ngo tumugereho?”

Migambi-“Oya ni ukuri muze murebe, mukecuru ni muzima da!”

Abantu barasakuje ndetse abari aho hafi binjira mu cyumba bajya kureba koko ko nyogokuru akiri muzima, abari baje gutabara inkuru iba kimomo, umugore wa migambi abonye bikomeye amaguru ayabangiringata nabo bamuvugiriza induru, barikubura barataha.

Hasigaye bacye mu baturanyi maze njye na Nina twinjira mu cyumba aho mukecuru yari aryamye, Papa yari amwicaye iruhande hashize akanya aramwegura,

Papa-“Mukecu! Eguka gato uhumure amaso undebe”

Nyogokuru n’ ijwi rito cyane,

Nyogokuru-“Uti mpumure amaso? Nyabuna se ndacyareba? NNtabwo nkireba ahubwo se uri inde, urinde ko ijwi ryawe ndumva ntaho ndizi?”

Papa-“Ese ntabwo ukireba? Ihangane gusaza ni ugusahurwa naho ubundi ndi uwo uzi wamenye ariko wibagiranye”

Nyogokuru-“Uti wibagiranye?”

Papa-“Yego mukecu! Hari umwana wawe wakabiri…”

Nyogokuru-“Oya se kandi winshinyagurira, imyaka ibaye myinshi mbuze umwana wanjye Ngenzi, yarigendeye umwana wanjye, ndibuka uko yankundaga akanyambika, iyaba akiriho simba mfuye ntya, ndicuza icyo nahoye umwana wanjye nkamuvuma, umukazana yanzaniye nkamuzira kandi yarankenyezaga, yuuuuh mfuye nicuza mwana wanjye”

Papa-“Ihangane mukecu! Umwana wawe ntabwo yapfuye aracyariho ndetse niwe muri kuvugana aka kanya”

Nyogokuru-“Aho ntiwumva? Ninde ugutumye kumpuhura koko? Umwana wanjye nubwo ntamushyinguye bwose ariko yarapfuye, winshinyagurira”

Ako kanya Migambi nawe yahise yinjira, nawe garagira Nyogokuru,

Papa-“Mama! Ni njyewe Ngenzi! Ndacyariho, abari inshuti zanjye bashatse kunyivugana ariko ntibabigeraho, bagenda bazi ko napfuye ariko baribeshyaga, inkuru yabaye kimomo akira ibiganza wowe wanyibarutse wumve”

Nyogokuru-“Aho ntiwumva?”

Papa yashyize ibiganza bye mu bya nyogokuru, amaze kubikandakanda yivugisha ibyo tutumvaga neza ariyamira,

Nyogokuru-“Ayiga Mana! Ibi niki mwo kagira abana mwe! Niwe, ni umwana wanjye Ngenzi!”

Ibintu byabaye ibindi, Nyogokuru yagize imbaraga arishima cyane nubwo atarebaga yaregutse akomeza amaboko Papa, ibyishimo byo kongera kugera mu biganza bya Nyogokuru byateye uwambyaye kuzenga amarira y’ ibyishimo.

Nyogokuru-“Mwana wa! Nari ngiye kuzapfana agahinda mwana wanjye, najyaga nicara sinemere ko wapfuye kuko ntagushyinguye, ndakwinginze umbabarire, burya agahinda ntikica kagira mubi, nahoraga nicuza, nakuvumye utabikwiye mwana wanjye…”

Nyogokuru yakomeje kuganyira yicaza imbere ya Papa, ariko akomeza kumuhumuriza ndetse amubwira ko azanye nanjye, nyogokuru byaramurenze arapfata arankomeza, nongeye kwibuka byose gusa…numvise nishimiye uwo nari we uwo munsi ndetse nshima imana yabikoze.

Uwo munsi wabaye udasanzwe, abaturanyi barizihiwe, nyogokuru imbaraga ziragaruka, ibyari urupfu bihinduka ibyishimo, Papa yamuritse Mugeni, nyogokuru aramushima nubwo atarebaga twatashye Papa atifuza kuhava koko nta kiza nk’ umuryango.

Twatashye bwahumanye, twageze I Kigali  mu gicuku dukomeza tugana mu rugo, turi nko mu ntambwe icumi…

Papa-“Ntibishoboka! Umuryango urarangaye? Ninde uri iwanjye?”

Mugeni-“Uuuh? Ko nta muntu twahasize se ninde waba wakinguye?”

Papa-“Umbaze nkubaze”

Twatangiye guhangayika, twinjiye mu gipangu Papa araparika tuvamo ducana amatoroshi ya telephone kuko amatara atakaga, mu kugera ku muryango wo kuri salon twakubiswe n’ inkuba dusanze nawo urangaye,

Papa-“Ibi ni iki mwo karama mwe?”

Mugeni-“Oya…oya, batwibye! Ngenzi batwibye weee”

Papa yinjiye mu nzu vuba, mu gucana itara twasanze inzu yera, bari baducucuye ntibasiga n’ igikombe cyo kunywa amazi.

Mugeni-“Ngenzi! Ni wowe wanze kunyumva, iyo Bruno tumusiga ntabwo baba batwibye…”

Papa-“Yabaye byose wowe se? Iyo utirukana umuzamu baba batwibye?”

Papa na Mugeni bakomeje kwitana ba mwana, njye na Nina twari twihagarariye aho hafi tubitegereza byarangiye Papa ari we ubaye umunyamakosa nawe arabyemera, nzunguza umutwe nerekeza mu cyumba cyanjye.

Mu kuhagera, natunguwe no gusanga abajura batigeze bahagera, naramwenyuye nongera kwitegereza impano Queen yampaye ndazihumuriza nidunda ku buriri ntangira kumutekereza agatotsi karanyiba ndasinzira.

Mu gitondo nakangutse ndasohoka, nshiye kuri salon numva abavuga, mpengereje mbona ari abazana intebe n’ utubati, nongeye kuzunguza umutwe nigira mu gikari mba nganira na Nina.

Tukiri aho Mugeni yarasohotse adusanga aho twari twicaye,

Mugeni-“Ariko ubwo nta soni Bruno? Urabona abakozi bazanye ibindi bikoresho nkaho wabafashije ukaza kwicara hano nta nicyo ukora?”

Njyewe-“Hhhhhh! Ko wumva ari abakozi se murabahemba, nanjye nze nkore murampemba?”

Mugeni-“Ngo? Nuko umbwiye Bruno?”

Njyewe-“Nuko nkubwiye nyine”

Mugeni-“Hmmm! Bruno! Aka ni agasuzuguro ntashobora kwihanganira nako buretse, reka ngenda uyu munsi ndamenya neza icyo ndi cyo hano”

Mugeni yahise agenda yihuta,

Nina-“Bruno! Uziko nagize ngo ibyo wakoze ejo byaragutunguye naho…”

Njyewe-“Bintungura? Ahubwo uraje umbone neza muri iyi minsi, nta bwoba ngifite”

Nina-“Ariko rero uzitwararike wo kabyara we utazabura intama n’ ibyuma”

Njyewe-“Nina! Intama byari ibyishimo byanjye na Data none narabibuze, reka ndwanire ibyuma rero kandi sinzacogora”

Njye na Nina twakomeje kuganira maze kurya nigira ku ishuri kuko nari mfite umukoro nagombaga gukorana na bagenzi banjye.

Mu gutaha nanyuze kwa Axel ngo muhe amakuru gusa nahasanze Alexia kandi nari nzi ko iyo babaga bari kumwe umwanya wose yawumuhaga, naganiye na Lily musaba imbabazi zuko yaje mu rugo Mugeni akamwirukana maze aramperekeza.

Mu nzira twagiye ambwira amakuru ya Kamaliza wasimbuye Queen mu iduka, yambwiye ko yamubereye umwana mwiza ndetse ko yamenyereye akazi, twasezeranyeho asubirayo nanjye nerekeza mu rugo.

Nageze mu rugo busa n’ ubwije, ndakomanga mfungurirwa n’ umuzamu mushya ndetse atangira kwanga ko ninjira kuko atari anzi ndamusobanurira arandeka ariko asigarana impungenge ko naba mubeshye bikamuviramo kwirukanwa kuko yari yahawe ya mategeko na Mugeni.

Nakomeje mu cyumba cyanjye nigumirayo amasaha akomeza kwicuma, nka saa tatu z’ ijoro numvise urugi rukingutse nubuye amaso, nasanze ari Papa,

Papa-“Bite sha Bruno!”

Njyewe-“Ni byiza”

Papa-“Wavuye ku ishuri ryari se?”

Njyewe-“Navuyeyo kare hashize nk’ amasaha abiri”

Yicaye ku buriri ntangira kwibaza ikibihatse, natangiye gutekereza yahindutse yifuza kuganira nanjye numva ibyishimo bitangiye kunzamukamo ibyo nari ndi gusoma mbivamo nicara neza ngo mutege amatwi,

Papa-“Naho se sha Bruno ko ureba abajura badukenyeje rushorero, nazanye undi muzamu”

Njyewe-“Nibyo Papa! Agomba kuza rwose, erege buriya nibyo mba mvuga, ntabwo ukwiye gutuza ubona ibintu bipfa ubera Mugeni, navuga ngahinduka umunyamakosa”

Papa-“Ni muri urwo rwego rero nagize impungenge ko ya nzu yindi mfite ku irebero bashobora kuyiba inzugi n’ amadirishya bakabikuramo…”

Njyewe-“Uuuh? Ariko Marc yigeze kukubwira ngo uzayikodeshe sinzi aho byahereye”

Papa-“Marc ni Marc nanjye ndi Ngenzi, kuki umugarura mu matwi yanjye? Cyangwa nuko nawe ayakujyamo”

Njyewe-“Ahaa! Nivugiraga ntabwo ngutegeka Papa!”

Papa-“Nyumva rero!”

Njyewe-“Ndakumva!”

Papa-“Ni muri urwo rwego rero nshaka ko ujya kubayo, ukayicunga nkajya nguha ibyo ukeneye byose, ukiga ariho uba”

Njyewe-“Ngo?………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode 51 ejo mu gitondo

0 Igitekerezo

  • Ngenzi azohaha yiboneyeko.
    uwo mugeni wiwe ntayindi migambi amufitiye atari ukumwiba vyose.
    nzoba ndaba.

  • sha Bruno ihangane mfite papa umeze nka ngenzi na mukadata umeze nka mugeni,gusa nuko basanze nange nihagazeho naho ubundi mba narapfuye nabi

  • Mugeni ndabona agiye kongera kurusenya nka Jerome Kuko amaherezo azabasiga basabiriza

  • Wagirango Ngenzi ntagitekereza.Mugeni araje amwibe ubundi imitungo nara kuyigwizaho amute, ngenzi asigare akanuye yaranababaje umwana we.
    biriya bintu ni mugeni wabyibishije ni umugome araga pu

  • Tayali byarangiye Bruno baramwirukanye, hari ikindi se? ubu agiye kugenda yicirwe n’ inzara muri icyo kizu kitagira abantu? Mugeni aranze ageze ku ntego tu, Imana ifashe Bruno azabashe kwihangana kandi amaherezo mbona papa we azicuza

  • Mwa bantu mwe buriya hari abantu bifitiye umutima w’ ishyari, babona abantu babayeho neza bakababa, bagakora ibishoboka ngo babone baryana, iyo bamaze kubigeraho barakumwaza bakaba nka satani abwira Yesu ngo intumwa ze zose zamwihakanye nyamara aribo babiteye, umuseke mukora akazi keza mwanditsi Imana iguhe umugisha

  • Mana we Mugeni n’umugome pe ndumiwe Imana imugenderere

  • ibi mugeni ari gukora n’amakosa pe ntakabuza niwe wibishije biriye bintu vyose gusa iminsi y’igisambo irabaze, ntabwo Imana izatererana intungane zayo, Ngenzi nawe agomba gukubitwa akanyafu kuko nubwo Imana yamurokoyeariko ntabwo ari mu gushaka kwayo. buriya Mugeni namara kumcucura byose nibwo azongera kwibuka ya Mana, urabonako amuhereye ku mutetsi, ku muzamu, kuri Marc, ku mitungo none akurikijeho bruno nkamaboko ya ngenzi azakurikizaho na Nina ubundi Ngenzi isi imubone kandi bitakagombye. gusa Bruno nagendewenda wasanga abaye icyanzu cya Se wenda akazasigara acungira kuri kariya kazu ko ku IREBERO yoherejemo Bruno. Murakoze

  • bruno azabaho ntabwo Imana yatererana intungane yayo,

  • Ntuzemere kujyayo uzabwire papa waweko utashobora kumuva iruhande bitihise nayikwegurire aguhe n,igishoro gihagije uyibyaze umusaruro.naho kukugira umuzamu winzu nsa ntiwabivamo

  • AMASO YAHEZE MU KIRERE UYU MUNSI NTA GICE CYA 51 KIRI BUJYEHO

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *