• 09/12/2019 5:17 23

Episode 48: Ganza afashe urugendo rushya, atungurwa nuwo asanze hanze agisohoka

Producer-“Hhhhh! Ganza! Nizere noneho ko uje uje? Erega buriya gutekereza kabiri ni sawa, twagiye se wavuye ku izima umwiza wo mu buto yari uwo mu nzozi?”

Producer yahise yinjira aseka ngenda mukurikiye, tugeze muri cya cyumba natangiriyemo inzira nshya y’ ubuzima nari nje gusezera uwo munsi ndicara nkomeza kwitegereza inguni zose zari ziyigize, aho nakundaga guhagarara nyuma y’ akanya katari gato,

Producer-“Ko witegereza cyane se nkaho ari ubwa mbere ugeze mo hano, wabuze aho uhera cyangwa hari andi magambo ushaka kongeramo ataka studio yacu nziza Ganza?”

Njyewe-“Oya nta yandi magambo nshaka kongeramo ahubwo nari ndi kwitegereza neza aha hantu ntazagaruka”

Producer-“Ngo??”

Producer yarikanze cyane yari yumvise amagambo y’ ukuri nari muzaniye, nanjye ntabwo natinze kumuhamiriza ukuri, nasubiyemo nti,

Njyewe-“Nari ndi kwitegereza neza aha hantu ntazagaruka”

Producer-“Hhhhhh! Ariko rero nawe Ganza hari ubwo ujya unshanga kabisa, ubwo se nanone uragira ngo wumve ikimvamo?”

Njyewe-“Ikikuvamo ndakizi, ni injyana inogeye amatwi uwumvise ahora ahondobera ayumva, ikaba indirimbo yubahiriza umuryango kubayikunze, kuri wowe bikaba akazi ukunze gusa kuri njye bikabyara amahari kubwo kuvugisha ukuri kwinshi mbitse ku mutima mu ndirimbo izumvwa na benshi kubera umuntu umwe gusa,

Ubu nafashe umwanzuro wo gushaka indi nzira y’ ubuzima, ngakanguka nk’ abandi basore batazindukira mu kuririmba amaganya y’ urukundo, ndashaka guhindura ubuzima, nagize inshuti nziza nka Bob ngire amahirwe yo kwimenya no guhindura ingendo”

Producer yahise ahinduka ararakara, mbona koko umujinya userukanye isoni ambwira ankankamira,

Producer-“Ganza! Kubera iki kenshi uba ushaka kumva ikimvamo unsezera? Uba ugira ngo nkomeze nkwinginge ngusaba gukora ibigufitiye inyungu? Niba urambiwe gukorana nanjye bivuge neza ugende ureke kujya uza hano unyereka ko uri uw’ agaciro ndetse nkubuze nasubira ku isuka”

Njyewe-“Ariko rero ntabwo kundakarira ariwo muti”

Producer-“Nkurakarira nkurakarira nyine, Ganza! Niba ugirango wumve ikimvamo subiza amarwe mu isaho, uririmbe cyangwa utahe”

Njyewe-“Ok! Ntacyo reka ntahe, numvaga nagushimira uko twabanye tugakorana neza, intambwe nagezeho kubwawe ntabwo nzazibagirwa, nahisemo guhindura inzira kuko nabonye ndi mu nzira imwe y’ urukundo, umushinga utanyungura ahubwo utuma mpora mpangayitse, nkarengera nkashaka gushotora no guteranya imiryango ngo ndaho ndavuga ukuri, nkarota nabi”

Producer-“Ganza! Dushyireho akadomo. Niba wafashe umwanzuro wushyire mu bikorwa, ntabwo nagutamika ngo nkomeze nguhate guhekenya no kumira, nta mugisha w’ umwingingano”

Producer yambwiye ayo magambo areba imfunguzo mu mu mufuka, tuba turasohotse arakinga, turasohoka, tugeze hanze twakubitanye na Gaelle, akitubona,

Gaelle-“Uuuh? Ko musohotse musa n’ abarakaye se byagenze bite? Ganza? Habaye iki?”

Producer-“Wowe se yagusezeye cyangwa?”

Gaelle-“Ganza se? Oyaa! Kunsezera se kandi?”

Producer-“Nagusezere cyangwa niba ari n’ umugesera nabyo ntacyo”

Gaelle yaratunguwe cyane gusa nta cyo yari kubikoraho, namusezeranije kuzamuhamagara nkamubwira neza iby’ umwanzuro nafashe, uwo munsi nibwo nasezeye inzu ninjiyemo umwiza wo mu buto akamenywa na benshi.

Nkiva kuri studio ntabwo nasubiye mu rugo ahubwo nihaye umuhanda ngo ngende mbaririza, numvaga ngomba gushaka ikindi nkora koko nkuko Bob yari yabimbwiye nkabyemera ntazuyaje.

Uwo munsi bwije ngeze kuri station hahandi  nakoraga, nasanze Mwezi wa Gaelle akaba umwana w’ uwari Boss wanjye ariwe usigaye ayobora station nakoragaho mu kahise,

Akimbona yarikanze,

Mwezi-“Eeeh! Ganza! Harya ni Ganza? Kalibu kabisa ubwo ari wowe, eeeeh! Igihe cyari kibaye kirekire kabisa, hanyuma se hano uhatekereje ute ko Honey yambwiye ko uri umu star wabo? Ngo guhogoza buriya…Hhhhh!”

Njyewe-“Meze neza Mwezi! Hano se kuhatekereza ugira ngo….ntabwo nahibagirwa rwose pe! Ahubwo seibyo guhogoza wowe, wapi kabisa”

Mwezi-“Uti wapi kabisa? Kandi narumvise unabizi, ahubwo se uriya mwiza wo mu buto bite?”

Njyewe-“Hhhhh! Ibyo tubyihorere ahubwo nari nyuze hano nzi ko ndahasanga Boss ngo mubwire ko amaso yaheze mu kirere”

Mwezi-“Amaso yaheze mu kirere? Byagenze bite se kandi? Mwari mufitanye gahunda yihe?”

Njyewe-“Ugira uti se, ahaaa! Ahari wenda se nahera hehe nkubwira ibyanjye?”

Mwezi-“Ganza! Gute udashobora kuba wambwira gahunda ufitanye na Papa? Ubu erega ni njyewe nsigaye naramusimbuye mu kazi, yagombaga kuruhuka kuko yakoze cyera, usibye kuba ndi umwana we kandi ndi umwizerwa we, ni nayo mpamvu nicaye aha, wambwira gahunda mwari mufitanye nkagufasha, byaba ari ibidashoboka nkamubaza uko byagenda, mbwira nta kibazo Ganza! Nawe koko twakubitaniye mu muryango umwe kweli?”

Muri ako kanya koko nibutse uko namenyanye na Mwezi, wa munsi nari nasohokanye Gaelle nkahavana ukuri kutasimbuye ko nubwo byabaye bwose bitazasimbura ko Gaelle yabaye inkingi ya mwamba mu bihe nyabyo, icyubahiro numvaga namuha we n’ abe.

Njyewe-“Mwezi! Buriya rero ndibuka iminsi yanjye nkora aha, nari umukozi mwiza umwizarwa wa Papa wawe, ntacyo ntakoze ngo mwereke ko nkereye gutanga amaboko yanjye ngo nawe ampe igeno ry’ umunsi,

Kandi koko byavuyemo ko avaho anyizera, gusa kubera umwiza wo mu buto nza guhunga akazi nkavaho ntyo gusa nyuma ndagaruka mubwira ko nari nje mugana ndetse ko ngitegereje igihe cyose hazabonekera umwanya”

Mwezi-“Eeeh! Ganza koko se buriya niko byagenze?”

Njyewe-“None se nkubeshye?”

Mwezi-“Sasa rero sinzi niba hari icyo nagufasha gusaa…gusaaa”

Njyewe-“Mwezi! Uri umusore nkanjye nkandi buriya abenshi duhuje ibibazo, niyo utabinyuramo uyu munsi ariko ejo nta wamenya kuko ari inzira idaharuye buri wese anyuramo yishakira inzira,

Rwose naje guhumuka ibyo kuririmba mbivamo kuko ntaho mbona binganisha, uko nari mbayeho narabijyamo nicyo cyatumye ngaruka hano, sinzi rero niba wamfasha, hari umwanya nawujyamo waba udahari kandi ngakomeza gushakira ahandi”

Mwezi-“Ese ubundi wa mugani biriya byawe byo kuririmba wunguka ute Ganza?”

Njyewe-“Yewe! Nanjye ubwo wumve ko ntabyo nzi gusa nziko nta kerekezo nigeze ngira kubera umwiza wo mu buto, ikiraka nabonye bwa mbere impanuka ya Ignace iba ikiburijemo, ngize ngo menyane na Papa Kevine ati hari ibyo ntashaka kumva mu matwi yanjye…Mwezi, ibyanjye ni birebire”

Mwezi-“Ganza! Ariko rero ufite impamvu, ubu se abasore bose tugiye mubyo kuririmba twabaho gute? Ahubwo se n’ igishoro uba waranguye ngo urunguka bigenze bite? Ubundi se ubwo ubayeho ute uri nyamutegera akazaza ejo?”

Njyewe-“Niyo mpamvu erega naje aha Mwe!”

Nyuma y’ akanya gato,

Mwezi-“Rero Ganza! Hano ubu nta kazi gahari nakubwira ko wabona, ahubwo hari company nshaka gutangiza yo kuvanga no gusiga amarange, ubu se koko Ganza w’ umustar yagakora?”

Njyewe-“Ahubwo se kuki ntagakora? Ibyo n’ amahirwe yaba ansekeye, ndifuza guhindura ubuzima, ndifuza kuba nasohoka mu buvumo bw’ urukundo rwo mu buto ngafata inzira igana ubundi buzima, nabwiwe na Bob ko nta mahirwe, nta bushoboz, nta buzima waba ufite, amahirwe ku mwiza wo mu buto yo ntayo, niyo mpamvu nahisemo kubivamo, nkubaka ubuzima bushya, ngashaka udufaranga, nkiga, namara kuzayabona nkabona kurongora”

Mwezi-“Hhhhh! Uti kurongora? Uzarongora utakunze se Ganza? Ko ari wowe wavugaga urukundo cyane, ukaruririmba niki kiri kurugukuramo bigeze aho?”

Njyewe-“Hhhhhh! Byihorere sha ribara uwariraye, hanyuma se ako kazi ndagatangira ryari ko nakora ibishoboka byose ntikananire ariko nkabona indi nzira kure yo guhimba nkanaririmba urukundo nkarukunda ariko ngasabwa guceceka urukundo?”

Mwezi-“Ganza! Niba koko wagakora nta kibazo nkwemereye umwanya”

Njyewe-“Ooooh! Ntiwumva se! Imana iguhe umugisha, burya ugenda mu nzira utazi ariko amaso yahanga imbere y’ ibirenge ntibisitare hakabaho nubwo ugize icyo utora koko”

Mwezi-“Nta kibazo Ganza! Ahubwo hari amahugurwa ategenyijwe kubazigisha abandi, hazagenda umuntu umwe, nari nzi ko ari njyewe najyayo kuko ubusanzwe ibintu by’ ubwubatsi no gusiga amarange n’ ibintu byanjye, niba wanserukira wagenda ugakaza ubumenyi buke uzaha abandi, ubundi ukaba umukozi wanjye muri business ntoya nshya nshaka gutangiza”

Nemeye ntashidikanya ayo mahirwe atabona benshi kuri ubu, Mwezi yaramperekeje ndetse mu nzira arisubira ahamagara Gaelle ngo aze amurebe, birangira tunyuze ahantu dusubira mu kahise tuganira.

Twatashye maze kubwira Gaelle byose uko bimeze, musezera ntamusezeye kuko nari nzi ko nawe ari uwo mu buto nta cyamujyana kure yanjye cyangwa ngo njyewe njye kure ye, nkuko byagenze mbere yuko ntungurwa ko agaruka mu buzima bwanjye bwa buri munsi.

Twatashye mfite ikizere kinshi, buriya hari igihe kigera umuntu agaceceka atari uko atazi gutanga agatego, ahubwo ari ukwigunga kuko aba abona atazi imbere ye aho yakandagiza ibirenge.

Nageze mu rugo Tayali umusore washyushyaga igipangu yakamejeje, nanjye ndicara ntege amatwi ibitwenge biba byinshi, twatandukanye twese nka saa tanu, tujya kuryama.

Mbere y’ umunsi umwe ngo njye mu mahugurwa Mwezi yatumye Gaelle aza kundeba mu rugo, byarantunguye cyane nibaza uko byagenze, kubw’ ukukundo rwinshi rwantuyemo ntabwo numvaga ko hari umugabo wafata umwanzuro akohereza umugore kuwndi mugabo gusa nahise mbenya ikitwa ikizere, kwizerana.

Gaelle-“Cyagukwiye se?”

Njyewe-“Igisarubeti se? Cyankwiye kabisa, ahubwo se buriya ntimwigoye iyo mumbwira nkaza kukitwarira?”

Gaelle-“Oya Ganza! Nagombaga kukikuzanira nkanagutera courage, Mwezi muganiriza kenshi ku kahise kanye nawe, niyo mpamvu kenshi anshyira imbere ngo nze ngusanga, rero ayo namahirwe nari nkuzaniye mu buzima bushya ugiyemo bwo gucanga irangi, Hhhhh! Nkuko njya numva abubu babivuga, gusa iryawe rizabe umutako mwiza wakurura buri umwe se, utirengagije ko nayo ari amahirwe ukesha rusengo”

Njyewe-“Wakoze cyane Gae! Imana ibahe umugisha, hanyuma se kuri studio bimeze bite?”

Gaelle-“Hmm! Komeza inzira watangiye nyine, none se ko utakiri mu byo kuririmba uracyabaza ibyo kuri studio gute kandi? Genda wige ibi bintu, nubimenya uzige n’ ibindi ukandagire muri kaminuze ntukajye ukomeza kumbwira ko uri inkandagirabitabo, andi mahirwe ni wowe uzayitesha”

Koko nagombaga kumenya ko ibyo kuririmba byarangiye ngakomera, ngakomeza amarangamutima yanjye yanyohereje mu nzira nshya, Gaelle yatashye andemyemo ikindi kizere, nkuko Bob yari yabimbwiye nari mpugiye mu bindi, bya bindi byo kwibuka Kevine byari btaragiye nka nyomberi.

Bwarakeye, muri icyo gitondo nari ngiye kwiga ibyo kuvanga no gusiga irangi numvaga nkunze, nahetse igikapu ndasohoka nkigera ku muryango nikanze cyane mbonye Kevine ari kumwe na wa musore mushya uwari Boss nyir’ aho twakodeshagaho yari yaratweretse ko ari we tugomba gutangira gukorana tumwishyura, naratunguwe cyane mu gihe nari nkibaza niba ibyo mbona ari byo………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 49 y’iyi nkuru “Umwiza wo mu buto”

17 Ibitekerezo

  • ganza wafashe umwanzuro mwiza courage wangu, urukundo ntabwo ndukunda aba ari ingorane gusa gusa murakoze mushake uko episode izajya itugeraho neza buri munsi

  • Yayayaya nomeho Ganza yakuze pe. Akazi keza mwanditsi gaelle mbona za kweto yaguhaye zijemo isarubeti Mwezi na Bob ni abamusore nkunze muri iyi nkuru.

  • Muratubihiriza kbs

  • Ok thx umwanditsi wacu, Ndumva Ganza afashe umwanzuro muzima kbs.

  • Ganza afashe umwanzuro uhamye. Thx umwanditsi kdi courage

  • Ganza courage munzira wahisemo kuko iyo uguma kuririmba byarikuzakomeza kuguhatira kumwibuka

    • Courage Ganza jya gucanga irangi mwana wa ma, ubuzima ntabwo bworoshye Eddy bravooo kuyindi ntambwe yubuzima utwigisha

  • Murakoze kuduha iyi nkuru ariko murimo kutubihiriza rwose inkuru iri gutinda cyane service zabaye nkizo ku irembo mugire mwikub ite agashyi cyangwa se mujye mutumenyesha impamvu. Kuko bamwe rwose dukora akazi aruko tumaze gusoma iyi nkuru none reba nkubu muyiduhaye saa n’igice.

  • Murakoze ariko musigaye mutinda cyane ariko ubwo muyiduhaye merci . Kevine adakora ikosa ryogusohora Ganza munzu amwihimuraho ko yamurakaje kuko nawe byazamugora kumugarukira urakoze mwanditsi wacu

  • Nukuri Eddy niyisubireho twatangiye kubihirwa kdi tugeze muri 1/2

  • mukomere mwanditsi mwiza muduhaye isomo ganza nawe nakore akazi gashasha abonye kazomugeza ahandi kevine nawe ndazi ntakibi yokorera ganza kuko akimukunda nawe nyene

  • Umwanditsi wacu arakoze, gusa ashobora kuba afite ibibazo byaba ku giti ke cg se abifitanye n’umuseke!! Kubona ageze aho amara iminsi 2 yicecekeye atari weekend ntibanatubwire impamvu!!? Umuseke mwisubireho rwose kko izi nkuru tuzikuramo inyigisho.

  • Kbx turashima! Ark mureke kutwicisha amatsiko pee! Murakoze

  • Mwaramutse mwanditsi wacu? Ganza ndamushimye rwose! Kevine ntasohore Ganza mu nzu kuko byaba ari ukwihimura. Ariko kandi yaba anamurenganya kuko mbona Kevine ari we wabiteye! Ariko Umwanditsi ndamushimiye rwose!

    • Umuseke muduhora iki ku nkuru ndende?

  • Ese iyi nkuru ntikiri iya buri munsi? Musigaye bitameze neza muhindureho.
    Umunsi mwiza.

  • Mwaramutse, ariko mwambwiye icyo nzakora njye niyo inkuru yajeho saa 3:00 mbasha kuyisoma saa 15:00 mbese nirirwa nsura nahebye.ESE haricyo nakora nkajya nyisoma mugitondo?ESE haruwiteguye kujya ayima mugitondo amaze gusoma ngo muhe number?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *