• 08/12/2019 12:49 50

Episode 46: Singaho!…Ryan atangiye kwibagirwa Sabine kubera Elysie   

Byabaye ibyishimo byinshi cyane kuri njyewe nsohoka nihuta niteguye gusimbuka nkomeze ngo njye ahantu ha njyenyine mbanze nishime ndetse nshimire Imana, aho nahingukiye nahahuriye na Elysie wa mukobwa mwiza twari twamenyanye, nisanze twahoberanye.

Muri uko guhoberana ntabwo namenye ko namugumanye, twikanze twumvise umuntu uvuze cyane ngo,

We-“Eeeh! Niko Elysie! Aho niho nagutumye?”

Twahindukiriye icya rimwe amaso nyahuza n’ umubyeyi wari wambaye imyenda myiza mbega abengerana. Nagize ubwoba bwinshi ndeba hasi aza adusanga, Elysie nawe yatangiye kurya indimi nibwo namenye ko ari mama we,

Elysie-“Mama! Nyine, Sorry nako nari nsohotse gato mu gihe nari ninjiye mpura na Ryan yishimye ahita ampobera”

Mama Elysie-“Umva mbese ngo arambeshya? Muhoberana muhoberana iki? Ntabwo mbyumva, Elysie ngeze aho kugufata uhoberana n’ abasore? Buretse nako uraza kunsobanurira neza”

Hashize akandi kanya twese ducecetse, njye numvaga nava aho nkiruka ngahunga, nawe ibaze umubyeyi asanze wagundiriye umukobwa we….

Elysie-“Ni ukuri mama, nsohotse nje kuri call ngo nkubwire ko wa musore koko arwariye mu cyumba cya 22 atari 23 nkuko wari wandangiye”

Mama Elysie-“None se ko nari ntwaye wumvaga ndayitaba gute?”

Elysie-“Ubu se urandenganya mama? Ahubwo se waje ute kandi wari wambwiye ko mbanza kukuvugisha?”

Mama Elysie yacecetse gato akomeza kundeba cyane, ubwoba bukomeza kuba bwinshi ntangira kwicuza impamvu nahobeye ku mwana w’ abandi, ese ubundi izo mbaraga nazikuye hehe ko nziko bitari ibintu nashoboraga gutinyuka?

Hashize akanya gato,

Mama Elysie-“Uyu musore se muziranye hehe?”

Elysie-“Twahuriye hano, niwe wandangiye aho wa musore arwariye, niwe wakomeje kumwitaho, yitwa Ryan”

Mama Elysie-“Ese maama! Imana imuhe umugisha”

Elysie yarasetse maze ahita ambwira,

Elysie-“Oooh! Ryan! Suhuza mama, uyu ni mumy wanjye”

Njyewe-“Eeeh! Murasa cyane rwose”

Naramusuhuje maze ako kanya dusubira mu bitaro aho itorero n’ abandi bari bazaniye ubufasha Johnson bari bari.

Twageze mu cyumba Johnson yari arwariyemo dusanga basenga, Pastor ahumirije asenga ahuumuriza Johnson amubwira ko Imana igiye kumwishyurira ibitaro kubera gutakamba k’ umubyeyi wari umaze iminsi atarya atanywa. Arenzaho arongera aramubwira,

Paster-“Johnson! Ndi hano ngo nkwambike umwambaro mushya, ndi hano ngo nguhindurire ubuzima, Imana yemeye kugutabara, mu izina rya Yesu ugiye kuba mushya”

Abari bamwegereye bakomeje gusenga nyuma y’ iminota itari micye,

Pastor-“Mubyeyi, humura rwose nkuko twabikubwiye tumaze kwakira inkunga ihagije irishyura facture dusanze aha, hari n’ abandi bagira neza bazakomeza kubitaho nka Mama Elysie n’ abandi uzagenda ubona, icyo twifuza nuko wowe n’ umuryango wawe mwarushaho gusanga itorero, mukarushaho kwegera Imana”

Mama Johnson nako uwamureze akiri uruhinja yaganjwe n’ amarira y’ ibyishimo, bashiki ba Johnson baramusanga baramuhobera bafatanya amarira, twasohotse nsunitse Johnson ku kagare, tugeze hanze ntungurwa n’ imodoka nziza bamukinguriye, maze kumwicazamo,

Mama Elysie-“Eeeh! Ba bana b’ abakobwa bari hehe ra? Mubabwire binjire mu modoka tugende”

Nahise menya ko icyemezo cyafashwe umuryango wa Johnson ugiye mu yandi maboko, natangiye kureba hirya no hino mbona nguwo Elysie, duhuje amaso aramwenyura, ashyira telephone ye ku gutwi arongera arayinyereka ngenda musanga.

Mugeze imbere,

Njyewe-“I am sorry wa mugani wawe, ntabwo nsobanukiwe icyo washakaga kumbwira Elysie, ese Johnson bamujyanye iwanyu? None se mwabanje kubyumvikanaho na bariya bana ko bari bafite aho baba?…..”

Elysie-“Ryan! Ndumva ufite ibibazo byinshi, zana telephone yawe nguhe nimero uze kumpamagara tuvugane”

Njyewe-“Ugira uti se….andika 07…..

Nahaye nimero umukobwa w’ abandi umubare wa nyuma yawanditse bamuhamagara ngo yinjire mu modoka bagende muri ako kanya natunguwe no kubona Shakila aza yihuta cyane, atangira kumbaza uko byagenze, aba abonye Zamida na murumuna we Joy mu modoka Shakila ansiga aho nari ndi ngo ajye kubabaza aho bagiye gusa imodoka yarinze igenda aberebera mu kirahuri.

Shakila yagarutse vuba atakirwambaye, arakaye cyane ndetse ntiyabihishe abari bari aho hafi, yatangiye kuntonganya,

Shakila-“Hmm! Burya bwose? Ryan burya watubeshyaga ko bariya bantu ntako bameze ugamije iki? Ntibagiye? Ntibagiye mu modoka nziza mbareba?”

Njyewe-“Tuza Shaki! Tuza nkubwire uko byagenze”

Shakila-“Ntuza iki Ryan? Ahubwo mbwira, wari ubifitemo izihe nyungu?”

Njyewe-“Ibyabereye hano bisa n’ ibitangaza”

Shakila-“Ibitangaza? Ibitangaza bimeze bite? Mbega abana b’ abakobwa,? Habe no kwibuka  ko babaye iwanjye mbagaburira mbitaho, Bambara imyenda yanjye….”

Njyewe-“Ceceka Shaki! Ceceka garukira aho utiha rubanda, none se utangiye kwicuza ko wabafashije? Tuza ndakubwira uko byagenze”

Twasaga nkaho ari twe twari dusigaye aho mu bari bazi ibya Johnson maze dutangira kugenda buhoro twikubura ngo dutahe ari nako mubwira uko byagenze.

Shakila yaratangaye cyane,

Njyewe-“Nuko byagenze Shaki! Rwose nta kindi kibyihishe inyuma”

Shakila-“Mana wee! Imana imbabarire ni ukuri, wa mugani wawe buriya nitotombaga ngo bagaruke banyishyure ubufasha nabahaye batabunsabye?”

Njyewe-“Shaki! Bibaho, erega umuntu n’ umuntu, ntubizi se?”

Twakomeje kugenda n’ amaguru, ibyo gutega sinzi uko twabyirengagije, tugera kuri butiki imwe ndakebuka, nibuka ko Cedro yambwiye ko ubushobozi bwaje,

Njyewe-“Eeeh! Uyu munsi ariko ndayirarana tu”

Shakila-“Iki se kandi ko uri kwivugisha?”

Njyewe-“Uyu munsi nshaka kurara nguzeTelephone! Nuko nta mafaranga nitwaje mba nyikenyereyeho ahubwo nkava mu bwigunge”

Shakila-“Eeeh! Ndabyumva ubwo nyine Bwiza bwawe usigaye umushaka uko ubyifuza ukamubura, harya yitwa….Sabine?”

Njyewe-“Hhhhhh! Shaki! Uwo mureke udatuma yiruma aya masaha….”

Shakila-“Ushaka iyangahe se ngo nkugurize uze kuyansubiza ariko tuve aha uyiguze ndetse naguhitiremo?”

Njyewe-“ Ariko uzi ko ari byo? Ntiwumva se! Ngwino wowe ibindi turabivugana”

Twinjiye mu iduka ryari riri aho njye na Shakila twari duhagaze mu kugeramo dutangira kwitegereza telephone nziza zari zirimo, kuko nari nisanganiwe kakandi gato gasa n’ aka Sabine, numvaga ko ariko nagura, nkigafata umukobwa wakoraga muri iryo duka araseka ajya hasi,

We-“Hahahahaahah! Kiliya! Utambwira ko mu matefone yose ari hano iyo ariyo uhisemo yo kugurira uwo mu Cherie wawe?”

Njyewe-“Kubera iki se?  Iyi se ntabwo iri muzo mucuruza?”

Shakila-“Wasanga bayitanga nk’ inyongezo ahari yenda! Hanyuma se iyo wanshimira n’ iyihe igenzweho ngo nikurire ibyinyo madamaze?”

Wa mukobwa wakoraga mo aho yahise akurayo izihiga arampereza mbura uko nyifata, yari telephone nziza igezweho, Shakila yarayishimiye ndetse ampatira kuyigura, biza kurangira amafaranga ayatanze ngo nze kumwishyura ayo nshaka.

Twavuye aho nshyugumbwa, agakarito nari nyitwayemo nagacigatiye mu kwaha ngenda ndeba buri wese nkamubonamo ko ashaka kuyinyiba, sinjye wabonye ngeze ku kazi, Cedro atangira kunyerekera ninjira muyindi si y’ abasirimutso ubwo.

Ntabwo natanaga nayo, Elysie niwe wayiganuye bwa mbere ampamagaye, kuva ubwo twatangiye kuvugana kenshi, yambwiye ko Johnson na bashiki be babayeho neza, ko bagiye gukodesherezwa inzu ndetse ubuzima bwabo buri mu maboko ya benshi.

Narishimye cyane ndetse niyemeza kuzabasura, gusa Elysie wari wahoraga anyibutsa umunsi amfuka mu maso mu biganiro bya buri kanya, yongeraga kumbwira ukuntu mu rugo iwabo mama we ahora amusezereza ukuntu yasanze duheberanye, ibyo byose byarankururaga bigatuma numva nshaka ko twongera kubonana…nabimubwiye bikino we yemeza umunsi.

Ubwo hari kuwa gatatu nari ntashye hakiri kare, numvaga nshaka kujya kuruhuka kuko nari maze iminsi ntaha bwije cyane nkigera mu rugo natunguwe no gusanga Sabine yicaye kuri za esikaliye z’ iwanjye, nkimubona shenge numvise ibyishimo byinshi muri njye ngenda musanga,

Njyewe-“Sabi!…”

Nkimugeraho nahuje amaso nawe mbona aratuje cyane, arahaguruka arampobera gusa ntabwo byari nk’ ibisanzwe, ntabwo yari yishimye namba.

Nanjye naratuje ndakingura turinjira, aricara nanjye ndicara hashira akanya ntawe uvuga…ni ubwa mbere byari bibaye kuva natangira kuvugana na Sabine.

Njyewe-“Amakuru Bina?”

Sabine-“Ni meza”

Njyewe-“Ko mbona se…ko mbona usa n’ ubabaye byagenze bite? Wagize ikihe kibazo?”

Sabine-“Ntacyo”

Byari ibidasanzwe nabonye ko atari amahoro, natangiye gutekereza cyane ndetse nisanga nitangiriye itama, natangiye kubona mu ntekerezo iwabo, we na Doctor bahoberana baseka, nongera kubona amuteruye ndikanga,

Njyewe-“Sabi! None se….ndagusabye mbwira, ndakwinginze mpishurira igituma umeze utyo? Ntabwo unyishimiye? Sabi uje kunsezera ko intekerezo zanjye ziri kumbereza ibyo zishakiye?”

Sabine yikije umutima maze aranyitegereza,

Sabine-“Ryan! Ndagusabye, mbwiza ukuri, ese wacitse intege mu rugendo urasigara sinabimenya?”

Njyewe-“Oya Sabi! Gute se? Niki kiguteye kuvuga utyo?”

Sabine-“Ryan! Iminsi ibaye ingahe utazi amakuru yanjye? Utampamagara habe no gushaka kumenya uko merewe kwa Doctor?”

Nacecetse gato ngize ngo mvuge ndasobanya,

Njyewe-“Sabi! Rwose mbabarira nyuma y’ ibyambayeho nabuze telephone kandi nawe urabizi ko Johnson yari ari no mu bitaro, urumva ko….”

Sabine-“Ryan! Ni iyihe mpamvu ikomeye wagira ku buryo wakwirengagiza Sabine?”

Njyewe-“Ntayo! Ni ukuri ntayo rwose, njyewe nirengagiza Sabine?  Sabine ntakwemera guhara? Oya…oya Bina, nta mpamvu ikwiye yatuma njya kure yawe”

Sabine-“Ryan! Nje mbabaye kandi nje ngusaba, ndakwinginze niba waracitse intege umbwire kandi niba warahisemo indi nzira nabwo umbwire, niba kandi hari ikosa nagukoreye umbabarire, ni ukuri nabuze icyo wamenyereje,….”

Koko muri ako kanya umutima wanshiriye urubanza, numva ngize igishyika ntangira kwiyegeranya ngo negere Sabine,

Njyewe-“Oya Sabi! Rwose….”

Sabine-“Ryan! Mfite igihe gito, mbabarira nkubwire akandi ku mutima ubunsi ngende, ni ukuri iminsi micye ishize wangiye kure, wagabanyije kuza unsanga nsigara njyenyine, yego wari urwaje kandi nta telephone ufite ariko ibuka neza ko mbere wajyaga unatira ukampamagara ndetse ukanibagirwa ukayitahana kubera njyewe”

Njyewe-“Sabi!…”

Sabine-“Ryan! Nje ngusanga kuko mbabaye, ibuka ko wansezeranije kutazansiga ku musozi wari uw’ agahinda ukawuhindura uw’ibyishimo, ndabwo ntinda ndagiye, ngize amahirwe ndakubonye, ibindi ugishe umutima inama”

Sabine yarahagurutse…,

Njyewe-“Oya Sabi! Mbabarira ube uretse gato”

Ako kanya ya telephone yanjye yahise isona nyikura mu mufuka…yari Shakila, narayikupye nyishyira hasi, Sabine akomeza kuyitegereza ndetse arayifata arareba neza, arongera arayinsubiza,

Sabine-“Ryan! Reka ngende…”

Njyewe-“Sabi! Ndakwinginze ihangane umpe umwanya muto nkubwire”

Sabine yarongeye aricara maze nitsa umutima ndamubwira,

Njyewe-“Sabi! Mbabarira….”

Sabine-“Humura Ryan! Nushaka ugarukire aho, ibyo birahagije, usigare amahoro kandi ukomeze uzirikane ko nkiri wawundi, ntabwo nzigera mpinduka kandinurugamba ruracyakomeje”

Sabine yarongeye arahaguruka nsigara nicaye, atera intambwe ageze ku muryango arahindukira arambwira,

Sabine-“None se ntabwo ungeza no ku muhanda?”

Nahagurutse vuba nambara sandare turasohoka, mu by’ ukuri nagendaga numva nigaye cyane, numvaga nishinja amakosa uruhuri, bya bindi ngo ngishe umutima inama? Ahubwo wo wanshiraga urubanza.

Twageze ku muhanda Sabine arampobera ndetse ampa kiss yurira moto aragenda, nasubiye mu rugo numva mfite agahinda, isoni n’ urubwa, mba mpuye na Zamu, sinzi uko byaje,

Njyewe-“Ariko ubundi wowe na nubu utarampa ibaruwa baguhaye ngo umpe?”

Zamu-“Hhhh! Bro! Ko urakaye se icyuki cyawe kirakugoye kirakugendana?”

Njyewe-“Eeeh! Garukira aho udashaka kunyinjirira mu buzima! Garukira aho!”

Zamu-“Ahaaa! Sorry patron! Akira ya bahasha yawe nayibonye, nibagiwe ko yayimpaye ntarambara imyenda y’akazi, niho nayisanze”

Njyewe-“Zana hano!”

Zamu-“Yampaye inka Rwagataraka, uzi ko yari ayiciye? Si gusa banza yarateye inda nta bushobozi tu! Nta kabuza buriya nibyo bibazo by’ abasore”

Zamu yabivugaga aziko ntabyumva ariko narabyumvaga, nashatse guhindukira ariko ndakomeza ninjirana vuba nkubitaho urugi ndetse ndwegamaho, nitegereza yaruwa ntangira kuyifungura, ngize ngo ndambure umutima uransimbuka numva ibyunzwe biraje, mva ku rugi ndatambuka nicara mu ntebe ndiruhutsa………………………………

Ntuzacikwe na Episode 47 y’ inkuru ndende “Sabine” Ejo mu gitondo

 

4 Ibitekerezo

  • Ikundire uwo mwana Elysie ureke Sabine uhora aguteza kirisensiya, nta rukundo rwo guhangayika. Umwanditsi uri umuhanga uzi kugera ku bitekerezo by’ abantu

  • Ryan ati Narishimye cyane ndetse niyemeza kuzabasura, gusa Elysie wari wahoraga anyibutsa umunsi amfuka mu maso mu biganiro bya buri kanya, yongeraga kumbwira ukuntu mu rugo iwabo mama we ahora amuserereza ukuntu yasanze duhoberanye, ibyo byose byarankururaga bigatuma numva nshaka ko twongera kubonana…nabimubwiye bikino we yemeza umunsi.
    Bitangira buhoro buhoro, urukundo rwose ni kimwe, na ryan yatangiye ahoza igikoma birangira aterese biranga arasara agomba gutuza agahindura inzira. uziko abasomyi bamwe ari abana babi, umuntu arasara abana bakamuseke muti komereza aho? Cedro impamvu yihindutse akamusaba imbabazi nuko Provy yamwanze abakobwa wee nzaba mbarirwa

  • Bro Ntiwibagire Sabine Ndagusabye Pe

  • Ryan uwawe ni Sabine naho Elysie nuwabandi ni umuyaga ugenda kuko urukundo urarufite, ufite n’urugufitiye mufatanije urugamba. Ntushukwe nabakunda byashyushye kuko usigiwe umukoro ukomeye ngo ugishe umutiminama wawe ubundi ufate icyemezo cya kigabo. Ryan, ntuzajye mu mayira abiri kubera Elysie kuko na Shakira wahindutse aramuruta mubagukunda kuko yaragutabaye birenze bityo ntukose, hari kandi na Gaëlle hariya nawe ukwiyumvamo bityo abakobwa 4 ntiwababasha cyane ko umwe wamubereye ijuru rito n’ingabo umukingira mukaba muri kumwe mu rugamba murwanya kwikunda gukabije n’ubugome bwa doctor. Elysie uzamusure nkugiye gusura Johnson, nyina na bashiki be nawe abonereho kandi umubwize ukuri atazakwitendekaho ukababaza Bina utuye adashiramakenga Gaëlle.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *