EPISODE 41: Amatsiko ni menshi Alide asubiye iwabo abashyireye umwana nyuma y’igihe batazi aho ari | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:14 13

EPISODE 41: Amatsiko ni menshi Alide asubiye iwabo abashyireye umwana nyuma y’igihe batazi aho ari

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – rubay.rw

 

….. Mama Alide yabonye umwana we atari mu rugo rwa Muganga ahita agenda. Yari afite agahinda kavanze no guhangayika kuko yibazaga aho umwana we yagiye bikamuyobera. Yahise yihuta ajya iwe mu rugo wenda ngo arebe ko abandi baba babonye Alide.

Nyuma y’uko Mama Alide avuye mu rugo rwa Muganga, Alide yahise asohoka abaza umukozi ati:

“Ni nde uvuye hano?”

Umukozi – “Ni umudamu muremure w’inzobe, yazaga agushaka kandi ubona ahangayitse cyane. Ikindi nabonye musa ubanza ari mama wawe cyangwa umuntu wo mu muryango wawe.”

Alide – “None se wamubwiye ko ndi he?”

Umukozi – “Namubwiye ko utigeze ugera hano. Mama Sangwa (Muganga), yari yampamagaye ansaba ko nihagira umuntu uza hano agushaka mubwira ko utigeze uhagera. Ibyo yabimbwiye mbere y’uko uriya mudamu aza.”

Alide – “Eee! Wakoze.”

Alide yahise asubira mu nzu, atangira kwibuka ukuntu Muganga yari yamuhamagaye amubwira ko umubyeyi we ari kumushaka kandi ahangayitse cyane, kandi ko yatangiye gukeka ko ari mu rugo rwa Muganga, yumva yahita asubira mu rugo. Yakomeje no kwibuka ukuntu Mama we yabazanyaga umukozi agahinda kenshi niba Alide yaba yageze muri urwo rugo, akumva bimushenguye umutima.

Alide yumvaga ko kuba yasubira iwabo akabateza ibibazo byo kurera uruhinja yaba ahemutse kandi yangije ibyishimo byabo. Yahitaga yibuka uburyo ajya kuva iwabo, ababyeyi be batonganaga Papa we ashaka ko Alide amuvira mu nzu, akumva adakwiye no kuhahinguka.

Iminsi yakomeje kwicuma, Alide umuryango we uramushaka ahantu hose uraheba. Umuryango wa Pasiteri wari warajemo amakimbirane adashira kuko buri wese yashinjaga mugenzi we ko amakosa yakoze yatumye Alide abura. Basaza be bicuzaga impamvu bamuretse agataha wenyine nijoro ubwo Alide yafatwaga ku ngufu. Mama we yicuzaga impamvu yanze kumuba hafi ngo amuhumurize ndetse anamuhoze amarira akimenya ko atwite bari kwa Muganga.  Papa we byari akarusho kuko yumvaga ari we ntandaro yo kubura k’umwana we cyane ko ari we wamwirukanye mu nzu kandi agatinda kumubabarira.

Umwuka ntabwo wari ukiri mwiza mu muryango wa Pasiteri. Ntabwo bari bagihurira ku meza amwe, cyangwa ngo bicare baseke banezerwe. Mama Alide hari ubwo yicaraga akumva amarira arashotse kubera agahinda kahoraga kamushengura. Mu bitekerezo byabo harimo ibintu byinshi ariko nta wumva ko Alide ashobora kuba yariyahuye.

Bosco we yari yarategereje Alide araheba, ageze no ku ishuri abona Alide ntabwo yigeze agaruka kwiga. Yibazaga impamvu Alide yaba yarahinduye ikigo ntamubwire akumva ntabyumva neza. Juru yahoraga amubaza amakuru ya Alide, Bosco na we akamubwira ko atayazi kandi atayaheruka. Alide yari yarimukanye na Mama Sangwa (Muganga), bajya mu Ntara. Amezi yakomeje kuba menshi Alide agera igihe cyo kubyara gusa iyo yibukaga ukuntu umwana we adafite Se yumvaga abuze ikintu akora.

Yajyaga yigunga rimwe na rimwe agaheranwa n’agahinda, Mama Sangwa ntiyahwemaga kumuba hafi ndetse no kumwereka urukundo. Alide yibarutse umwana w’umuhungu amwita BAHO Kevin, ni uko ibyishimo byongera gutaha mu mutima we. Umwana wa Alide yari mwiza cyane kandi yari uw’igikundiro. Mu muryango wa Mama Sangwa byari umunezero ku bw’umumalayika wari utashye muri urwo rugo.

Bateguye ibirori byo kwakira uwo mwana, Muganga ahamgara Alide ngo bagire icyo baganira.

Muganga – “Ali ndumva mfite ibyishimo by’uko waruhutse neza. Ukwiye kwiyitaho rero kugira ngo umwana akure neza kandi ntihazigere amenya ububabare wanyuzemo. Ukwiye kujya uhorana ibyishimo ndetse ukarya neza kugira ngo bitume umwana akurana ubwenge n’imico myiza.”

Alide – “Muga kubita imfubyi rwose wiyibwiriza kurira. Ndizera ko umwana wanjye azakurira mu buzima bwiza cyane kuko sinakwemera ko agahinda nagize kazamenywa n’abazankomokaho. Muga ndumva mfite icyizere cy’uko ubuzima bwanjye buri imbere buzaba ari bwiza.”

Muganga – “Ibyo ndabikunze. Ese Ali?”

Alide – “Karame Mama Sangwa!”

Muganga – “Ni iki umaze igihe wumva kibyiganira mu mutima wawe?”

Alide – “Ni byinshi pe gusa ni nk’aho byose byatwikiriwe n’ibyishimo natewe no kubona ikibondo cyanjye. Ariko aya mezi yose nakumbuye abavandimwe banjye ndetse n’ababyeyi ariko nkababazwa n’uko kubasanga bitanshobokera.”

Muganga – “Byagushobokera mwana wa. Ese uri kwibaza uko bameze mu mutima wabo, nyuma yo kutamenya irengero ry’umwana bakundaga cyane? Ishyire mu mwanya wabo, maze wumve agahinda bafite batanasohora hanze y’umubiri.”

Alide – “Erega ibyo ndabizi Mama Sangwa. Ariko ndumva atari cyo gihe ngo bamenye uko mbayeho. Nshaka ko nzabiyereka narasubiye mu buzima nk’ubwo nahoranye. Ku buryo bazambona bakabona ko nta tandukaniro rinini riri hagati ya Alide bazi ndetse na Alide mushya. Nshaka kubanza nkarera umwana wanjye kandi nanjye ngakomeza kwiyitaho.”

Muganga – “Ese Ali waba uzi ko mfite igitekerezo cyo kubatumira mu birori byo kwishimira umwana wawe?”

Alide yahise avugira hejuru ati:

“Oya Mama Sangwa, rwose bisubize aho ubikuye. Nizere ko utarabibabwira kuko ndumva atari cyo gihe. Ni ukuri ndakwinginze.”

Muganga yahise amusiga aho aragenda hashize akanya yumva umwana ararize ni uko arihuta ajya kumwonsa. Ari kosa umwana yatangiye kwibwira muri we ati:

“Bosco ndabizi niwumva ibyambayeho ntuzigera umbabarira, gusa nta kundi byagenda. Nta kindi kintu nari gukora uretse kwakira ibyambayeho ndetse nkiga kubaho ubuzima bushya. Umutima wanjye ntabwo wakwanze nta nubwo wakuretse ahubwo bisa nk’aho ubu turi mu nzira ebyiri zitandukanye. Ndabizi ko niwumva byose byambayeho uzanyanga ndetse ukarahirira no kutazambabarira gusa ibitekerezo byanjye byiteguriye kuzajya byakira ikintu cyose kibabaje cyaba mu buzima bwanjye. Ndacyagukunda kandi mpora ntekereza ibihe byiza twagiranye.”

Yamaze kwibuka urukundo rwe na Bosco, yitegereza umwana we ubwiza afite yumva arishimye. Yakoraga ku matama y’umwana we akumva ibyishimo biramurenze agatangira kwisetsa ndetse akanasomagura akana ke. Imyaka yaricumye cyane, kwa Pasiteri bageraho bamenyera kuba mu buzima budafite Alide ndetse na Bosco atangira kwizera ko Alide atazongera kumubona. Bosco asoje amashuri yisumbuye, Umwana wa Alide yari afite imyaka 2 n’igice. Yari umwana w’igikundiro kandi ukunda guseka.

Alide yari asigaye ari umukozi ku bitaro Mama Sangwa avuriraho, ushinzwe abakozi bakora isuku. Kari akazi akora yishimye buri gihe ariko yakwibuka ukuntu akiri muto ndetse ko yakabaye ari kwiga, akumva ibyo arimo ari nko guta umwanya. Yakomeje gukorana ako kazi kwihangana. Umwana we amaze kugira imyaka 3, Alide yahise asaba Muganga ko bajya gusura iwabo. Muganga byaramushimishije cyane nuko bategura urugendo ndetse Muganga ahamagara ababyeyi ba Alide ababwira ko azabasura ariko abahisha ko azazana na Alide.

Kwa Pasiteri bariteguye kuko bari bamaze igihe kinini batabona Muganga. Alide na Muganga bafashe inzira berekera mu Mujyi. Alide yari afite muri gahunda ko ari buhure na Bosco umukunzi we wa cyera.

Ibaze: Ese ko umuryango wa Alide uzi ko atakibaho, numubona biragenda bite? Ese Bosco we arakira ate kubona Alide no kumva ibyamubayeho?

NTUZACIKWE NA EPISODE IKURIKIRA YA BAHO.

Siga comment y’uko wumva bizagenda, cyangwa utange igitekerezo. Ibyo iyo ubikoze, bitera imbaraga umwanditsi.

Ushobora gusura urubuga rubay.rw, ugasoma izindi nkuru z’uruhererekane ****************

 

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Inkuru ni nziza cyane, gusa Alide nawe yahannye ababyeyi cyane, Imyaka itatu yose!!

    icyo nizemo: -Isano y’umubyeyi n’umwana nti itakara ,ariko nubwo idatakara, abantu ni abanyantege nke (Papa aride yanze kubabarira alide vuba , ingaruka ziba mbi), Ariko IMANA yo ihita itubabarira.

    -Natangajwe n’uburyo Papa alide(Pasteur) yagiye kwiyahuza inzoga ( muri Episode nzibanza)( Intege nke nanone za muntu).

    Rero ngarutse kuri iyi Epsode ,ni byiza ko Alide agarutse nyuma y’igihe kandi muganga nawe yarakoze neza kurinda ALIDE n’Umwana we; Gusa buriya Muganga yajya mu kagaga gatewe no guhisha amakuru , yashinjwa ndetse icyaha cyo “Gushimuta”. nubwo we Yabuze amahitamo akemera ibyifuzo bya ALIDE.

    Murakoze banditsi beza, Gusa ibi bitecyerezo byavamo Film nziza muyikinnye ariko kandi ndumva narabonye hari ubasaba uburenganzira ngo azkinemo film , Mubitecyerezeho kuko ibyangombwa (Inganzo) murabifite.

    Mugire amahoro

  • Nukuri biranejeje cyane;kuba Alide akiri muzima .ntakabuza ababyeyi bazanezerwa.kandi nkeka ko Bosco atanze Alide namara gusobanukirwa ibyamubayeho azamubabarira.Muganga uri umubyeyi mwiza Imana iguhe umugisha .congs ku mwanditsi courage ku nkuru nziza utugeaho ziradushimisha.

  • Wow mbega byiza muduhe nakandi

  • Ndabashimira kubw’iyi Nkuru iteguranye ubuhanga,
    Mukomereze aho,Mufite impano nziza mu myandikire.Courage

  • Muganga ndamukunze, iyi nkuru igeze mu buryohe pe!! Iwabo wa Alide ibirori biraba ibirori kabisa. Bosco azamubabarira ndabyizeye!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *