EPISODE 40: Pasiteri aracururutse ariko babyutse basanga Alide yigiye…Muganga yanze kumena ibanga | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:38 01

EPISODE 40: Pasiteri aracururutse ariko babyutse basanga Alide yigiye…Muganga yanze kumena ibanga

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – rubay.rw

 

Pasiteri n’umugore we mu buriri:

Umugore – “Ariko mugabo mwiza, ubundi turapfa iki koko? Dore tugejeje saa tatu za mugitondo tukiryamye kubera ko twaraye dupfa ubusa.”

Pasiteri – “Ariko byose ni wowe nyirabayazana. Ubu se ndacyagiye ku kazi?”

Mama Alide – “Ni gute uvuga ngo ni njye nyirabayazana kandi ari wowe washakaga kujya ku buza umwana amahoro? Ubwo wagira ngo nkureke se?”

Pasiteri – “Ariko se Mama Ali koko ibyabaye kuri Alide urabona ataraduhemukiye? Reba umumalayikwa wahoraga ari itabaza ry’uyu muryango, ni gute yatinyuka kudukorera ibintu nka biriya koko? Alide yagambaniye urukundo namukundaga.”

Pasiteri yatangiye kurira ni uko umugore we aramwegera atangira kumuhumuriza, ndetse amwumvisha ko ibyabaye ku mwana wabo ari impanuka kandi ko bidakwiye gutuma batererana umwana wabo. Bakiri aho bumva umuntu yinjiye mu cyumba cyabo adakomanze nuko barebye neza babona ni Arstide. Ubwoba bwahise bubica Arstide avugana igihunga no kwahagira ati:

“Mama… Papa, ubwo muriryamiye kandi Alide yagiye?”

Pasiteri n’umugore we bahise bavugira rimwe bati:

“Ngo??”

Arstide – “Alide nta wuri mu cyumba cye. N’imyenda ye nta yirimo!”

Bahise babyuka vuba vuba basohoka biruka bajya mu cyumba araramo. Bahageze bashaka Alide ahantu hose no munsi y’igitanda no mu bwogero baramubura. Mama Alide yahise asakuza, amarira amutanga hasi ndetse na basaza ba Alide bahita barira. Mama Alide yatangiye kuvugana ijwi ryuzuye amarira ati:

“Mwana wanjye kuki unyituye kunsiga koko? Ubu se nakwimye urukundo kugira ngo unsige? Kuki wihuse Ali? Ntabwo ndi kwizera ko waba wagiye. Ubu se uri he?”

Musaza wa Alide muto yahise abona ibaruwa ni uko ayifungura n’ingoga, ahita abona ko ari urwandiko Alide yagiye yanditse. Yahise aruterera hasi n’ubwoba bwinshi kuko yari azi ko usize ubutumwa mu nyandiko wese aba agiye kwiyahura. Abari aho bose bararubonye nuko Mama Alide ahita arusoma yumva umusatsi umuvuye ku mutwe. Yahise na we aruta hasi Arstide ararufata atangira kurusoma.

Urwandiko:

[Babyeyi banjye nkunda, namwe Basaza banjye twonse rimwe. Uru rwandiko ndi kurwandika ndutamo amarira kuko mbabajwe nuko mutazongera kumbona. Gukomeza kubabona mudatuje kubera amakosa yanturutseho, ntabwo ngishoboye kubyihanganira. Iyo mbonye mwashyamiranye babyeyi banjye, bituma nishinja amakosa yose, nkumva ko n’Imana idakwiye kumbabarira. Gusa ndabifuriza kuzatuza ndetse no kuzanezerwa ubwo nzaba ntagihari. Sinzi nanjye aho ngiye kugwa, gusa nzahora nzirikana urukundo munkunda. Wenda ibi nanjye byarantunguye ariko buriya byagombaga kuba nta kundi. Papa uri umurinzi wanjye kandi nahoranaga imbaraga n’umurava kuko numvaga ko ndindiwe muri wowe. Mama wahoraga umpa impamvu nkwiye kubaho, muri make wari indorerwamo nirebamo nkibonamo umubyeyi w’icyitegererezo. Basaza banjye mwari Ishema ryanjye ndetse mwatumaga nigirira icyizere. Mukomeze kubaho neza kandi ndizera ko nzongera kubabona mu bundi buzima. Murabeho!]

Bose barumiwe. Mama Alide yahise atangira kureba umugabo we nabi cyane. Pasiteri yagiye gukora ku mugore we, ahita amuhunga. Pasiteri byaramucanze atangira kwicuza impamvu yagiriye umukobwa we uburakari budasanzwe. Arstide yarebye ababyeyi be aravuga ati:

“Byose nimwe mwabiteye. Reba ukuntu mwaraye mutongana mwitotombera mushiki wanjye, none dore byamuviriyemo kwigendera. Ubu ntituzi niba akiriho cyangwa yagiye kwiyahura. Icyamubayeho cyose nimwe nyirabayazana. Ese mwatonganaga kuriya mutabona ko biviramo Alide kwiheba? Ndumva mfite ubwoba kuko tutazi aho dushakira Alide.”

Pasiteri byaramurenze afata imodoka agenda ajya mu ngo zose yakekaga ko Alide yajyayo arahamubura. Basaza be bagiye mu bana baririmbana naho babura Alide ahantu hose. Mama Alide yari yasigaye mu rugo ari kwibaza ku kintu cyabaye ku mwana we byamuyobeye. Yaratekereje ahita agira igitekerezo cyo kujya kubaza Muganga niba nta makuru ya Alide kuko yakekaga ko Alide yaba yahungiyeyo. Mu minota mike yari ageze ku bitaro ajya kureba Muganga mu biro ariko asanga yagiye kureba abarwayi. Yaramutegereje hashize nk’isaha aba arahageze. Muganga akibona Mama Alide yahise atungurwa aramubwira ati:

“Mama Ali, wageze hano kare?”

Mama Alide – “Yego Muga ariko nagombaga kugutegereza. Ubu tuvugana umwana wanjye namubuze ntabwo nzi irengero rye.”

Muganga yabaye nk’uwijijisha asubiza Mama Alide.

Muganga – “Yampayinka data! None byagenze bite Mama Ali? Alide kuki yaba yabuze se?”

Mama Alide – “Byose ni ukubera umujinya wa Pasiteri. Umwana wanjye ashobora kuba yaraye yumva ukutumvikana kwacu, akumva ukuntu se yavugaga ko atakimukeneye mu rugo rwe, bikaba byamuviriyemo kugenda. Muga umwana wanjye abaye yiyahuye koko naba uwande? Aka gahinda ko mu mutima nazagakizwa n’iki? Ni ukuri nanjye kubaho nta kintu byaba bimariye.”

Muganga yahise ahobera Mama Alide aramubwira ati:

“Mama Ali, reka twizere ko umukobwa wawe aho ari atekanye. Alide ndabizi ni umwana w’umuhanga kandi ushyira mu gaciro, rero ntabwo yatekereza kwiyaka ubuzima azi ko atwite kandi afite abantu bamukunda ari bo muryango we. Nkurikije uko naganiraga na we, Alide akunze kubaho kandi ashaka kuzibaruka umwana we akamuha urukundo rwa kibyeyi.”

Mama Alide – “Ku buryo se yahitamo kudusiga akajya kure yacu koko? Biriya byari ukurakara, ariko ubu tuvugana buri muntu wese mu rugo aramukeneye. Twahangayitse bitavugwa.”

Muganga – “Birumvikana murahangayitse pe. Gusa wasanga Alide yagiye kugira ngo yumve muri we ko nta muntu n’umwe abereye umutwaro, na we bimuhe gutuza, bityo azabyare mu mutuzo. Burya iyo umubyeyi abyaye yishimye, bituma n’umwana avukana umunezero bityo agakura anezerewe. Ndizera ko nubwo Alide yagiye kure yanyu abakunda wenda icyo ashaka ari ugutuza kugeza igihe abyariye.”

Mama Alide – “Ibyo uvuga ndabyumva ariko se urumva natuza nte kandi nzi ko umwana wanjye ari kwangara ku gasozi.”

Muganga – “Mama Ali wigira ikibazo. Rwose jyenda utuze Alide ararinzwe kandi ari ahantu hatekanye. Icyo adashaka n’ukubikoreza umutwaro.”

Muganga bahise bamuhamagara kuri telefone ni uko ahita abwira Mama Alide ko hari umurwayi ukeneye ubufasha. Yagiye gusohoka Mama Alide aba aramubwiye ati:

“Ariko Muga, ko numva uvuga nkaho umwana wanjye uzi aho aherereye? Ndumva ukubura k’umwana wanjye ufite icyo ubiziho nkurikije uko twavuganye.”

Muganga yahise ahagarara yibuka ukuntu Alide yamusabye amwinginga ngo amubikire ibanga, yumva abuze icyo akora n’icyo areka. Yahise ahindukira abwira Mama Alide ati:

“Umukobwa wawe ntabwo yageze iwanjye. Gusa icyo nzi ni uko aho ari hose atekanye kandi abazirikana. Ndabyumva ntiwahita utuza nonaha gusa buriya Alide na we ari kwibaza igihe azaturiza ngo ajye yabona kuza abasanga.”

Mama Alide – “Reka nizere ko utari kumbeshya kuko nsanze uri guhishira umwana wanjye ubucuti bwanjye nawe bwaba burangiriye aha.”

Muganga yarumiwe asiga Mama Alide mu biro arasohoka. Mama Alide yanze gushira amakenga ahita na we asohoka afata imodoka yerekera mu rugo rwa Muganga wenda ngo arebe neza ko Muganga ari kuvugisha ukuri. Yarahageze asanga Alide nta we uhari yumva arasaze noneho kuko nta handi hantu yizeraga ko Alide yaba yagiye.

Ibaze: ESE Alide yagiye he ko no mu rugo rwa Muganga adahari?

NTUZACIKWE NA EPISODE IKURIKIRA YA BAHO.

Siga comment y’uko wumva bizagenda, cyangwa utange igitekerezo. Ibyo iyo ubikoze, bitera imbaraga umwanditsi.

Ushobora gusura urubuga rubay.rw, ugasoma izindi nkuru z’uruhererekane*****************

 

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *