EPISODE 39: Alide yigabije igicuku ahunze intonganya zavutse mu muryango | UMUSEKE

EPISODE 39: Alide yigabije igicuku ahunze intonganya zavutse mu muryango

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – rubay.rw

 

…. Papa Alide yahise yumva ko umugore amusuzuguye ni uko ahita amukubita urushyi, ibintu bitari byarigeze bibaho mu buzima bwabo. Mama Alide yarumiwe ahita abwirana umugabo we agahinda ati:

“Kuva nashakana nawe ni ubwa mbere unkubise. Ubu koko urumva uticuza ibyo ukoze?”

Pasiteri – “Ahubwo nukomeza kunyitambika ndanagukubita ikirenze urushyi.”

Mama Alide – “Ukore icyo ushaka ariko sinakwemera ko wirukana umwana wanjye muri iyi nzu. Nta nubwo nkwemerera ko usohoka muri kino cyumba. Papa Ali, urankubise hejuru y’amakosa yawe no kwanga kumva ko umwana wacu ibyamubayeho ari impanuka?”

Pasiteri – “Jya ku ruhande wa mugore we. Ariko ko wagira ngo ibyabaye ku mukobwa wawe nawe wabigizemo uruhare?”

Mama Alide – “Uvuge ibyo wifuza, gusa ntabwo nshaka ko ujya kuriza umwana wanjye ayo yarize arahagije. Rwose urasohoka hano ari uko ntakiri muzima.”

Mama Alide yahise atangira kwinginga umugabo we amusaba ko yacururuka agatuza, akumva ko ibyabaye ku mukobwa we ari impanuka, gusa Pasiteri atangira kurwana na we. Uko barwanaga Pasiteri ashaka gusohoka niko banatonganaga. Abana bose aho baryamye bari kumva ukuntu ababyeyi babo bashyamiranye, gusa kuri Alide byari akarusho kuko yumvaga ko ari we ntandaro y’uko gushyamirana. Alide yarabyutse gake gake yegera icyumba cy’ababyeyi be yumva ibyo bapfa byose, ahita amenya ko Papa we ashaka kumwirukana mu rugo rwe.

Alide yabonye ko igisubizo nta kindi uretse kuva iwabo wenda hakaboneka amahoro. Kuri we ntabwo yumvaga ko bishoboka ngo se amwirukane cyangwa amwange nk’uko yarimo kubibona. Alide ntabwo yatinze aho ahubwo yahise asubira mu cyumba cye apakira utw’ibanze turimo imyenda n’amavuta asohoka mu nzu ahita agenda. Ageze hanze y’igipangu yitegereje ijoro ryuzuye umwijima ubwoba buramutaha. Yarimo kwibaza aho ari bwerekere bikamuyobera.

Yahise yigira inama yo kugana kuri wa Muganga kuko ni we wari uzi ikibazo cye kandi umufitiye impuhwe. Yahise atangira kugenda muri iryo joro gusa yakumva akantu gakomye agakuka umutima. Ibitekerezo byari byamubanye byinshi. Yibazaga ukuntu umubyeyi we yakwifuza kumwirukana, akumva ahari ari mu nzozi zenda kugira iherezo. Kuri we yumvaga ko Papa we yari akwiye kumurakarira ariko ntibigere aho kumuca mu muryango. Yakomeje kugenda ndetse ageraho amenyera ijoro ku buryo yumvaga nta bwoba afite. Yageze ku gipangu cyo kwa Muganga w’inshuti y’iwabo, asanga harafunze. Atangira gukomanga abura uwamukingurira. Yahise yegamira urugi rw’igipangu yicara ku dutsinsino yubika umutwe mu mavi.

Alide ntabwo yari gusinzira kubera imbeho yari aho hantu no gutekereza ku buribwe Papa we ari kumunyuzamo. Umwanzuro wo kubyara umwana yari atwite, yari yarawufashe kandi yari yariteguye izo ngaruka zose. Ijoro ryari ryamubereye umwaka kuko si we warose bumukeraho.

Umukozi yafunguye urugi rw’igipangu mu gitondo, atungurwa no kubona hari umukobwa uhise ugwa imbere. Umukozi byamuteye ubwoba ahita avuza induru kubera kwikanga. Alide yari yabaye nka barafu kubera imbeho kandi wabonaga yabaye.

Umukozi akimara kuvuza induru, abantu bo muri urwo rugo bahise baza biruka ndetse na Muganga aza akenyeye igitenge mu mabere. Yitegereje neza abonye ari Alide yumva arumiwe. Yarebye ukuntu imbeho yamwishe ahita asaba umukozi we guterura Alide nuko bamujyana mu cyumba. Umubiri wa Alide wari ukonje cyane ku buryo Muganga yamwambitse umupira w’imbeho ndetse arenzaho n’igikote cy’ipamba. Muganga yabaye aretse kujya ku kazi, ategereza ko Alide akanguka akamubwira ibyabaye n’uko byagenze.

Hashize nk’iminota 30, Alide areguka ahita abona Muganga ni we umuri iruhande.

Alide – “Mwakoze kuntabara Muga. Imbeho ya hariya yendaga kunyica.”

Muganga [avugana amatsiko menshi] – “None se Ali, byakugendekeye bite? Ko ejo nasize umwuka mwiza iwanyu, akaba ari nayo mpamvu nagiye? Mbwira, byakugendekeye bite?”

Alide – “Muga, ibyabaye nyuma yaho biteye agahinda. Ubu nta marira yo kurira ngifite cyangwa umwanya wo kugira agahinda, ahubwo nkwiye kwakira ubu buzima kuko ahari ubanza ari cyo naremewe kuba cyo.”

Muganga yahise amwegera amufata ku matama.

Alide – “Muga ubu nsigaye mfite umutima ukomeye kuko namaze kwitegura ko ndi gusoma urwo nishigishiye.”

Muganga – “Ali icya mbere cyo nubwo ibyakubayeho ari impanuka, ariko wowe ntabwo wabayeho ku bw’impanuka. Uri uw’agaciro gakomeye kandi wuzuye ubwiza bw’Imana. Reka nkubwire ijambo rimwe Ali, nonaha ushobora kuba uri kubabazwa, ukaba uri kubona ubuzima butagukunze gusa imihangayiko, kwangwa no kumva wiyanze byose ni itangiriro ryo gukomera no guhobera ubuzima burimo umunezero.”

Alide – “Sinzi iherezo ry’ibi biri kumbaho gusa icyo mbona ni uko Imana yampannye cyane bikabije. Ariko nkwiye kubaho uko byagenda kose.”

Muganga – “Ukwiye kubaho kandi ukaberaho uwo mwana utwite ndetse n’umuryango wawe. Ali, umuryango wawe uragukunda nubwo ubona bose bababajwe n’ibyakubayeho. Ariko se ko utambwiye uko byagenze?”

Alide – “Muga, nirukanwe mu rugo. Ubu ntabwo mfite aho njya cyangwa nzajya ndambika umusaya. Ntabwo najya mu miryango kuko na bo ntabwo bashobora kwakira ibyambayeho. Ejo Papa akimara kumenya ko nafashwe ku ngufu nkabihisha nyuma nkaza gusama, yahise andakarira cyane kugeza ubwo yambwiye ko atanshaka mu rugo rwe. Mama na Basaza banjye bakomeje kurwanya uwo mwanzuro yari afashe, gusa nyuma naje kumva araye arwana na Mama bapfa njye. Rero nahise mfata inzira mva mu rugo nta muntu ubizi, hari nka saa cyenda z’ijoro. Kugenda kwanjye wenda nibyo byazanira Papa amahoro yo mu mutima.”

Muganga – “Yooo! Ihangane Ali, kandi ni ukuri ukomere. Ushatse kuvuga ko kuva saa cyenda z’ijoro wicwaga n’imbeho?”

Alide nta kintu yasubije Muganga, nuko Muganga amarira amutanga hasi. Hashize umwanya abwira Alide ati:

“Wigira ikibazo kuko hano uzaba uhari kugeza igihe mu rugo bazakira ibyakubayeho. Reka twizere ko bizafata igihe gito kuko ndenda kwimurirwa gukorera mu Ntara kandi nzajyana n’umuryango wanjye wose.”

Alide akibyumva yahise afata Muganga ikiganza.

Alide – “Muga, ndakwinginze uzanjyane aho uzajya. Ndumva ntashaka gusubira mu gitsure cya Data. Ahubwo umfashe ntibazamenye ko mba hano iwawe. Ndagusabye Muga. Ndakwinginze!”

Muganga – “Oya Ali, izere ko Papa wawe natuza azakumva. Rero umubyeyi n’umwana baba bafitanye isano idasanzwe. Ntabwo yakwirukana burundu cyane ko ibyakubayeho byaba no ku wundi mwana wese w’umukobwa.”

Alide – “Papa wemeye kurara arwana na Mama, ashaka ko muvira mu nzu nta gahunda yo kumbabarira afite. Rero nanjye ntabwo nakomeza guhangana n’ukwifuza kwe. Sinshaka kuzasubira iwacu ukundi. Bimfashe ndakwinginze kuko kuri ubu nta kintu kinshishikaje uretse kubaho.”

Ibaze: Alide se yaba ateye umuryango we umugongo? Ese Muganga aremera ubusabe bwe?

NTUZACIKWE NA EPISODE IKURIKIRA YA BAHO.

Siga comment y’uko wumva bizagenda, cyangwa utange igitekerezo. Ibyo iyo ubikoze, bitera imbaraga umwanditsi.

Ushobora gusura urubuga rubay.rw, ugasoma izindi nkuru z’uruhererekane *****************

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Thanks to Muganga!! Namwiteho

  • Muganga Imana izamuhemba nabikora neza. umuryango we wo uzamwifuza kuko igiti gitemwe cyongera kigashibuka.

  • Alide ahatomboye muganga ubundi bigiye kumubana aamazi bakaramuka batimukanye nawe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *