EPISODE 38: Ni ibiki bibaye kuri Pasiteri? Atashye igicuku yasinze, agiye kwirukana Alide mu rugo | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:42 19

EPISODE 38: Ni ibiki bibaye kuri Pasiteri? Atashye igicuku yasinze, agiye kwirukana Alide mu rugo

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – rubay.rw

 

…..Mu rugo iwabo Bosco:

Mama Bosco – “Ariko mwana wa, ko mbona ibitekerezo byakurenze, ni uko waba ugiye gusubira ku ishuri cyangwa ufite ikindi kibazo kiguhangayikishije?”

Bosco – “Ese Mama waba uzi ko nkundana na Alide wo kwa Pasiteri?”

Mama Bosco – “Yego ko bakobwa bakowe! Yeh? Bosco, ibyo uvuze ni ukuri?”

Bosco – “None se urumva bitangaje? Gukundana bibaho. Twakundaniye ku ishuri Mama.”

Mama we yahise amwegera ni uko aramubwira ati:

“Mwana wanjye dore ngufite uri ikinege, rero ubwo watangiye kujya mu bintu by’inkundo wasanga imitsindire yawe bizayigiraho ingaruka. Ukwiye kumenya igihe cyawe cya nyacyo cyo gukora ibyo.”

Bosco – “Mama, ibyo ndabizi rwose. Alide ninjye wabanje ku mukunda kandi ndamukunda. Ikindi kandi ntabwo mpamya ko amasomo yanjye azabangamirwa kuko dukora uko dushoboye ngo tutibagirwa inshingano yacu yo kwiga.”

Mama Bosco – “Niba ubishobora,…  ukanakundana,… nta kabuza uzavamo umugabo. Kuko burya umugabo uhamye, ni umwe uba afite inshingano nyinshi kandi akabasha no kuzitaho zose nta n’imwe yangiritse. Ikindi kandi niba byose ubifatanya no gutinya ndetse ukanubaha Imana, nta kabuza uzagumana urukundo rwawe.”

Bosco yahise ahobera Mama we, gusa umubyeyi yareba umwana we, akabona nta murava afite. Mama we yahise yongera aramubwira ati:

“Ese Bosco impamvu mbona nta murava ufite ni uko ukumbuye Alide?”

Bosco – “Ndamukumbuye ndetse cyane Mama. Hashize igihe njya kumureba gusa bakambwira ko yagiye gusura Nyirasenge. Ariko nibaza impamvu yagiye atambwiye, tukaba tugeze igihe twenda gusubira ku ishuri atari aza, bikanyobera. Mbigenze nte koko?”

Mama Bosco – “Niba mwenda gusubira ku ishuri buriya yaraje. Reka tujye gusura kwa Pasiteri wenda uramubona.”

Bosco – “Oya…oya. Ibyo si ngombwa rwose. Iyo Alide aba yaraje, aba yarashatse uko duhura. Rero reka nzamubonera ku ishuri aho kugira ngo njye iwabo wenda bibe intandaro y’uko ababyeyi be babimenya.”

Bakomeje kuganira ni uko Bosco yizera ko azabonera Alide ku ishuri. Ntabwo yari azi amazi abira umukunzi we arimo. Ntabwo yari azi ibyago byamugwiririye ko birenze ukwemera.

Mu rugo kwa Pasiteri agahinda kari kose. Buri wese yari yigunze ndetse ari kwibaza ku mwanzuro Pasiteri yafashe, ku byizera bikagorana. Alide aho yari ari yumvaga n’ubwo yazaniye umuryango we icyasha, adashobora guhanishwa kwirukanwa mu rugo.

Pasiteri yari yavuye mu rugo aragenda nyuma y’uko avuze ko atagishaka Alide mu rugo rwe, ni uko abandi bose basigara aho. Basaza ba Alide bahise bajya kureba Mama wabo, umwe abwira Mama Alide ati:

“Rwose Mama turakwinginze ngo uhoshe uburakari bwa Data. Ibyo yavuze yahubutse, ntabwo mushiki wacu yava muri uno muryango.”

Mama Alide – “Iturize Arsti, ntabwo nabyemera nanjye. Alide nubwo biriya byose byamubayeho, ariko ni umwamikazi w’uno muryango. Nubwo Alide yashyize ikizinga gikomeye ku cyubahiro cyacu, ariko ni umwana wacu kandi turamukunda. Ikindi ni uko nyuma y’uko umuntu ahuye n’ibyago Alide yahuye na byo, ubuzima bukomeza kandi umugisha w’Imana ugasaga. Rero ndahamya ko na Papa wawe atari akomeje, buriya yabitewe n’uburakari. Mujye guhumuriza mushiki wanyu kandi mumube hafi cyane.”

Arstide – “Rwose nshyigikiye ibyo uvuze Mama. Nanjye ndizera ko Papa atari akomeje kuko akunda Alide cyane. Nubwo akunda icyubahiro cy’umuryango ntabwo yakirutisha umukobwa we umwe rukumbi.”

Mama Alide yahise ahobera abahungu be bahita bajya kureba Alide mu cyumba cye. Bageze mu cyumba cye baramubura ubwoba burabataha. Umwe yahise areba mu bwogero asanga Alide niho yigunze. Yahise amwegera amuhamagara ndetse anamufata ku matama amubwira ati:

“Ariko Ali, kuki uri kwitwara gutya koko. Gabanya ibintu byo kwigunga kandi ureke no guhangayika.”

Arstide na we yahise aza nuko bahagurutsa Alide bamujyana ku gitanda cye. Alide yahise atangira kubabwira ati:

“Bavandi koko nacumuye iki ku Mana gituma mbona ibihano bingana gutya? Yego nahemukiye umuryango kandi nanjye ntisize ariko ni ukuri byari impanuka. Munsabire Papa imbabazi ndabinginze.”

Arstide – “Humura mushiki wanjye. Papa nta cyo agutwara Ali. Biriya yavuze yabitewe n’uburakari kandi n’undi muntu wese warakaye, yavuga amagambo nkariya atatekerejeho. Ese urumva ibyo bintu bishoboka? Oya ntabwo byashoboka. Ubu se ni bangahe wumva babyariye iwabo kandi bagakomeza kuhaba ndetse bakazahatererwa n’izindi nda? Nyine iyo ibintu nk’ibi bibaye, umuryango urahangayika gusa uko iminsi ishira mugenda mubyakira, ubuzima bukazongera kuba ubusanzwe. Turagukunda mushiki wacu, rwose gabanya kwiheba.”

Alide – “Cyakoze urakoze Arsti. Wongeye kunsubizamo imbaraga gusa mfite ubwoba.”

Arstide – “Ubwoba ntabwo bwabura ariko buzageraho busimburwe n’ubwira nk’uko byahoze.”

Bahise bahoberana ni uko basaza be baguma mu cyumba cya Alide kugira ngo bamurinde kwicwa n’irungu. Bagumanye na we kugeza amasaha yo kurya ageze nuko bazana ibiryo barira mu cyumba cya Alide. Alide yari yatangiye kubona ko umuryango we utamutereranye, yizera ko na Papa we aza kumubabarira namara gushira uburakari. Ijoro ryaraguye basiga mushiki wabo bajya ku ryama.

Mama Alide kurya byari byamunaniye uwo mugoroba. Yari yicaye mu cyumba cye ategereje umugabo kuko atari yagataha. Amasengesho mu mutima we yari menshi. Yasabaga Imana ngo umugabo we aze gutaha atagifite uburakari bukabije bwari bwatumye afata umwanzuro udakwiye. Mama Alide yarategereje umwanya munini gusa umugabo akabona ntabwo ataha. Byageze nko mu ma saa saba y’ijoro Pasiteri atarataha, nuko Mama Alide ahita afata telefone aramuhamagara. Telefone yarasonnnye irinda ivaho atayitabye. Mama Alide yarongeye arayihamagara Pasiteri ayifata vuba ahita avuga ati:

“Niko wa mugore we, uwo mukobwa yamviriye mu rugo?”

Mama alide yahise yumirwa aramubwira ati:

“Ariko se mugabo mwiza, ni iki kiri gutuma witwara gutyo koko? Alide ni umwana wacu kandi ni we mukobwa wenyine dufite.”

Pasiteri – “Nyine iyo niyo mpamvu yari akwiye kumenya ko umubiri we ari uwacu twese. Ubu mfite isoni n’ikimwaro byo kugera mu bandi bagabo. Rwose simusange mu rugo rwanjye. Nimpamusanga nawe murajyana.”

Pasiteri yahise akupa telefone. Mama Alide yarumiwe atangira kugira ubwoba bwinshi. Yishatsemo imbaraga nuko arikomeza ati:

“Uko byagenda kose, ntabwo umwana wanjye yava muri runo rugo. Umugabo wanjye nibyo yigira [Atangira kurira]….ariko se Mana yanjye, ibi ni ibiki biri kumbaho. Kuki umugabo wanjye ari guhinduka nk’igicu, ibintu bitabaye mu myaka 20 tumaranye? Mana nizeye ko byose ubikorera kwiyubahisha ndetse no kwigisha abakwizera.”

Hashize umwanya utari muto Pasiteri aba arahasesekaye. Yaje atarwiyambitse ahita yinjira mu cyumba cye. Mama Alide yahise aza amusanganira nuko umugabo we ahita amuhunga. Mama Alide yarumiwe kuko umugabo yari yasinze. Yibajije impamvu Pasiteri yageze aho kwiyahuza amayoga yumva biramurenze. Pasiteri yahise avuga ati:

“Mugore wanjye, mbwira ko Alide atari muri iyi nzu. Kuko sinshaka kuzongera kumubona iruhande rwanjye.”

Mama Alide – “Ariko mugabo mwiza, ibyo ni ibiki koko? Wagiye kunywa inzoga nta soni? Umwana wawe Alide ubu araryamye. Urumva yari kujya he kandi hano ari iwabo?”

Pasiteri – “Uvuze ngo iki wa mugore we? Reka nze njye kureba mu cyumba cye mwisohorere. Ntabwo nakwihanganira umwana wangije icyubahiro cy’umuryango. Uriya mwana yari ameze nka zahabu ibitse neza, idakwiye kwangizwa. Mbese ikaberaho kunyura ba nyirayo. Kandi ntiwitambike ndabigusabye.”

Mama Alide – “Nurenga uyu muryango usohoka, ndamenya ko ntari umugore wawe. Ntabwo nakwemerera ko ujya no kunkangurira umwana.”

Pasiteri – “Ngo??”

Ibaze: Ese Pasiteri ubu burakari bwe burahoshwa n’iki?

NTUZACIKWE NA EPISODE IKURIKIRA YA BAHO.

Siga comment y’uko wumva bizagenda, cyangwa utange igitekerezo. Ibyo iyo ubikoze, bitera imbaraga umwanditsi.

Ushobora gusura urubuga rubay.rw, ugasoma izindi nkuru z’uruhererekane ***************

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yewe ntibyoroshye muduhe akandi.

  • ndumva ni danger 2,nayo Alide nizereko Bosco azamwumva

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *