• 16/12/2019 10:27 09

Episode 38: Doctor ahishuriye Ryan ko Sabine yabaye umusimbura wa nyina

Telephone ikiri ku gutwi nibwo nibutse ko Doctor yayimwatse agamije kumuhuza abamushaka, ngiye gukupa vuba ahita yitaba, ryari ijwi rya Doctor nararyumvise ndarimenya….Ahwiiiii! Iryo joro niryo yambwiyeho amagambo ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye. Ayo magambo…ayo magambo ni ayahe?

Doctor-“Ryan! Uranyumva neza? Ni Doctor muvugana”

Njyewe-“Ndakumva ariko….”

Doctor-“Ndabizi neza wari uhamagaye Sabine, kuba ari njye uyitabye ntubitindeho, mfite uburenganzira bwose bwo kwitaba telephone ye, cyane wowe kuko ukomeje kunyereka agasuzuguro,

Ryan! Niba utumva ntunumvirana? Nakubwiye kureka Sabine, Sabine mu maboko yanjye nta wundi umufiteho ububasha, hari icyo utazi buriya…uzi mu kibuga iyo umukinnyi avunitse uko bigenda? Ndakeka ubizi haba hakenewe umusimbura”

Njyewe-“Ngo? Ariko Doctor Ntabwo numva ibyo uvuga, ibyo mu kibuga bihuriye he na Sabine?”

Doctor-“Ryan! Niwemera ibyo ngusaba uzatuza utekane utere indi ntabwe wiyambure ibitakubereye, ukomeze ubuzima utuje, ariko niwanga ibyo nkubwira uzababara wihebe uhebere urwaje ubure intama n’ ibyuma”

Njyewe-“Please! Doctor! Ko nakubashye ngacisha macye nkaguha icyubahiro ukwiye mu mateka ya Sabine, ko numviye Sabine agataha iwawe  ngo umuhindurire ubuzima azabe uwo benshi batatekerezaga kuki ushaka kuzimya urumuri rwamuritse mu mutima we akongera guseka?”

Doctor-“Ryan!….

Njyewe-“Oya Doctor! Ndagusabye! Ntabwo niteguye kubura Sabine mu buzima bwanjye, nsaba icyo ushaka ariko kitari ukureka Sabine”

Doctor-“Mbikubwire neza, Sabine agomba kuba nako yabaye umusimbura wa nyina, umenye ko njye nawe ntacyo dupfana, umwikuremo uhindure inzira, iyo wanyuzemo irafunze, urumva neza?”

Njyewe-“Ngo? Ntibishoboka? Oya Doctor ndakwinginze wo kabyara we ndagusabye……”

Ako kanya telephone yahise yikupa, nkandagura vuba ariko biba iby’ ubusa yari yayikuyeho, muri ayo masaha y’ ijoro nabaye nk’ umusazi, naje gutuza numva umuntu ukomanga.

Yakomeje gukomanga mpagurukana umujinya nkingura hafi kurushikuza, nasanze ari wa musore w’ umuzamu wari uhagaza ku muryango n’ ikibando maze mwuka inabi,

Njyewe-“Bite wowe ko uhondagura urugi? Uzi ko nishyura buri kwezi? Yeee? Niba urara ukanuye uzi ko n’ abandi barara bakanuye? Erega witwaje ibibando, ngaho se ibeshye?”

Zamu-“Eeeh! Ko numva unkanga se kandi ndi mu kazi kanjye?”

Njyewe-“Uvuze?”

Zamu-“Ndavuze ngo ko unkanga ndi mu kazi kanjye, nje gukomanga kuko numvaga urwanira n’ umuntu muri ino nzu”

Njyewe-“Njyewe ndwana n’ umuntu?”

Zamu-“Ahubwo ndeka ninjire ndebe niba uwo mwarwanaga utamwivuganye bikavaho twese bikadukoraho?”

Muri ako kanya nibwo namenye ko ahari nari nasaze, nasubije amaso inyuma ndeba ibintu natereye hejuru byose ngarura ubwenge ndetuza, Zamu arinjira atangira kureba ahantu hose ko ntawe twarwanaga, amubuze,

Zamu-“Pole wangu! Ndabona uri kwiyangiriza, niba ari ibibazo by’ isi ntibizashira, bisaba kwiyakira no kwihangana ugakomeza ubuzima, naho ubundi wazashiduka wiyahuye”

Zamu yambwiye atyo aragenda nibuka amagambo Doctor yambwiye, nshika intege nicara aho, bavuga ko ay’ umugabo atemba ajya munda…hmm!

Umuseke watambitse nta gatotsi nawe urabyumva, intege zari ntazo, ibitekerezo byari uruhuri, nibazaga icyo nakora nkakibura.

Ahwiii! Rimwe natekerezaga gutera Doctor ngatorokesha Sabine kabone niyo yaza tukibanira, ubundi ngatekerezaga kujya kurega kuri polisi, ariko se nari kugenda mvuga ngo iki?

Igitekerezo cyaraje maze nibuka Bravo!  Natekereje kwiyunga nawe, nkamutabaza tukajya umugambi umwe, tugahondagura kwa Doctor ubudatuza nka kwa kundi yabigenje igihe amubona.

Nambaye vuba ngo njye ku mureba aho ari ho hose yari kumbwira ko ari, nkiri aho telephone yajye yarasonnye mu kureba umpamagaye, yari Cedro.

Njyewe-“Hello!”

Cedro-“Bite Ryan? Ko ngeze kwa muganga wandangira aho muri se nkabageraho wangu?”

Ooohlala! Muri ako kanya nibwo namenye ko Sabine yanyibagije ibyago bya Johnson, nabaye nuzungeye ndeba kumubwira ibibazo byanjye ariko ngarukira hafi ndamubwira,

Njyewe-“Cedro! Ihangane, ihangane ntabwo nari nagagera.…”

Cedro-“Uuuh? Wahugiye kuki se cyatumye wirengagiza inshingano wiyemeje natwe tukemera kugufasha nk’ abantu mukorana mufatanya gushaka igeno ry’ umunsi?”

Njyewe-“Cedro! Mbabarira! Mbabarira mfate aka moto ndaje nkugereho none aha, ihangane kabisa”

Ako kanya narasohotse ngeze , ku muhanda mfata moto, mu gihe gitarambiranye nari ngezeyo.

Nkinjira mu bitaro neza nahise mbona nguwo Cedro! Natunguwe no gusanga ari kumwe na Gaelle!

Gaelle yari afite telemusi nutundi tuntu kuruhande, byaranshimishije kubona Gaelle agemurira umuntu atazi kubera gusa ko yumvise ko ndi mu barwaza be, nongeye kumwishimira .

Nateye intambwe mbasanga, namenye ko burya ntari njyenyine, bituma mbona ko burya uwo wamenye akemera akaguha ikiganza mu buryo ubwo ari bwo bwose, akagusekera ntaguseke, akagushimira ntacyo umushije ariwe uba uwa mbere mu kukwitaba iyo utabaje.

Nasuhuje Cedro mpobera Gaelle dukomeza tujya hahandi nari naraye nsize Johnson, tugeze yo mba mbonye wa muganga watwatse ibyangombwa by’ ubwishingizi bwo kwivuza atambika ndiruka ngenda musanga,

Njyewe-“Muga! Muga!…

Yarahindukiye abonye ari njye,

Muganga-“Eeeh! Harya si wowe ra? Si wowe ejo wari urwaje wa musore wakoze impanuka?”

Njyewe-“Yego ni njyewe, ahubwo se amerewe ate ko aribwo njye n’ abandi bavandimwe twari tuje kumureba?”

Cedro na Gaelle bari bangezeho, nabo baratwegera muganga atubwirira hamwe ibya Johnson,

Muganga-“Eee…Murakoze kuza kureba umurwayi, buriya aba ari amahirwe iyo tubabonye kuko aha hari abantu benshi badafite kirwaza, rero Impanuka uriya musore yakoze irakomeye, yamuteye kwangirika ingingo, cyane cyane amaguru, byabaye ngombwa ko bagomba kumubaga bakamuha zimwe mu nsimbura ngingo zizamufasha byibuze guhagarara”

Twese-“Oooohlala”

Muganga-“Murumva ko ari igikorwa gihenze cyane, mutangire mushake amafaranga ahagije kuko uriya musore nta bwishingizi yagiraga”

Cedro-“Yeee? Ubwo ayo mafaranga azava hehe ko facture izaba iremeye?”

Muganga-“Nta kundi mutangire mwitegure, ubundi ntabwo bikwiye ko umuntu yibuka ubwishingizi ari uko arwaye cyangwa agize ibyago, umuntu agomba guhora yiteguye, hanyuma rero umurwayi wanyu twamwimuye, munkurikire mbajyane aho arwariye ubu ategereje kubagwa”

Twakurikiye uwo mugabo wihutaga itaburiya iguruka, dukatakata mu byumba byinshi duhinguka muri kimwe, tukinjira Gaelle yahise agira ubwoba abonye Johnson wari wuzuye ibikomere, amaguru amanitse mbese byari biteye ubwoba.

Iruhande rwe hari uwahamagawe na Johnson mama we igihe kirekire ariko nyuma akaza guhinduka undi nyuma.

Muganga-“Umurwayi wanyu arwariye aha, mu masaha ari imbere araza kubagwa, mugerageze mushake ibikoresho byibanze kandi mukomeze mwihangane turagerageza uko dushoboye”

Muganga yaragiye dusigara aho, hashize iminota micye ntawe uvugana nundi Cedro yitsa umutima,

Cedro-“Mama! Mwihangane, Ryan turakorana yatubwiye ibyago umuryango wanyu wagize, atubwira ko uyu musore baziranye cyane niyo mpamvu twaje, Ryan! Tuvugane gato”

Twarasohotse njye na Cedro tugeze hanze dusanga Gaelle aho yari yicaye,

Gaelle-“Ahwiii! Mana yanjye! Mumbabarire rwose ntabwo nari kwihanganira kuguma hariya”

Cedro-“Niba nawe ntabwo wabaye nka Provy no kuva mu rugo byananiye, ahubwo se nkubu umunsi nzaba narwaye bizagenda bite?”

Njyewe-“Oya ntibikabe Cedro! Oya rwose ntugateganye ibibi imbere yawe, jya ubwo urumva urugero utanze  koko?”

Cedro-“Umva Ryan ra? Harya ntiwambwiye ko uriya musore yagiye avuga ko agiye kuryoshya? Ubwo se ko yateganyaga kuryoshya akisanga aha? Ubuzima ntawe ubugena, ahubwo nari nsohotse ngo nkugire inama uganire na nuriya mubyeyi, akubwire niba hari aho ateganya ubushobozi kuko iyi facture…ahaaa!”

Njyewe-“Wahora niki? Cedro! Erega uko umureba ahari banza nta n’ akenda yasohokanye, ibi byabaye umunsi bari batawe hanze, uriya musore yari yagurishije byose yayakenyereyeho”

Gaelle-“Eeeh! None yaba yarakoze impanuka ayafite mu mufuka bakaba barayamutwaye wee?”

Cedro-“Eeeeh! Oya kandi? Yayashyize kuri konti wana, ahubwo iyaba yabashaga kuvuga ngo ube wamubaza?”

Njyewe-“Reka dutegereze twihanganye gusa ndabashimiye ko….”

Cedro-“Oya nta mpamvu Ryan, nta kibazo ibi birasanzwe, ejo ni njyewe, ejo bundi ni wowe, cyangwa undi, nk’ abantu dukorana cyangwa twamenyanye mu buryo tutari twiteze ntabwo twari guterera iyo, maze hari n’ abasura abo batazi nkanswe twe?”

Gaelle-“Ryan! Imana iguhe umugisha kuko wabaye hafi y’ umusore mugenzi wawe, ariko se Bina ari he ko yagutereranye?”

Gaelle yavuze atyo ndahindurwa mbura icyo mvuga, nibutse ibyo nari nibagiwe muri ako kanya ntangira gufunga ibipfutsi, Cedro ibyo ari byo byose yahise abimenya kuko yahise yongera ankomaho ngo nze ambwire, turongera turahaguruka dusiga Gaelle aho.

Tugeze hirya inyuma y’ inzu,

Cedro-“Ryan! Bite? Wampishe iki? Uriya musore urwaye hari ikibazo mufitanye?”

Njyewe-“Oya ntacyo Cedro ahubwo….”

Cedro-“Ahubwo ahubwo iki?”

Njyewe-“Ahubwo umugabo aranze ankoze mu ndiba yawo anyiba ibanga nabitsemo, Doctor antwaye Sabine naherekeje nzi ngo ngiye kumutuza aheza….Cedro! Uwakubwira ibyo Doctor ankoreye!”

Cedro-“Doctor? Doctor agukoreye iki Ryan?”

Njyewe-“Ariko ntacyo! Mbiri mbiri, ibyo ashaka ntabyo azageraho yenda nzahasige ubuzima”

Cedro yahuje umutima nanjye, ansaba kumubwira byose, namubwiye ibyo Doctor yambwiye…amaze kubyumva neza,

Cedro-“Ariko wari uzi n’ ikindi Ryan? Bivemo”

Njyewe-“Ngo?”

Cedro-“Bivemo, nta mahirwe ubifitemo mbikubwiye ntanze ko ukunda ahubwo nuko urukundo ntawe uruhata, nta byishimo bibana no guhangayika, nta mutuzo uturana n’ umutontomo w’ intare,

Abakobwa barahari uzabona undi, ahubwo byararangiye ni rapport Doctor yaguhaga, buriya se ugira ngo ntibyarangiye ntiyisayidiye cyera, wowe wasigaye ku ruhu inka yarapfuye cyera nka cya kirondwe”

Cedro yambwiye atyo ngira ngo siwe, nagize ngo yenda arajijwe nongera kumusubirrishamo bwa kabiri,

Njyewe-“Ntabwo numvise ibyo umbwiye neza, Cedro! Urambwiye ngo?”

Cedro-“Uuh! Ndakubwiye ngo uwo mukobwa mureke, uko yaba asa kose nubwo akwiye kugutesha umutwe, ugize Imana ahubwo umenya ukuri Sabine yari yaraguhishe, uwizera umwana w’ umuntu…..nawe nturi umwana”

Muri ako kanya nibutse umunsi Sabine ambwira iby’ iwabo, nibuka ukuntu yambwiye ko Doctor arara ataryamye ndetse amusanga no mu cyumba, umutima wateye insigane, nyoberwa aho ndi……nongeye kugarura ubwenge mbona………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 39 y’ inkuru ndende “Sabine” ejo mu gitondo

 

7 Ibitekerezo

  • Niba hari igice kimbabaje iki kirimo, yewe sinjye nzabona agace gakurikiraho byibuze Sabine avugana na Ryan.

  • mbega doctor!!!!!!nukuri arambabaje peee gusa Ryan nakomeze kwihangana yo gucika intege agendere kukuri kwa bina

  • Jye ndababaye kukurusha

  • Docteur ati:”….Sabine agomba gusimbura nyina nako yaranamusimbuye,umenye ko nta sano dufitanye,….”.Ibyo byiyongeye ku byo Sabine yabwiye Ryan ko docteur arara ataryamye ndetse akamusanga(Sabine) mu cyumba akamworosora.Ese mama Ryan yongey kuggarura ubwenge abona iki?Mbega docteur!

  • Ryan kugirango atsinde uru rugamba agombwa kwirinda guhubuka ikiga kwihangana no kwizera Sabine umukunda. Cedro ibyo amubwira si bibi ariko byaba ari ugutsindwa atarwanye ahebeye urwaje. Icyo mbona nuko Sabine azacika doctor w’amafuti akanamujyana munkiko kandi akibanira na Ryan, naho Gaelle we yica urubanza ko Bina yatereranye umukunzi. Buriya se Ryan ntataye umutwe akajyanwa mubitaro?

  • Ubona sabine araje ntawundi niwe tu gusa umuhe umwenya ntuhubuke!

  • Oooooohhhhlalahh doctor ashaka iki koko???? doctor uru umugomee😭😭😭😭gusa Ryan ugomba kuba intwari nkuko usanzwe ubigenza wirinde amagambo knd ntiwiyibagize ko Sabine agukunda💓💓💓💓nibaze ko ibiri kuba kuri Johson biri kudusigira isomo guys

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *