EPISODE 37: Pasiteri agize umujinya…Kuniga Alide n’amagambo akomeye bitumye agwa igihumure | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:01 37

EPISODE 37: Pasiteri agize umujinya…Kuniga Alide n’amagambo akomeye bitumye agwa igihumure

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – rubay.rw

…… Buri wese yarebanaga Alide agahinda. Bari babuze n’imbaraga zatuma bagira icyo bavuga. Alide amaso ye yongeye gutoswa n’amarira yari yahise amanuka ku matama ye nk’umuvu utemba. Alide yitegereje ishavu n’agahinda yateye abagize umuryango we, ahita asubira inyuma ajya mu cyumba cye ni uko arifungirana.

Yahise ajya ku gitanda cye aryama yubitse umutwe mu musego ni uko atangira kurira cyane. Alide yarize amarira menshi cyane ndetse amara umwanya munini ari kurira. Yashidutse yumva hari uri kumukomangira gusa akanga gufungura kuko yumvaga ko ibyo yakoze ari amarorerwa atarigeze aba mu muryango we.

Nyamara Alide na we, ni ibintu byari byamugwiririye.

Hashize umwanya yanze gufungurira umuntu wakomangaga ni uko yumva Se aravuze, ahita amenya ko ari we wakomangaga. Se yahise avuga ati:

“Mwana wanjye Alide, kingura kuko nshaka kongera kureba mu maso hawe. Ni Papa wawe ugukunda.”

Alide yumvise Se avugana ijwi ririmo ikiniga kandi ryinginga ahita ahaguruka ajya gufungura. Papa we amaze kwinjira, yahise ahobera umukobwa we biratinda atangira kumukomanga mu bitugu. Alide yatangiye kumva umutuzo muri we, kuko yumvaga uko bisa kose Papa we ari kumuhumuriza. Hashize umwanya Alide aratuza ni uko bicara ku gitanda.

Alide yari afite isoni zo kurebana mu maso na Papa we ku buryo yari yubitse umutwe kuva Se yakwinjira. Papa we yari yabuze aho ahera amuganiriza.

Pasiteri – “Mwana wanjye, nizeye ko ibyo bambwiye muri saloon bari kubeshya. Ese babaye iki ko bose bagize agahinda nkaho ibyo bambwiye ari byo?”

Alide – “Papa,”

Pasiteri – “Alide mwana wanjye, humura kandi ntukomeze kurira. Uri indorerwamo abantu bose barebamo, bakabona ishema ryacu ndetse n’icyubahiro dufite. Rero Papa aragukunda kandi akwifuriza ibyiza gusa.”

Alide yakomeje kumva ibyo Se amubwira, yumva papa we ntiyigeze yakira ibyo yabwiwe. Alide yabuze n’aho ahera abwira se ko ibyo yabwiwe ari inkuru itariho ivumbi. Papa we yakomeje kumuhoza ndetse anamuhanagura amarira. Alide yabonye n’ubundi gukomeza kureka umubyeyi we agahera mu rungabangabo ntacyo biri bumare, ahitamo kubimuhamiriza. Alide yahise yiruhutsa, yitsa umutima nuko abwira se ati:

“Papa, erega amakuru bakubwiye ni yo, ni nayo mpamvu Muganga ari hano. Sinzi ko umbabarira Papa.”

Pasiteri yahise yumva umubiri usuherewe, yumva umusatsi umuvuye ku mutwe.

Pasiteri – “Ushatse kuvuga iki Ali? Watwaye inda y’indaro? Ibyo bintu urumva byashoboka?”

Yahise yegera umukobwa we amufata ku matama.

Pasiteri [Amarira amubunga mu maso] – “Mwana wa ntabwo Imana nigeze nyikosereza ku buryo yampana gutyo, ntabwo ibyo byashoboka, mbabarira umbwire ko umbeshya. Alide wanjye ntabwo yankorera ibintu nk’ibyo. Sibyo?”

Alide amarira yari yamushiranye, ahubwo yahogoye.

Alide – “Umbabarire data, ni impanuka yangwiririye.”

Umubyeyi we nta kindi kintu yongeye kuvuga, ahubwo yahise asohoka ajya mu cyumba cye. Pasiteri byari byamurenze, yibazaga niba ibiri kuba ari ibya nyabyo cyangwa niba ari inzozi bikamuyobera. Yaricaraga akabura amahoro, agahita yongera agahaguruka, mbese yari yabuze umutuzo. Muganga aho yarari kumwe n’abandi muri saloon, yari yabuze icyo akora kuko yabonaga buri muntu wese yaheranwe n’agahinda. Yibazaga uko Alide amerewe nyuma yo kuvugana na se, akumva na byo biramuyobeye. Muganga yabonye nta kindi yakora muri ako kanya uretse gusezera, akareka abagize umuryango bakiga kwakira ibyabaye ku mukobwa wabo, umwe rukumbi.

Yabonye no kuba yaherekezwa bitari ngombwa, ahita agenda gusa arasezera nubwo nta numwe wamwikirije.

Mu rugo kwa Pasiteri igikuba cyari cyacitse, agahinda ko kwangirika k’umwamikazi wabo kendaga kubica. Muganga yamaze kugenda nuko Mama Alide ahita ajya kureba umugabo we mu cyumba. Ahageze yasanze Pasiteri yicaye ku gitanda ibitekerezo byamubanye byinshi. Mama Alide yahise agenda amwicara iruhande nuko ahita aryamisha umutwe we ku rutugu rw’umugabo we. Pasiteri yatangiye kuvuga amagambo yuzuyemo agahinda.

Pasiteri – “Ese ubu koko Imana ihisemo kumpemba ibi? Umurimo wayo nkora mba nkomeza nyinginga ngo indindire umuryango kandi ihoze ibyishimo muri twe. Mama Ali, koko ibi ni ibiki Alide adukoreye? Koko uriya mwana yatuburanye iki kugira ngo adutere agahinda kangana kuriya? Njyewe ndumva uriya atari Alide wanjye nzi.”

Mama Alide – “Mugabo mwiza. Sinzi uko ubifata gusa, ibyabaye ku mwana wacu byari impanuka.”

Pasiteri – “Yeh? Uvuze ngwiki wa mugore we. Impanuka…Impanuka gute? Ariko ubundi ko numva ubiziranyeho na we, bite?”

Mama Alide – “Rwose gabanya uburakari. Umwana wacu yafashwe ku ngufu. Yabimbwiye njye na Muganga turumirwa. Burya umunsi bwari bucye hari igiterane, ya myitwarire idasanzwe umwana wacu yari afite, ni uko yari yafashwe ku ngufu muri iryo joro ubwo yivanaga ku rusengero wenyine.”

Pasiteri yahise yumva bimurenze abura n’icyo avuga. Yahise afata umugore we ibitugu byombi.

Pasiteri – “Wa mugore we, mbwira ko amagambo uri kuvuga ari inkuru itarabayeho. Ibyo ntabwo bibaho na gato!”

Mama Alide – “Nanjye nkibyumva byanteye ubwoba ngirango ari no kumbeshya, ariko uko ni ukuri. Papa Ali, koko twacumuye iki?”

Pasiteri – “Ibi ni ibiki koko Nyagasani! Ni iki ushaka kunyigisha? Alide wanjye kuki wemeye ibi bimubaho.”

Pasiteri yahise asuka amarira ndetse kwihangana biranga atangira kurira byeruye, ahamagara izina ry’umukobwa we. Alide aho yari yicaye mu cyumba cye yahise yumva se asakuza arira ni uko na we arushaho kwiheba no kumva yiyanze. Mama Alide yakomeje guhumuriza umugabo we ni uko hashize umwanya, Pasiteri ahagurukana umujinya mwinshi agana mu cyumba cy’umukobwa we. Mama Alide yahise agenda amukurikiye ari nako amubwira ati:

“Mugabo wanjye gabanya uburakari. Ni ukuri cururuka bitakuviramo guhemukira umwana.”

Basaza ba Alide na bo bahise baza kuko babonaga se afite umujinya w’umuranduranzuzi. Pasiteri yageze ku muryango w’icyumba cy’umukobwa we ahita asunika inzugi n’imbaraga nyinshi nuko rurafunguka. Yinjiye n’umwete mwinshi avuga ati:

“Byose wabyishe ubwo wihaga gutaha ijoro uri wenyine. Byose wabizambije ubwo wafatwaga ku ngufu warangiza ntutabaze. Byose wabyangije ubwo wakomezaga gutuza none bikaba bigaragajwe no gusama kwawe. Urukundo ngukunda wararugambaniye. Umuryango wawe warawugambaniye. Icyubahiro cyacu wagisize icyasha. Waraduhemukiye.”

Yahise atangira kuniga Alide noneho basaza be bakarwana no gukura amaboko ya se ku ijosi rya Alide. Bakomeje gufata amaboko ya se nuko mama we ahita yitambika. Pasiteri yahise avuga ati:

“Nta burenganzira ufite bwo gukomeza kwitwa umwana wanjye. Icyizere naringufitiye, wacyangije ubwo wahishiriye ibyo byakubayeho. Sinshaka kukubona mu maso yanjye.”

Pasiteri yahise asohoka n’umujinya mwinshi ava mu rugo. Alide yumvise amagambo se avuze, kubyizera biramunanira ahita agwa igihumure. Baramuryamishije nuko basaza be na Nyina basigarara barira cyane.

Ibaze: Ese pasiteri yaba aribuze kwisubiraho ku mwanzuro afashe?

NTUZACIKWE NA EPISODE IKURIKIRA YA BAHO.

Siga comment y’uko wumva bizagenda, cyangwa utange igitekerezo. Ibyo iyo ubikoze, bitera imbaraga umwanditsi.

Ushobora gusura urubuga rubay.rw, ugasoma izindi nkuru z’uruhererekane *************

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Buriya imana imufiteho umugambi ukomeye.

  • Ayiweeee uyu mwana se amaherezo Araba ayahe koko? Nibiyakire basi umwana atuze kuko ibyamubayeho hatabayeho gutuza hapfa umuntu pe!!

  • Yoooo rwose Imana ifashe alide mu bihe arimo bitamworoheye

    • ndakeka ari nkuru ubundi ntiwoba agacucu bigeze aho uceceka ibintu nkabirya vyakubayeho

  • ahhhhaaaaaaaaaaaaaaaaah!!!!ni hatari kabsa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *