• 23/01/2020 1:04 10

Episode 36: Sabine-“Ryan! Doctor afite umugambi mubisha ntazi”

Mu gihe nari ndi gusuka amazi  mu kirahuri ngo mpe Gaelle ako kanya numvise umuntu usunitse urugi, mu guhindukira nakubise amaso Sabine wari wabize ibyunzwe ahumeka  insigane umutima umvamo.

Nahise ntera intambwe musanga ndamuhobera mushyira mu gituza, andenza imboni akomeza kureba Gaelle wari wicaye aho,

Njyewe-“Sabi! Bite? Ni amahoro?”

Sabine yakomeje guceceka, hashize akanya gato Gaelle ahita ahaguruka ahereza ikiganza Sabine,

Gaelle-“Nitwa Gaelle! Ndakubonye ndakumenya, ushobora kuba ari wowe twavuganye umunsi umwe kuri telephone, nkakubwira ko Ryan ahuze gato, uranyibuka?”

Sabine-“Eeeh! Ndakwibuka! Nanjye nitwa Sabine”

Njyewe-“Gae! Uwo ni Bina wanjye! Niwe gasaro natoye nkambara nkaberwa, mbega ni we nkesha umutuzo n’ ibyishimo bishira bishibuka, niwe nahisemo gutuza mu mutima wanjye ngo njye mpora ntekanye, ndamukunda cyane”

Gaelle-“Ese maama! Ndishimye kukumenya, yarahiriwe we wagize amahirwe yo kugira umutaaka”

Njyewe-“Hhhh! Sabi! Uyu Gaelle rero twamenyanye kubera Cedro…wa musore nakubwiye dukorana, ni murumuna w’ umukunzi we”

Sabine-“Ese? Nanjye ndishimye kumumenya”

Sabine yaricaye nanjye mwicara iruhande, gusa narabibonaga ko yijijishije akanga kwereka Gaelle yari asanze mu rugo ko aje ahabye,

Narabibonye ndenzaho ntangira kumuganiriza bisanzwe, kwa kundi kwatumaga dukomeza guhuza imboni,

Njyewe-“Hanyuma se amakuru bambi yanjye?”

Sabine-“Ni meza”

Njyewe-“Ndakubonye numva umutima urasimbutse niba washakaga kumvamo ngo uze ukwiberemo sinzi”

Sabine-“Ooooh! Wutuze utere utuje nyabuna ntukuvemo, nubwo ntakwanga ko unturamo ariko ndabizi utuye mu gituza cyiza”

Njyewe-“Ariko niyo wamvamo uje kukwituriramo nabikunda, n’ ubundi se ko njye nawe turi umwe….yebaba we! Uziko nibagiwe kukwakira? Mbwira ahubwo nkwakirize iki cyo kunywa?”

Sabine-“Oya nta kibazo, nyihera icyayi, ntubizi ko ariryo funguro ntaba numva nava aha ntafashe….”

Disi Sabine wa munsi mbere yahoraga awuzirikana, cya cyayi namuhaye ngo ashyushye umubiri yagikunze ubwo, eyo yazaga mu rugo nicyo yinyweraga.

Gaelle wari wakomeje gutuza cyane, mbega yari yabuze aho ahera ngo akomereze ku biganiro byacu ariko nta kundi natwe ntitwari tugambiriye kumurisha umubu.

Hashize umwanya utari muto Gaelle yahise ahaguruka ndikanga afata isakoshi ye avuga asa n’ umwenyura,

Gaelle-“Ryan! Reka ngende, nari nyuze hano ngo ngusuhuze, tuzasubira ba wita kuri Bina wawe”

Njyewe-“Oooh! Urihuse ariko?”

Gaelle-“Oya nta kibazo nzagaruka”

Njyewe-“Ok! Reka noneho nkugeze imbere gato….”

Gaelle-“Oya nta kibazo, ntabwo natuma usiga umushyitsi wenyine”

Njyewe-“Bina se? Bina ntabwo ari umushyitsi ni umusangwa, ahubwo umushyitsi ni wowe”

Gaelle-“Hhhh! Ndiherekeza pe, simbagora Ryan kandi wakoze cyane…. Sabi! Tuzasubira!”

Narahagurutse ngo ngeze umuryango Gaelle ariko akomeza kwanga, aradusezera ndamureka aragenda.

Amaze kugenda,

Njyewe-“Bina! Nizere ko utabifashe ukundi kuba usanze Gaelle hano?”

Sabine-“Oya nta kibazo, urumva nabifata ukundi gute se?”

Njyewe-“Yenda ukaba wacyeka ko hagati yanjye na Gaelle hari ikibyihishemo”

Sabine-“Oya nta kibazo pe, kuri njye ikizere naguhaye gituma nkwizera, kandi kukwizera nibyo bihamya ko ngukunda by’ ukuri, sinyobewe ko gufuha ari ikimenyetso cy’ urukundo ruhambaye ariko igihe cyo kugusangana n’ umuntu ngakeka ikindi ntabwo cyari cyagera usibye ko nta nakwiharira njyenyine ngo bishoboke.”

Sabine yambwiye ayo magambo ankora ku mutima ndawitsa, nibyo koko yari anyeretse isura nyayo y’ urukundo ankunda, umwiza natoye kunyizera kwe kwatumye mbona ko yihariye.

Njyewe-“Bite se ko nabonye waje uhabye? Ni amahoro?”

Sabine-“Uuuh? Wabibonye ute ko ngisanga ufite umushyitsi nijijishije ngo atabibona?”

Njyewe-“Umva sha. Bina! Kabone niyo wampisha gute ntabwo nkikubona nayoberwa ko umutima wawe utera usiganwa. mbwira, niki cyabaye?”

Sabine yikije umutima hashize akanya arambwira,

Sabine-“Ryan! Sha nje ngusanga ngo nkubwire…burya ejo narakubonye numva ibyishimo byinshi muri njye, mbona uza unsanga gusa sinamenye ko inyuma yawe hari uwo mbona ngahungabana, umbabarire nahise mpunga mbonye Bravo”

Njyewe-“Yoooh, Ntiwakumva ukuntu nasigaye numva mbuze byose ubwo wari umaze kwinjira, nasubiye inyuma y’ abandi ngo ndebe ikigiye gukurikiraho, humura nabitse byose, amagambo Bravo yabwiye Doctor nta na rimwe ryanshitse, yitatse akahise yiyibagiza icyamwirukansaga, amubwira ko ari we So ndetse anamusaba kutamusuzugura”

Sabine-“Yeee?”

Njyewe-“Hmm! Ubwo nyine nta kindi Doctor yakoze, yararuciye ararumira yinjira mu gipangu arakinga, asigara ahonda urugi narahamusize”

Sabine yakomeje guceceka, yitsa umuti aubugira kabiri maze anyegama ku rutugu arambwira,

Sabine-“Burya nanjye nakubiseho urugi niruka njya mu nzu, ngana yo mba mpuye na Doctor ati urava he ukajya he ko wiruka? Nariyumanganyije mubwira ko nta kibazo ariko naribeshyaga yari yumvise urugi rwihonda niko gukomeza agana ku muryango nsigara ntitira kubera ubwoba”

Njyewe-“Ooohlala! Ibyabereye ku muryango w’ igipangu byo byari ibindi….”

Nabwiye Sabine ibyabereye ku muryango, yari anteze amatwi anyitegereza, nageraga aho nkumva ikiniga, ntekereje impamvu itera ibyo byose gusa nkomeza kumubwira nsoje yitsa umutima,

Sabine-“Sha nyine Doctor akiva ku muryango yaje yarakaye cyane, ansanga mu gikoni aho nari ndi koza amasahani, ambaza ankangara cyane aho nari mvuye, ngo ninjye wamuzaniye abasinzi n’ abashungerezi ku muryango”

Njyewe-“Oooh Mana yanjye!”

Sabine-“Sha yambajije impamvu ngo nagiye guhuruza abantu ngo mbabwire ko mba iwe, ambaza impamvu nemeye kuza iwe kandi ngo mfite Papa, umva yampase ibibazo anyima n’ umwanya wo gusubiza, amarira yanjye urayazi niyo yantanze imbere ”

Njyewe-“Yoooh Mpore bambe”

Sabine-“Ubwo nyine amategeko yatanzwe, ubu mbayeho nk’ imfungwa, umuzamu yaje, gusohoka ni ugutakamba, ikindi kandi ngo Bravo arye ari menge yakojeje agati mu ntozi azura akoboze”

Njyewe-“Narabivuze!”

Sabine-“Ngayo nguko, ndibaza ubu buzima uko nzabubabo bikanyobera, nkumva nikumburiye bwa buzima nabagamo, gusa….”

Njyewe-“Oya Sabi! Humura, aho gusubira inyuma wakwicara aho ugeze”

Sabine-“Doctor uko twamubonye mbere ntabwo ariko ari. Ryan! Doctor afite umugambi mubisha ntazi, yambonye ankeneye, nawe wumve ko ijoro ryose arara atembera, akaza ku ndeba mu cyumba, hari nubwo anyorosora nkikanga, ubu nsigaye ndyama ntaryamye ni ukuri”

Njyewe-“Yee?”

Sabine-“Ryan! Ndagukeneye kurusha uko nagukeneye mbere, ndi mu gihirahiro ntabwo nzi uko ejo bizagenda, gusa ariko Bravo we arye arimenge, yakojeje agati mu ntozi”

Njyewe-“Tuza Sabi! Nzaba mpari rwose, humura erega Doctor yakubonye agukeneye kandi erega ntekereza ko ari wowe rwibutso rwuwo yakunze mu kahise, reka twizere ko kugucunga no kugufuhira abikorera kugufata nkuw’ agaciro”

Sabine-“Ahaaa! Naho ubundi se, uzi ko tuzajya tuganira ibibazo gusa Cheri? Wari umeze ute se mu buzima busanzwe?”

Njyewe-“Oooh! Nari meze neza nta kibazo, mbega gusa nari ngukumbuye cyane, numvaga uyu munsi nabwo ndaza kunywera Fanta kuri ya butiki ya Bravo ndeba umuryango uza iwanyu, nubwo nasize mennye icupa rye”

Sabine-“Hhhhh burya se wahanywereye Fanta umena n’ icupa ryabandi?”

Njyewe-“Hmm! Byihorere wowe!”

Sabine-“Sha rero jya ugerageza kwihangana, kuba kure y’ umukunzi se ko ariko bimera, rimwe nkubu nzajya nteka imitwe nze nkwirebere”

Njyewe-“Ngo uteka imitwe?”

Sabine-“Yego sha, nkubu mbeshye umu securite ko ngiye ku ishuri turi bwige ijoro, kuko nzi ko Doctor iri joro arara izamu ndataha igihe nshakiye, Tante we nta kibazo ni umwana mwiza”

Njyewe-“Uravuga wa mugore se…nako wa mukobwa ukuze mushiki wa Doctor waje ngo mubane?”

Sabine-“Yego sha, ni umwana mwiza, uzi ukuntu akunda kunganiriza? Ajya ambwira uko Doctor yarambagije mama, mbega mbona atuje andeba icyoroshye kandi kenshi arandengera iyo Doctor anyuka inabi”

Nakomeje kuganira na Sabine amasaha akomeza kwicuma, twaganiye urwacu ndamusetsa arasusuruka, twatandukanye bwije cyane ndamuherekeza arataha, ndagaruka ndicara.

Nakomeje gutekereza njya kure, ntabwo nzi uko byaje ariko natangiye kwibaza igihe umunsi nzaba nasezeye kubaho njyenyine, umunsi nzaba nkebuka nkabona Bina impande yanjye, nkamushungera ari gushaka ibyo guteka….nako tukajya dufatanya gushaka ibyo guteka….nakubise agatwenge ndashiguka, ngo ubwo yewe nabonaga mu ntekerezo njye nawe dukina twiruka inzu yose…muri uko kwiruka ndanyerera aba aransingiye.

Nagiye kuryama mu gitondo nakangutse nishimira umunsi wo kucyumweru, nta handi nagiye gusenga kuko Sabine ariho yasengeraga.

Mu nzira nzamuka ngana yo, numvise umuntu unsifuye ndakebuka, hari ku kabari, nabonaga hashushanyije amacupa y’ inzoga.

Nakomeje kureba umpamagara ariko sinamubona neza, ntera intambwe ndakomeza natunguwe no kubona ari Johnson wari wakarayemo,

Nashatse gusubira inyuma ngo nigendere ariko umutima urambuza, nibutse ko ari umusore nkanjye, nibuka ko twabanye, nibuka kandi ko ntakwiye kumuta ku nzira ngo ngende ntyo nsange Imana kandi nsize mugenzi wanjye.

Naramwegereye,

Johnson-“Aaaah! Ryan! Bite wangu? Uracyabaho se? Eeh! Warabyibushye saana, wagira ngo wazanye umugore….ariko se buriya sibyo? Nta kindi wari kunyirukanira tu!”

Njyewe-“Hhhh! Wapi ariko niyo gahunda, ejo nibwo nariho mbitekerezaho, hanyuma se ko wakarayemo? Cyangwa ntiwamenye ko bwacyeye?”

Johnson-“Ewana! Eeeh! Ubu se nataha kuri uru ruzuba? Ntabwo narugezayo, ugiye hehe se?”

Njyewe-“Ngiye gusenga, ahubwo sinzi niba ntakerewe ubundi aya masaha ngomba kuba nagezeyo”

Johnson-“Hhhhhh! Noneho se kandi ibyo byaje bite?”

Njyewe-“Ahubwo byari byaratinze”

Johnson-“Komereza aho simbujije, buriya ubwo wageze aho….nako ndagukomeje, nari ngize ngo nsengere none ngaho komeza urugendo”

Njyewe-“Ese Johnson! Koko ntukabya? Nkabya kwigira neza se? Ahubwo ubu ngiye kujya kuyarira kure, imari yabonye nyirayo, burya wa mugabo yahise ayisamira hejuru”

Njyewe-“Uravuga iki se?”

Muri ako kanya nagiye kubona umubyeyi waje arikumwe n’ abakobwa babiri bato, bitambika hagati yacu nigira inyuma, ntabwo nari nakamenya abo ari bo.

Uwo mubyeyi yatangiye gutakamba,

We-“Ariko koko Johnso! Ko ntigeze nkubera umubyeyi gito, ko ntigeze nkubera nka kumwe bamwe bafata bam ukase, uhisemo kuduta hanze inzu urayigurishije koko ngo ntudushaka?”

Johnson-“Mumbabarire, erega muje mushoreranye ngo muje kubogoza, pu! Reka nigendere”

We-“Nyabuneka gira impuhwe, Johnso! Basi girira bashiki bawe”

Johnson-“Nta bashiki banjye ngire mumbabarire! Mota! Mota! Hagarara”

Jonshon wari wasinze yirukanse inyuma ya moto arayurira aragenda, nsigarana na mama we.

We-“Ubu se koko mbigize nte wee?”

Njyewe-“None se ni wowe Mama wa Johnson?”

We-“Ahaaa! Naba ndi nyina se ibi bikaba bimbayeho? Nagende, nagende ariko azicuza”

Njyewe-“None se…mu byukuri ibintu bimeze bite?”

We-“Hmmm! Ribara uwariraye erega?”

Akiganya ako kanya twumvise urusaku rw’ abantu, tubona mu ntera ndende ivumbi riratumutse, moto n’ abantu biruka baganayo, twarakangaranye, numva umutima uransimbutse ngize ngo mpindukire numvise umuntu umfatiye amaboko inyuma arankanda cyane arankomeza………………………………………………

Umwanditsi w’ inkuru ndende abifurije Week end nziza! Ntimuzacikwe na Episode ya 37 kuwa mbere mu gitondo

5 Ibitekerezo

  • murakoze mwanditsi mwiza nawe week end nziza umbaye kure mba nkuguriye kamwe

  • Hi

  • Mer6 Bkp Wangu. Nawe Bn Weekend Kbx.Hanyuma Inkuru Turayitegereje Cane

  • Reka twizere ko ejo tuyibona, umwanditsi urakoze.

  • Sabine ntasanzwe! Johnson yarangije gupfa mu mutwe asigaje gupfa umubiri. Ashobora kuba akoze impanuka. Rayan we yabaye intumwa ya bose. Gaelle we nakureyo amaso kuko Rayan yarafashwe. Kararyoshye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *