• 14/12/2019 7:14 00

Episode 35: Bruno amenye imvano y’ inkeke Queen ahoraro

Vava-“Hahaha! Nonese hari ikibi mvuze? ahubwo nyine, nta mpamvu yo kukwakira mu gikari, ngwino tujye mu cyumba cyanjye abe ariho twimbwirana neza, erega Papa yatubwiye ko amaboko areshya ariyo aramukanya, hashize iminsi atubwiye ko hari umuhungu wa Boss we yadushimiye, ariko mfite isoni zo kubivuga”

Njyewe-“Izihe soni?”

Vava-” Bruno hari ibanga Papa yatubikije sinzi niba ari wowe ryaturutseho…sinzi niba ari ngombwa kurikumenera”

Njyewe-“Gute? niki cyatuma udakora ibyo??”

Nkivuga, ako kanya numvise ijwi rya Queen ritabaza cyane nashigutse niruka nkigera mu gikari aho yari ari nasanze afite inkoni ubwoba ari bwose mufata vuba maze ndamubaza,

Njyewe-“Ubaye iki Queen?”

Queen-“Yari indiye, imbeba!”

Njyewe-“Hahahaha! Mbega wowe! Koko imbeba niyo igukanze utabaza utyo?”

Queen-“Ahwiiii! Yari indumye, ahubwo se ubu ntiri bugarukr koko?”

Njyewe-“Hahahah! Ariko rwose si ukunsetsa unshyize hasi, ahubwo se ko watabaje  akaba ari njyewe utabaye njyenyine abaha ntibumva intabaza?”

Queen-“Bruno mbabarira ugende utanshyira mu byago, genda ndagusabye”

Nakomeje gutakamba mbaza Queen impamvu ariko ntiyambwira menya ko ibyo ari byo byose ari Mama Vava ushobora kuba amwiyamye mpina akagongo nsubira aho abandi bari bari.

Ibyo baganiraga ntabwo nari mbyitayeho nitekererezaga ibyanjye, amasaha yo gutaha yageze ntongeye kubona Queen namwe murabtyumva uko nari merewe urukundo rwari rwanganje.

Twageze mu rugo tujya ku meza tuvuyeyo abandi bose bajya kuryama, nasigaranye na Lily twenyine muri salon binyibutsa ko n’ ubundi kwa Axel byajyaga bibaho, maze arambaza,

Lily-“Bruno! Ko kuva twava kwa Queen usa n’ uwagiye kure bite? Hari uwakubwiye nabi?”

Njyewe-“Oya ntawambwiye nabi, buriya hari impamvu yatumye nsuherwa”

Lily-“Ariko nkubaze Bruno! Queen uramukunda?”

Naracecetse gato hashize akanya ndamusubiza,

Njyewe-“Urabona se byambera cyangwa hari indi mpamvu itumye umbaza utyo?”

Lily-“Burya umutima ukunda ntiwihishira, isura irebana urukundo ntiyoberekana, nawe ndabona bisa nabyo”

Njyewe-“Wabimenye Lily!”

Lily-“Niba ari uko biri rero ufite akazi gakomeye ko kwihangana”

Njyewe-“Gute se? Mbwira Lily, gute mfite akazi kanini ko kwihangana?”

Lily-“Sha buriya Queen twaraganiye ambwira ibye numva birandenze nsabira umusore uzemera kwikorera agahinda ke”

Nahise byuka mu ntebe nari nicayemo nicara neza mpanga amaso Lily maze ndamubaza,

Njyewe-“Ngo agahinda ke? Lily mbwira nguteze amatwi, ni akahe gahinda Queen akenyereyeho wumvise ugasabira umusore nkanjye?”

Lily-“Bruno! Wigeze uganira na Queen ngo akubwire impamvu abayeho muri burita buzima?”

Njyewe-“NOya, nagerageje kumubaza ariko aranga ambwira ko azambwira igihe nikigera, gusa niba waba uzi impamvu wambwira Lily ndabizi burya gufungura umutima biragora cyane nazategereza ngaheba”

Lily-“Bruno! Buriya Queen yavutse nkatwe, avukana n’ amaraso ye, impanga ye yitwaga Aria, bari babayeho neza nk’ umuryango, bitewe n’ ubushobozi bwiyongeraga umunsi ku munsi aho babaga mu cyaro baje kuhava bimukira ino mu mugi,

Hanyuma muri uko kwimuka umuryango wa Queen waje kubona amahirwe, Papa wabo atorwa mubandi bakozi bakoranaga ajya gukorera mu gihugu cy’ abaturanyi kandi yagombaga kujyana n’ umuryango we, niko byagenze bafashe urugendo berekeza hanze mu kugerayo”

Njyewe-“Utambwira ko aribwo agahinda uvuga katangiye”

Lily-“Yego sha, mu kugerayo bibasiwe n’ indwara bose bahera mu buriri, yaba we mama we, Papa we ndetse n’ impanga ye ntawari ushoboye kurwaza undi, cyakora burya akati kateretswe n’ Imana ntikabura gushibuka Queen yaje gutora agatege atangira kubitaho,

Yavaga mu rugo mu gitondo agataha nimugoroba azanye amahaho, yashakiraga hasi no hejuru, yaje guhura n’ umugore umwe aramwibwira amubwira ibye nawe yemera kumufasha, impuhwe yamugiriye ni zazindi za bihehe, yamujyanye avuga ko agiye kumuha akazi aho kukamuha ahubwo amugabiza abagabo…”

Njyewe-“Ntibishoboka! Oya ntibishoboka ibyo uvuga ntabyo numva…”

Lily-“Ihangane Bruno! Ndabyumva biragukomereye kubyumva areko reka amateka akureme, yemere uyabike nay’ uwo wakunze, sha ntuzategereze ko ayakubwira kuko ari nko gushima mu gikomere”

Njyewe-“Lily! Mbabarira utambwira ko Queen yabaye indaya ngo atabare umuryango we? Oya ntabwo nshaka kubyumva niba ari byo ugiye kumbwira reka njye kwiryamira ntabwo nshaka kubyumva”

Lily-“Oya Bruno! Ntabwo aribyo nshaka kukubwira, ahubwo uwo mugore amaze kumugaba, Queen yabaye ibamba, amara ibyumweru arra arwana nabashakaga kumusambanya, kubw’ amahirwe yaje gutoroka avayo ageze ahitwaga iwabo asanganizwa n’ agahinda,

Yasanze inzu ikinze, abwirwa n’ abaturanyi ko Papa na Mama we bapfiriye umunsi umwe impanga ye ikajyanwa n’ umugiraneza”

Njyewe-“yebaba weee! Lily! Koko?”

Lily-“Yego sha, Bruno! Nyine nawe urabyumva yararize arihanagura uwakubwira ubuzima yari abayemo kugeza agarutse ino byo byaba ibindi, gusa kuriya umureba abitse amateka ushobora gusitaraho ugakomeretse umutima we, ari nayo mpamvu umunsi wa mbere umumbwira nagusabye kugend agacye, gusa nabonye warakomeje urugendo ari nayo mpamvu ntoboye nkabikubwira ngo byoibura umenye uwo ukunda”

Nyuma y’ akanya gato nshecetse byose bingaruka mu ntekerezo nikije umutima maze,

Njyewe-“Lily! Urakoze, nahoraga nibaza impamvu itera Queen agahinda rimwe na rimwe, nkongera nkibaza impamvu ituma agira ubutwari bukomeye ariko ndayimenye, ibindi ni ahanjye ho kuziba icyuho aterwa no kuba yarabuze abe agasigara n’ agate kamwe mu butayu, ariko se iyo ndwara…?”

Lily-“Bruno! Queen yambwiye ko mama we yari umuntu mwiza bihebuje, yagiraga impuhwe agakunda abantu cyane, Papa we rero yakundwaga n’ abantu cyane kuko yari umusizi akaba umusangirangendo, yakundaga guhuza abantu cyane kuko yari afite n’ umugore uzi kwakira abantu mbega agakundwa n’ igeri zose,

Papa Vava yakuranye na Papa Queen ngira ngo urabizi yarerewe iwabo, rero yaje kurambagiza Mama Vava, yajya kumusura akabona Papa Queen ukuntu ateramisha abantu akumva ngo yazarongora murumuna we, yaje gutuma Papa Vava ariko Papa Queen aranga kuko yari afite uwo yihebeye, nkeka ko ashobora kuba ariyo mpamvu amuzira bigeze hariya”

Njyewe-“Ahubwo se uririrwa ushidikanya? Ariko kuki muntu ahora naho bitagakwiye koko? Ni kuki Queen yazira amahitamo ya se? Ahubwo se yaracumuye?”

Lily-“Acumura iki se umwana w’ abandi ubwitonzi bwe bimubuza gutwenga iyo muri kumwe?”

Hashize akandi kanya gato nshecetse,

Lily-“Bruno! Singishidikanya ko Queen agukunda, singishidikanya ko nawe agukunda, disi kuva wamubwira ko umukunda akabimbwira nk’ inkuru igoye yarahindutse, ubundi yajyaga aza ku ishuri akicara ahantu ha wenyine akigunga, guseka kwe byabagaho gacye mu buzima, ariko ubu aramwenyura akishima nkabibona, burya shenge urukundo rurarema”

Njyewe-“Lily! Ibyo ntabwo bihagije numva nifuza kumukorera ibirenze ibyo, usibye no kuba mukunda nawe akwiye kwibagirwa byose akaho mu byishimo kuko ari umwana wavutse nkatwe”

Lily-“Yego sha, Bruno! Ndagushyigikiye kandi nzagufasha tumugenere ibyishimo bimukwiye, kandi umbabarire ni ukuri ko mu gihe nari mu kwaha kwa Papa nagerageje kumukwangisha ariko mera nkuri kumena amazi ku ibuye…”

Njyewe-“Humura rwose narakubabariye kandi sinzabigarukaho, ahubwo Lily! Mpora nibaza amaherezo ya Axel , Mama wawe na Stella”

Iyo twageraga aho imitima niyo yiganirizaga, twarayikije kugeza ubwo twari tugiye gusemba akajisho burira buracya iminsi ikomeza kwicuma.

Bidatinze kaminuza twarayitangiye njye na Nina, Lily nawe akomerezaho, ubuzima bwari bwiza, nari naribagiwe akahise, umunsi umwe ubwo nari ndi kwiga imodoka umwarimu yanyicaje ku mwanya ngo mutware tuzenguruke imihanda nk’ ibisanzwe,

Sinzi uko byanjemo mfata umuhanda ujya kwa Axel, tuhageze ndahagarara mvamo,

Mwarimu-“Bite se ko usohotse wangu? Uragira ngo Boss nareba ibirometero aze kunkata kweli?”

Nta kintu namubwiye naratambutse mpagarara aho ndeba neza nitegereza ukuntu hahiye nibuka mpinjirana ubwuzu na Axel, mwarimu yampingutse inyuma ampagaga ku ruhande akubita akavugirizo kakumiro azunguza umutwe maze arambwira,

Mwarimu-“Eeeeeeh! Ewana n’ indega zirashya kabisa! Mbega inzu yahiye nabi, uyu muntu yarahombye pe! Ubu se n’ impanuka cyangwa ni abagira nabi babikoze?”

Ntacyo nasubije mwarimu ahubwo natangiye kuzenguruka nibuka byose, muri ako kanya natekerezaga impamvu yibyo byose…burya koko mu buzima guhemuka ni ikintu gikomeye gikomeretsa uwagikoze nyamara uwahemukiwe inkovu yaromotse,

Nasunitse urugi bigoranye ndinjira mwarimu asigara aho nkigeramo Papa Axel yahingutse aho yiruka ataka intozi mutanga kumubona nikinga ku giti cyari aho, akomeza gushaka aho anyura asohokera aho nari maze kwinjirira agenda atyo,

Amaze kugenda natangiye kuzenguruka sinzi uko nageze imbere…

Njyewe-“Eeeh! Ntibishoboka?”

Natunguwe mbonye umuntu wicaye munsi y’ igiti cy’ umwembe, mu kwitegereza neza…yari Alexia umukunzi wa Axel wari witwikiye igitambaro mu maso yarize yahogoye.

Yarambonye aramenya ahaguruka vuba aza ansanga, kumbaza bisanzwe ntiyabishoboye yambazaga ampata birumvikana hari icyo yashakaga kumenya,

Alexia-“Mbwira! Oya Mbwira! Axel ari hehe…”

Natangiye guturisha Alexia ariko biranga yicara hasi, yasubiragamo cyane Axel byari byarenze agahinda byabaye guhahamuka,

Alexia-“Oya mbwira! Axel ari hehe? Yarapfuye sinabimenya? Yahiriye mu nzu? Mbwira…”

Nakomeje kumuguyaguya aremera turasohoka twinjira mu mosoka mwarimu afata inzira ijya mu rugo twagezeyo muha kalibu muri salon,

Alexia-“Kwira ntazi ibya Axel ntacyo byamarira, mbwira mpagaze, Axel ariho cyangwa yarapfuye murabimpisha?”

Njyewe-“Humura icara utuze, uramenya amakuru ya Axel wawe, ngize amahirwe ndakubonye, nabuze aho ngushakira ngo nkubwire uko byose byagenze”

Alexia wari ufite umutima uhagaze yaricaye hashize akanya,

Njyewe-“Nkuko wabibonye nyine umuryango wa Axel wagwiriwe n’ ibyago bikomeye…”

Namubwiye bicye muri byinshi, ikiniga n’ amarira ntawabyinginze byarizanye maze hashize umwanya utari muto,

Njyewe-“Rwose ihangane, hari icyo nari gukora ariko ntibyankundiye, ndizera ko wenda tuzongera tukamubona, abapfumu bagira ibyabo n’ Imana ikagira ibyayo niba uyizera”

Yaracecetse gato maze hashize akanya ndahaguruka njya mu cyuma nzana ka gakufi Axel yansigiye ndakamuhereza maze ndamubwira,

Njyewe-“Akira! Akira ikimenyetso cy’ urukundo yansigiye mbere yuko agenda, yarambwiye ngo nujya ubona uyu mukufi uzajye wibuka ko yahanyuze kandi yagiye kuko atakwanze ahubwo yanze kugutera agahinda”

Alexia yakiriye agakufi n’ ibiganza bye bititira aragafumbatiza, agashyira mu gituza maze aravuga,

Alexia-“Oya oya wee! Axel sinakubura…ntabwo natuza ntagufite, ntabwo iminsi ishize yose ntasinzira umutima undya nzi ngo uri amahoro ahubwo wahindutse yaba imfabusa, nari niteze ko nje ngo nguture umutima utambirije agahinda naho simenye ko watanzwe, Oya oyaa…Axel sinshobora kukubura baragutanze ariko kuva uyu munsi ngiye kwitanga ubutakubura ngushake ubutakubura kandi nzakugarura”

Njyewe-“Alexia! Rwose humura nanjye nari narabuze aho mpera, urwo rugamba nzagufasha kururwana, ahubwo se turamenya tugaba duhereye he ko ari ubwa mbere nanjya mu bapfumu?”………………………………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 36 ejo mu gitondo

 

0 Igitekerezo

  • Namba one

  • Namba one

  • Mana yanjye mbuze icyo mvuga pe! Mwarimu wacu, mwanditsi mwiza, tuguteze yombi kugeza turangije isomo ryawe! Imana ikongerere mumpano ikomeye yaguhaye.

  • Bruno witonde kujya mu bapfumu utazisanga nawe wiruka ku musozi, biriya bintu ntawe upfa kubyisukira niyo mpamvu Papa axel asigaye aribwa n’ intozi zidahari, umuseke muri aba mbere, mbega film mpamo weeee Bravo kumwanditsi ejo bitinze kugera

  • ABABYEYI BA QUEEN BARAROZWE, BAROZWE NA MURUMUNA WA MAMA VAVA WABAKURIKIYE, IMANA ISHIMWE KUBA QUEEN YARIHANGANYE NTIYIGURISHE NGO ATABARE UMURYANGO WE. NI INTWARI PE URUBYIRUKO MURABE MWUMVA UM– USEKE NTAKO UBA UTAGIZE NGO UTANGE IMPANURO BINYUZE MURI IZI NKURU NZIZA

  • Muzadushakire amakuru ya murumuna wa LIlly

  • mwaramutse?ntimukajye mutuma tugumya guhengereza ko inkuru yaje muge muyohereza kare bituma twica akazi dufite amatsiko.
    murakoze iya none yatinze none nahereye saa kumi njya kurubuga kugeza nanubu nahebye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *