• 07/12/2019 11:39 10

Episode 35: Bravo yibwiye Doctor amwibutsa ko ari we Se wa Sabine

Bravo yakomeje gukomanga ari nako abantu bakomeza bamwegera, njye wari wiheje inyuma…inyuma y’ abandi kubera ubwoba ninjye warebaga byose,

Bravo-“Mukingure, mukingure! mbonye Sabine aha, yahageze ate? Kuki Sabine ari hano? Yewe nyir’ ibyondo….nako nyir’ igipangu! Kingura!”

Abantu batangiye guseka nanjye nkura amaboko mu mufuka, ntangira gushyushya ibiganza, ngo ndebe iyo film nziza ntari nishyuye kubera ko naje nshaka guhuza imboni gusa na Bina Sabine bambi yanjye.

Muri ako kanya urugi rwarakingutse mba mbonye Doctor nshaka guhunga ngo atambona ariko mu guhindukura nagwiriye umusore,

Rwema-“Weee! wa muswa we…ooh Sorry Ryan bite?”

Mu guhuza amaso yari Rwema wa musore twakuranye wacumbikaga kwa Doctor, nawe yari aria ho hafi twitegereza ibyaberaga aho.

Njyewe-“Ni byiza wangu, Mbabarira ntabwo nari nzi ko ari wowe, nako niyo yaba ari undi wese ntabwo nashakaga kukugwira”

Rwema-“Hhhh! Humura mwana! Si ngaho duhuriye muri sinema, ugira ngo wowe kungwira hari ikibazo? ikibazo nuko ishyano ryangwira”

Nabonye neza ko Rwema umusore wo ku ifishi akiri wawundi, burya uwo mwakuranye ntahinduka, twaregeranye dukomeza kureba film

Rwema-” Wari uje kureba Sabine se…

Njyewe-“Butse turebe….

Bravo wari warubiye, atonganya Doctor wari utuje yakomeje kuvuga cyane, cyane yewe akanahindukira akabwira abantu bari aho nkaho ari gukoresha inama,

Bravo-“Namubonye! Sabine namubonye, kingura mubaze icyo akora hano, mwebwe ntimubonye umukobwa winjira hano ra?”

Doctor-“Ariko uyu muntu muramuzi ra?”

Abantu bari aho hafi bateye hejuru bavuga cyane ko bazi Bravo bitaga Boss ndetse na wa musore wamukoreraga yitambika imbere ya Doctor, ahamya ko ari Boss we nyiri butiki aho nari nanywereye agafanta,

Doctor-“Ooh nari ngize ngo ni umusinzi uje gusindira iwanjye ngo muhe isomo, mugende! …mugende mwese nta muntu nshaka ku muryango wanjye!”

Bravo-” Kandi mbonye Sabine?”

Doctor-“Uvuze?”

Bravo-“Mvuze Sabine! Umukobwa wanjye nabyaranye n’ umugore wari ufite umugabo w’umuganga, ngahunga, utandeba uku ndi umuntu w’ umugabo! Ninjye mfite hariya butiki, imodoka n’ inzu mbyibitseho we! nubwo ntafite igipangu nkicyawe ariko ntunkinishe”

Ako kanya Doctor yahise yinjira mu gipangu arakinga, Bravo akomeza gukomanga cyane…byari uguhonda cyangwa kudiha umuryango, abantu bari bashungeye nako twari dushungeye dutangira kwikubura,

Rwema-“Ahaaa! Ntabwo byoroshye, uyu mugabo se biraza kugenda gute ko mbona akomeza guhondagura umuryango?”

Njyewe-“Ndabizi se? Ariko ibyo avuga ni ukuri!”

Rwema-“Uuuh? Koko se niwe Papa wa Sabine?”

Njyewe-“Yego! Ndamuzi, nsanzwe muzi”

Rwema-“Hanyuma se Doctor?”

Njyewe-“Rwe! Ibya Sabine ni birebire, ahubwo wanyemerera nkagusaba?”

Rwema-“Mbwira nta kibazo ndakumva”

Njyewe-“Bro, njye na Sabine turi mu rukundo, ngira ngo nabikubwiyeho”

Rwema-“Yego ndabizi warabimbwiye”

Njyewe-“Ariko rero turasumbirijwe”

Rwema-“Uuh? Gute se?”

Njyewe-“Rwe! Ubundi Sabine twamenyanye umunsi umwe ubwo mu gicuku umusore twabanaga yamucyuye……

Rwema namubwiye byose, nta yandi mahitamo numvaga nk’ umuntu ukodeshayo yagira icyo amfasha, nawe arankundira antega amatwi yumva byose,

Njyewe-“Rwe! Ndagusabye ndifuza ko wahambera nk’ umuntu uba aha, ukamfasha ukajya ucungira hafi uko abayeho, ndahangayitse kuko Doctor yambujije kuzagaruka aha, ntakindi nakora narubashye, ndagusabye mfasha Rwe!”

Rwema-“Ewana ndumva inzira yanyu irimo utununga gusa ni ukwihangana burya urukundo ntirutana n’ ibigeragezo, naho kugufasha byo nta kibazo usibye ko nubwo nkwemereye  bigoye, sinzi niba nzapfa kumugeraho”

Njyewe-“Oya uzagerageze Rwe! Ahubwo mpa nimero yawe nzajye nguhamagara nkubaze, nibiba ngombwa unamumpe tuvugane kuko telephone ye barayimwatse”

Rwema-“Yebaba wee! Ubwo se Doctor arashaka kugera kuki kweli? Umukobwa w’ inkumi bamurera bamwaka telephone koko?”

Njyewe-“Wahora niki….”

Rwema twahanye nimero ansezeranya kumfasha, Bravo yarambiwe gukomanga ava aho avuga ko agiye kwitabaza ubuyobozi, iyo film njye nayisoreje aho nsezera Rwema mfata inzira ndataha,

Nageze mu rugo bwije cyane ninjira mu mashuka ndaryama, nongeye gukanguka mu gitondo nditunganya nerekeza ku kazi.

Ku kazi Cedro na mushiki we Sadrine byari isura nshya n’ubuzima bushya, sinzi uko babikoze ariko business yagiye mu yindi, uwo munsi twakoze inama maze menya neza ko burya aho bahuriye…ndavuga Cedro na Sandrine…

Byari amata abyaye amavuta, Sandrine aho yakoreraga hari ahe, ni umwe mu murage yari yaragabiwe nuwo yitaga Muzehe, umwe wamutabaye akajya kumurera,akamukuza, yari yaramushingiye aga cantine Cedro yayobotse akwitwa umukiriya wimena!

Twabaye umuryango turibwirana, lift yo mu modoka tuyisubiramo, mubwira uko byagenze…ariko sinamubwira ibya muzehe Ntwari na Tom nkuko nagombaga kugumana ibanga nabikijwe.

Sandrine-“Ryan! Ndishimye ko nkumenye. Warakoze cyane kumvira ukubaha Cedro igiti cyashibutse ukacyugamamo igicucu, kikakuramira ushonje, nagufasha iki ko ari wowe ukwiye guherwaho ngo ugire ibyishimo twatewe nawe?”

Nabuze icyo nsubiza, inama isozwa gutyo, nageze mu rugo, hari habaye isi ya njyenyine, maze nirukira mu mashuka….mu nzozi….natoraguye urwandiko dore ko nkunda gusoma cyane, nahise ndutora maze ntangira gusoma nshishikaye…

“Mbabarira, mbabarira….Mutima wanjye tuza utere udasigana, uyu mwanya ndakwikije, ndagusabye reka mvuge unyumve kuko ari wowe Rurema yantujwemo ngo njye nkuganiriza mu gihe mpugana.

Mutima wanjye, dore aho ndi ntihabona, ariko kukubona ntibinsaba urumuri kuko umurikira intambwe zanjye, ubwenge bwanjye n’ amaso yanjye…..ni wowe ubitse agahinda, ibyishimo ndetse n’ amaganya, ariko se tuganire.

Kuva aho navukiye ntabwo nigeze nifuza kugutera kwigaya kuko wantujwemo, ntabwo nigeze nkwinuba kubw’ amahitamo yawe, wowe wanganirije uti nukosa nzatera cyane mvubure amaranga njye y’ agahinda, ngutere kwicuza no kwiheba, isura yawe nyisaasire ikugaragaze yijimye nkuyu mwijima urimo, ujye ugira isoni zo guhinguka mu bandi kuko bose bazakubaza icyo wabaye,

Uzampatira kubeshya ariko sinzemera, nzagutegeka kuvuga ukuri ngo nduhuke, nzagutegeka gusaba imbabazi nutabikora nzakomeza ntere cyane ubure amahoro ngutitirize amaranga njye ntatuze mpaka wemeye icyo nifuza.

Nukora ibyiza nzavubura amaranga njye y’ ibyishimo, ngusubize mu bandi, wa mucyo utame mu bawe, isura yawe itakwe n’ ibyishimo ntera umubiri wawe, erega ni njye nkugize! Uziko mpagaze utakomeza kwitwa wowe?

Hmmm! Mbabarira niryo jambo mpora nkubwira, nkunda ko urivuga kenshi, ari yo mbamvu bakubaza ngo urasaba imbabazi ziki? Ibyo ndabigukundira niyo mpamvu nakugumyemo, iyo urivuze mba nduhutse nkirengagiza ingaruka zibyo wakoze, ari nayo mpamvu nubu turi kumwe.

Yoooh! Mutima wanjye! Urakoze kunkomeza, nanjye niyo mpamvu nshimira Imana yankutujemo, ndibuka wa munsi , ubwo nari nicaye mbona akana keza gato kanyungutaga bombo kaza kansanga, karambaza ngo harya ni wowe witwa rwibutso?

Naciye bugufi ngo ndeshye nako, nkabwira ko ari njye, maze karambwira ngo akira ibahasha yawe, nyakirana ubwuzu, nibyo umukono wawe nari  nkuzi, nkora mu mufuka nkuramo agaceri ndamuhereza, nti ngaho ugende ugure akandi kabombo, urakoze utashye abo mu rugo.

Nari mbizi neza ko nta wundi wantekereza akanyandikira, namenye ntashidikanya ko ari wowe, ibahasha nyibika kure nsiganirwa kugera mu rugo, ndagafungura ngo nsome ibaruwa y’ umukunzi.

Naragafunguye maze nicara hasi ntangira gusoma… Ndabizi neza nubona iyi baruwa uriheba gusa uyakire niwo mwanzuro nafashe, ndagushimira uko twabanye mu kahise, ndabizi uraza kwiheba ariko bibaye ngombwa, wakoze ibyiza mu bushobozi bwawe ariko kandi wakoze ibibi mu bihe byawe, hari ibyo nakubonyeho bibi byarenze amarangamutima yanjye ntashobora kwihanganira, reka ngusezere kuko utakiri ishema ryanjye, tubyihorere ugire amahoro.

Nagarukiye aho gusoma kuko ibyo byonyine byatumye ntonganya umutima, nkawubaza impamvu yatumye nkwubaha nkawumvira  nkemera mbabarira wantegetse, ariyo nabwiraga uwo nakunze buri kanya kabone nubwo ntacyo nabonaga nzi.

Nibutse  wa munsi nagusanze maze nkakubwira nti,

Mbabarira ndagusabye, ntiza amatwi y’ umutima wawe, wumve uwanjye umenetse dore nteze ibiganza ngo nganze amakosa nakoze antera guhungabana, nkaba inganzwa y’agahinda , ndeba ni ukuri  nambaye isura ntigeze nifuza gususa nayo mu maso yawe.

Nkundira unyumve nkuko wamye umbona ukishima, nyabuna girira ko wankunze wongere utuze, wibuke rya joro rimwe ryampaye ikizere cy’ ubuzima, ubwo wampoberaga untunguye, ukambwira gahoro  uti, ndagukunda, icyo amatwi yanjye yari asonzeye.

Ibuka bambe duterana intambwe, amagana akaturangarira, ibuka ko nifuzaga kukugira igitego kitwinjiza mu byishimo, tukaba ikitegererezo mu rukundo, tukazamanika ibendera benshi bazarangarira bakariha icyubahiro

Mutima wanjye, uribuka ibi? Nako ubitse byinshi, mbabarira wambwiye ko ntayikwiye uzatuza ute? Ko ukomeza utera cyane nkabona ushaka kumvamo, ushaka ko nzima? Ese ikigutera gutuza ko nkibuze, kandi warampaye amategeko nkayakurikiza aho noneho wandenganya?

Ahwiiii! Nta kundi reka unteremo, umvuburemo ibikuranga by’ agahinda, aho ngera hose bampinde gusa nakurikije ibyo wambwiye, gusa nabwirwaga ko Imbabazi zidatangwa na bose ariko gukosa bigakorwa na bose.

Mutima wanjye Sinzasubira, sinshaka ko umvamo ngo nzime! Mbabarira, mbabarira ndi kabarira nzabarira nkubu utuje, nanjye ntuze nkuganirize, ningira amahirwe ukanyumva nzagutuza,  uzambere wenda nzabona urwibutso rw’ amateka yanjye.

Mwari wantoje kwishima ese koko umutima wantujwemo uracyanyumvira ko ijambo riwuha ituze ndihoza mu kanwa? Yoooh koko Imbabazi zidatangwa na bose ariko gukosa bigakorwa na bose, Mbabarira….mbabarira”

Nashigukiye hejuru, mpumeka insigane,

Njyewe-“Yebaba weee! Uyu ni Sabine unsanze mu nzozi? Mana yanjye wee! Ubu se koko niwe natakambiraga?”

Narongeye ndaryama burinda bunkeraho, uwo munsi yari week end nagiye muri sport mpahurira na Gentil ndetse na ba basore, dufatanya urugendo, tuvuyeyo twicara ahantu dusangira agasosi, dusezeranaho turataha.

Ku mugoroba nka saa kumi nimwe nicaye muri salon nagiye kumva numva umuntu ukomanze, ndahaguruka ndakingura, natunguwe no kubona Gaelle,

Njyewe-“Yeee? Gaelle?”

Gaelle-“Hhhhh! Utangajwe niki Ryan?”

Njyewe-“Ninde ukurangiye aha?”

Gaelle-“Hhhh! No kalibu se?”

Njyewe-“Eeeh! Ni kalibu rwose!”

Gaelle-“Urakoze cyane”

Yateye intambwe ndamuhobera cyane,muha ikicaro aricara dutangira kuganira,

Njyewe-“Niko se? Mbabarira umbwire, Ninde ukurangiye hano?”

Gaelle-“Hhhh! For a ninde?”

Njyewe-“Ni….ninde ra? Ariko nta wundi ni Cedro tu”

Gaelle-“Wibeshyera Cedro! Uracyeka nta wundi muntu uzi aho uba se?”

Njyewe-“Yewe! Abahazi ntabwo muziranye, nkwakirize iki se?”

Gaelle-“Wikwigora nta kibazo impa amazi”

Njyewe-“Amazi buzi se cyangwa amazi aryohera?”

Gaelle-“Hhhhh! Ryan rwose! Ayo ari yo yose”

Mu gihe nari ndi gusuka amazi  mu kirahuri ngo mpe Gaelle ako kanya numvise umuntu usunitse urugi, mu guhindukira nakubise amaso Sabine wari wabize ibyunzwe ahumeka  insigane umutima umvamo………………………………………………..

 

Ntucikwe na Episode ya 36 y’ inkuru ndende Sabine

 

15 Ibitekerezo

  • Ariko koko mu rukundo habamo kidobya zitandukanye.Nk’ubu Gaelle yivanze gute mu rukundo rwa Ryan na Sabine?Sabine ashobora guhita ahahamuka.Reka dutegereze ejo amatsiko ni menshi.

  • Arko Mana yanjye gaelle aje ate wamugani?!! Uyu mukobwa rwose azaba ikigeragezo kuri Ryan! Ubuse Sabine ntari busubire inyuma yiruka?! Mwarimu wacu nako mwanditsi wacu uri umuhanga kabisa!! Ejo ni kera pe!!

  • Bravo yarasaze, nkubu yivuyemo ate imbere ya Doctor? Yirengagije uko yahunze amaze gutera umugore we inda yavuyemo Sabine? ariko ni wa wundi ushize impumu wibagirwa icyamwirukansaga. umuseke muri aba mbere Eddy courage tukuri inyuma

  • mbega inkuru iryoshye wee bravo ati ninjye wateye inda umugore w’ umugabo wari umugaga? Ariko Mana yanjye we, nuko umwana uramutererana abaho mu gahinda, ryan amwikundiye uti yarwaye mu mutwe Doctor agiye kukwihimuraho sha. upfa kuba umubwiye ko ari wowe nyiriduka riri hafi yiwe

  • Ewega mana weee ubwo uravuga iki kweri ahaa!! Sinzi icyo narenzaho peee

  • Umwanditsi wacu ndamukunda ndetse n’ikinyamakuru umuseke,gusa kuri iyi nkuru ya Sabine hari aho musigaye mudutenguha,inkuru y’umunsi itabashije kuboneka ntimutumenyeshe kdi mbere ibi ntibyabagaho.iyo ikibazo cyavukaga abasomyi mwahitaga mutubwira impamvu.Ikindi aya mabaruwa ko atwara umwanya munini ubu asiguye iki?
    Gusa ndabakunda cyane.

    • Apfa kuba atari asezerera kutazongera gutambutsa inkuru ndende kubera izindi mpamvu z’ umwanditsi naho ubunndi akeza karigura

  • Subwo Cakingongwe Wasaba Ntibibaye, Sabine Bina Uramubwirangwiki?Ehe Ca Bravo Aho Gucisha Make Kiyavuga Yose!Amahrwe!

  • Njyewe ndabona Ryan azisanga afite isano ya hafi na Sabine(bava inda imwe )
    bityo bikarangira ubushuti bwe na Gaelle bukomeje akaba ariwe babana nki umugore ni umugabo

  • Dukunda iyi nkuru ariko namwe musigaye mudupfusha ubusa kbsa 2jrs ntayo tubona biratugora kko tuba twiteguye ko bikomeza tukisomera.

  • Karabaye, Rayan arasobanurira ate Sabine uwo mukobwa ahasanze! Ihurizo pe.

  • Rwose uvuze ukuri. Umuseke usigaye uduha service itari nziza na mba! Inkuru basigaye bayisibya uko bishakiye, ikaza ikererewe, ikaza ari ngufi, mu minsi yashize bwo umuseke wose ntiwafungukaga! Ese ibi biraterwa n’iki? Umuseke mwisubireho rwose. Murakoze

  • Umuseke musigaye mutubihiriza pe! Birakabije

  • njyewe singiye kubeshya aya maburuwa mbona abishye atuma inkuru ibiha niyo aka episode kaba gato ariko aya mabaruwa akavamo kuko ntacyo asigura

  • ndi umushoramari naha akazi uyu mwarimu ku kindi kinyamakuru(umwanditsi w’ inkuru) kuko uku ni ukwima amahirwe uyu abanyeshuri ubumenyi afite

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *