• 19/01/2020 9:06 21

Episode 34: Ibyishimo byinshi kuri Cedro…Bravo ku muryango wo kwa Doctor

Cedro-“Hhhh! Naze umwitegereze neza, ewana ni umwana mwiza, tujya tuganira cyane, reka Provy we ajya anserereza ko harimo akantu”

Njyewe-“ Uriya mukobwa rero ni wawundi nakubwiye watse lift imodoka nari ndimo, akabona Tom akamumenya ariko Tom akamwirengagiza, uzi ko n’ imodoka yari imugonze asohotse ahunga Tom?”

Cedro-“Ngo…ngo…ngo?…

Njyewe-“Niwe rwose, ahubwo tugize amahirwe, ndumva wamubaza aho amuzi? Erega nta wamenya wasanga….”

Cedro yatuje gato hashize akanya arambwira,

Cedro-“Ok, nta kibazo, nubwo bitari muri gahunda ariko ntacyo ndaje nshake aho muhera”

Muri ako kanya yahise aza atangira gutegura ku meza atuganiriza…nako aganira na Cedro,

We-“Uwimena natinze se?”

Cedro-“Hhhh! Ariko harya wanze ko nkubwira izina ryanjye ngo uzajya umpamagara Uwimena kweli?”

We-“Bitwaye iki se ko ari byo bitangora? Wowe uri umukiriya wimena erega! Ahubwo nzi kwita amazina, buretse hari ubwo uzumva nagiye kwita n’ ingagi ”

Bose-“Hhhhhh!”

Nakomeje kwitegereza uko basekaga ariko rimwe nkabona baseka kimwe, nsigara hagati yabo ndeba umwe nongera kureba undi, mu gihe nkiri muri ibyo,

Cedro-“Uyu musore se ko wamwirengagije kandi akuzi?”

We-“Ngo anzi? Anzi hehe? Nawe se ajya aza hano?”

Cedro-“Umva yewe ngo arijijisha, kandi azi ko ufite n’ inkovu ku kibero?”

We-“Yeee?”

Cedro-“Hhhhh! Ahubwo mbwira aho mwahuriye ngo ayibone”

We-“Mana yanjye?”

Yongeye kunyitegereza maze mpita mvuga,

Njyewe-“Ibyo avuga nibyo da! Wanyirengagije kandi hari ahantu twahuriye….uribuka ujya munsi usaba lift….”

Yarikanze cyane ndabibona,

We-“Yeweee? Mana yanjye! Sha mbabarira rwose ntabwo nari nakwibutse, ni wowe twari twicaranye harya?”

Njyewe-“Yego ni njyewe, ahubwo buriya….”

Cedro-“Hhhhhh! Wavuze ko kubivuga byari byakuniye”

We-“Oya nawe wibyuririraho ngo ushake kumuserereza, ahubwo rata mbabarira, nagiye nabi kubera Tom”

Njyewe-“Tom se muraziranye?”

We-“Hmm! Byihorere wowe?”

Cedro-“Ariko uwo muntu ngo ni Tom nanjye mwamumbwira nkamumenya?”

We-“Oya wowe ntabwo wamumenya, rata Tom muziranye hehe?…reka nze nkwegere umbwire”

Ako kanya yicaye impande yanjye,

We-“Ngaho mbwira, Tom umuzi hehe? Murakorana?”

Cedro-“Ahubwo wowe umuzi hehe kuburyo wamubonye ukiruka ugasimbuka urupfu imodoka igiye kukugonga? Uziko inkuru yawe twayisomye no ku kinyamakuru?”

We-“Yeee? Byageze aho se?”

Cedro-“Hhhhh! Ninde utakuzi se ahubwo? Icyambabaje nuko umunyamakuru wayanditse atashyizeho amazina yawe, ewana yari kuba ankoreye kuko ndambiwe guhora nkubaza izina ukanga kubwira”

We-“Umva sha, umbaza izina? Ufite uwo waribajije genda”

Cedro-“Ngaho tubwire ibya Tom”

We-“Hmm! Sha nako…Tom ni uw’ amateka, Tom ni umuntu nibuka ngasesa urumeza…. mbega Tom kumuvuga sinabibasha”

Cedro-“Ihangane utubwire ariko?”

We-“Hmm! Tom! Sha uko mundeba uku nari mfite musaza wanjye wankurikiraga nakundaga cyane, yari bucura bwa mama, twasangiye byose twisanga mu magorwa ubwo twari twarasigaye twenyine, ubwo mukuru wacu Tom yadutaga iwacu akagenda agahera, ni Tom mbabwira, uriya nasanze mu modoka yampaye lift sha”

Cedro mu kubyumva yarashigutse ariko mukomaho arongera aratuza, muri ako kanya nta kabuza uwari uturi imbere, yari Sandrine mushiki we.

Yarakomeje,

We-“Hmm! Ndibuka mfata ukuboko gasaza kanjye, tugakurikira umukobwa witwaga Flora ngo adukure mu buzima bubi adusangishe mukuru wacu, twagera ino tugasanga………”

Yabivuze neza uko Cedro yabimbwiye, amarira amutanga imbere Cedro we yari yubitse umutwe, muri ako kanya n’ umuriro uhita ugenda, amatara arazima akomeza kutubwira,

We-“Maze kubura inzira ingarura aho nari nasize musaza wanjye mubwira ko ngiye kugura akarindazi natangiye kubuyera, bunkeraho, mu nzira nagiye mbaza abantu bose niba baba bazi Tom ariko bakangira umusazi bamwe bakanseka, iminsi ibiri yashize ndara aho abagenzi bategera imodoka,

Umunsi wa gatatu  nibwo nagize amahirwe, ntwarwa n’ umugabo ambwiye ko agiye kumfasha, mukugera iwe nasanze haba abandi bana b’ abakobwa tungana, twirirwaga dufungiranywe cyakora bakatugaburira…nako tacuranwa”

Njyewe-“Jesus!”

Yakomeje kutubwira,

We-“Nabazaga abandi bana twabanaga  bakambwira ko nabo bisanze aho, ko hari ubwo baza bagatwara umwe cyangwa babiri, mbega twabagaho twiteguye ko hari ushobora kutuvamo,

Nyuma y’ igihe kirekire nanjye baratwaye, naherutse twinjira mu modoka nongeye kwisanga mu rugo rumwe, nari nicaye hasi muri salon mbona umugabo ngira ubwoba, uwo mugabo ntabwo yari wa wundi wankuye ku muhanda…”

Akivuga,

Cedro-“No..no ntabwo nshaka gukomeza kubyumva, ntabwo nshaka kumva ko wafashwe ku ngufu…”

Nafashe Cedro ukuboko wahondaguraga ameza muri uwo mwijima, aratuza aramirirana Sandrine akomeza kumutubwira,

We-“Uwo mugabo yarandebye agira impuwe, abonye mfite ubwoba arongera asubirayo agaruka anzaniye ibiryo, nubwo ubwoba bwari bwose ariko nabiririye kubimara kuko nari nshonje”

Njyewe-“Yoooh”

We-“Ubwo nyine maze kurya uwo mugabo yarambwiye ngo mpumure, mubaza uko ngeze aho ambwira ko yatumye umuntu kumushakira umukozi none akaba amuzanye, namusubije ko nta kazi nshaka ndetse ko navanywe ku muhanda n’ umugabo wari umbwiye ko agiye kumfasha ansaba gutuza kuko navuganaga igihunga,

Maze kumubwira ko aho mvuye mpasize abana nkanjye akomeza kugira impuhwe nibwo yampishuriye neza ko nari nje ngo mbe umukozi n’ umucakara we, azajye ansambanya nako angire umugore we ku myaka cumi nine gusa nari mfite, nararize arampoza ambwira ko ntacyo nkibaye ko ari mu bari bamaze igihe kirekire bashakisha wa mugabo wanzanye”

Njyewe-“Eeeh! Ese?”

We-“Sha ntiwakumva uburyo naruhutse,  naratuje mubwira ibyanjye ndetse arankundira aranyumva, yambwiye ko afite umuryango wibera kure y’ umujyi niba nabyemera yanjyanayo nkarerwa nk’ abandi bana, nemera ntakuzuyaza gusa nibukaga gasaza kanjye nkumva agahinda karanyishe nakwibuka Tom nkumva umujinya mwinshi nkuwo nagize mubonye nkamumenya”

Njyewe-“Yoooh?”

We-“Muzehe…nako uwo mugabo bucyeye bwaho twarajyanye, Aho niho nabaye imyaka yanjye yose, nabonye byose bikwiye umwana, mbega ntacyo nabuze, gusa kenshi ubuzima bukanga  nibutse…Hmm”

Hashize akanya gato twese ducecetse,

We-“Uwimena se ko adakoma cyangwa yumvise mvuga amaganya arahaguruka arigendera?”

Ako kanya umuriro wahise ugaruka amatara araka,

Njyewe-“Wooow! Umwijima wimukiye urumuri, Cedro! Sandrine!”

Sandrine-“Ngo?”

Cedro yahagurutse bwangu,

Cedro-“Sandri! Sandrine! Ni njyewe Cedro musaza wawe wiyitiye Uwimena! Ndavuga umukiriya Hhhhh!”

Ibintu byabaye ibindi, abava indimwe batandukanijwe n’ ibihe bongera kubonana, Cedro yateruye Sandrine ariko biramunanira bikubita hasi, abari aho barashungera ibyishimo biraseruka basiga twese tumwenyura.

Basohotse vuba ngira ngo bagiye ahari ikibuga kigari, namenye neza ko bagiye batambwiye nsohotse hanze nkababura, mbajije bambwira ko bababonye barenga, ndikubura ndataha.

Ngeze mu rugo nibwo nongeye gutekereza byose, umutima watumye ubwenge kuri Sabine, amarangamutima aranganza, numva ikiniga…

Kurya byo byari uguhatiriza, nubwo nari nishimiye ko Cedro yabonye mushiki we ariko nibazaga n’icyateye Tom kwibagirwa nkibaza amaherezo yuko bizarangira, nibazaga ndi Tom icyo nakora nkakibura.

Muri iryo joro ibitotsi narabyinginze kugeza igihe mbiboneye, nakangutse mu gitondo, nditegura ndakinga, ngeze ku muhanda nibwo nahagaze ndeba hirya no hino numvise binjemo kunyura kwa Sabine ariko nanone ndigarura, nerekeza ku kazi.

Nagezeyo mpasanga Shakila, naramusuhuje sinamuhisha, mubwira ibyaraye bibaye kuri Cedro, arishima cyane.

Amasaha yaricumye ntegereza ko Cedro aza ariko ntiyaza, ntabwo niriwe muhamagara kuko nari nziko ibyo ari byo byose akiri mu byishimo hamwe na mushiki we.

Ku mugoroba ntashye byaranze nurira moto feri ya mbere nayifatiye kwa Doctor…nako kwa Sabine, nageze ku muryango nzamura ukuboko ngiye gukomanga nibuka ya magambo ya Doctor nakanzwe n’ abasetse bandebaga manitse ukuboko ku muryango w’ abandi ndongera ndahindukira ndaberereka.

Narebye hirya gato hari ahantu hari aka butiki, naratambitse ngenda nganayo, ku kabaraza hari hari udutebe, naricaye ako kanya haza umusore,

We-“Bite bite Boss!”

Njyewe-“Ni byiza kabisa, wowe se bite?”

We-“Ni sawa tu! Hanyuma se nkwakirize iki? Hari Fanta zikonje n’ izishyushye….”

Njyewe-“Yego yizane, yizane ishyushye”

Yaragiye ndetse azana Fanta ndicara, numvaga kwicara ndeba umuryango waho Sabine ari bihagije.

Numvaga ko yenda yasohoka aje kugura nk’ akantu ariko namaze isaha yose nta winjiye cyangwa ngo asohoke kwa Sabine ntangira kwiheba.

Mu gihe nari ngiye kwishyura ngo ngende, ako kanya nabonye imodoka iparitse aho ndikanga, narayibonye ndayimenya, yari iya Bravo.

Yavuyemo nsa numwima isura ndeba hirya, numvaga ntashaka ko ambona mu maso ariko ntabwo byakunze, twahuje imboni mbona arikanze, twaherukaga guhurira mu bukwe ubwo yabishyaga ibirori kubera njyewe.

Yabaye nkugira igisebo, aransuhuza atangira kunganiriza,

Bravo-“Yeeee? Bite se….harya ni Ryan?”

Njyewe-“Ni sawa Boss”

Bravo-“Hano se nawe urahazi? Cyangwa utuye hano hafi?”

Njyewe-“Yego ndahazi ariko ntabwo ariho mba”

Bravo-“Ntabwo nari mbizi kabisa, iyi butiki ni iyanjye, ujye uza kunteza imbere”

Njyewe-“Eeeh! Nta kibazo uko Imana izajya inshoboza”

Bravo yagiye mu nzu, ibyo ari byo byose banza yari aje gukontorora umukozi, hashize akanya mu gihe nari mpamagaye wa musore ngo mwishyure ntahe, numvise urugi rukingutse, mba mbonye nguwo Sabine arasohotse.

Nahagurutse vuba kubw’ ibyago mpirika icupa riragwa, Bravo asohoka yihuta,

Bravo-“Si ngaho! Birajaguye! Mumufate atabamena umutwe uwo ni umusazi…nako bwarayaze!”

Abandi bantu bari aho barikanze barahunga, mbacamo ntacyo nitayeho nkomeza ngo nsange Sabine.

Bravo yaje inyuma yanjye asakuza cyane gusa ntiyari yabonye uwo ngenda nsanga, Sabine wasaga nkaho hari uwo ategereje ku muryango yarambonye aratungurwa cyane, ndetse na Bravo ahita abona Sabine

Bravo-“Yeee? Sabine? Ntibishoboka!”

Sabine akibona Bravo yarikanze cyane ahita yinjira mu gipangu akubitaho urugi, Bravo si ugukomanga yararuhondaguye ibintu birakomera abantu barahurura………………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 35 y’ inkuru ndende Sabine Ejo mu gitondo

25 Ibitekerezo

  • Imana ishimwe Ryan yabonye mushiki we

  • Cedro abonye mushiki we disi! Bravo niyumve igihembo cyo kuba umubyeyi gito. Ryan komeza urwane amaherezo Sabine uzamwegukana.

  • Yezu weee! mbega inkuru gusa uyu mwanditsi ni umuhanga kbs none ko numva ubusazi bwa Ryan bwimukiye kuri Bravo wamuhururizaga? Imana ishimwe disi Cedro abonye mushiki we! gusa na Tom niba ari nta kibyihishe inyuma bazamubabarire pe! ngubwo ubuzima bwa Kigali ubundi.

    • ntubeshye uyu mwanditsi azi kigali.bravo bagiye kumudihira ku muryango arakomanga iki ko yirukanye sabine. akamwigarama yibagiwe nyina wamugaburiraga akamwitaho kugeza yifuje ko atahambanwa ikara. doctor we yirengagije ko atabyara kubyihanganira biramunanira abonye umugorewe amubyariye bina. rata ryan ufite ubumuntu. wakunze gisazi kubera ubuzima bwa bina bubi yisanzemo. umuseke muri abambere kwisi

  • Igitekerezo
    ntubeshye uyu mwanditsi azi kigali.bravo bagiye kumudihira ku muryango arakomanga iki ko yirukanye sabine. akamwigarama yibagiwe nyina wamugaburiraga akamwitaho kugeza yifuje ko atahambanwa ikara. doctor we yirengagije ko atabyara kubyihanganira biramunanira abonye umugorewe amubyariye bina. rata ryan ufite ubumuntu. wakunze gisazi kubera ubuzima bwa bina bubi yisanzemo. umuseke muri abambere kwisi

  • Bravo na Rayn baransetsa iyo bagiye😇😇😇😇😇 , mwanditsi Wacu urakoze cyane. Imana ishimwe cedro abonye mushikiwe.

    Bose layn azabahuza.

    • Nanjy ntyo azabahuza kubera Sabine niyo mpamvu inkuru yitw BINA

  • Sha mwamfashije nkatangira ino nkuru koko

  • Igitekerezo

    @Noella,wajya kuri google ukandika inkuru ndende sabine ugahera kuri episode 1

  • Dukeneye kumenya ubuzima bwa nyina wa Sabine kuva yirukanywe na doctor kugeza ubu..

  • mwaduha inkuru kwamasaha yarenze

    • andika izina rya yo wandikeho 1 urayibona

  • imana izambabarire ryana abane na sabine

  • Right! Iyi nkuru ni nziza cyane. Buri wese urebwa n’ikibazo arasabwa gutuza ngo atagira ibyo ahungabanyakuko birarenze. Umwanditsi afite ibirungo rwose. Doctor, Bravo na Tom bakwiye gusaba imbabazi abanyarwanda kuko babaye ababyeyi gito.

  • 35 igeze he ko twategereje??????

  • 35irihe koko

  • wahora Niki Nunu. Nibatumenyeshe basi ikibazo bagize twe gukomeza turunguruka. Murakoze

  • Mwadufashije tukabona 35 ko twakomeje dutegereje twahebye

  • Mwadufashije tukabona 35 ko twakomeje dutegereje twahebye

  • Niba tubwireko tutari buyibone uyumunsi tubimenye twegukomeza kurunguruka

  • Mwadukujeho ariko uyu munsi

  • mwongere ubunyamwuga rwose nihajya habaho ikibazo mujye mumenyesha abakunzi banyu

  • Umwanditsi wiy’ inkuru rwose atugezaho inkuru nziza turamushimiye. Ariko rero ibintu bisigaye bibaho nabyo nibyo kugawa kera yajyaga avuga ati hari ikibazo tugategereza. Ariko ibi byo guceceka rwose sibyo niba baba bashaka views nyinshi ngo abantu bakomeze baza kurebako inkuru yajeho kd ntayo bashyizeho sibyo rwose. #BigombaGuhinduka

  • habayiki ko no 35 twayibuze

  • Ubaza amakuru ya Nyina wa sabine ntaziko umugore wa. Bravo yamuroze agapfa sabine akarusimbuka

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *