• 28/11/2020 12:41 55

EPISODE 34: Alide asanzwe mu bwogero….Umubyeyi we agize impungenge abonye ibimenyetso afite

Umwanditsi: Eric NIYONZIMA – rubay.rw

 

….Batangiye gushaka Alide mu nzu hose ariko baramubura. Musaza we umwe yafunguye ubwogero bwe ni uko atungurwa no kumubona yicaye mu Nguni yigunze cyane.

Musaza we – “Ali…Ali, umeze neza?”

Yabivugaga amufata ku bitugu amuhagurutsa. Yahise avuga n’ijwi rirenga ko abonye Alide, ni uko bose bahita baza biruka kureba umwamikazi wabo. Se yari yahangayitse byo gupfa kuko Alide ni we mukobwa wenyine bagiraga.

Nubwo ibyo byari bimeze gutyo, ntibari bazi isanganya umwana wabo yaraye ahuye na ryo. Alide yari yabigize ibanga kuko ntabwo yashakaga ko bahangayika cyane kuko no kubimenya nta kintu byari gutanga mu gihe we atari azi umuntu wamuhohoteye.

Pasiteri – “Alide mwana wanjye ufite ikihe kibazo? Ntabwo uzi ukuntu waduteje guhangayika. Umeze neza mwana wa? Kuki wigunze ?”

Alide ntabwo yavugaga. Yari afite ubwoba budasanzwe, ko Sse amenye ibyabaye yahita amera nk’intare. Ntabwo yashakaga ko ishusho bamufatamo ijyaho icyasha cyangwa ngo bamutekereze ukundi. Ibanga yararimize bunguli kandi arahira kutazarihingukiriza umuntu uwo ari we wese.

Barebye ku ruhande babona bya binini by’imbeba ni uko Se aba arabifashe.

Pasiteri – “Ibi bishatse gusobanura iki mwana wa? Warugiye kwiyahura? Ariko se wabaye iki ko njyewe byandenze?”

Musaza we – “Papa ariko mwaretse kubaza Alide ko wasanga afite ikibazo akaba akeneye gutuza?”

Alide bamuhaye umwanya araryama kuko yari yaraye mu bwogero yicaye, yibaza niba yakwiyahura cyangwa ikindi yakora. Ntabwo yarari gusinzira gusa ku bw’amahirwe yagezeho abona ibitotsi.

Uwo munsi wari uw’igiterane, umuryango wa Pasiteri wose wagombaga kwitegura ukakijyamo kuko bari banafitemo inshingano zikomeye.

Mama Alide yari umudiyakonikazi kandi akaba n’umuririmbyi. Basaza ba Alide bari abaririmbyi na bo, kandi umwe muri bo ari uwigisha indirimbo. Iyo hagira n’umwe usiba kujya ku rusengero, byari kugaragaza icyuho kinini.

Gusa Pasiteri yarebye umukobwa we, abona adakwiye kuba yamusiga ari wenyine cyane ko atari azi ikibazo afite yakekaga ko gikomeye. Yahise asaba Mama Alide ko asigara mu rugo ni uko na we abyemera atazuyaje kuko nta cyari kubarutira Alide muri icyo gihe.

Mama Alide yicaye imbere y’umukobwa we, amwitegereza ubutamukuraho ijisho. Yibazaga ikintu cyirabura cyaba cyakomye ku mutima w’umwamikazi we bikamoyobera. Yibazaga icyo ari bukore ngo Alide amuganirize, akumva bimuteye urujijo rutavugwa.

Hashize nk’amasaha abiri akimwicaye iruhande, ni uko arahaguruka ajya gutegura ibyo kurya byoroshye anategura imbuto, kugira ngo umukobwa we nakanguka aze kumugaburira neza bikurikije nk’uko arwaye.

Alide yakomeje gusinzira ni uko hashize nk’andi masaha atatu aricura. Yicuye abona mama we iruhande rwe ahita ataka umugongo. Mama we yahise agira vuba aramwiyegamiza atangira kumuhumuriza.

Mama Alide – “Mwana wanjye ihangane, uraza kumera neza. Ihangane urye kuko niryo tangiriro ryo gukomera. Humura mukundwa uraza kumera neza, mama na papa n’abavandimwe duhari ku bwawe.”

Alide yibukaga ibyamubayeho aho kwishakamo imbaraga no gukomera, ahubwo akarushaho gucika intege no kumva ko ari kuvuna abaziranenge ari wo muryango we. Muri we yari afite amajwi abiri ari kumuganiriza. Rimwe ryamwumvishaga ko ari umuhemu kuba azaniye icyasha umuryango we, irindi rikamubwira ko akwiye kuvuga ibyamubayeho bityo akajya no kwitabwaho kwa muganga.

Alide yari yabuze icyo akora n’icyo areka, noneho ibyo byiyumviro byose bigasubizwa n’amarira yashokaga ku matama ubudahagarara.

“Ngiye kubaho mu matage. Ngiye kuba iciro ry’imigani mbega nta kintu maze. Ibyambayeho bizazanira igisebo umuryango wanjye kandi ntabwo nzigera nongera kugira ibyishimo mu buzima bwanjye. Ngiye kubaho mu mwijima kubera impamvu ntahisemo.

Ubundi mbayeho naba maze iki mu by’ukuri? Ese nkore iki ko numva birenze ubushobozi bwanjye bw’imitekerereze? Ese nsange nde natura agahinda, akampumuriza ko numva ubuzima kuri njye buhindutse umwanda? Ese mbwize mama ukuri ko nafashwe ku ngufu wenda njyanwe kwa muganga?” (Ibyo Alide yarari gutekereza).

Uko ibyo ibitekerezo byibasiraga ubwonko bwe, niko yarushagaho kumva yakwiyambura ubuzima cyangwa akajya kure y’umuryango we. Yitegerezaga mama we ukuntu ari gushyashyana amwitaho kubera urukundo yakundaga umukobwa we, akumva ntashobora kubabaza iyo ngobyi yamuhetse, ikamutwara amezi icyenda igenda yigengesereye.

Mama we yakoraga akazi ko kumugaburira, agakora n’akandi ko kumuhanagura amarira atazi imvano yayo. Mama we yari yizeye ko umwana igihe abishakira aza kumubwira ikiri gutuma arira ubudahora, kuko yibwiraga ko nubwo byagenda gute, iminsi y’abakobwa itari gutuma Alide agira imyitwarire nk’iyo yari afite.

Alide yabonye ko igisubizo nta kindi uretse kwiyakira, akamira ibanga bunguli ndetse akimenyereza ubuzima busanzwe. Kuko kujya akomeza ababaye, ahangayitse, nta kindi byamuzanira uretse kuvumburwa no kugira ububabare bw’iteka.

Iminsi yaricumye atangira kwitwara nkaho nta cyabaye gusa akibitekerezo karangaga akiherera ahantu agasuka amarira ndetse akanigunga bikabije. Yari yarahindutse cyane. Hari ubwo yabaga ari kuganira n’abavandimwe be, ikiganiro cyagera hagati agahita atuza yibutse ibyamubayeho.

Ubuzima bwa Alide bwari bwarangijwe cyane. Ni nkaho ibyamubayeho bitashoboraga gukosorwa kuko icyari gukorwa cyose, kitari gukuraho ukuri kuko ubusugi bwe bwatwawe no gufatwa ku ngufu. Alide ntabwo yari akikoza umukunzi we, kuko yumvaga nta n’uburenganzira agifite bwo kuba mu bandi uretse no kugira umukunzi. Yahoraga asaba Bosco imbabazi zo mu mutima kuko yumvaga yaramuhemukiye bitavugwa.

Nubwo ibyabaye kuri Alide nta mahitamo yari yarabigizemo, byamuteye icyasha cyamuteye kujya yiheza mu bandi. Abamubonaga babonaga ko ari wa Mwali mwiza w’uburanga, ariko imbere yari yarashenguwe n’agahinda no kwiheba. Bosco yari yarabuze aho yakura Alide. Ntiyari akiza gusenga kandi na basaza be Alide yari yarabasabye ko batazigera batuma ahura na Bosco, ko bazamubwira ko yagiye gusura Nyirasenge.

Alide yari agikunda Bosco gusa yabaga afite ipfunwe n’ikimwaro cyo kumwegera kubera amateka mabi y’ibyamubayeho. Yizeraga ko igihe azatuza, azasaba Bosco imbabazi, gusa Bosco yari akwiye umwali mwiza utarakorewe amahano, utari Alide.

Iminsi na yo yihuse nka kibonumwe. Igihe cyo gusubira ku ishuri kiregereza Bosco yari afite amatsiko n’amashyushyu yo kuzabona umukunzi we. Yari amukumbuye bitavugwa.

Mbere y’iminsi itatu ngo basubire ku ishuri, Alide yatangiye kugaragaza imyitwarire idasanzwe. Yatangiye kujya acika intege cyane, agahora yifubitse kandi aciragura buri kanya kubera isesemi idashira mu kanwa ke. Mama we akibibona, umusatsi wahise umworosokaho, ubwoba buramwica kuko yabonaga umwamikazi wabo ari kugaragaza ibimenyetso by’umuntu utwite.

Yahise amujyana kwa muganga rwihishwa, gusa agenda avuga mu mutima ati:

“Mana yanjye birabe ibyuya. Ibi bintu nabigira nte? Mana yanjye zana umucyo wawe ukomeze kumurikira umuryango wacu wishimye. Ntureke uyu mwijima utubona urwaho.”

 

Ibaze: Ese Alide amasengesho ye aramutabara?

Ntuzacikwe na episode ikurikira ya BAHO na Rubay Stories – rubay.rw; Siga igitekerezo cyawe nk’umusomyi ************

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yooo Alide yarasamye pe, ndababaye kiriya kigabo kiramwangije ubuzima bwe bwose!!

  • Yooo mana wee😭😭😭😢😢😢😭😭 Alide arambabaje disi😭😢

  • Uyu mwana Imana imube hafi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *