• 19/01/2020 4:30 40

Episode 33: Umugisha wa Sabine utangije urugamba…

Doctor-“Ni amahoro ariko ntabwo aboneka, uzagaruke ubutaha, nabwo kandi uzabanze unyake uburenganzira kuko….”

Njyewe-“Ariko Doctor nyamara umutima wanjye urashengutse, ibuka ko wadusezeranyine ko uzasigasira imitima yacu ukayirinda agahinda ubu ntabwo ubona ko nje nshaka ubuhungiro bw’ umutima hano?”

Doctor-“Ryan! Ariko ubundi…nako reka nkubwize ukuri igihe niki”

Njyewe-“Doctor! Ko unkuye umutima?”

Doctor-“Niki kigukuye umutima? Ariko ubundi….”

Isura ya Doctor yarahindutse ngira igisa n’ ubwoba, nditanguranwa ntangira kumusaba mwinginga,

Njyewe-“Doctor! Ndi imbere yawe, amaso yanjye ndayaguhanze, nisesuye umutima ngo nkwereke ko ari urukundo nje nsanganiza Sabine, nyumva unyakire utankura umutima ngo umbwire ko mva aha ntamubonye”

Doctor-“Hhhh! Ariko wamenya kuryarya wa musore we!”

Njyewe-“Kuva navuka ni wowe wa mbere umbwiye ko namenya ibyo nanze ko binturamo, ntabwo nkuryarya ibyo nkubwira ni ukuri kuvuye mu ndiba y’ umutima ukunda Sabine, uriya musore Rwema nasanze aha nkicara ngo ntegereze guturwa umutwaro uremereye wamubaza  rwose yabihamya”

Doctor-“Umva nkubwire Ryan! Ibyo byose umbwira urata inyuma ya huye, ibintu byarahindutse, Sabine ari mu maboko yanjye, ushatse wakwiga kubaho utamufite, wamubonye akuze ariko ntuzi aho urusoro rwe rwavuye urumva neza?”

Doctor yavugaga ibyo arakaye cyane, nabonye ko koko atangiye kumbwiza ukuri ari nabyo byankuye umutima ngatangira gutakamba.

Nasubiye inyuma gato n’ agahinda kenshi mbwira Doctor nti,

Njyewe-“Ndakwinginze! Korera ko nakumviye nkaguha rugari ugatambuka ukegera Sabine, ibuka ko yaje agusanga ngo uzamugire uwo benshi batatekerezaga wongere wibuke ko yakubwiye ko ntacyo yageraho tudafatanye ibiganza nk’ ikimenyetso gihamya urukundo twahanye, Doctor! Ushaka gusenya urukundo rwanjye na Sabine koko?”

Doctor-“Ryan! Hari byinshi utazi, iyaba wari uzi urwo nakunze nyina, nyubaha ugende kandi ntuzigere wongera kugaruka aha….utambaza impamvu kandi”

Njyewe-“Yeeee?”

Iryavuzwe ryaratashye, ibyo ntatekerezaga ko byabaho biraba, Doctor anyirukana kwa Sabine….nako iwe, wa musore Rwema wari wikinze ku ruhande gato yumva byose yambonye nsohoka.

Nageze hanze y’ igipangu ntabyumva neza, nahagaze iminota ntibuka neza, nakanzwe n’ umuntu wankozeho mpindukiye mbona ni umugore wari ufite ibintu byinshi, ameze nkugiye gusura abantu igihe kirekire,

We-“Uraho musore we?”

Burya iyo udatuje, iyo uhangayitse, iyo ufite agahinda umutima uhatiriza umunwa kubibwira buri wese

Njyewe-“Yewe nta kubaho…nako …”

Nagarukiye hafi,

We-“Ko usa n’ uhangayitse se byakugendekeye bite?”

Njyewe-“Nta kibazo da, ahubwo reka ngende”

We-“Oya buretse nkuyoboze niba uri utuye hafi hano, niko, wandangira ku mugabo w’ umuganga utuye aha hafi witwa Nkusi?”

Njyewe-“Muramushakira amahoro se?”

We-“Yego! Ndi mushiki we”

Njyewe-“Uuuh? Mushiki we? Ukaba utazi aho musaza wawe aba?”

We-“Yewe, impamvu rero nuko nabaga kure…nako musaza wanjye yari yarahahamutse afata umwanzuro wo kuba wenyine nyuma yuko atandukanye n’ umugore we wamuciye inyuma akabyara umwana hanze”

Njyewe-“None se yari yarababujije kumusura?”

We-“Ahubwo se twari tuzi aho aba ko aho yabaga yahise ahimuka?”

Njyewe-“Ubu se ko uje kandi yarahisemo kwiyaka umuryango akaba wenyine arakwakira?”

We-“Niwe wampamagaye ansaba ko naza tukabana, andangira aha”

Njyewe-“Uuuh? None se nta mugabo wigeze?”

We-“Winshinyagurira wa musore we”

Muri ako kanya urugi rwarakingutse Doctor arasohoka adukubise amaso nta kindi nakoze narahindukiye ndagenda.

Nahavuye ngenda amasigamana ngo ngere mu rugo nkinge, numvaga mfite ubwoba, agahinda n’ isoni mbega ntabwo nabona uko mbivuga,

Nkinjira mu gipangu nakomeje ngana ku kazu nabagamo, nkigera ku muryango nakubiswe n’ inkuba nsanze hari uhicaye, mu kwitegereza neza…yari Sabine,

Njyewe-“Yeee? Ndarota… cyangwa?”

Nigiye imbere gato Sabine ahita ahaguruka, aza ansanga ahita ampobera ariko njyewe ho ikiniga cyaransingiye mbura icyo nkora muri ako kanya, nkomeza imbere ndakingura ndinjira nshana itara, negama impande y’ umuryango.

Sabine nawe yahise yinjira arakinga, igihunga nacyo buriya ntikimenya kwiheza cyatujemo rwagati,

Sabine-“Ryan! Bite? Urabe utavuye mu rugo kundeba? Nahavuye kare, naje aha ngo nkubwire ko….

Ibyo Sabine  yari agiye kumbwira nari nabibwiwe kare ariko kandi nari mpiriwe no kumusanga mu rugo,

Njyewe-“Sabi! Icecekere nakumvise, ibyo nasomye muri ya baruwa nasanze munsi y’ urugi ngashiguka nza ngusanga ngo nkubaze ko ari wowe wayanditse natangiye kubibona, mvuye kukureba mu rugo iwanyu ndakubura, ariko Doctor ambwije ukuri…

Sabine-“Mukunzi nyumva dore nje ngusanga, nanjye niyo mpamvu uje unsanga aha, Ryan! Ntabwo nari nzi ko ibintu bizagenda gutya, ntabwo nari nzi ko Doctor yari agambiriye kumbuza amahoro, umutuzo ndetse no kwisanzura ngo yewe ni inzira y’ amahirwe yanjye,

Ryan! Ejo ku mugoroba yansanze mu cyumba cyanjye, tuganira byinshi, muri ibyo byinshi nibwo yambwiye ko hari icyo ashaka kunsaba, nta kindi ngo ni ukukureka nkemera icyo ashaka”

Njyewe-“Ngo icyo ashaka?”

Sabine-“Ryan! Sinzi impamvu yabimuteye gusa yambwiye ko hari byinshi….byinshi cyane ntazi, ambwira ko icyo ashaka ari uko njye nawe dutandukana, ariko kandi ngo ni amahitamo yanjye, nawe urabizi amahitamo yanjye ni wowe niyo mpamvu naje ngusanga ngo undamire”

Njyewe-“Sabi! Ndagusabye mbwiza ukuri, ntacyo ntiteguye kwakira kubw’ urukundo”

Sabine-“Mukunzi! Ryan nkunda! Rwose Doctor yambwiye ko yari amaze imyaka myinshi aba wenyine kubera ibyamubayeho….ndavuga uko navutse”

Njyewe-“Ndakumva Sabi!”

Sabine-“Ryan! Ariko sinumva impamvu? Niba naravutse mu buryo bwasenye umuryango ishyano rikagwa njye na mama tugatabwa,  impuhwe za Doctor koko zatuma ansaba guhagarika urukundo rwanjye nawe…”

Njyewe-“Humura Bina! Kuri ubu yasubije ubwenge ku gihe, uwo yataye aramutora, ubu n’ abo yari yaraheje batangiye kurutahamo, umuryango ugiye kwaguka ndetse mu rugo urahasanga umushyitsi mugiye kujya mwibanira, ikimbabaje nuko njye ndi guhezwa”

Sabine-“Umushyitsi?”

Njyewe-“Yego! Mpavuye aje ariko mpavuye ubutazagaruka”

Sabine-“Mana yanjye wee!”

Urukundo mu cyeragati, twamaze umwanya ducecetse, nibwo nibutse ko twibagiwe kwicara.

Twaricaye hashize akanya,

Sabine-“Ryan! Tuza, humura humeka, humura igihe cyanjye kinini nakibayeho nk’ umunyantege nke, ibiganza narabiteze nsha bugufi, ibyo byose biri mu bingize ntashobora kunanirwa kubamo,

Nta kiza nabona nk’ amahoro mu mutima, ayo wampaye narabuze, ese kuki nabwirwa kukureka? Oya humura Ryan! Igihe kirageze ngo mbeho neza, Doctor yanyakiriye nk’ umwana we, ngira amahirwe ntaha iwacu, ayo mahirwe ntabwo nayitesha ntangiye urugamba”

Njyewe-“Urugamba? Bina…?”

Sabine-“Kuki utabona ko ari urugamba mukunzi? Hmm! Erega ni wowe wangize uyu ndiwe, iyo utaza kuhaba nari nk’ urumuri rwazimye, iyo utaza gukongeza urumuri rw’ amateka yanjye ngo Doctor amenye nari kuguma iyo, niyo mpamvu nsabwa ibidashoboka”

Nongeye guceceka gato mbura icyo nsubiza, hanshize akandi kanya Sabine arambwira,

Sabine-“Reka ntahe, reka ngende nkomeze ndebe iyo bijya, ejo nimbona nzaza kukureba nkubwire impamvu dusabwa gutandukana….ariko nta kindi, ni ukumbuza ibyishimo”

Njyewe-“Sabi! Ntakubeshye byandenze, ndumva nabuze icyo mvuga gusa ndahangayitse  nuza kuryama basi umvugishe”

Sabine-“Sha ntabwo byakunda, umbabarire telephone yanjye ejo bundi Doctor yarayintwaye kuko yasanze nyivugiraho nijoro…..”

Njyewe-“Ntibishoboka?”

Muri uwo mwanya nibwo nabonye ko urukundo rwatumaga rimwe nshiguka nkiruka bamwe bakanyita umurwayi wo mu mutwe, urwatumaga mpagagara ku muryango nkarega agatuza ngo hatagira ugera kuri Sabine rwahindutse rukaba urwo gutuza, iyo aba ari cyera mba narahanganye na Doctor, nkamubaza impamvu ampunza Bina Bambi yanjye, yewe byaba ngombwa nkasubiza Sabine muri ka kazu aho namusangaga nisanga nishimye, ngacugusa igikoma nkabira ibyunzwe mureba.

Naherekeje Sabine, mu nzira yagendaga agerageza kunganiriza ariwe, bya bindi namukoreraga igihe yabaga yagiye kure mu bitekerezo akagaruka.

Nabonaga afite ikizere ariko njye nkumva ibyishimo bishonga, nibazaga ukuntu amahirwe Sabine yagize yabyara umuhangayiko, ibyo buri wese atatekereza bibaho.

Sabine yuriye moto agenda mureba, cyakora nayifashe puraki mpindukiza ibirenge nsubira mu rugo.

Iryo joro naraye nibaza byinshi natangiye kwibaza impamvu nakwemera kuba insina ngufi, numva imbaraga nyinshi ndetse nizo kurwanirira Sabine, ibipfunsi nabifunze ntabizi ariko mu nzozi nibuka ya magambo nabwiwe nuwambyaye ngo nzayazirikane ndashiguka.

Natangiye kwima agaciro ya magambo nibuka umunsi Cedro ambwira ngo: “Ariko ntukajye uhora uri intama Ryan!” niyemeza kurwana inkundura ngafatanya na Sabine.

Mu gitondo narabyutse nshimira Imana nditunganya nerekeza ku kazi, nagezeyo gusa guseka byari ukumwenyura, Cedro yambajije inshuro nyinshi ikibazo mfite ariko ngakomeza kumwenyura nkamubwira ko nta kibazo mfite, mvuye gufata amafoto aho twari twabonye ikiraka yakomeje kumpatiriza,

Cedro-“Ariko Ryan! Ntukihererane ibintu kabisa, ubwo urabona ndi umwana uhisha ko ufite ibibazo? usibye kumpisha n’ akazi wakishe kabisa, urabona aya mafoto ukuntu asa? Ushobora kuba uri gufotora ibiri mu mutwe wawe”

Njyewe-“Cedro! Nako…”

Njyewe-“Oya mbwira kandi ntumpakanire, niba utanyizera kandi nabwo ubyihorere ndafata undi mwanzuro kubw’ inyungu z’ akazi, ntabwo nakwmera guhomba, kandi ubwo wasanga ari wa mukobwa watumye wiruka amasigamana bakakwita umusazi? Ryan! Niba ari we mureke, nta mugisha wo kugushavuza”

Njyewe-“Cero! Ntakubeshya byo ikibazo ndagifite, ariko ntabwo nakikubwirira aha, reka tujye kureba ahantu hatuje twicara ngutekerereze”

Cedro-“Ok! Nta kibazo twagenda”

Twasezeye Shakila nubwo yashakaga ko tujyana, turamanuka dutangira gutembera dushaka aho twicara,

Cedro-“Harya nakubwiye ko hano hafi hari ahantu hashya nabonye nsigaye nkunda kujya kwicara?”

Njyewe-“Oya? Ahantu hameze gute se?”

Cedro-“Eeeh! Ni ahantu hashya njya nkunda kujya kunywera agakawa, nawe ndabizi tujyanye wahakunda, uzi ikibasumba umwiza wanjye ukuntu ahakunda, nubu wasanga tuhamusanze”

Njyewe-“Eeeh! Nta kibazo twajyayo, apfa kuba aria ho twicara tukaganira nkakubwira akari mu ndiba yawo nkuko wabinsabye”

Twakomeje kugenda twinjira ahantu hamwe, hari heza koko Cedro yari umusirimu yari azi guhitamo ahantu heza.

Tumaze kwicara hari umukobwa wanyuzeho ndikanga cyane, nabonye anyuze mu jisho ndahindukira igikanu kenda gukebana,

Cedro-“Hhhh! Hanyuma se da! Wowe ko utaburanye na mushiki wawe, icyo gikanu kirazira iki ko mbona ugiye gukebana?”

Njyewe-“Ni uriya mukobwa narebaga, asa n’ uwo nabonye ariko nibagiwe aho namubonye”

Cedro-“Uriya se…uriya niwe ujya unyakira iyo ngeze aha, ahubwo buriya ntiyambonye niyo mpamvu”

Hashize akanya aba araje, aradusuhuza, aricara nkomeza kumwitegereza cyane, yakomeje kuganira na Cedro baseka, wabonaga ko koko baziranye, amaze kugenda, nahise nibuka…

Nibutse aho namubonye,

Njyewe-“Eeeh! Cedro! Ndibutse!”

Cedro-“Uributse?”

Njyewe-“Uriya mukobwa nibutse aho namubonye”

Cedro-“Aaaah! Ryan! Warebye neza?”

Njyewe-“Niwe! Niwe kabisa, ikimunyibukije n’ iriya nkovu afite ku itako, ndabyibuka yari yambaye ijimo ngufi kandi yari yicaye impande yanjye, yewe nari ngiye kumubaza icyo yabaye….”

Cedro-“Hhhhh! Ndumva waramwitayeho kabisa, amaso wayahanze amatako nyine ndabyumva….Hhhhh!”

Njyewe-“Wandenganya amaso yanjye ntiyitangira”

Cedro-“Hhhh! Naze umwitegereze neza, ewana ni umwana mwiza cyane, tujya tuganira cyane reka Provy we ajya anserereza ko harimo akantu”

Njyewe-“ Uriya mukobwa rero ni wawundi nakubwiye watse lift imodoka nari ndimo, akabona Tom akamumenya ariko Tom akamwirengagiza, uzi ko n’ imodoka yari imugonze asohotse ahunga Tom?”

Cedro-“Ngo…ngo?…………………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 34 y’ inkuru ndende Sabine Ejo mu gitondo

 

11 Ibitekerezo

  • Doctor narabivuze , ariko uri umugabo/umugire nkawe utabyara umugore/ umugabo wawe agaca ku ruhande akaryamana nagasore/ ahakobwa bakabyara inkumi/ umusore mwiza wabyihanganira ?

  • cedro yaba abonye mushiki we mwaduhaye indi episode koko ubu ejo bizagera ryari

  • Manaweee Eddy urakoze cyane Cedro abonye mushikiwe shenge uriya niwe pe. naho Doctor arashaka kwifunga Sabine tu urugamba rwurukundo ruratangiye umva butinze gucya

  • Uwo ni mushiki wa Cedro!

  • njye ndumva rayn ariwe uzaba ikiraro cya bose! kuko mbona arumwizerwa kumpande zombi! ngahore! kombona doctor agiye gufuhira umukobwawe?! reka tubitege amaso! amatsiko ngo mutahe!

  • uwo nimushiki wa sedro na Tom! cgase wamukobwa wabakuye mucyaro, aho babanaga nanyirasenge.

  • ese amakuru ya Johnsoni? yateje utwiwabo?

  • iyi nkuru ni umuti tuh! iyo ndaye ntayisomye mba numva hari icyo mbura! Cedro c abonye mushiki we bahu! Ryan komera sha!!

  • Jewe Ntabwo Nabonye Episod30,31,32 Mwofasha Nkazibona??

  • Murakoze

  • birakaze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *