• 28/11/2020 12:39 53

EPISODE 33: Ibibaye kuri Alide biteye agahinda… Ku buriri bwe bahase ibinini byica imbeba

Umwanditsi: Eric NIYONZIMA – rubay.rw

 

…… Alide yakomeje kurwana n’uwo muntu ari na ko amurya inzara mu maso gusa uwo muntu yari afite umurava n’imbaraga ndetse n’umwete wo guhohotera Alide. Alide yavugije induru uwo muntu ahita akubita ingumi ku mutwe wa Alide, ni uko agwa igihumure ako kanya.

Umugabo – “Ubu se kigiraga amaki kangora. Kanze nkihembe nkarenze ku gatama nafashe.”

Uwo mugabo yahise atangira kwambura Alide imyenda bitamugoye. Ibyabaye iryo joro kari agahinda gusa. Alide yambuwe ubusugi bwe kandi avutswa ubwiza bwe, akorerwa ihohoterwa ridasanzwe. Yagaruye ubwenge abona yambaye ubusa ndetse n’uwo muntu yamutwikishije itabi ku matako.

Ubuzima bwe bwari bwangijwe kandi nahazaza he hari hashyizwemo ikizinga. Alide yarirebye biramurenga. Yari yangijwe bikomeye. Agaseke ke kari gapfundikiye kari kavogerewe n’umuhemu wari wiririwe guhemuka. Uwo muntu ntabwo Alide yagize amahirwe yo kumumenya kandi n’ijwi rye ntabwo yarimenye kuko ryari iry’abasinzi. Alide yari yabuze ubwaboroga n’ubwahaguraka ngo agende. Yumvaga ko ibyamubayeho ari inzozi ko wenda akanguka vuba akajya mu buzima busanzwe. Gusa byari biriya byamubayeho.

Amarira yashokaga ku matama ye nk’umuvu utemba. Gutsikimba no kwiheba byari byamaze kuzura mu mutima we. Yarebaga ibyo akoreye akumva n’ubundi nta kintu akimaze ku isi. Akiri aho yumvise amajwi ya basaza be ahita yambara ijipo vuba ni uko arihuta kugira ngo batamusanga aho bakamenya isanganya ryamugwiririye. Kugenda yarasindagiraga kuko yarababaraga cyane. Yagize amahirwe asanga nta muntu uri mu gikari ni uko ahita ajya mu cyumba cye arifungirana.

Icyumba cye cyarimo ubwogero. Yahise agenda aritunganya neza arongera yambara indi myenda. Yahise aryama ararira bitigeze bibaho mu buzima bwe. Yararize cyane ishavu n’agahinda byibasira ibitekerezo bye. Abo mu rugo bibazaga impamvu Alide yatinze gusohoka bikabayobera.

Pasiteri – “Ariko se umukobwa wanjye ameze neza? Ko yatinze mu cyumba cye ni amahoro?”

Mama Alide – “Reka nze mukomangire wasanga wenda afite ibyo yari ahugiyemo. Aze no ku meza tunasenge.”

Mama Alide yahise aza ku mukomangira gusa Alide yari yashenguwe n’ubwoba buvanze n’isoni zo kugera aho abandi bari. Yumvaga ko atagifite uburenganzira bwo kurebana n’ababyeyi be cyangwa abavandimwe be mu maso kubera ibyari byamubayeho.

Mama Alide – “Alide mwana wanjye ko udasohoka hari ikibazo ufite?”

Alide yahise yihanagura amarira vuba cyane, yongera akaraba mu maso ni uko aza gufungura ari mushya kandi arenza akamwenyu ku mutima washengutse.

Alide – “Hm mama ko musa nk’abahangayitse se?”

Mama we – “None se urumva twabona amahoro dute kandi umwamikazi wacu amaze umwanya ungana gutya yifungiranye?”

Alide – “Mama Ntimungireho ikibazo. Meze neza rwose.”

Mama we yaramwegereye atangira kumwitegereza cyane ni uko ashaka kwinjira mu cyumba gusa Alide ahita amwitambika.

Mama we – “Ali ufite ikihe kibazo ko numva mfite ibyiyumviro bibi?”

Alide – “Mama erega meze neza, nta kidasanzwe ni ukuri.”

Mama we yahise amufata ku matama n’impuhwe nyinshi.

Mama Alide – “Mwana wa, dore warize cyane, n’amaso yawe yatukuye. Ali, ni ibiki byakubayeho mukundwa?”

Alide yaracecetse ni uko`mama we arushaho kugira ubwoba bw’icyaba cyabaye ku mukobwa we. Mama we yitegereje ku ruhande abona umwenda w’imbere wa Alide uriho amaraso ni uko ahita yegekaho urugi afata umukobwa we ku bitugu ahita amwicaza ku buriri.

Mama Alide [Ahangayitse cyane] – “Ali biriya ni ibiki mbona? Ni iki cyakubayeho ukaba uri kukimpisha?”

Alide yatangiye kurira cyane ni uko nyina arwana no kumuhoza gusa Alide arushaho kurira. Hashize umwanya amaze guhora abwira nyina ati:

“Mama narimvuye ku rusengero muri repetisiyo….”

Atarasoza kuvuga nyina yahise amuca mu ijambo.

Mama Alide – “Oya weee! Utambwira ko waje usize basaza bawe ugahura n’abaguhohotera.”

Alide – “Numvaga ngiye kujya mu minsi y’abakobwa, nza nihuta cyane kugira ngo ngere mu rugo. Natangiye kuva rero ngeze mu nzira” (ibyo Alide yabivugaga areba hasi).

Mama we yahise amuhobera ni uko atangira kumuhumuriza. Alide yari akoze icyaha gikomeye cyo kubeshya umubyeyi we. Intimba yari afite ku mutima, yangaga gutuma ababyeyi be bahangayika. Kandi iyo bamenya ibyamubayeho bari kwiheba bigatuma umuryango we ubura amahoro kuko baramukundaga cyane.

Alide – “Mama ndumva mfite isereri, nshaka kuryama kuko navuye cyane. Ibiryo mubinzanire hano.”

Mama we yabyumvise vuba ahita asohoka yihuta ajya kwarurira umukobwa we. Pasiteri n’abahungu be bitegerezaga Mama Alide ashyashyana bikabatera urujijo. Bakicaye muri salon bahise babona Mama Alide atambukanye ibiryo ashyiriye Alide, barumirwa. Bahise barebana gusa barituriza. Mama Alide we yahise asohoka bajya ku meza gusa yari ababaye cyane kuko umukobwa we yari asobanuye byose kuri we.

Pasiteri – “Umukobwa wanjye yabaye iki?”

Mama Alide – “Ararwaye ntabwo ameze neza. Gusa ejo mu gitondo azaba ameze neza.”

Pasiteri yaratuje bageze mu buriri ahita abaza umugore we icyabaye kuri Alide ni uko umugore we amubwira ko ari mu minsi y’abakobwa. Bwakeye mu gitondo Mama Alide ajya mu cyumba cy’umukobwa we kureba uko ameze ahageze akubitwa n’inkuba abona ibiryo bikiri aho Alide atigeze akozamo n’ikanya. Yarebye Alide aramubura areba mu mashuka hose no munsi yigitanda aramubura. Ari guterera amashuka hejuru, yahise abona agashashi kavamo ikinini cyica imbeba kaguye hasi. Ubwoba bwahise bumutaha abura icyo akora n’icyo areka ahita asohoka mu cyumba cya Alide avuza induru.

Abahungu be baramwumvise baza biruka ndetse n’umugabo we.

Pasiteri – “Ubaye iki mukundwa? Ubaye iki ko uri gusakuza ni amahoro?”

Mama Alide [Yahagira] – “Ali….Alide nta wuri mu cyumba cye! Yagiye weeeee! Umwana wanjye ndamubuze.”

Abahungu be – “Mama! Maaaaama! Ubaye iki? Bigenze bite? Alide abaye iki?”

Bahise binjira mu cyumba cya Alide na bo bareba hirya no hino baramubura. Pasiteri yarebye hasi abona ka gasashe hasi arumirwa atangira kudagadwa.

Icyo gitondo cyahise kiba amarira gusa. Icuraburindi ryahise ritamiriza urugo rwa Pasiteri, Satani yari abahamije imyambi. Gutungurwa no gucanganyikirwa ni byo byagaragaraga mu maso habo.

 

Ibaze: Alide se yaba aburiye he? Birabe ibyuya.

Ntuzacikwe na episode ikurikira ya BAHO na Rubay Stories – rubay.rw; Siga igitekerezo cyawe nk’umusomyi*************

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • 😭😭😭😭😭 yooo nukuri alide arambabaje pe

  • Alide ibimubayeho yanze kubivuga n’ukuntu wenda bari bumufashe ntikimwanduze na sida!! Ndababaye gusa arabe atiyahuye birabe ibyuya.

  • Tanga ibitekerezo: oyaaaaa Alide twizereko ntacyo abaye yogere aboneke kuko unkuru yacu yaba iragiye

  • Alid akoze ubuswa cane,ubuse yanze kubivuga ngo badahangayika munyuma azotahurwa nandese?akoze ubucucu 2

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *