• 18/01/2020 12:03 07

Episode 32: Ryan akomeje guhezwa kwa Sabine, Doctor agiye kumuhishurira icyo atazi

Mu nzira ngenda natunguwe no kubona abantu bashungeye, nanjye sinatanzwe nagiye kwihera ijisho, ntangira kubaza

Njyewe-“Bite? Hano bigenze bite?”

Umusore wari uri iruhande rwanjye yarampunze nkomeza kwisimbukuruza ngo mpange ijisho aho abandi bashungeye.

Muri uko kuguma inyuma hari uwankozeho, mu guhindukira, yari Johnson, narikanze,

Johnson-“Aaaah! Ryan!

Njyewe-“Ni sawa kabisa”

Johnson-“Nawe se waje ku ndege wangu?”

Njyewe-“Indege?”

Johnson-“Eeeh! Hano ni ku ndege, niho abashaka abakozi baza kubakura? Ahubwo niba ushaka akazi nawe jya ku murongo”

Njyewe-“Bari gutanga akahe kazi se?”

Johnson-“Kubaka n’ ubuyede, wajyamo se?

Njyewe-“Eeh!Bibaye ngombwa, ahubwo nari ngize ngo hari ikibazo kivutse, niyo mpamvu nari ntabaye, none se nawe waje gushaka abakozi?”

Johnson-“Wapi tu, uriya mugabo uri kwandika abakozi niwe nshaka, ni rwiyemezamirimo w’ umwubatsi niwe nshaka ko tubonana”

Njyewe-“Eeeh! Ok, ni byiza ko noneho ubwo usigaye uhaguruka ugakura amaboko mu mufuka, ndakeka ushaka ko mujya mukorana?”

Jonhnson-“Hhhh! Wapi, ndashaka kumurangira imari, ahubwo reka mukurikire dore aragiye atanshika”

Johnson yasunitse abantu asanga wa mugabo, nasigaye nibaza imari ashaka kumurangira ariko iranyobera, kuko ntamushiraga amakenga nibutse umugambi yari afite wo guteza utw’ iwabo….

Njyewe-“Birabe atari byo Johnson ashakira uriya mugabo”

Nakomeje urugendo ngera ku kazi mfata ibikoresho nerekeza aho nari gukorera uwo munsi, navuyeyo nimugoroba ngeze ku kazi nsanga Cedro na Shakila bagihari, mbika ibikoresho tubona gutaha.

Shakila yateze moto nanjye na Cedro duhitamo kwigendera n’ amaguru tuganira, twambuka imihanda myinshi tugera muri umwe utaranyurwagamo n’ abantu benshi, munsi y’ urumuri rw’ amatara yatumurikiraga…

Njyewe-“Cedro! Ariko hari akantu nakubonyeho nkakibazaho cyane?”

Cedro-“Uuuh? Agaki ubwo?”

Njyewe-“Nakomeje kukwitegereza kenshi iyo tugenda n’ amaguru….iyo turi mu muhanda ko mba mbona ugenda urangarira abakobwa bose bite? Provy ntakunyuze cyangwa ni bya bindi ngo nta musore udakebuka iyo anyuze ku…..”

Cedro yarimyoje azunguza umutwe dukomeza kugenda, tugeze ku kiraro aricara nanjye mwicara iruhande,

Njyewe-“Pole wangu, ndabizi kugenda n’ amaguru ntabwo ari ibintu byawe, reka tube turuhutse…nako ni ka sport”

Cedro-“Ryan! Kwicara nta kindi, ndagira ngo ntuze nkubwire impamvu”

Njyewe-“Ok! Ndakumva rwose”

Cedro-“Naho ubundi kugenda ndangarira abakobwa yewe nkanahindukira si ikindi, buriya ngenda mu nzira meze nkuwataye umuntu, ubu koko umunsi umwe nazahuye na Sandrine mushiki wanjye ? Nubu mba numva ko nzamubona kandi tuzahurira mu muhanda, niyo mpamvu ngenda ndeba abantu bose”

Njyewe-“Oooohlala! Ariko se Cedro! Ubundi ko wambwiye ko mwageze aho Tom yabaga mugasanga yarimutse, byaje kugenda gute nyuma ngo wowe na mushiki wawe muburane burundu?”

Cedro-“Ryan! Ubwo tugeze aho Tom ngo yabaga tugasanga yarimutse twaricaye turiheba, Flora wa mukobwa wadukuye iwacu mu cyaro yabuze icyo akora atubwira kuguma aho tukamutegereza,

Amasaha yaricumye ndetse butangira no kwira, ubwoba bwari bwose, muri iryo joro nibwo mushiki wanjye yambwiye ngo mbe nihanganye araje, yari agiye kugura irindazi….kugeza na nubu ndacyamutegereje”

Njyewe-“Yebaba wee, Ubu se?….Cedro! Ihangane, ihangane rwose, nta kindi nakubwira”

Cedro-“Nta kundi, ntihanganye se nakora iki?”

Njyewe-“None se wowe? Waje kuva aho hantu gute? Werekeje hehe muri iryo joro?”

Cedro-“Ryan!  Nahavuye ngiye kumushaka, ntangira kuzenguruka ahantu hose bunkeraho, ntaho nari mfite ngana, ntawe nari nzi, natangiye gutegera ibiganza bose…Ryan byari hatali wangu reka twigendere”

Njyewe-“Yebaba wee” Burya koko buri wese aba afite igitabo cy’ amateka ye, kukubona isura gusa ni nko kubona igifubiko, kuri njye wasogongeje rero ndacyafite amatsiko nubwo kubyumva biteye agahinda ”

Ako kanya Cedro yahise ahaguruka nanjye ndahaguruka dukomeza kugenda tuganira,

Njyewe-“Cedro! Burya reka utuze cyane utuzanye byinshi, ariko buriya ni ukuri hagize umenya ibyawe yagira ikizere akubonye ubu”

Cedro-“Ahaa! Byose ni uwiteka”

Njyewe-“Ndibaza muri icyo gihe aho Tom yari ari niba yari atuje, ese yaba yari ahangayitse nkuko uhangayitse ubu kubera mushiki wawe”

Cedro-“Ryan! We niwe wabikwibwirira”

Njyewe-“Naho ubundi ikizere kirarema, Sandrine uzamubona, nanjye nzajya nkomeza ngende ndeba abo nyuraho yenda nazabona umukobwa musa”

Twageze aho twagombaga gutandukanira dusezeranaho, nagiye ntekereza kuri Cedro nkomeza gusaba Imana ubutwari no kuba hafi benshi ntazi nkawe, ndinda ngera mu rugo.

Natangiye gushaka icyo nshyira mu nda, muri uko gushyashyana umugore wa Ntwari twitaga mabuja yinjiye iwanjye yisanga nk’ ibisanzwe aricara,

Mabuja-“Ahwiiii! Ryan! Amakuru?”

Njyewe-“Ni meza ndaho ndakomeye, ahubwo ngize n’ amahirwe muraje, reka ndebe ay’ukwezi, iyi taliki ndayizirikana”

Mabuja-“Oya ntabwo ari cyo kinzanye, ba uyihoreye nta kibazo”

Njyewe-“Eeeh! Ni amahoro se?”

Mabuja-“Amahoro ya hehe se ko…”

Njyewe-“Uuuh? Ariko se mabuja, koko amahoro azahinda ryari? Njye rwose njya mbyibaza bikanyobera”

Mabuja-“Wahora n’ iki ko inzozi naraye ndose arizo zambujije amahoro”

Njyewe-“Ngo inzozi?”

Mabuja-“Yiiii! Dore naraye nshiguka, narose ngo ndi ku nkombe y’ uruzi, ngo mbona umwana wanjye Mariam hakurya, nshaka kwambuka ngo musange ariko mbura umusare wo kunyambutsa, ubwo nakomeje kurira murembuza muri ako kanya mbona Tom na Ntwari bahingutse aho nari ndi, ngize ngo mbitabaze banyambutse muzehe arabyanga anyibutsa ko ari njye namwirukanye aha, bansiga aho bambuka bonyine, nagiye kwijugunya mu mazi mpita nkanguka. Rwose izi nzozi zambujije amahoro ndumva ntazi”

Njyewe-“Eeh! Mabuja! Ko numva izo nzozi zisobanuye?”

Mabuja-“Gute Ryan?”

Njyewe-“Tom nyine wasanga ari we uzaba inzira yo kubahuza n’ umukobwa wanyu? Byashoboka da”

Mabuja-“Mana wee? Oya oya rwose”

Njyewe-“Ahaaa! Ntabwo ndi umuhanuzi ariko kandi ntabwo nareka kukubwiza ukuri ko Tom Boss amwizera, nubwo yavuye aha bitewe nawe ariko ashobora kuzahagaruka ari undi wundi”

Mabuja yatangiye kwicuza, amasaha akomeza kwicuma aransezera aragenda, nasigaye nibaza uwo ndiwe wakwizerwa atyo, mbishimira Imana, maze kurya njya mu cyumba ngo mbanze mvugishe Bina, we wangeneraga ijoro ryiza ariko telephone ye yanga gucamo, nisegura agahinda.

Mu gitondo nakangutse nongera guhamagara ariko nanone nimero yanga gucamo nerekeza ku kazi ariko umutima utari hamwe.

Saa kumi nimwe za nimugoroba navuye ku kazi nerekeza kwa Doctor….kwa Sabine, numvaga nsiganwa musanga ngo duhuze imboni, mukoreho, mubaze icyamuteye kunjya kure, nkabura epfo na ruguru.

Nagezeyo nkomanga ku muryango w’ igipangu, nkomeza gutegereza, nongera gukomanga ubwa kabiri, ubwa gatatu urugi rurafunguka, natunguwe no kuhasanga umusore twakuranye mu buto dukina umupira, yitwaga Rwema,

Njyewe-“Yampaye inka data?”

Rwema-“Eeeh! Harya….nkuzi he ra?”

Njyewe-“Koko se waranyibagiwe cyangwa uri kwivugira?”

Rwema-“Ndi kubona unshiye mu jisho kabisa, naba nkuzi ku ifoto se cyangwa uri umuhanzi nakubonye kuri television?”

Njyewe-“Hhhhh! Kigi! Ni Ryan wangu, umwana wo kw’ifishi, ntabwo unyibuka muri quartier kweli?”

Rwema-“Eeeeh! Ryan!”

Twasuhuzanye nk’ abatarakekaga ko bahurira aho hantu, ahita ampa kalibu ndinjira arakinga,

Rwema-“Yewe yewe Ryan? Aha se wari uhazi mwana?”

Njyewe-“Cyane rwose, ahubwo se uba aha kuva ryari?”

Rwema-“Uuuh? Ntabwo ari njye uje kureba se ko numva umbwira nkaho wari uje mu zindi gahunda zawe?”

Njyewe-“Byo nari nje muri gahunda zanjye, nari nje gusura umuntu hano?”

Rwema-“Uziranye na Doctor se?”

Njyewe-“Cyane!”

Rwema-“Aaah! Nanjye rero nkodesha aha, reka tube twiyicariye aha gato tube tuganira, kwa Doctor ntabahari”

Twicaye aho mu gipangu dutangira kuganira nuwo musore wo mu buto, gusa nashyugumbwaga kumubaza niba yaba azi Sabine gusa niwe wamuzanye mu kiganiro cyanjye nawe ntiriwe mubaza,

Rwema-“Ryan! Ewana! Hano hibera umwana w’ umukobwa! Hmm! Nuko usanze adahari”

Njyewe-“Hhhhh! Uracyari wawundi ntujya uhinduka?”

Rwema-“Byihorere, nubu nari niriwe aha ngo yenda nze kubona uko muvugisha none nabaze nabi ndahomba”

Njyewe-“Uravuga Sabine se?”

Rwema-“Uramuzi se?”

Njyewe-“Cyane rwose, ni nawe nari nje nje kureba”

Rwema-“Eeeh! Ryan! Sabine mwamenyanye mute? Umwana wa Doctor? Eeh! Iyaba wari uzi ukuntu amufuhira”

Njyewe-“Hhhh! Njyewe rero nta kibazo rwose, Sabine ikibanza mu mutima we yarakimpaye ndetse ubu nari nje gushyiraho itafari”

Rwema-“Eeh! Ibyo uvuga nibyo?”

Njyewe-“Cyane rwose”

Muri ako kanya Doctor yahise yinjira, akimbona arikanga, atambuka aza adusanga, ampereza ukuboko,

Doctor-“Bite Ryan!”

Njyewe-“Eeh! Ni sawa cyane rwose pe!”

Doctor-“Ko waje utavuze se bite? Sinakubwiye ngo nujya uza aha ujye ubanza umbaze?”

Njyewe-“Eeeh! nabanje guhamagara nimero ya Sabine ariko yanze gucamo kuva ejo, nari mpangayitse cyane niyo mpamvu naje, ariko se ubundi hari ikibazo Doctor? ntiwabwiye ko hano nisanga? ”

Doctor-“Erega ugomba kumenya ko ibintu byahindutse, kwisanga ntabwo bivuze kujya nza ngasanga wicaye imbere y’ umuryango”

Njyewe-” None se basi Sabine ari hehe? Ni amahoro ko namubuze kuri telephone?”

Doctor-“Ni amahoro ariko ntabwo aboneka, uzagaruke ubutaha, nabwo kandi uzabanze unyake uburenganzira kuko….”

Njyewe-“Ariko Doctor nyamara umutima wanjye urashengutse, ibuka ko wadusezeranyine ko uzasigasira imitima yacu ukayirinda agahinda ubu ntabwo ubona ko nje nshaka ubuhungiro bw’ umutima hano?”

Doctor-“Ryan! Ariko ubundi…nako reka nkubwize ukuri igihe niki”

Njyewe-“Doctor! Ko unkuye umutima?……………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode 33 y’ inkuru ndende Sabine Ejo mu gitondo

6 Ibitekerezo

  • Turabakunda rwose ariko mukemure ikibazo cya web yanyu kuva kuwa 5 dushaka inkuru ndende tuyibura?

  • Narabivuze doctor icyo ashaka ni ukwihimura kuri ryan akamuhunza sabine, ariko buriya yanamurongora da kuko ntacyo bapfana, sabine yari gushishoza mbere yo kujya kuba kwa doctor ryan we agiye gusara asaze noneho, urakoze cyane mwanditsi mwiza UMUSEKE NIHAJYA HABA IKIBAZO MUJYE MWISEGURA TURABASABYE
    Mr Twahirwa Tomas

  • mbwnje gushimira umuseke ko inkuru mukomeje kutumara irungu mutwigisha. icyo mbona cyo Sabine bizarangira yisubiriye muri ka kazu, doctor arashaka kutambamira urukundo yitwaje ko ari se, utaramugiriye impuhwe akiri uruhinja akirukana nyina azazimugirira ari mukuru? nareke ryan wamwisangiye aho atagiraga undi amwiteho. BRAVO we azicuza kuko yanze ko ukuri kujya hanze abantu bagahinduka

  • Cyoda! Sabine azaba umugore wa Docteur asimbure nyina mwabantumwe!! Mana yanjye! Ubwo Ryan azamera ate?!

  • Umuseke murakoze ndetse nu mwanditsi Edy gusa ndabona Ryan akwiye kubwira Sabine ko igihe kigeze bagashishoza kuri Docteur

  • Umuseke murakoze cyane numwanditsi wacu dukunda Eddy kombonase Doctor atangiye kubivanga koko ahaaaa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *