• 28/11/2020 1:21 30

EPISODE 32: Bosco akomeje kwinginga Alide ngo ntamwange… Uyu mugabo uhuye na Alide agamije iki?

Umwanditsi: Eric NIYONZIMA – rubay.rw

 

…. Bosco yahise yumva umusatsi umuvuye ku mutwe kubera ibyo Alide amubwiye. Ntabwo yarari kwiyumvisha neza ko ibyo bishoboka. Yatangiye kumira amacandwe avanye mu kanwa kari kahise kuma ndetse no mu muhogo wari wahise ubura ububobere kubera kumva ijambo nk’iryo riteye agahinda. Bosco ntabwo yari azi ibiri kumubaho, kuko yatunguwe no kubona amarira ashotse ku matama ye, ibindu atatekerezaga ko bishoboka.

Alide yari akiri aho, abyitegereza byose. Alide yarebye ishavu n’agahinda bisesekara ku maso ya Bosco, yumva na we ashobora kuba akomerekeje umutima w’umukunda.

Bosco [Avugana ikiniga] – “Kuva natangira kuguha ikaze mu mutima wanjye, nibwo n’ubuzima bwanjye bwahise butangira guhinduka. Ntabwo wigeze umbwira kureka kunywa ibiyobyabwenge, ahubwo nabonye ukuntu uri umwali mwiza w’uburanga kandi ukwiye ibyiza gusa, mpitamo kubireka ku bwawe.

Ubuzima bwanjye bwahise buzamo umucyo, ntangira kumva ko nkeneye agakiza. Nyuma naje gukizwa ndabatizwa, gusa ni wowe wabaye imbarutso y’ibyo byose. Ali, ndagukunda cyane ku buryo kumbwira ngo uranyanze, ari nko kumbwira ko ubuzima ntacyo bumaze. Amateka mabi yandanze, yakongera akamira kandi akangenga nk’uko byahoze. Ndakwinginze mbwira ko ibyo warumbwiye bitari ukuri, ahubwo kwari ukugerageza amarangamutima yanjye. Ali?”

Alide – “Karame Bosco!”

Bosco – “Ni iki kiguteye kumbwira ayo magambo koko? Ndahamya ko umaze iminsi ubitekerezaho? Ese ntabwo nkiri umusore ubereye ubuzima bwawe? Yego turacyari bato, ariko ntabwo turi abana bo kuzivuruguta mu rukundo rwacu ngo turwangize. Ali, ese hari ikosa naba naragukoreye ku buryo umbwira ngo tureke ibyo gukundana? Ese uravugisha ukuri, uracyankunda? Ndakwinginze mbwira byose mukundwa.”

Alide yakomeje kurira ni uko Bosco na we atangira kumuhumuriza. Hashize akanya Alide aratuza ni uko abwira Bosco.

Alide – “Bosco mvuze ko ntakigukunda naba nirengagije ko uri Urukundo rwanjye rwa mbere. Ahubwo nagize ubwoba ubwo nabonaga inshuti zanjye zimaze guhura n’iherezo ritari ryiza muri kino kigo. Ibyababayeho byose, byari ingaruka z’urukundo Joyce yakundaga Marshall. Bosco, sinzi niba narabitekereje neza, gusa nabonye ko gukundana hano ku ishuri bitatuzanira ikiza ahubwo byajya bihora bidushyira mu kaga cyangwa bigatwara ibitekerezo byacu ku buryo byanatuviramo gutsindwa, cyangwa ntituramire muri kino kigo. Maze igihe mbitekerezaho none…”

Atarasoza kuvuga Bosco yahise amuca mu ijambo.

Bosco – “None ubonye igisubizo ari ukubireka tukamanika amaboko? Ese Ali, igikwiye ni uko dukurikira ingaruka cyangwa amateka yaranze inkundo z’abandi, kugira ngo tumenye niba dukwiye gukundana cyangwa kubireka? Ese koko niba unkunda, ni ngombwa ngo urukundo rwacu rubereho ku bwoba bw’ibyazaba mu gihe kiri imbere. Ik’ingenzi ni uko waba unkunda nanjye ngukunda, reka ahazaza hacu tuharemere ishusho guhera ubu. Reka dukundane nta kindi kintu cyangwa abantu tugendeyeho, ahubwo inshingano yacu ibe gukundana, ibindi biziremere umurongo byanyuramo. Reka dukundane nta kintu tugendeyeho.”

Amagambo ya Bosco iteka yahoraga atsinda Alide. Umwali mwiza w’uburanga yabuze icyo arenza ku magambo yuje ingingo yari abwiwe. Hashize umwanya nta n’umwe uvugisha undi. Alide yarari kugisha inama umutima we ni uko abona yaba abaye umugambanyi w’urukundo akunda Bosco. Yatangiye na we gushyira mu gaciro, abona abivuyemo yaba ameze nk’umuntu wemera gutsindwa kandi yabonaga ko atsinzwe by’iherezo. Alide yahise ahobera Bosco biratindaaaa ni uko atangira kuvugira mu matwi ye.

Alide – “Ndagukunda Bosco. Uko iminsi ishira ugenda umpa impamvu ntakwiye kuzarota nkureka, ahubwo ukampa impamvu ko nkwiye kugukunda kurushaho. Nkurikiye aho umutima wanjye unyerekeza.”

Bosco yahise akomeza mu mugongo ha Alide aramwiyegereza cyane. Icyo gihe bwari butangiye kwira kandi ahantu bari bahuriye bari bonyine. Muri shomaje ikigo cyabaga gituje cyane, abanyeshuri bakunze kuba bari mu macumbi, kandi n’abayobozi ntabwo bari bakizenguruka mu kigo cyane. Bahoberanye umwanya muremure, ari nako babwirana utugambo twiza tw’urukundo.

Bosco – “Nkikubona bwa mbere nakubonyemo agatako keza kambera kandi kakanyura umutima wanjye. Ubu ndagukunda kandi n’ejo nzaba nkigukunda kugeza ejo hazaza.”

Alide [Mu kajwi gato kongorera] – “Urakoze!”

Bosco yamwitegereje mu maso atangira gukoza ibikumwe bye ku matama ya Alide.

Bosco – “Warize cyane, ntuzongere. Aho uzajya uba uri hose ujye wibuka ko ngukunda maze uhore.”

Bari begeranye cyane ku buryo n’agatoki katabona umwanya hagati yabo. Alide ni ubwa mbere yari yegeranye n’umusore bigeze aho. Impinduka mu mubiri we zari zafashe indi ntera kandi n’umutima we wari watangiye gutera cyane.

Guhumeka vuba byari byamwibasiye, gusa ibyo bihe yabyishimiye. Alide yagiye kumva yumva Bosco amusomye ku gahanga. NYAGASANI! Ibyiyumviro by’umubiri no kwikanga byahise bifata indi ntera kuri we. Aho Bosco amusomye, Alide yahise yumva ari nka kashe bahateye kuko akayaga kahahuhaga kurusha ahandi.

Bosco yatangiye gukora mu mugongo no mu bitugu by’ako gatako ndetse akanyurwa no kumva uko umukunzi we ateye neza. Bosco yakomeje kujya mu bundi bwiza akomeza gukora mu mugongo w’umukunzi we ari nako amanura ikiganza. Alide niko yarushagaho gushirira imbere. Bosco ntiyazuyaje gukoza iminwa ye ku ya Alide, ibintu byahise bituma Alide yumva ibishashi by’amashanyarazi bimwirutsemo.

Barasomana ni uko hashize umwanya bararekurana.

Alide [Isoni nyinshi] – “Tujye mu macumbi.”

Bagiye nta n’umwe uvugisha undi ni uko bageze imbere batandukana batanasezeranyeho.

Alide yabaga afite isoni ahantu hose ku buryo uwari ku mubona yari gukeka ko hari icyamubayeho. Yibukaga ibyabaye agahita akora ku minwa akumva yari yasaze.

Iminsi yaricumye noneho bajya mu biruhuko. Bari  mu biruhuko, Alide yarabanje amara nk’icyumweru atikoza Bosco kubera isoni zo kumureba mu maso yabaga afite. Bosco yarabikekaga gusa akamwihorera kuko yari azi ko bazahurira ku rusengero mu materaniro yo ku Cyumweru.

Umunsi warageze. Bosco yabaga ari kurangaguzwa mu rusengero hose ngo arebe Alide, gusa ntamubone. Bosco yitegereje neza yabonye umukunzi we mu bwiza budasanzwe, yambaye agakanzu gatukura, yumva umutima usubiye mu gitereko. Yari afite amashyushyu yo kuza kuvugana na we amateraniro arangiye gusa uwo munsi ntabwo byakunze kuko ababyeyi ba Alide na basaza be babaga batamuva iruhande.

Muri iyo minsi, ku rusengero hategurwaga igiterane. Amakorari yabaga asubiramo indirimbo buri munsi kandi bagataha bugorobye. Korari ya Alide na Bosco na yo yabaga ikora gutyo, ibyo bigaha Bosco umwanya munini wo kubona umukunzi we. Basaza ba Alide batahanaga na we na Bosco akabaherekeza kugera mu rugo.

Byari ibyishimo hagati ya babiri. Bucya ngo igiterane kibe, basoje gusubiramo indirimbo bwije cyane ni uko Alide yibuka ko atarategura imyenda ndetse ngo anayitere ipasi. Yasabye Bosco na basaza be ko bataha, gusa bamubwira kuba aretse bakagira ibyo batunganya. Alide yahise yanzura kwijyana cyane ko hatari kure kugera mu rugo iwabo. Yarebye hanze abona umwijima ni wose gusa yemera kuwugendamo.

Alide ageze mu nzira hagati yumvise umuntu umuza inyuma aririmba iz’abasinzi ni uko uwo muntu ahita amurika Alide mu maso. Yaje amusatira Alide ubwoba buramutaha.

Uwo muntu [avuga mu ijwi ry’abasinzi]  – “Bite wowe kizungerezi! Ngwino umfumbate gikundiro.”

Ibyo yabivugaga ari ko asumira Alide ni uko akagerageza kumuhunga ariko uwo mugabo yari afite imbaraga.

Umugabo – “Uko usakuza niko wishyira mu byago. Tuza rero nkusogongere wa gatonore we.”

 

Ibaze: Alide se arakizwa niki uyu muhemu?

Ntuzacikwe na episode ikurikira ya BAHO na Rubay Stories – rubay.rw; Siga igitekerezo cyawe nk’umusomyi ***************

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yooo Alide ntazageraho agatandukira di? Ko mbona bikomeje Bosco bagwana mu mutego bazitwara bate? Birabe bigarukiye hariya. Iki kigabo navuze induru batabare kitaramufata!! Mwanditsi komereza aho

  • oyaaaaaaaaaaaaaaa weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee Alide Imaana Imurebere icyoroshye ntihagire icaba.nayo Bosco yaraguyeko tu

  • oyaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeehhhh!!!!Imana irebere icyoroshye Alide wacu.Noyo Bosco yaraguyeko umwali mwiza atazkinisha umutima weee rwose kuko yobagambanye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *