• 28/11/2020 2:05 21

EPISODE 31: Joyce yandikiye Marchall ….Alide asabye ko urukundo rwe na Bosco rurekeraho

Umwanditsi: Eric NIYONZIMA – rubay.rw

 

….. Barabajyanye ni uko bari mu nzira:

Juru – “Noneho ni iki cyera kirabura gitumye badutambikana ra? Ubundi ibi bintu bizadusiga bitadukomye amajanja?”

Bosco – “Nanjye ndabona Satani ari kuturasa imyambi y’uruhiriri ubanza atari gusa pe.”

Alide [aseka cyane] – “Hahahh! Njyewe ahubwo aho kumbabaza no kuntungura biri kunsetsa. Wagira ngo ni imikino twibereyemo rwose.”

Prince – “Nimuhumure wanaa, ariko se murabona mwebwe ibi bintu byadufata gute kandi uwo byahamye yaragaragaye? Ahubwo wasanga bagiye kudusomera ibihano Animateri ahabwa kugirango tubikoremo inkuru yo kuvuga.”

Bakomeje kubajyana bageze kuri station ya Polisi batungurwa no kubona Joyce ari we ubategereje. Yahise abajyana bose ku ruhande ahitaruye abandi bantu. Babanje kurebana nta muntu uri kuvuga. Ku ruhande rwa ba Alide nta n’umwe wari ufite icyo kuvuga kuko bari batarumva neza ibyabaye. Hashize akanya.

Joyce – “Ndabashimira ko muri inshuti za hafi narimfite muri kiriya kigo. Cyane cyane, ndashimira Alide wambereye inshuti guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ni iby’agaciro gakomeye kandi nzahora mbizirikana iteka. Ikintu cy’ingenzi nshaka kubabwira, si ukubagira inama kuko mwebwe bamwe munduta kandi muzi ikintu cyabaha kubaho ubuzima bw’umunezero. Icyo nshaka kubabwira, ni ugushimangira ibyambayeho bibi kugira ngo mwebwe bizajye bihora bibagaruka mu bitekerezo, noneho mukore ibitandukanye na byo.

Isi ntiremereye irasharira. Ntabwo nari nayiteganyije, nta nubwo nayifuzaga, ahubwo yaje inyasamira nk’ishaka kumira yo gahera. Byose nijye wabyikururiye nabwo sinayirenganya. Iyo nihanganira kureka ibyishimo by’akanya gato mba ndi guseka. Wenda uzumva ibyambayeho azankomeza, ampumurize kandi ambwire ko hari ibyiringiro by’uko igiti cyatemwe cyongera kigashibuka.

Ayo magambo ntabwo nzayemera kuko n’ubusanzwe ntayemera. Twishimira ko igiti cyashibutse ariko tukibagirwa ko gifite ubusembwa bw’uko cyigeze gutemwa. Nshuti zanjye ndabakunda kandi nizere ko ubwo tuzongera guhura muzandebana amaso y’urukumbuzi n’imbabazi.”

Joyce uwo munsi yavuze amagambo menshi ateye agahinda. Yavuze amagambo yazaniye bagenzi be akababaro. Ufite umutima woroshye amarira yashotse ku matama ye, naho ufite umutima ukomeye yafashwe n’ikiniga gikomeye. Joyce yahise ahobera buri muntu ni uko arangije kubahobera arababwira ati:

“Ntimugire guhangayika kundi, ninjye wari wabatumijeho ngo mbasezere kuko tutazongera kwigana hamwe. Imana izakomeze kubarinda kugeza igihe tuzahura mukishimira ko ndi umubyeyi.”

Alide yahise yongera ahobera Joyce ni uko bahita bajyana ku ruhande ahitaruye abandi, babanza kurira karahava. Basezeranyeho neza kandi umwe asengera undi. Joyce yahise akuramo ikandiko.

Joyce – “Ali, umbabarire ko nguhaye inshingano ikomeye. Sinzi uko ubigenza gusa ndakwinginze uze gusohoza iyo nshingano. Aka kandiko nakandikiye umuntu nakunze kurusha abandi mu buzima. Nubwo namumenye igihe gito ariko ubuzima bwenjye yabuhaye ishusho, uko iyo shusho yaba imeze kose, gusa yabaye uw’ingenzi mu guhanga ukubaho kwange. Genda aka kandiko uzashake uko kagera kuri Marshall.”

Alide – “Nzagerageza Jo, nubwo byafata igihe nzakamuha.”

Barongeye barahoberana ni uko Alide amuherekeza ku modoka yari yamuzanye. Alide na bagenzi be basubiye mu kigo nta n’umwe uvugisha undi, gusa Juru yabarebaga ameze nk’ufite icyo ashaka kuvuga.

Juru – “Ariko kuki mbonye uriya mwali yagiye yaba agatonore ra? Nubwo Animateri yagiweho n’urubwa ariko ntiyari yihembye nabi ndakurahiye!”

Bahise baseka gusa Alide ahita akubita Juru urushyi ku rutugu.

Alide – “Juru warasaze? Gabanya ibyo bigambo.”

Basubiye mu kigo ubuzima buba ubusanzwe gusa kuri Alide, ni byinshi byari byarahindutse nyuma yo gutandukana n’inshuti ze ebyiri kandi bagatandukana mu buryo butanyuze mu mucyo. Alide yari asigaye atinya abasore cyane ku buryo na Bosco guhagararana na we byari bisigaye bimubangamira.

Bari bageze ku mpera z’igihembwe ndetse bari kwitegura ibizamini. Icyo gihe cyose Alide ntabwo yari yarigeze aruhuka gutekereza inzira yakoresha ngo atange urwandiko yasabwe guha Marshall. Yari asigaye atinya urukundo kuko ari rwo rwatumye ibyabaye kuri Joyce bigira igisobanuro kibi kuriya. Yahoraga atekereza ati:

“Iyo Joyce adakoreshwa n’urukundo ngo ajye kureba Marshall muri Media Club, ntabwo yari guhura n’isanganya yo gusambanywa. Ariko se ubundi ni ibiki nkurikiye mu rukundo abandi babuze ku buryo ntangira gukundana n’abasore ngana gutya koko? Nkwiye gufata umwanzuro uzatuma ubuzima bwanjye buba zahabu nk’uko ababyeyi banjye badahwema kubinyigisha.”

Alide yari azi ibanga ry’uko Diregiteri ari Se wa Marshall, bityo yigiriye inama yo kuzagera mu biro bye akahahisha ako kandiko ariko ku buryo ari Diregiteri uzakabona wenyine. Ako kandiko yagahoranaga mu mufuka kuko yakekaga ko amahirwe yo kugatanga azamuzira umunsi umwe.

Igihe kimwe ari mu gitondo Alide yabonye umukobwa ukora isuku mu biro bya Diregiteri arangaye, ni uko ahita yinjiramo vuba na bwangu kugira ngo arebe aho yashyira ako kandiko. Yari afite ubwoba budasanzwe n’igihunga. Yatangiye kurebareba vuba vuba aho ashyira ako kandiko kandi hizewe habonwa na Diregiteri gusa nuko abona ikoti riri ku ntebe Diregiteri yicaraho.

Alide yahise ashyira ako kandiko mu mufuka w’ikoti nuko ahita asohoka vuba cyane ku bw’amahirwe abona wa mukozi aracyari kuvugira kuri telephone.

Alide yariruhukije ni uko ashima Imana mu mutima we. Umugoroba ntiwatinze kugera, Bosco ahita aza kureba Alide bagiye kurya.

Bosco – “Ariko Cherie, byakugendekeye gute ko mbona usigaye warahindutse cyane? Ese uracyankunda?”

Alide – “Yego ndagukunda Bosco gusa umbabarire kuba nsigaye nitwara uko bidasanzwe.”

Bosco – “None se ufite ikihe kibazo? Ngirango nawe wumva neza ububabare mba ndimo kubera ko nzi ko hari icyakubayeho kigatuma uhinduka.”

Alide – “Ndabizi niyo mpamvu ngusaba imbabazi. Basi reka tubanze dusoze ibizamini, muri shomaje nzakubwira ikindi mu bitekerezo gusa ndagukunda.”

Bosco – “Ahaaa ndategereje gusa birabe ibyuya. Ese ni amakosa yanjye basi nsabe imbabazi? Hmmmhu, nako icyo ari cyo cyose tuzakiganiraho nyuma y’ibizamini.”

Ibizamini byarangiye vuba, nuko bahita bahana gahunda yo guhura. Bosco yari akumbuye Alide byo gupfa kuko mu bizamini ntabwo yamwikozaga. Bagihura Bosco yahise aza aramuhobera n’ubwuzu bwinshi gusa Alide ukabona ko atabyitayeho cyane.

Bosco umutima watangiye kudihadiha, ashya ubwoba, agira n’ibyiyumviro bibi by’uko Alide yaba yaramwanze.

Bamaze gusuhuzanya babanza kuganira gato, babazanya uko ibizamini byagendekeye buri muntu. Ntibyatinze kuko Bosco yahise abaza Alide impamvu yateye guhinduka kwe urukundo rugakonja.

Alide yarabanje yitsa umutima, yinjiza umwuka anahumirizaho gato.

Alide [amarira amubunga mu maso akurikirwa no gushoka ku matama] – “Umbabarire Bosco. Ndakwingize ngo umbabarire kuko ntashobora gukomeza gukundana nawe. Tubihagarike.”

 

Ibaze: Ese urukundo rwa Bosco na Alide rwaba rurangiriye hano?

Ntuzacikwe na episode ikurikira ya BAHO na Rubay Stories – rubay.rw; Siga igitekerezo cyawe nk’umusomyi **************

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • EDDY

  • aaaaaaaaaaaaaaahhhhhhhhhhhhhhhhhaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!ni danger kabsa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *