• 16/12/2019 3:35 10

Episode 30: Ikiraka cya Ganza kirasubitswe, amenye impamvu yabyo

Duheruka ubwo mukuru wanjye ntwari yari amaze kumbwira ibara akoze, ko agonze Ignace umukozi wo kwa Kevine atabishaka…

Njyewe-“Ooooh my God! Ntibishoboka? Ignace ntabwo yari ari uwo ukeka ko ari we, ntabwo mbyumva, ngo wishe umuntu ubishaka? Ntwari ubikoze ubishaka…wishe umuntu kubera Ganza”

Muri ako kanya nahise mukupa, njugunya telephone aho, ibitambo by’ umwiza wo mu buto byari bitangiye kugaragara.

Natangiye kwicuza, ntabwo nari nzi ko umunsi umwe uzagera ya maso yanjye yahuye naya Kevine bikaba icyanzu cy’ urukundo rwo mu buto, yatuma amaraso ameneka, amarira akaba menshi ku miryango.

Nishyize mu mwanya w’ umuryango wa Ignace, nongera kwibuka icyo azize, nibwo nabonye neza ko ibintu bitoroshye mva aho mfata umuhanda ujya kwa Kevine ngo ahari wenda nagera aho Ntwari bari bamufungiranye mu modoka ngo hatagira uwihanira.

Moto yansize aho bari bahagarikije izindi, nasanze ambulance imaze gutwara Ignace n’ umumotari numvaga bavuga ko yakomeretse cyane, Imodoka yo kwa Kevine ntwari yatwaraga yari iparitse aho byabereye, n’ abapolisi benshi bapima uko impanuka yagenze.

Natangiye kubaza uko byagenze, maze umugore umwe wari wikoreye agataro wavugaga cyane ashungewe n’ abantu, nanjye naramwegeye,

Njyewe-“Ngo ngo ngo…byagenze bite?”

Ako kanya yahise ashyira agataro hasi atangira kubara inkuru,

We-“Byabaye mbibona, iriya modoka yaje yihuta cyane moto ivuza ihoni, itangira guhungira ku ruhande,ngiye kubona mbona ngo Piiiii! Irayigonze! Akibona ko abagonze yashatse guhita agenda ariko abura aho aca kubera umuntu wihaze amagara akamwitambika imbere”

Njyewe-“Eeeh! Koko wabyiboneye umushoferi wiriya modoka yashatse gucika cyangwa?”

We-“Namwiboneye rwose wabaza n’ abandi bose bari hano babibonye ahubwo bari bagiye kumuhondagura yakijijwe n’ abagabo babiri bamusubije mu modoka”

Maze kumva ibyo uwo mugore yari amaze kubara nk’ inkuru yiboneye n’ amaso ye, numvise ngize agahinda kenshi kuko Ntwari ibyamubayeho ntiyari impanuka ahubwo byari ubushake ngo akunde andengere, njye utari mu cyaha ngo ahari wenda yashakaga kugisibanganya ahubwo ari urukundo rwo mu buto rwuririyeho imiruho, amarira, amaganya ndetse impano…kuri uwo munsi byari ibyago.

Nyuma y’ akanya gato nahise mbona Ntwari bamusohoye mu modoka, abantu batangira gutera hejuru, bamwuriza mu yindi baba baramujyanye.

Nuriye moto muri ako kanya, ngo tubakurikire ariko akavuyo kari aho karambuza, nkiri aho telephone yarasonnye nkireba mbona ni nimero ya Ange umugore wa Ntwari,

Njyewe-“Ndabizi nta kindi ugiye kumbaza, ibyo wumvise nibyo Ntwari ahitanye umuntu hano”

Ange-“Ahwiii! Ganza! Erega tumaze kuvugana, ngo agize ibyago…”

Njyewe-“Ibyago?? Hmm! Ntwari abikoze abishaka, agonze umuntu abishaka kubwo…”

Nk’abasangiye amaraso nongeye kwibuka ko ibibaye byose ari njyewe yagiriraga, ariko kandi kabone niyo yaba koko yaragonze abishaka ntabwo nari kumushyigikira,

Ange-“Ganza! Basi mbabarira uvuge buhoro hatagira ukumva, Ntwari arambwiye ngo njye nawe dufatanye turebe icyo twakora”

Njyewe-“Urumva wowe se twakora iki koko?”

Ange-“Ganza! Girira akahise wumve ko ntaho naba nsigaye Ntwari afunze, ndakuriwe urabizi ntabwo nshoboye kubyirukamo, wowe na Annie, mugerageze igisabwa cyose mumbwire niba ari n’ amafaranga tuyatange, nawe ntabwo aryamye ari kwiruka ashaka inzira yavana Ntwari mu buroko”

Nemeye gufasha uko nshoboye Ange umugore wa Ntwari, ineza ye yari imusanze imbere koko, uwo munsi naraye menye aho ntwari abaye acumbikiwe mu gihe iperereza rigikomeza.

Nkigera mu rugo, hari mu ma saa tatu z’ ijoro, nshomeka telephone yari yashizemo umuriro kuva kare, maze kuyatsa ntangira gushaka icyo nshyira mu nda, dore ko uwo munsi wose ntari nigeze nkora ku munwa.

Nyuma y’ akanya gato, yarasonnye…ni Kevine wari umpamagaye, nkomeza kwitegereza buto ariko gukandaho bikomeza kwanga, ku nshuro ya kabiri nibwo nitabye,

Njyewe-“Hello Kevi!”

Yavuganaga ikiniga, yitsa umutima ibyo yavugaga ntabwo nabyumvaga neza, yewe nta nubwo nigeze mubwira ngo asubiremo gusa numvisemo ngo; “Papa ntabwo abyumva, ngo ntiyumva ukuntu Ntwari ari we wagonze Ignace, ngo hari ikibyihishinyuma agomba kumenya vuba na bwangu.

Naramusezeye ndamukomeza aranyumvira, nongera kumwibutsa rya sezerano namugiriye disi arakunda aranyikiriza, nubwo kari igihe numva ko inzogera yirenze abasirikare b’ urukundo bamvuye mu mubiri bakiruka inkungugu, nkumva igihe kigeze ngo mbivemo.

Muri uwo mwanya Kevine yongeye kumbwiraa…

Kevine-“Humura Ganza! Uko bizagenda kose, ibitambo niyo byaba byinshi ninjye uzaba icyanyuma kuko ari njyewe waguteye byose, ndagukunda kandi umbabarire”

Hari ubwo najyaga nshidikanya ariko uwo munsi nongeye kwemera, aragenda nanjye nkomeza gushaka ibyo kurya, bihiye nariyeho duke njya kwiryamira, nongeye gukanguka mu museke nibutse ibyabaye numva nshitse integer.

Gutekereza byabaye inyanja nabyukiymo nkoga, kwiheba biba imyenda nambae, ubwoba buba inzira nanyuzemo njya aho Ntwari yari acumbikiwe ngo hakorwe iperereza.

Nkigerayo nakiriwe n’ umupolisi umwe wari uraho ku muryango ndamusuhuza ndabwira,

Njyewe-“Mwaramutse neza bwana nyakubahwa?”

Umupolisi-“Bite bite wowe?”

Njyewe-“Ni byiza”

Umupolisi-“Uragenzwa niki muri iki gicuku?”

Njyewe-“Nari nje gusura umugabo witwa Ntwari mucumbikiye aha…”

Umupolisi-“Eeeh! Uriya wamaze abantu mu muhanda? Murasa neza nk’ intobo kabisa, wagira ngo muravukana”

Njyewe-“Nibyo turavukana, ni mukuru wanjye”

Umupolisi-“Eeeh! Hanyuma se uje ku mufunguza?’

Njyewe-“Ngaho se bwana nyakubahwa mubipfashemo?”

Umupolisi-“Urumva nagufashe iki se?”

Njyewe-“Rwose wamvugira ukavuga ko yagonze atabigambiriye ndetse ko usibye njyewe nta wundi muntu wamurengera kuko n’ umugore we akuriwe”

Umupolisi-“Ayayaya! Uwo mugore niwe ubabaje”

Njyewe-“Murankundira se mumvugire nyakubahwa?”

Umupolisi-“Pole kabisa, Buriya byose bikorwa n’ inzego zibishinzwe, nta muntu numwe wundi ufite ububasha bwo kumurekura bidaciye mu nzira zemewe”

Njyewe-“Yebaba wee? Ariko basi namubona tukavugana?”

Umupolisi-“Nta kibazo kumubona bwo uramubona, mugenzi wanjye reka aze gato amukubwirire”

Nakomeje gutegereza bigera nka saa mbiri nigice, nibwo Ntwari yansanze aho nari nicaye mutegereje, nawe aricara, nyuma y’ akanya gato dutuje,

Ntwari-“Ganza! Mugeze kuki se ngo munkure aha hantu?”

Njyewe-“Hmm! Urumva twagera kuki se kandi waragonze iriya moto ubishaka?”

Ntwari-“Shuuuuu! Vuga buhoro ariko hatagira ukumva”

Twatangiye kuvuga buhoro,

Njyewe-“Babyumva batabyumva umenye ko n’ ababonye iriya mpanuka bose bahamywa ko ari wowe wari uri mu makosa kandi wabikoze ubishaka, rero ndumva wategereza ikemezo bazafata”

Ntwari-“Ariko nawe ntuzagire uwo utangariza ko nari mvuye iwawe”

Njyewe-“Ibyo ntacyo ariko se urumva nanone Papa Kevine azapfa kwemera ko wahuriye mu nzira na Ignace gutyo gusa ukamugonga? Warahubutse, Ntwari! Wanze gutekereza kabiri nkuko wajyaga ubitubwira”

Ntwari-“Ushaka kumpinduka sha Ganza, ukambwira ko ndi umunyamakosa kandi byose narabikoreraga wowe?”

Naracecetse gato mu gihe nari ndi kumwe na Ntwari, haje abantu bafite impapuro wa mupolisi ahita amushyira imbere baragenda.

Nakomeje kubagenda inyuma binjira ahandi hantu barantangira, nyuma y’ amasaha make ndikubura ndataha.

Ntabwo nahise njya mu rugo ahubwo nagiye kuri studio, Producer akimbona,

Producer-“Eeeh! Yes Yes Ganza! Bite se?”

Njyewe-“Ni sawa, nako urebye….ntacyo mbaye”

Producer-“Ahubwo uje nari ndibuze kuguhamagara ngo nkubwire ko gahunda ya hahantu yahindutse”

Njyewe-“Ooohlala! Bakimye ikiraka se? Kandi udufaranga naradupangiye? Ariko se ibi ni iki biri kumbaho?”

Producer-“Oya ntabwo bakwimye ikiraka Ganza, ahubwo wa muntu nakubwiye ushaka ko uzamuririmbira akaguhemba, yapfushije umukozi mu buryo butunguranye, nibyo rero ngo agiye kubanza kwirukamo…”

Njyewe-“Ngo…uwo mu boss yapfushije umukozi? Yazize iki ubwo?”

Producer-“Ngo yazize impanuka niba ngo yari ari kuri moto…niba ntabwo mbizi ariko ngo n’ imodoka ye yangiritse…………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 30 yiyi nkuru ku munsi wejo

UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Wawoooooo mbaye uwa mbere.Mbega inkuru gusa Ganza nareke gushinja Ntwari kuko yabikoze kubera ishyaka amufitiye nk’umuvandimwe we ariko nanone akoze ikosa ryo kuvuga isano bafitanye kuko papa Kevine arahita abavumbura na Ganza bamukoreho iperereza

  • Ganza ntababare ko abuze ikiraka ahubwo yari kuhafatirwa byanze bikunze. Siniyumvisha uburyo Papa Kevine yari kumubona ari we ususurutsa igitaramo ke akabyakira. Andi mahirwe Ntwari azagira ni uko bitaramenyekana kwa Boss we ko hari icyo apfana na Ganza. Ignace aruhukire mu mahoro kandi abe bakomere. Ariko nawe yari anteye ikibazo iyo ahura na shebuja yari kuzambya ibintu. Gusa ntago nari kumwifuriza gupfa. Ntawamenya reka dutegereze

  • EhhhhhhhGanza warugiye kuririmbira papa Kevine byose biba mubuzima kubwi mpamvu wasanga Ignace yabaye igitambo kuberako wendapapa kevine yari bukubangamire wagiye ku muririmbira.

  • Ahwiiii Mana koko ubu Ntwari ntahuye n’ibibazo yiteje, Ganza nagenze make agabanye kuvugana na Kevine ikindi kandi nibiba ngombwa ntiyongere kuvuga isano afitanye na Ntwari hato batabavumbura. ahubwo areke Annie ariwe ubyirukamo.

  • Eeee konumva bikaza, Ntwari natuze arekere ikirego cye ubutabera kuko yakoze icyaha kandi gikomeye cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *