EPISODE 3: Superstar aseze barumuna be agiye i Kigali... Nyabugogo ahahuriye n'akaga - UMUSEKE

EPISODE 3: Superstar aseze barumuna be agiye i Kigali… Nyabugogo ahahuriye n’akaga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

….. Superstar yahise abwirana Kamana umujinya mwinshi amubaza niba ari ibyo ari kwitura se abafatanya n’ibibazo akabagaraguza agati uko yishakiye. Agahinda karamwishe akomeza abwira Kamana ati:

“Urabizi neza ko uri kudupyinagaza witwaje ko amatsa yatugwiriye nk’imvura y’amahindu. Basi iriya hene nini mpa ibihumbi 15, ziriya zindi umpe ibihumbi 10 buri imwe. Ndakwinginze Kama.”

Kamana yabanje gutekereza akanya arangije ahita abwira Superstar ati:

“Cyakoze sinagufatanya n’ibibazo pe! Ngaho ayo ndayaguha ariko mbone umuturanyi anezerewe. Erega nanjye biranshimisha kubona mwishimye mwana muto.”

Ubwo Superstar yamurebanaga amaso yuzuye uburakari gusa nta kundi yari kubigenza kuko yari akeneye amafaranga yihuse kandi y’ingirakamaro. Ntibyatinze rero Kamana yahise anyarukira mu nzu amuzanira ibihumbi 35 maze bajyana mu rugo atwara za hene, gusa Superstar yitegereje amatungo yabo, bimeze nkaho batwariye ubusa, agahinda kamushengura umutima gusa yihagararaho bya kigabo. Nk’umuntu wari ugiye kurwana urugamba rutoroshye rwo gukura Papa we muri gereza, ibintu na we atari afitiye icyizere cyangwa ngo yibaze inzira biri bunyuremo ngo abone ibihumbi 300, yafunze umwuka ahebera urwaje.

Abavandimwe ba Superstar bato bari barize cyane kubera kubona amatungo yari mu rugo atwawe, gusa Superstar arabegera arabahoza.

Umwanzuro Superstar yari agiye gufata wasaga nk’ubwiyahuzi kuko na we yari yiyemeje ibishobora kuba birenze ubushobozi bwe. Yari agiye kujya mu Mujyi wa Kigali nta kazi ahasanze, cyangwa se umuntu wamufasha muri ibyo byose. Icyo yari yizeye ni umunwa we, amaboko ye ndetse n’ibitekerezo bye.

Ubwo byari bigeze nko mu ma saa sita y’amanywa, Superstar yahise ahamagara mushiki we maze aramwicaza atangira kumubwira ati:

“Nadine mwana wa Mama, reka mvuge ko muri kano kanya ugiye kuba mama, ube papa kandi ube byose hano mu rugo. Amahirwe dufite ni uko wiga utaha kandi nta ruhinja ruri muri uru rugo. Akira aya mafaranga ibihumbi 20. Ujye uyagura uburisho nk’umuceri cyangwa ibijumba cyangwa ikindi ushaka ko murya gusa nawe ndabizi imyaka 14 ufite si mike uzamenya uko ubikoresha. Uzite ku bana kandi ntukemere ko hari umuntu utunyuzamo ijisho cyane ko umuryango wacu ntawujya adusiribangisha amano ye. Nanjye ngiye i Kigali gushaka amafaranga afunguza Papa. Ndabakunda cyane Nadi. Jya unsengera nanjye nzajya mbasengera.”

Superstar yahise ahobera abavandimwe be maze azinga utuntu tw’ingenzi afata bya bihumbi 15 bisigaye abikenyereraho maze yerekeza gutega imodoka ahita akatisha iya saa saba. Yafashe urugendo yerekera mu murwa yari asanzwe agenderera gusa atari buwutindemo kandi akawujyamo afite aho agiye n’igihe ari buhamare. Yageze ku Ruyenzi ho mu Karere ka Kamonyi atangira guhamagara se wabo gusa nimero ye igacamo ntayifate. Yamuhamagaye inshuro nyinshi noneho aho bigeze numero yanga gucamo, Superstar yumva isi imwikaragiyeho imufungiraho amaferi.

Yageze Nyabugogo ahagana mu ma saa mbiri y’ijoro, abona urujya n’uruza rw’abantu atangira gutekereza ati:

“Kandi ubu aba bantu bose bafite aho bataha. Ubu se nk’iki gihambirwa ngo ni data wacu kirabona ntasarira muri uyu Mujyi koko. Ubu se ko yimukaga buri munsi ndamenya noneho mubariza he? Ndarara he ko iminsi iteka inzovu mu rwabya koko, kandi ikona ingwe nk’uko Umunyarwanda yabivuze?”

Ubwo Superstar yegereye aho bakatira amatike, yicara ku gatebe kari aho akomeza guhamagara numero ya se wabo ariko biba iby’ubusa. Yari ari kwitegereza Abanya-Kigali akabona ni nkaho buri wese ari kuva mu misa ahita ajya muri gahunda ze zitandukanye. Iminsi yari imwigabije itangiye kumwigaranzura yogapfusha mugani wa Kagame Alex. Amasaha yakomeje kwicuma, abantu batangira gushira muri gare, inzu zirafungwa, gare nayo itangira gufungwa no gucungirwa umutekano.

Superstar yabonye ibyo byose ahita yivugisha mu mutima ati:

“Gad akawe karashobotse, dore uretse ishuri, utaye bene nyoko, usize papa wawe mu gihome, none uje kuba imbobo Nyabugogo hejuru y’ibihumbi 300. Ese ko uri igicucu uyu Mujyi urabona hari icumbi uwubonamo? Hama hamwe ukubitwe, ishyamba ryose ryatemaguwe ku bwawe.”

Akiri aho yahise abona umwana utambutse maze ahita amuhamagara amubaza impamvu ari kugenda mu masaha y’ijoro cyane, uwo mwana ahita amusubiza ati:

“Ahubwo se wowe bite byawe ko mbona utava muri gare? Nkugiriye inama wava hano kuko ushobora kuryozwa ibyiriwe byibwa muri Nyabugogo yose!”

Superstar yahise yumva yumiwe niko guhita yumva ahangayikiye uwo mwana muto, amubaza aho ataha ni uko umwana amusubiza aseka cyane avuga ngo:

“Ushatse kuvuga ko udafite aho utaha se? Cyangwa wavuye mu cyaro ni ubwa mbere uje i Kigali?”

Ubwo mu ijwi ririmo kwimyoza kwinshi yahise abwira uwo mwana ko yabimenye neza ahubwo amusaba ko wenda yamujyana iwabo wenda niyo yarara ku irembo ariko imbeho y’ijoro ntimutumbishe inda ngo ikonjeshe ibitekerezo bye.

Uwo mwana yahise aza asuhuza Superstar arangije amubwira ko yitwa Chris, iwabo akaba ari mu Gatsata. Yahise amusaba kumukurikira bakajyana nubwo harimo akagendo n’amaguru.

Superstar nta mahitamo yari afite kuko yararebaga akabona narara muri gare ari bukubitwe kakahava. Yahise akomezanya n’uwo mwana basohoka muri gare kuko yari abonye ko ako kana gashobora kuba ari Malayika murinzi w’iryo joro. Bageze imbere Superstar yahise abaza uwo mwana urugendo rwaba rusigaye kuko yabonaga batinze gushyika. Chris yahise ahindukira aravuga ati:

“Oya ntabwo ari kure, gusa byari koroha iyo dutega umumotari kuko na 200 yari kuyemera. Gusa njye papa yansize Kimisagara nza n’amaguru. Ese twateze moto?”

Superstar yaratekereje yumva iyo yaba ari imibare mike ahita yanzura kugenda n’amaguru gusa uwo mwana amubwira ko imbere haba abanyerondo bafata umuntu  nijoro bakamusaka, bagusangana amafaranga bakakwiba. Uwo mwana amubwira ko niba adafite ibyangombwa agomba gutega moto. Ibyangombwa Superstar yari abifite nta mpungenge ahubwo afata amafaranga yari yasaguye ayashyira mu gikapu. Hashize akanya uwo mwana yahise amubwira ati:

“Ese grand-frere, wakwitabye iyo telephone yawe iri gusona.”

Ubwo Superstar yahise arwana no kuyikuramo akeka ko ari Se wabo umuhamagaye gusa kuko agapantaro kari kamufashe cyane aba ahereje uwo mwana igikapu ngo amufashe arwane no gukura telephone mu ipantaro y’ikoboyi yari imwegereye. Mu kanya nkako guhumbya umumotari yahise asesekara aho ngaho atwara ka kana na cya gikapu, Superstar aririmba urwo abonye. Byaramurenze arira nk’uruhinja asubira muri gare yububa agana hamwe yari yicaye atazi uko ubuzima bwe bugiye kuba. Iminsi yariri kugenda ataramenya uko abona ibihumbi 300.

 

Turagusaba kurarika inshuti ndetse n’abo ukunda bose, kugira ngo bazasome iyi nkuru kugera ku musozo. Irenze kuba inkuru, ahubwo ni umutungo wakubera imfunguzo zikugeza ku nstinzi y’ifuzwa na bose mu buzima. Ni inkuru yaguhindurira ubuzima mu gihe uyizereyemo. Ni inkuru igukwiye mu gihe gikwiye.

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 4

Yanditswe na NIYONZIMA Eric – Rubay writer.

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *