• 18/01/2020 12:14 52

Episode 29: Doctor atangiriye Ryan amubuza kwinjirana na Sabine iwe

Sabine-“Ryan! Ni ukuri! Humura ntacyo ntabonye, nta nicyo ntabona, urankunda kandi birenze ubwenge bwanjye, nanjye nzagukunda kandi nzakwitangira, uko ni ukuri kuvuye mu ndiba y’ umutima ugukunda”

Nyuma y’ akandi kanya gato twitsa imitima, Sinzi uwo Sabine yabonye arikanga cyane, ndetse agira ubwoba bwinshi, atangira kunyihishaho mu guhindukira ngo ndebe uwo yari abonye….yari Mama,

Mama-“Yeeee? Uzi ko ari byo? Ryan! Wahageze?”

Njyewe-“Yego mama, nahageze rwose kandi ntabwo naje njyenyine”

Mama-“Nuko nuko shenge”

Twarahagurutse njye dusuhuza mama, muri ako kanya narijijishije ibyo kwikanga kwa Sabine nsa nutabibonye,

Mama-“Yoooh! Murakaza neza rwose murisanga,”

Njyewe-“Murakoze mama!”

Mama-“Yewe! Kadenesi ansanze hepfo ku isambu, arambwira ngo waje ngo ndetse uri kumwe n’ umuntu atazi ngira ngo arambeshya, naho nuwo mukobwa w’ igishongore…..”

Narakebutse nongera kwitegereza Sabine, koko yari igishongore baririmba, narishimye cyane mu mutima ko mama wambyaye ijisho rye rinyuzwe n’ umutako wari umuri imbere, mbega byiza!”

Mama yatangiye gushyashyana ashaka icyo atwakiriza, numvaga nishimye cyane kumubona, numvaga ndetse nahaguruka nkamufasha ariko akambwira kwicara, nanjye nkaguma impande ya Sabine wari utuje cyane.

Barumuna banjye Kadenesi, Toni na Bogali bazaga binyuza aho hafi, bitegereza cyane Sabine, nkabashuka nkabatuma me2u nkabagurura n’ amandazi ngo bere gutera isoni umwiza natoye mu bandi,

Dusigaye muri salon twenyine….

Njyewe-“Urumva umeze ute my Bina?”

Sabine war utuje cyane yahise andya akara, ambwira anyitegereza ndetse amwenyura ati,

Sabine-“Ngo Bina? Ibyo se kandi ni ibiki utangiye kunyita?”

Njyewe-“Hhhhh! Wari witwa se ahubwo? Guhera uyu munsi ibintu byahindutse muri njyewe, iryo riri mu mazina najyaga ndara nsubiramo ngo umunsi uzankundira ukemera kwakira urukundo nagukunze nzariguhamagare”

Sabine-“Yooooh! Mbega”

Njyewe-“Sabi! Aha niho mu rugo nakubwiraga, aha niho nsanga mama na barumuna banjye, ndetse na Papa, we ntabwo yari yaza kuko agemura imyaka I Kigali, ariko ntabwo dutaha utamubonye”

Sabine-“Umva yewe, ntabwo turara?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Mama-“Are weee!”

Njye na Sabine twarikanze, ntabwo twari tuzi ko yahoze ari kutwitegereza,

Mama-“Yooo! Muri kumwenyura nkabikunda!, Mbega amafoto yaba meza, ariko Ryan ko utajya uzana appareille ngo udufotore kandi aribyo ukora?”

Njyewe-“Ugira ngo se….nyine….”

Nabuze icyo nsubiza gusa mbasezeranya ubutaha, ni nako yari aje kutwoza intoki ngo turye.

Sabine yahise ahaguruka,

Mama-“Uuh? Ko uhagurutse se ugiye hehe nyabu?”

Sabine-“Nagiraga ngo mbafashe mbasukire amazi mukarabe”

Mama-“Oya oya icara rwose wowe uri umushyitsi”

Sabine yarongeye aricara gusa ku mutima hasigara ikimenyetso, nonge kubona uwo ari we, we wa nyawe wa wundi nahoraga nibaza ngo akwiye nde?

Twatangiye kurya tunaganira, dusoje abana bajya gukina, muri ako kanya nibwo uwemeye kumbera Papa yahageze, araduhobera cyane, aricara nawe arakirwa,

Njyewe-“Naho ubundi nibyo nabwiraga mama, ntabwo nari kuza ntyo gusa kandi hano hari….”

Bose-“Hhhhhhh!”

Papa-“Nushaka urekere aho rwose ibindi twujuje”

Njyewe-“Hhhh! Yitwa Sabine! Niwe…niwe…”

Njye na Sabine twararebanye isoni ziramwica tubika umutwe nanjye ndaseka kubera ibyishimo, birangirira aho dukomeza kuganira ibindi kuko urukundo rwo rwatambutse hagati yaho twari twicaye bakabona neza ko Sabine ariwe mu magana wambwiye ko ari njye akwiye.

Tukiri aho Papa yankozeho nsohoka mukurikiye, tugeze hanze,

Papa-“Hhhh! Nuko nuko Ryan! Eeeh! Utuzaniye umukazana rero?”

Njyewe-“Hhhh! Bisa nabyo nubwo ntari nabiteguye bwose ariko ntacyo ubutumwa bwatambutse”

Papa-“Hhhh! Nibyo rwose! Iriya nkumi irasa na bicye pe!, nakunze ukuntu atuje aba yicecekeye, n’ amasoni ye buriya aramubera”

Njyewe-“Eeh! Hhh! Urakoze cyane”

Papa-“Hanyuma se uramuzi neza? Wagiye iwabo se? mwamenyanye gute? Murateganya kuzabana se cyangwa ni bya bindi by’ abasore sha?”

Ibibazo byabaye byinshi, murabizi namwe iyo igiti kigishibuka ntikibura abakibazaho ariko buriya baba bifuza kuzakibonamo ibisubizo nubwo biba bitandukanye.

Hari ababa bifuza ko cyazaganza amarumbo kikabatwikira bugama izuba, hari abifuza ko cyazabahuhaho akayaga keza gitanga, hari ababa bifuza ko kizera imbuto nyinshi kikazaramira abashonje,

Ariko kandi hari n’ abifuza ko cyazababera inkingi bakajya baza kwikingaho bakugitura agahinda kabo, ariko kandi igihe kizakura hari abazifuza kugitema ngo bagicane, niyo mpamvu Papa yambajije byinshi ariko ngahitamo kutamusubiza atari uko musuzuguye,

Njyewe-“Eeeh! Papa! Ibyo singombwa ko tubiganira none aha, ahubwo wihangane dore amasaha ari kudusiga kandi tugomba gusubira I Kigali”

Papa-“Nta kibazo sha, icyo nagusabira nuko wazagira amahoro mu nzira watangiye, buriya ni njye ubizi….nako na Mama wawe yabihamya”

Njyewe-“Yego urakoze cyane”

Twasubiye mu nzu, amasaha yari ageze ngo dutahe, twarasezeye baraduherekeza, tugera mu ga centre dutangira gutega.

Mu masaha ya saa kumi nebyiri nibwo twabonye imodoka, turabasezera turinjira dufata umuhanda.

Mu modoka, njye na Sabine twaje tuganira ngenda musobonurira aho tugeze dore ko atari ahazi, nageraga aho numva nshaka kumubaza impamvu yabonye mama akikanga ariko nkagarukira hafi.

Muri icyo gicuku Sabine yongeye kundyamaho arasinzira, nk’ inkingi ye ya mwambya ndamucigatira ndamurinda kugeza mu gicuku twinjiye mu murwa, imodoka irahagarara tuvamo.

Namufashe ikiganza,

Sabine-“Ahwiii! Ryan! Imana ishimwe ko yabanye natwe mu rugendo”

Njyewe-“Yoooh! Ishimwe rwose, kimwe mu bituma ndushaho kubona ko uri umukobwa udasanzwe, uzi abibuka gushimira Imana bageze iyo bajya? Nanjye ntakubeshye mbyibutse ari uko ubivuze”

Sabine-“Oooh! Nzabigufashamo sha, nawe ndabizi uri umusore udasanzwe kuko wamfashije kuba uwo ntakekaga ko naba we”

Twakomeje kugenda tuganira, twinjira mu yindi modoka yari kutugeza hafi yo kwa Doctor…nako kwa Sabine.

Bidatinze twayivuyemo,

Njyewe-“My Bina! Ngukatane ahantu nkugurire kamwe se?”

Sabine-“Hhhhh! Utansetsa ariko? Oya dutahe sha bwije”

Njyewe-“Oya sha nkundira mu gihe mfite ubushobozi njye nkwicaza….”

Nubwo namusabaga ko twicara tukaganira ntabwo nari nyobewe ko bwije, ahubwo wari umuco wa Data cyera iyo twavaga ku rugendo, twicaraga ahantu tukaruhuka, tugasubiramo uko byagenze, gusa ntabwo byakunze naramuherekeje.

Tugeze ku muryango w’ igipangu kwa Doctor…nako kwa Sabine,

Njyewe-“Bina bambi yanjye! Reka nkugeze aha, wakoze cyane kundemera umunsi”

Sabine-“Oya se kandi wigarukira ku muryango, hari icyo wishisha?”

Njyewe-“Oya ntacyo gusa nuko nta mukwe wakageze kwa Sebukwe aya masaha, burije cyane nzaza ubutaha”

Muri ako kanya urugi rwarafungutse ndikanga, yari Doctor,

Njyewe-“Eeeh! Muraho neza Doctor!”

Doctor-“Uuuh? Ntibishoboka? Sabi! Ni wowe na Ryan?”

Sabine-“Yego ni twebwe”

Doctor-“Ibaze? Aya masaha?”

Sabine-“Yari amperekeje usanze nari ndi kumubwira ngo ntagarukire ku muryango yinjire anagusuhuze”

Doctor-“Sabi! Injira, injira ukomeze mu rugo….”

Sabine-“Cheri! Twinjire…”

Sabine yashatse ko twinjirana ariko Doctor aranga, amubwira ko hari icyo ashaka kumbwira arumvira aragenda, nsigarana na Doctor,

Doctor-“Amakuru Ryan?”

Njyewe-“Ni meza kabisa, ni meza rwose urebye nari ndi gupanga muri iyi minsi ko nazaza kubasura, usanze buriya nanga kwinjira kuko bwije, nari mperekeje Sabine”

Doctor-“Ok! Ni byiza ubwo wubashye ko Sabine atakiba aho ugenda wisanga uko ubonye kose utangira n’ abantu baje kumureba. Aha ntabwo ariko bimeze, buriya Sabine afite amasaha agomba gutahiraho, afite igihe agomba gusurirwa kandi ugomba kubyumva nk’ itegeko nashyizeho”

Njyewe-“Itegeko?”

Doctor-“Yego! Itegeko rwose, erega ubyumve ndi Se! Igitsure, amategeko,….ibyo bigomba kundanga, so nishimiye ko wabonye nawe ko atari byo ntiwinjire aha aya masaha n’ ubutaha kandi ntibizabe, hanyumaa…ibindi ndabiganiraho na Sabine”

Njyewe-“Sawa sawa Doctor! Ni byiza rwose! Nkunze Bina ari mu maboko meza, koko uzamugeza kure heza hashoboka, yarabimbwiye ko wamubwiye ko uzamugira uwo benshi batatekerezaga, amahirwe yo kugira umuntu nkawe ntabaho, Imana iguhe umugisha reka ntahe”

Nasezeye Doctor mpina akagongo ntera intambwe ndataha, nageze mu rugo bwije cyane nihina mu mashuka ndaryama.

Bwarakeye hari kuwa mbere wari umunsi w’ akazi, namaze kwitegura ndasohoka ngeze hanze nakubitanye na Tom yihuta cyane,

Tom-“Aaah! Ryan Ryan! Bite?

Njyewe-“Uuuh? Tom ni wowe? Ewana ni sawa cyane pe!”

Tom-“Umbabarire twaraburanye, akazi karagiye karamperana neza neza, ubu nsigaye ndi chef w’ikinamba, ngomba kwicara kuva mu gitondo nkageza saa ine z’ ijoro, birumvikana ntabwo natirimuka kuko ari njye bishyura”

Njyewe-“Ese? Birumvikana!”

Tom-“Ryan! Cyakoze muzehe ni umuntu mwiza, uziko guhera saa mbiri za nimugoroba yansoneye? Yarambwiye ngo njye mbitsa ayo nakoreye mbere ya saa mbiri andi nanjye nzajye nirwariza njye ufite abana”

Njyewe-“Koko se?”

Tom-“Cyane rwose, ubu iwanjye ibintu biri gusubira mu buryo buhoro buhoro, uzi ukuntu umugore wanjye ahora ambaza Boss, nsigaye ngira ubwoba ko bazamenyana akamuntwara, niyo mpamvu buriya muzehe ntapfa kumutumira mu rugo, Hhhhhh!”

Njyewe-“Uuuh? Koko se?”

Tom-“Ari nkawe se?”

Njyewe-“Ni hatali, gusa ndumva impungenge zashira, ugatuza kuko wabonye icyatumaga ubura amahoro”

Tom-“Koko se? Ahubwo buriya mfite igitekerezo, numvaga nako urabizi Mariam yavuye iwabo atorotse yizingira kuri njyewe mugabo we, ubu kuko ubuzima buri kugaruka, ndashaka kuzabagurira imyenda mishya, nkanashaka agacuma n’uducupa, nkajya kwirega kwa Databukwe”

Njyewe-“Byaba ari igitekerezo kiza”

Tom-“Ahubwo se tuzajyana?”

Tukiri aho umukozi wasimbuye Tom yahise akingurira imodoka, muzehe Ntwari arasohoka,

Tom-“Eeeh! Ryan! Nari navuganye na Boss ko tuzindukana, niyo mpamvu nari nyuze aha”

Njyewe-“Ahubwo ndanatomboye lift ndayibonye”

Niko byagenze twinjiye mu modoka dufata rugendo, mu modoka twaraganiraga, Ntwari yari umusaza mwiza wahoranaga urugwiro.

Muri uko kugenda tuganira hari umukobwa wateze lift muzehe ahita ahagarara, aramurembuza araza,

Tom-“Muzehe rwose! Ugira impuhwe ukagira n’ izindi pe!”

Ntwari-“Reka dutware uyu mwana w’ umukobwa wenda yakwibwira na Ryan bakamenyana”

Tom-“Si nkayo yose se?”

Wa mukobwa yarunamye maze aravuga,

We-“Mwaramutse? Mwakwihangana mukangeza imbere ko ngiye….”

Yaturangiye aho agiye, hari mu cyerekezo kimwe naho nari ngiye ariko bagombaga kurenga aho nkorera,

Ntwari-“Injiramo nta kibazo madamaze”

Yarinjiye yicara impande yanjye dukomeza urugendo tuganira,

Ntwari-“Madamaze witwa nde se?”

Tom-“Eeeh! Harya hari umukobwa wivuga ra?”

Ntwari-“Hhhh! Ariko byo nta mukobwa wivuga, Ryan urabe wumva, mushatse mwamenyana ukamuvuga, buriya nta wamenya aho umugeni ava”

Bose-“Hhhhhh!”

Tom-“Oya nta mugeni uva ku nzira, ariko byo Ryan! Nako nturi umwana”

Njyewe-“Oooh! Nyibwira rata nkuvuge”

Twari tugeze aho nakoreraga, muzehe Ntwari yari ahazi, yahise aparika, wa mukobwa ahita avuga,

We-“Ariko Tom koko?”

Twese twarikanze cyane, Tom biba ibindi ahindukira vuba, twaguye mu kantu twibaza ukuntu uwo mukobwa yabonye Tom akamumenya ariko Tom akamwirengagiza, ese uwo mukobwa ninde? Azi hehe Tom?……………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 30 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

2 Ibitekerezo

  • Uzi ko uwo mukobwa ari mushiki wa Tom na Cedro!Amatsiko ni menshi ahasigaye ni aho ejo.

  • Ese ubu nta episode musimbutse?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *