• 19/01/2020 9:25 10

Episode 28: Sabine aherekeje Ryan iwabo akagwa cyane nuhamusanze

Njyewe-“Cedro! Cedro! Ugiye hehe wambaye utyo?”

Cedro wari wambaye isengeri n’ ikabutura na kamambiri ntiyanyumvaga, yakomeje kuvugira kuri telephone cyane ari nako akomanga motari mu mugongo, aba ayicayeho ndwana no kumukuraho biranga irahaguruka iragenda.

Nirukanse inyuma ya moto jugujugu ariko iranga iransiga kuko Cedro yabwiraga motari kwihuta, nashatse indi moto hafi aho ndayurira ariko mu gukurikira mbura aho Cedro arengeye.

Twakomeje gukatakata hafi aho, birangira nyivuyeho ngenda n’ amaguru kugeza igicuku kinishye, narebye gutaha gutyo gusa umutima urankomanga, mfata inzira nsubira kwa Cedro.

Mu kugerayo nasanze ataragaruka, nicara muri salon na wa mwana, turategereza kugeza ubwo turambiwe, mu gihe nari mpamagaye bwa nyuma telephone atitaba, narahagurutse ngo ntahe ariko Cedro aba arinjiye, asunikaho umuryango yegama ku rugi.

Yari yarushye cyane, nagiye musanga muhagarara imbere,

Njyewe-“Cedro! Bite? Wangu nawe kabisa wanshanze rwose, kweli ubu uvuye hehe wambaye utya?”

Cedro nta kindi yambwiye, yanyuzeho arakomeza aragenda yicara mu ntebe ndongera ndagaruka,

Njyewe-“Ariko rero wambwira Cedro, njyewe ndabona nukomeza kwihererana ibintu uzaba akanjye! Uragira ngo nawe bazakwite umurwayi wo mu mutwe?”

Cedro yongeye guceceka, hashize akanya,

Cedro-“Petit! Ba ugiye kwiryamira niba wariye”

Wa musore muto yahise avuga,

We-“Boss! Nariye karee! Ntubizi se ko mbirangiriza mu gikoni?”

Yaragiye nsigarana na Cedro, nkomeza kumubaza cyane uwari umuhamagaye akagenda atakirwambaye,

Cedro-“Wahora niki Ryan! Nari ngize ngo wa munsi mpora nifuza urageze, nongeye kubona mushiki wanjye none….”

Njyewe-“Oooh? None se uvuye hano ari inde uguhamagaye?”

Cedro-“Mpamagawe n’ umuntu ntazi, arambwira ngo ndi hehe ko amfitiye inkuru nziza, uko undeba uku rero iyo umuntu ambwiye ko amfitiye amakuru nta kindi ntekereza ni mushiki wanjye”

Njyewe-“Ooohlala! Pole wangu”

Cedro-“Cyakora ntabwo ngarukiye aho da, yari umukiriya washakaga kuduha ikiraka, witegure uzajyeyo ejo”

Njyewe-“Ese? Sawa ntacyo, kandi komeza wihangane”

Cedro-“Nta kundi Ryan! Wakoze cyane kuza kundeba wangu”

Njyew-“Nta kidasanzwe Bro! Reka ntahe njye ku ruhuka, ejo kare ndakuvugisha”

Navuye aho ndataha, ngeze mu rugo mbwirwa n’ abandi ko Tom aje kunsezera akambura.

Nahise menya ko ibyo muzehe Ntwari yamusezeranyije byasohoye, nkomeza mu nzu ndaryama dore ko bwari bwije.

Mu gitondo kare nakanguwe na Telephone, mu kureba uwari umpamagaye yari inzozi zanjye Sabine, nakanze yes nitaba vuba,

Njyewe-“Hello umwiza nzi!”

Sabine-“Bite Ryan! Waramutse neza?”

Njyewe-“Yego naramutse neza, birushijeho ubwo nkumvise nkibumbura amaso ngo mbone ko umuseke watambitse”

Sabine-“Oooh! Ni byiza cyane, nanjye nkangutse nkubona mu nzozi”

Njyewe-“Yeee? Koko se?”

Sabine-“Yego sha, gusa ikimbabaje ni inzozi ndose”

Njyewe-“Yoooh? Urose izihe nzozi?”

Sabine-“Sha ndose ngo njye  twari kumwe, maze ngo mu gihe twatemberaga urahindukira umbwira ubabaye ngo uzategereza kugeza ryari? Ngo mu gihe nari ngiye kugira icyo nkubwira wahise unshyira urutoki ku munwa….”

Njyewe-“Oya se kandi?”

Sabine-“Ni ukuri sha, ngo wanshyize urutoki ku munwa, urambwira ngo warategereje urarambirwa, ngo igihe niki ngo umbwire ko utakibashije kwihangana”

Njyewe-“Ngo? Mbega inzozi!”

Sabine-“Yego sha, nkangutse nkikwinginga ngo unyumve”

Njyewe-“Oooh humura disi zari inzozi, ntabwo nzigera ndambirwa kugutegereza, kandi ntabwo nzarambirwa kwihangana, gusa kandi ndategereje! Ntegereje ijambo rikuvaho rimpa ihumure, ariko nyabuneka nubwo inzozi zitaba impamo ntabara bwangu unkure mu cyeragati”

Sabine yongeye guceceka, hashize akanya,

Sabine-“Urakoze basi! Icyo gukora nacyumvise, kandi umbabarire kumvira umutima nkawuha umwanya ngo uhe agaciro  ibyo wambwiye ntari niteze kuzumva, disi ugire umunsi mwiza, Imana ikundindire”

Njyewe-“Nawe bambe Imana ikurinde kandi ndagukunda”

Sabine yansezeye atyo aragenda, yanteye imbaraga uwo munsi, nerekeza ku kazi Cedro anyohereza aho nari kugakorera uwo munsi, natashye naniwe cyane, gusa muri uwo mugoroba nageze mu rugo numva kwa muzehe ntwari akaziki kadunda, ntabwo namenye ibyo ari byo narikomereje njya iwanjye.

Mu gitondo ya masaha yo kujya ku kazi ageze narasohotse mba mpuriye na Muzehe ku muryango ndamusuhuza, birumvikana ntiyari kunsiga ku nzira, ninjiye mu modoka,

Njyewe-“Naho ubundi rwose ngize amahirwe, uyu munsi banza ndirirwa meze neza pe”

Ntwari-“Hhhh! Lift se si ibintu bisanzwe?”

Njyewe-“Eeeh! Iya mugitondo yo aba ari akarusho, ubu uyu munsi wowe nshobora kwirirwa ntwarirwa ubuntu”

Ntwari-“Hhhh! Ryan rwose, urasetsa kabisa!”

Njyewe-“Harya… Boss! Nari nibagiwe kukubaza, wa mukozi nakuzaniye ko….”

Ntwari-“Eeeh! Wa mugabo se? Wa mugabo namuhinduriye akazi, ntabwo yakubwiye se?”

Njyewe-“Oya ntabwo yambwiye, kuva yagenda ntabwo turabonana”

Ntwari-“Namuhinduriye akazi, nabonye mu rugo byanze, ngira ngo nawe urabizi ko madamu batumvikanaga, ubu namwimuriye hahandi nakubwiye mfite igaraje, ubu niwe muyobozi w’ ikinamba ngo kuko yigeze kubikoraho”

Njyewe-“Ese? Ariko uriya mugabo waramwishimiye pe! Banza wa mukobwa wawe iyo aba agihari wari kuzamumushyingira”

Ntwari-“Uriya se? Erega buriya njye ntacyo ntakorera umuntu ucishije macye, umuntu wubaha, ariko kandi uriya sinzi uko byaje, numvise nkwiye kumufasha uko nshoboye, naho umukobwa wanjye we….tubyihorere ninjye nzi agahinda kanjye”

Twakomeje kugenda tugera aho yagombaga kunsiga mvamo arakomeza, nakomezaga gutekereza ibanga mbitse nkibaza impamvu ntarimena ariko nkibuka ya magambo nabwiwe ngatuza ngo igihe kizagere.

Iminsi yakomeje kwicuma, nakomeje gutegereza igisubizo, namwe murabyumva byansabaga kwihangana.

Umunsi ntari niteze, hari kuwa gatanu nimugoroba, bwa bucye nsimbuka nkajya kureba umuryango.

Uwo mugoroba naraye niteguye Sabine niwe twavuganye kuko yari azi gahunda, ndamusezera ndaryama.

Mu gitondo mbere yuko ngenda yongeye kumpamagara, ambwira ko ashaka ko ngenda tubanjye kubonana, narabyemeye kuko nari naramusezeranyije kuzahora mutegereje, aratinda yewe cyane, yangezeho nka saa saba z’ amanywa.

Yari yambaye neza cyane, yasaga n’ umuntu ufite aho agiye, natunguwe no kumva ambwiye ko yiteguye ngo tujyane.

Naratunguwe cyane,muri ako kanya ntabwo nari kumva ukuntu Sabine yantunguza kujyana nanjye iwacu, twarinze tugera ku muhanda ntabyumva neza, dufata urugendo.

Mu nzira tugenda Sabine yahise asinzira, njye nagiye ntekereza byinshi ngera kure cyane, nibazaga ukuntu ntereranye imisozi Sabine nkamujya iyo nkibaza, ukuntu yatekereje kunkorera uwo munsi mukuru, bitinze cyane twageze ku ga centre k’ iwacu ndakomanga imodoka irahagarara,

Twasohotse mu modoka iragenda, nkuko bamwe mubizi mu cyaro hari ukuntu imodoka ihagarara abasore bagahurura bakaza kureba ko nta kiraka babona cyo kwikorera imizigo n’ ibindi.

Twakomeje gutembera mu ga centre noneho ho byari birenze umva ko barangara, Sabine baramurangariye ibintu biba ibindi, numvaga kuri njye ari ibindi bindi

Mu kugera mu rugo nakiriwe na barumuna banjye, bahobera Sabine mpa Sabine Kalibu, nananajije aho mama yagiye ambwira ko batahazi, kubera isoni bahise biheza nsigarana nawe twenyine,

Njyewe-“Naho ubundi Kalibu Sabi! Aha niho gicumbi gicumbikiye abanjye, haba Mana…Papa na barumuna banjye nkuko nabikubwiye”

Sabine-“Nishimiye kuba ndi hano ni ukuri, hari impamvu nanjye nahisemo kuzana nawe, ndacyeka iki ari cyo gihe ngo…..Ryan! Mbabarira unyumve kandi wakire impano nakugeneye uyu munsi,

Sabine muri kumwe uyu munsi ni kubwawe, ibyabaye byose nibyo bihamya uwo uri we kuri njye nkuko nabikubwiye, ndashaka kuza hafi yawe, mu buzima bwawe no mu muryango wawe, uku ni ukuri kwanjye, ni wowe mahitamo yanjye”

Njyewe-“Yeee? Sabi! Koko amahitamo yawe ni njyewe?”

Sabine-“Ryan! Ntabwo nibagiwe bya bihe, ntabwo nibagiwe uko umutima wanjye wakwakiye, ndagusabye nyumva, naratuje ndatekana ndaruhuka nsanga mu bibaho byose mfite naguha igihenze muri byo, njyewe wese ndakwiyegurira, ndagukunda nanjye Ryan!”

Nikije umutima, ikiniga ntazi aho cyavuye kiramfata maze ntangira kuvugana agahinda,

Njyewe-“Sabi! Kubona uko nkubwira ibyishimo mfite byangora gusa uyu mwanya reka nguhamirize nsendejwe n’ umunezero, uwo namenye mu buzima nkagira umutima utera utekereza ikiwukwiye arabyemeye! Ninjye mahitamo ye! Oooh

Narangije kuvuga ayo magambo akomeye amarira atemba ajya mu nda, Sabine wari unyegamye mu gituza we amarira yari yatoheje agapira nari nambaye, iwacu kugicumbi cy’ umuryango Sabine yarampumurije kuri iyo saha twari tumaze guhamya icyo benshi babuze, igituma imitima ihaba indi igahumeka ituje.

Sabine amaze gutuza, namuhanaguye amarira mu ijwi rito arambwira,

Sabine-“Ryan! Ni ukuri! Humura ntacyo ntabonye, nta nicyo ntabona, urankunda kandi birenze ubwenge bwanjye, nzagukunda kandi nzakwitangira, uko ni ukuri kuvuye mu ndiba y’ umutima ugukunda”

Nyuma y’ akandi kanya gato twitsa imitima, Sinzi uwo Sabine yabonye arikanga cyane, ndetse agira ubwoba bwinshi, atangira kunyihishaho mu guhindukira ngo ndebe uwo yari abonye….…………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 29 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

4 Ibitekerezo

  • Nyabuneka Sabine yaba aziranye na mama Mama Ryan? aba bantu bafitanye isano

  • Ah! Mbega mwebwe uziko mwakwinshisha umuntu amatsiko ubwo ntimudusize muri que ce que ce?

  • Karabaye, umugabo wa Mama Ryan se yaba aziranye na Sabine? Wasanga ataramuteretaga bakaba bagiye kumushwanira na ryan? ukuntu nari ryohewe nuru rukundo rwbo. abanditsi bazi imitoma pe

  • UYU MWANDITSI NI UMUHANGA CYANE. AZI GUTERA AMATSIKO, EJO BIRATINZE. SABINE WAKOZE CYANE KWITURIR RYAN INEZA IWABO KU IVUKO. NI BYIZA GUHA AGACIRO UMUNTU NABE. UKO YAGUSANZE MURI GHETTO AKAGUHEREKEZA KUGEZA KWA DOCTOR NIKO NAWE WAMUHEREKEJE IWABO UKAMUHAMIRIZA KO UMUKUNDA. HUMURA UKANZWE NA SURPRISE. UMUSEKE GO ON

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *