• 19/01/2020 8:56 16

Episode 27: Tom mu byishimo byinshi…Cedro we ari mu bwigunge

Amatsiko yabaye menshi, njye na Tom turicara, yari yabuze aho ahera, ashyugumbwa ari nako nanjye amatwi nari nayabanguye, gusa muri ako kanya umutima waransimbutse numva ntibisanzwe.

Njyewe-“Tom! Mbwira ushize amanga, niki kikuzanye ko mbona wishimye bidasanzwe?”

Tom-“Ryan! Amahirwe yansekeye, nabuze aho mpera nkubwira kabisa”

Njyewe-“Mbwira ariko? Mbwira niba ari amatsiko yo wayanyicishije, cyangwa nihitiremo ikikuzanye?”

Tom-“Boss! Boss Ntwari…mbega umusaza mwiza, Ryan! Ubwo Boss yatahaga yaje asanga mutegereje, hanyuma Mabuja ahita aza atangira kumubwira ukuntu namusuzuguye, nanjye nkomeza kumubaza impamvu, nkavuga ko niba batanyizera banyirukana neza, ariko nubwo nabivugaga nibazaga aho nakwerekeza!”

Njyewe-“Komeza umbwire ndakumva”

Tom-“Ubwo nyine Boss yasabye Mabuja gutuza, ahita yivumbura aragenda turasigarana, niho namutakiye, nkamubaza niba gukora hano bisaba kuzana umugore n’ abana banjye, ambwira ko icyo kibazo agiye kugikemura, Ryan! Ubu agiye kumpindurira akazi”

Njyewe-“Yeee!?”

Tom-“Nibyo rwose, yambwiye ko iri joro rishobora kuba ari iryanyuma ndaye nkanuye we aryamye, ubu ndi kwibaza ni akahe kazi Ntwari agiye kumpa? Hhhh! Wasanga ari ukumutwara! Oya ahubwo ndumva agiye kumpa kujya antuma nko mubihugu hanze nyine…..”

Tom yakomeje kuvuga byinshi kubera ibyishimo, nanjye nkomeza gutangarira muri buri kimwe yambwiraga yifuza,

Njyewe-“Eeeh! Ntwari ntasanzwe! Felecitation Tom wabona udahinduye ubuzima?”

Tom-“Ryan! Byose ariko ni wowe mbikesha, burya iyo ngutakambira ntiwumve akababaro kanjye nari kuba ndi he?”

Njyewe-“Oya nta mpamvu zo kunshimira Tom, wasanga iyo utaza hano ubu uba uri ahandi heza, naho ubundi rwose byanshimisha cyane Tom abaye Tom umuryango wanyu ugatuza, ugatunga ugatunganirwa, Mariam akazaseruka iwabo ahamya urukundo rwatumye atanga byose mukibanira”

Navuze ntyo mbona Tom arasuherewe, yaracecetse mbona asa nugize isoni ariko yihagararaho,

Njyewe-“Kari akanyuzemo Tom, umbabarire kuba nkwibukije akahise ariko ntabwo nari ngamije gutuma ujya kure”

Tom-“Ryan! Reka ngende ubwo ejo nzakubwira uko byagenze”

Tom yaransezeye aragenda nsigara aho, amasaha yari akuze nagombaga kujya kuryama ngo mbone uko nzinduka jya mu kazi.

Maze kwinjira mu mashuka nakomeje gutekereza byinshi birumvikana Sabine yabaye Sabine mu ntekerezo zanjye, yaraziganje nongera kwibuka amagambo yose namubwiye ariko akagenda atampaye igisubizo.

Nongeye gukanguka mu gitondo, nditegura nkora ku munwa nerekeza ku kazi, nagezeyo nsanga Shakila yahageze, ndamusuhuza tuganira gacye nkomeza mu kazi gusa nakomeje gutegereza ko Cedro aza ariko ndaheba.

Saa sita nagiye kureba icyo nshyira mu nda, nagiye mvugana na Sabine ngashyugumbwa nshaka kumubaza niba koko yarakiye amagambo yamvuye mu mutima, akayumva nk’ ukuri kwisesuye umutima.

Numvaga namubaza niba ankwiye, numvaga mbega….ntabwo wakumva ubwoba nari mfite bw’ igisubizo cye.

Naratekerezaga ndetse nkivugisha nti:

“Ubu koko Sabine aramutse ambwiye ko ntamukwiye nabaho nte? Nakomeza kubaho koko? Oya ntabwo nabishobora…Niba Imana ishobora byose yarandemeye kwishima niteguye igisubizo cyiza kizava ku mwiza nzi, uwo natoye, uwo mpora nsaba kuzibanira ubuzira gutandukana”

Amasaha yakomeje kwicuma, ngerageza guhamagara Cedro kuri telephone ariko ndamubura.

Byageze mu masaha ya saa cyenda ndahaguruka ndasohoka, mpurira na Shakila ku muryango,

Njyewe-“Shaki! Nta makuru ya Cedro ra?”

Shakila-“Ahubwo nari ngiye kukubaza niba yaba ari amahoro”

Njyewe-“Wapi kabisa, namubuze kuri telephone sinzi rwose”

Shakila-“Mana wee! Ubu se byamugendekeye gute?”

Njyewe-“Ariko wari uzi nikindi? Reka njye iwe ndebe, ataba yabuhezemo ntitubimenye”

Shakila-“Tujyane….oya nako nugerayo urambwira”

Navuye ku kazi mpangayitse mfata moto injyana kwa Cedro, mu kugerayo narakomanze nkomeza gutegereza, hashize akanya katali gato hari umusore muto wahingutse aho,

Njyewe-“Aaa! Bite se wangu?”

We-“Ni byiza Boss”

Njyewe-“Ko ntakuzi aha se…?”

We-“Hhhh! Ndi mushya hano, buriya uzamenya niba ukunda kuza aha”

Njyewe-“Ok! None se wa musore witwa Cedro uba aha arahari?”

We-“Arahari da, uriya niwe Boss wanjye”

Njyewe-“Eeh! Ntabwo nari nzi ko yazanye umukozi, ahubwo se ko mbona Cedro yashatse umukozi w’ umwana?”

We-“Hhhh! Boss ubiboneye he se ko ndi umwana?”

Njyewe-“Ubwo se hari imyaka cumi n’ umunani ufite koko?”

We-“Ndayifite Boss, ahubwo ndanayirengeje, buriya imyaka umuntu amaze avutse siyo dukwiye kubara, buriya hari umwaka ukweduka ukavamo itanu kubera uko ubayeho”

Njyewe-“Uuuh? Uyu mwana ra?”

Yahise akingura ndinjira, natunguwe no gusanga Cedro yicaye mu ntebe yegamye, imbere ye hari harambitse ifoto.

Naratambutse mu kwitegereza ya foto yari ifoto igaragaraho abana benshi, gusa mu kureba neza hari aho yari yarashyize akaziga, byaranshanze mukoraho arashiguka cyane,

Njyewe-“Cedro! Bite wangu?”

Cedro-“Ese ni wowe Ryan! Ewana unkuye kure kabisa”

Njyewe-“Bite se ko….ko utaje ku kazi, nkaba naguhamagaye nkakubura, byagenze gute? Ni amahoro?”

Cedro yakomeje guceceka gusa nabonaga asa nuwacitse integee, nakomeje kumubaza cyane hashize nk’ iminota icumi,

Cedro-“Ryan! Uziye igihe kabisa, uko undeba uku niriwe nigunze, ubwo uje yenda ndaza kugaruka”

Njyewe-“Ndabibona pole saana hari icyabaye kuri wowe, aho wowe na Provy ni amahroro? ariko se iyi foto?”

Cedro-“Nta kibazo kiri hagati yacu na Provy, ntacyo pe! Ahubwo iyo foto ureba niyo nahoze nitegereza…. niya mushiki wanjye Sandrine”

Njyewe-“Yoooh! Koko ndabyibuka ntabwo wigeze umbwira iherezo rye?”

Cedro-“Ryan! Duheruka nkubwira ibyacu, ubwo nakubwiraga ukuntu Tom yadusize akajya I Kigali, adusezeranyije kuzakomeza kwitwitaho ariko akagenda ubutagaruka, njye na mushiki wanjye Sandrine twakomeje ubuzima, bukomeye nagera aho byanze akampumuriza akambwira ko Tom ari hafi kuza”

Njyewe-“Oohlala!”

Cedro-“Nahoraga numva ijwi rimpamagara, rimbwira ko Tom aje kudutwara tukajya kwibera I kigali tubana nawe, nkabona mu nzozi mushiki wanjye Sandrine yishima abyina cyane akamusimbukira akamuhobera nakanguka ngasanga ari inzozi nkababara cyane”

Njyewe-“Birumvikana”

Cedro-“Hari umunsi umwe ubwo twari tuvanye imyaka ku isoko, duhura n’ umukobwa witwaga Flora, twumvaga ko nawe aba I Kigali, niwe mukobwa wabicaga bigacika mu rusisiro,

Akitubona yaratumenye, kuko yakundaga kuza mu rugo, yari yaraniganye na Tom. yatuguriye amandazi turaganira tumubwira ko hashize imyaka mukuru wacu adusize, yatubwiye ko azaza kudusura mu rugo akavugana na masenge.

Bucyeye yaraje adusanga mu rugo, yasanze Masenge adahari atubwira ko yifuza kumudusaba akatujyana tukajya kubana I Kigali, ko aho Tom aba ahazi, byabaye ibyishimo byinshi kuri twe dutegereza masenge ngo aze”

Njyewe-“Aje se byagenze Bite?”

Cedro-“Oya bwarinze bwira ataraza, Flora atubwira kwitegura ko araza kutunyuraho mu gitondo, twaratetse turarya maze turaryama mu gitondo gahunda yari iyo tukerekeza I Kigali.

Bwarakeye tuzinga imyenda maze turisukura njye na Sandrine, Flora yahise asuhuza turasohoka, tukigera hanze twakubitanye na masenge akitubona atwuka inabi, Flora yatangiye kumubwira ko yifuza kutujyana kuko azi aho mukuru wacu aba, ko abona tubayeho nabi,

Akirita mu gutwi nawe urabyumva byabaye ibindi, gusa birangira atsinze aratujyana uko niko twaje ngo tuje kureba mukuru wacu Tom ino, gusa tuhageze….Ryan! Ni amateka”

Njyewe-“Ndakumva Ryan! Ndakumva! Byaje kugenda gute? Tom mwaramubonye? Oya nako komeza umbwire, ndashaka kumenya impamvu, ndifuza kumva impamvu ubu mucengana”

Cedro-“Ryan! Twageze ino, Flora wari watuzanye adushyira imbere, aho Tom yabaga yari ahazi, gusa mu kugerayo yakubiswe n’ inkuba asanze harajemo undi mupangayi, agerageje kubaza aho yimukiye bamubwira ko batahazi, nta kundi byaje kugenda…..Ryan mbabarira tube dusubikiye aha”

Njyewe-“Oya mbwira Cedro! Mbwira uruhuke kabisa, hari icyo nyamara nagufasha ukava muri ubu bwigunge budakwiye umuntu w’ umugabo nkawe”

Cedro-“Ryan! Garukira aho wangu, akari kuwundi karahandurika, ntabwo niyibagije ko nanjye ndi umuntu w’umugabo”

Naracecetse mbura icyo nsubiza, hashira akanya katari gato ducecetse, ngiye kubona , wa mwana nari namenye ko ari umukozi wa Cedro yaje yihutana telephone ayihereza Cedro,

Cedro-“Yihorere petit! Sinakubwiye ngo uyihorere?”

We-“Boss! Itaba basi uyu wenyine wasanga ari inkuru nziza…”

Cedro-“Oya ariko yisubize mu cyumba”

Njyewe-“Cedro! Abantu twese twakubuze, kuba nje aha nuko nari mpangayitse, ihangane witabe wasanga ugize uwo uramira”

Cedro yakiriya telephone arayitegereza agiye kwitaba ihita ivaho ahita ayishyira ku ruhande.

Twakomeje guceceka mu kanya gato,

Cedro-“Ryan! Ujye umbabarira rimwe na rimwe hari ubwo bimbaho, hari ubwo umubiri uganzwa gusa nkifatira aka gafoto…..

Telephone yahise yongera irasona, ayifatana umujinya akanda yes vuba ashyira ku gutwi,

Cedro-“Hello!….Ngo urinde?……inkuru nziza ushaka kumbwira?……ngo? Ntibishoboka…”

Cedro yahagurutse vuba, sinzi uko nanjye byagenze mba ndahagurutse, akomeza kuvugira kuri telephone mbona arasohotse nkomeza kumukurikira, arasohoka akingura umuryango w’ igipangu, mbona atangiye guhagarika moto,

Njyewe-“Cedro! Cedro! Ugiye hehe wambaye utyo?”

Cedro wari wambaye isengeri n’ ikabutura na kamambiri ntiyanyumvaga, yakomeje kuvugira kuri telephone ari nako akomanga motari mu mugongo aba ayicayeho ndwana no kumukuraho biranga irahaguruka iragenda…………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 28 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

 

1 Igitekerezo

  • Ese mama Cedro byaje kumugendekera gute?Hanyuma se Tom we bimeze gute?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *