• 24/01/2020 4:44 11

Episode 27: Imana ikuye Ganza mu mazi abira, atsinda amarushwana mu byishimo byinshi

Duherukana….

Ubwo wa musore nawe wari waje kurushanwa twari twahuriye muri restaurant ku munsi wa mbere tukamenyana, amaze gutsinda amarushanwa akansaba ko twasohoka tukajya kunywa inzoga yewe akongeraho n’ agatabi ngo ko  ari bwo ndabasha kurepeta neza nkitegura irushanwa, natangira guhakana muri ako kanya hakaza abandi basore nka batatu, bakaba barantwaye tugasohoka hotel tukagenda dutyo…..

Twagiye nseta ibirenge ariko ndagenda, feri ya mbere twahitiye mu kabari kari karimo n’ umuziki mwinshi.

Abasore twari tujyanye batangiye gutumiza inzoga zikaze ndetse batangira kunywa bagotomera mbona ntabwo bisanzwe, nabonaga bisa no kwiyahura, si ukubeshya nibwo nari mbonye abantu banywa inzoga gutyo,

Jay Jay-“Yooo! Men! Akazi kose nagakoze! Ewana tunywemo! Nahandi hose nzajya nzajya ntambuka mbere nk’ umwami mwe munkurikire nk’ abambari banjye”

Undi-“Ariko uyu mudjama ko atarohayo vip ze wangu? Uyu musani ni bwoko ki ra?”

Bose-“Hhhhhhh!”

Jay Jay-“Ni njye namuzanye wangu, kuva twasangira ku meza nabonye ashobora kuba ari imari izitse, yajya andirimbira choras basaza, njye ndeba umuntu nkabona ko ashoboye”

Nakomeje kubitegereza yewe no ku kirahuri bansukiye nasomyeho rimwe, nkiri aho nibutse ubuto bwanjye, nibuka inzira ikomeye y’ ubuzima bwanjye, nongeye kwibuka amagambo mukuru wanjye Ntwari yambwiye.

Burya mu buzima kutamenya aho uva bituma utamenya aho ugana, kandi nyir’ ukuvuka iyo atimenye nta wundi umumenya, nongeye gutekereza niba icyo ari cyo cyanzanye, nibuka ko natoranyijwe mu bandi, nongera kandi kubona Kevine mu ntekerezo , nibajije niba ari umukobwa unkwiye njye wari uwundi muri ako kanya kubera aho nari ndi, ngitekereza ibyo, numvise umuntu unkubiseho ndikanga,

Jay Jay-“Urasigaye se?”

Ako kanya nahise ngira ngo turatashye ndahaguruka mbakurikira vuba, twakase mu muhanda wo hepfo y’ akabari twanyweragamo turakomeza ntangira kubona bayoboka ibigunda n’ ibihuru ndahagarara,

Njyewe-“Jay! Iyi nzira iragana he wangu? Ntabwo mubona ko mwayobye?”

Jay Jay-“Ngwino Man! Tugiye gufata ku myotsi twongere dusubire mu kabari, ariko uba waheze hehe wana? Ntukigire idage”

Njyewe-“Ngo…ngo imyotsi?”

Jay Jay-“Ntabwo ufataho se? Ni agatabi gakaze wangu, karatuma ugira ibitekerezo ejo uzitware neza kuri stage”

Njyewe-“Wapi….wapi Jay! Ntabwo namenye ko muje kunywa itabi, niba ari ibyo reka njye mbe nsubiye inyuma  muransanga hariya tuvuye”

Jay yakomeje kumbwira buryo ki nkwiye kuza tukajyana ariko mubera ibamba, ba basore bari bari kumwe,

Umwe-“Reka iryo dage uze twigendere Man, wowe ntubona ko ari umurezi”

Undi-“Nabibabwiye kare nyamara, mureke agende wana twigendere”

Bandetse utyo baragenda, ndahindukira aho kugira ngo nkomeze nsubire muri ka kabari nahise nsubira hamwe twari ducumbitse, nkomeza mu cyumba cyanjye ndakingura nicara ku buriri ntangira gutekereza aho nari mvuye

Naratekereje ndongera ndatekereza, namenye neza ko nari nayobye ntangiye kwibuka ibyo Producer yambwiye, ndibuka wa munsi ambuza kutazakoresha ibiyobyabwenge, koko yari azi ko nzahura nunyobya nka Jay Jay.

Nararyamye ndasinzira mu gitondo nabyutse nakerewe birumvikana kuko nari naryamye ntinze, niteguye vuba manuka ngana muri salle, kubw’ amahirwe nasanze abandi bakiva kunywa icyayi, birumvikana ntabwo niriwe njyayo, nahise ninjirana nabo.

Tugezemo twategereje nkuko bisanzwe ko abafite amateka muri muzika binjira bagatangira kuduhugura ariko ntibaza, dukomeza kwibaza ibyo ari byo tukiri aho abantu bakomeje gucaracara basohoka bongera bagaruka ari nako bongorerana bishoboke ko hari icyari kiri hanze bajyaga kureba.

Byanyanze mu nda nanjye ngiye guhagarara wa mukobwa w’ umuhanzikazi wari uyoboye gahunda yahise avugira muri micro cyane,

We-“Mutuze….mutuze mwicare gato”

Twaratuje twese ngo cee! Hashize akanya arakomeza,

We-“Biratangaje kandi birababaje cyane kumenya inkuru y’ inshamugongo itumenyesha ko bamwe mu bahanzi bari muri aya marushwanwa bafatiwe mu cyuho banywa ibiyobyabwenge nk’ urumogi”

Akimara kuvuga atyo nahise menya ntashidikanya ko Jay Jay na ba basore baguwe gitumo, nubitse umutwe umutima utera insigane ndawitsa nshimira Imana yo mu ijuru.

Babinjije bari mu mapingu yewe bahamiriza imbere yacu ko icyaha bashinjwa bakemera, umuyobozi wa polisi wari waje abaherekeje aboneraho kuduha impanuro, barabatambikana ngo bajye guhanwa hakurikijwe amategeko.

Muri ako kanya natangiye gutekereza iyo nemera kujyana nabo inkuru mbi ikumvika kubanyizeye, nkibaza Kevine aramutse abimenye….nashimiye Imana gusa maze ndatuza.

Twakomeje icyatuzanye uwo munsi nimugoroba njye na Mwiza twari turi mubari bwerekane icyo dushoboye.

Birumvikana umwanya munini twawumaze twitoza ahantu ha twenyine gusa yanyuzagamo akanyibutsa ibyo yambwiye, yambwiraga ko amagambo meza y’ urukundo yaririmbye mu ndirimbo dufatanyije ari ayo yashakaga kumbwira.

Narabyakiraga ndetse nkabimwubahira, twakomeje kwitoza dusa nkaho dusoje ndamubwira,

Njyewe-“Ndabona saa cyenda zigeze kandi turazamuka ku rubyiniro saa moya n’ igice, reka njye gushyira ku murongo imyenda yanjye”

Mwiza-‘Yego koko di! Harya wifuje ko twakwambara umutuku?”

Njyewe-“Yego! Niryo bara ryiza nkunda”

Nari narahisemo ko twazaririmba twambaye umutuku kuko numvaga nshaka kujyana ku rubyiniro impano Kevine yari yarangeneye, numvaga ko yaba ari ndi mahirwe n’ umugisha kuri njye.

Twaratandukanye njya mu cyumba cyanjye nkomeza kwitegura cyane, ndangije koga nshyira imyenda aho hafi hashize akanya ndeba nimero ya Kevine nkanda yes nshyira ku gutwi anyitaba vuba,

Kevine-“Yambiii Ganza wanjye!”

Njyewe-“Yambiii yambiii mukunzi,Kevi!”

Kevine-“Karame sha”

Njyewe-“Yoooh! Nari nkumbuye rya jwi bambe”

Kevine-“Ganza! Ni ukuri nanjye nari ngukumbuye gusa nanze kukudelanja ndakureka ngo ubanze urangize icyakujyanye”

Njyewe-“aaaah! Bisa naho bigana ku musozo, nanjye nakomeje gufunga umwuka ariko biranze ndavuga nti reka nguhamagare, nkubwire ko mu masaha make aribwo ndurira stage”

Kevine-“wooow! Amahirwe masa Ganza! Maze ndumva naza kugufana”

Njyewe-“Nta kundi byagenda gusa ningerayo ndakora nkaho uri kundeba, kandi unsabire ku Mana mbashe gutsinda”

Kevine-“Humura Ganza! Imana yatumye ugera aho ukamenya ko wari ufite ibyiza utari uzi ko ufite yari izi impamvu”

Numvaga nta wundi nahamagara mbere yo kujya ku rubyiniro atari Kevine, yankomeje umutima antera courage maze nkupa umwana w’ abandi nshyira headphones mu matwi niyumvira umwiza wo mu buto namuhimbiye.

Amasaha yakomeje kwicuma nka saa kumi nebyiri njya muri restaurant vuba ngo mbone igihe ngarukira nitegure, navuyeyo nyura ku cyumba cya Mwiza ndakomanga ariko numva ntansubije ndikomereza, ngera kucyanjye ntangira kwambara, nasoje nka saa moya ndasohoka nerekeza kuri salle.

Nicaye inyuma ndatuza, nakomezaga gucisha amaso mu bantu bose ariko mbura Mwiza, mbonye amasaha ageze ntangira kuva muri salle njya ku cyumba cye, nahagiye nk’ inshuro eshatu mubura ntangira no kumuhamagara kuri phone ariko nsanga nta yiriho.

Nkimushaka ba banyeshuri bigaga umuziki bavuye kuri stage ngiye kumva numva MC aravuze cyane,

MC-“Barakoze cyane abanyeshuri bize umuziki bamaze kuturirimbira, koko batweretse icyo bize, sasa rero twagiye n’ amarushanwa yacu, abo dutangiriyeho ni umuhungu n’ umukobwa bafite impano itangaje, bakaba baturutse mu mugi wa Kigali, abo nta bandi ni….Ganza na Mwizaaa!!”

Baduhaye amashyi batatuzi nzamuka ku rubyiniro, umwe mu ba Judge ahita ambaza,

We-“Bite Ganza!”

Njyewe-“Ni byiza”

We-“Uriteguye?”

Njyewe-“Yego”

We-“Hanyuma se ko wari urafatanya n’ umukobwa witwa Mwiza mwazanye ukaba uje wenyine bite?”

Nagize ngo nsobanure ariko ntangira kurya indimi wa mu MC ahita ansha mu ijambo,

MC-“Twe tugendana n’ abagenda, ntabwo tuzakomeza gutegereza abantu baje aha badafite gahunda, bakitesha amahirwe abandi bagize, Mwiza ibyo biramureba tangira Ganza”

Ako kanya natangiye kuririmba, ntabwo niriwe ndirimba ya ndirimbo nafatanyije na Mwiza ahubwo niririmbiye Umwiza wo mu buto naririmbiye Kevine, abari aho bari bayizi ariko batanzi buzura ku rubyiniro.

Nta kindi abatanga amanota bari gukora kuko byarivugiraga, natambutse ntyo ndetse ntangira gushungerwa, amarushanwa yuwo munsi asojwe narasohotse ari nako abandi banyuzuraho, muri ako kanya nabonye Mwiza aza abyigana cyane yasaga nkaho avuye ahantu hatari hafi aho, akura abantu mu nzira aba angezeho nima umwanya abandi anjyana ku ruhande,

Mwiza-“Habaye iki Ganza! Ko mbona abantu bakuzuraho? Ahubwo se twagezweho”

Nabuze aho mpera mubaza aho avuye, gusa nahise ntangira kumubwirana umujinya,

Njyewe-“Ariko Mwi! Nta soni koko? Ubwo koko wari wagiye hehe ko nagushatse ahantu hose nkakubura?”

Mwiza-“Ganza! Ko wababaye? Basi mbabarira byantunguye”

Njyewe-“Ushatse kuvuga iki se? Iyo ubona upfusha amahirwe wabonye ubusa ntiwari guha amahirwe abandi”

Nkiri kuvuga, Mwiza yahise ansha mu ijambo,

Mwiza-“Ganza! Ndakwinginze basi unshe amande ushaka ariko utakomeza kundakarira!”

Nahise numva ko ibyo ari byo byose hari icyabaye, nkomeza kuba kwirakaza cyane, Mwiza amfata ukuboko turazamuka, tuba tugeze ahantu hari hiherereye urumuri rw’amatara rutageraga, ashyira isakoshi ku ruhande amfata ibiganza

Mwiza-“Ganza, sinifuje kugusiga, kandi urabizi ko ngukunda gusa icyatumye ngenda ntakubwiye, hari umu Brother wanjye uba inaha burya twatandukanaga yahise ampamagara, mubwira ko ndi inaha, murangira n’aho ndi ambwira ko  ari hafi ya hano ndetse  ambwira ko niba ndi free naza nkamusuhuza gato, nahise ngenda nzi ko ndibuhite ngaruka ngenda ntyo duhurira mu nzira, ambwira ko atuye hafi yaho twari duhuriye, rero kubera ko numvaga ari hafi aho mpita ngaruka ndemera turagenda.

Sha Ganza! tugezeyo nasanze abana n’umusore bigeze kuzana mu rugo kuri anniversaire yanjye! Ubwo nicaye  turaganira hashize umwanya Brother ku kazi ke baramuhamagara ahita agenda, nsigarana n’uwo musore dukomeza kuganira, hashize umwanya atangira gushaka kunkorakora ariko  nkamwangira, agakomeza kumbwira ko ankunda, nyuma yaje kubigira imbaraga, afunga imiryango y’inzu ngo ashaka ko turyamana ariko nkomeza kumubera ibamba.

Ganza! Imana nagize ni uko umwana ubatekera yahise aza ntangira kuvuga cyane abonye bishobora kumugiraho ingaruka ahita akingura ni ko gusohoka niruka mpita mfata moto ngaruka hano! Ni ukuri, mbabarira ntacyo nguhishe

Ubwo Mwiza yari akimfashe ari na ko akomeza kwiriza nanjye nkomeza kumwitegereza, hashize akanya ndamwiyaka.

Njyewe-“Mwi! urambeshya, ntabwo ibyo umbwira napfa kubyemera, none se gusura Brother wawe bivuga no gukuraho telephone??”

Mwiza-“Ganza, telephone yanjye ifite ikibazo, njya kureba ngasanga yizimije ni ukuri kose ntabwo nkubeshya!”

Naratuje gato ndeba mu maso ye numva imbamutima ziraje nibutse uko yahibibikanaga kuza mu marushwanwa ariko bikaba birangiye bamusibye bakamukura mu bandi kubwo kuzerera kwe, natangiye kumuhoza muhanagura amarira, arangije andeba mu maso arambwira.

Mwiza-“Ganza! urambabariye?”

Njyewe-“Mwi!, nawe si wowe gusa wihangane kubyakubayeho, nagerageje kugushaka ahantu hose ndakubura barinda aho baduhamagara kuri stage turakubura, urihangana nyuma yo kukubura….bagukuye mu marushwanwa!”

Mwiza acyumva ibyo yabaye nk’ ukubiswe n’ amashwanyarazi ibintu biba ibindi atangira gusakuza cyane,

Mwiza-“Oyaaa! Oya….oya ntibishoboka weee…………………………..

 

Ntuzacikwe na Episode 27 yiyi nkuru ku munsi wejo mu gitondo

 

7 Ibitekerezo

  • Yesuuhh!!mbaye uwa1
    Gusa birababaje Mwiza we,congz Nganza

  • Mbaye uwa kabiriiii courage Rwibutso Eddy kunyigisho nziza. abasomyi twese dushyigikire umusore wacu kuko aradushimisha akitanga

  • Cong Ganza kd Imana ishimwe yo yakurinze ntujyane naba Jay Jay ubu nawe wari kuba uri i madrid. Mwiza we afite utugambo twinshi nk’umuntu uri kubeshya

  • Mbega inkuru !Ganza agarukiye ku murongo,habuze gatoya ngo nawe afungwe.Mwiza we ingeso ze mbi asanganwe zimukozeho kuko ibyo yabwiye Ganza yisobanura yamubeshyaga.Reka dutegereze ukuntu Ganza azava ku Gisenyi na Bwiza wasaze.

  • Ganza waruyobye peee gusa nibyiza cyne ubwo wibutse ahahise ukagaruka munzira naho Mwiza weeee ibye nibirebire gusa birababaje

  • Murakoze cyane mwanditsi wacu.Inyigisho ziri muri iyi nkuru ni iz’agaciro cyane.Rwose biranshimishije kubona Ganza ataguye mumutego.Nizere ko azakomeza kuba umwe mubahanzi bitwara neza ntate umurongo ngo nuko yamenyekanye.Mwakoze cyane

  • Ohhh ubuse koko mwiza ararase niyihangane nakundi bibaho 2

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *