• 11/12/2019 3:12 20

Episode 26: Ryan abwiye Sabine akari ku mutima ataha igitaraganya

Tom namukomeje ntyo, aragenda nsigara nibaza byinshi, nakomeje gutegereza ko Sabine agaruka ariko nkomeza kumubura, ndasohoka mama akajisho hanze ndamubura, ndakomeza mfungura umuryango w’ igipangu nterera amaso mu muhanda ngo ndebe ko byibuze ari kuza ndamubura ntangira guhangayika.

Naragarutse ndicara, mfata telephone ngo muhamagare ariko isonera impande yanjye ndikanga ndakupa.

Muri ako kanya Cedro yahise ampamagara mwitaba vuba,

Njyewe-“Yes yes Cedro!”

Cedro-“Bite Ryan! Ese wangu urataha ukagera mu rugo ntukome kweli?”

Njyewe-“Eeeh! Mbabarira wangu, nagezeyo numva naniwe mpita ndyama, mu gitondo nazindutse njya gusenga”

Cedro-“Hhhh! Ugiye kuba Pasteur se cyangwa ugiye kuba Padiri?”

Njyewe-“Hhhh! Cedro rwose! Nta na kimwe muri byo, ni ukwiyegereza Imana, buriya nibyo bitanga amahoro n’ umugisha, uziko nahise mpahurira na Sabine?”

Cedro-“Reka genda? Ariko uwo mukobwa wagutwaye umutima asa ate wangu?”

Njyewe-“Hhhh! Ndamugutuye, usibye no kuntwara umutima n’ uruhu n’ uruhande byose yarabitwaye”

Cedro-“Hhhh! Ewana nuko ntazagaruka aho, naho ubundi mba nje ukazimpa neza?”

Njyewe-“Cedro! Koko ntabwo uzagaruka hano?”

Cedro-“Reka reka! Ahubwo Ryan! Nyamara hari icyo mbitse ntakubwiye, ushatse waza nkakurangiriza ibyanjye na Tom”

Njyewe-“Ewana mba nje ariko ubu mfite umushyitsi….biraterwa nigihe agendera?”

Cedro-“Hhhhh! Sawa sawa muryoherwe, nanjye reka ndebe aho mba ngiye gucengeza iri rungu turasubira.

Yakupye telephone nkomeza gutegereza Sabine ariko ndamubura, nibaza uko byagenze ngahangayika, mbura amahoro.

Gutuza byaranze mu gihe mfashe umwanzuro wo guhaguruka ngo jye kumushakisha yahise yinjira,

Njyewe-“Ahwiiiii!”

Sabine-“Uuuh! Hhhh! Bite ko wiruhutsa Ryan?”

Njyewe-“Wahora niki ko umutima wari uri hafi kuntoroka, wankomanze cyane umbaza aho uri, nari nabuze amahoro”

Sabine-“Oooh! Mbabarira nari nagiye guhaha”

Njyewe-“Ese bambe? Ko utambwiye se ngo nguherekeze?”

Sabine-“Hhhhh! Oya nubundi wowe ntabwo uzi gukatuza”

Njyewe-“Hhhh! Wowe ntabwo ubizi, wambeshya iki se ko n’ ifu nzi kuyicuruza….nako nzi kuyitsindagira neza ngo batanyiba”

Sabine yarasetse cyane nanjye ndamufasha turisekera, atangira guteka nanjye mufasha, nkamuganiriza, nkamuhereza mbese nabonye neza ko yampitiyemo neza, mu gihe numvaga ko aheza ari ahahenze hari ibishyushye n’ ibikonje.

Byarahiye dukaraba intoki ubugari turabwataka, ntiwakumva ukuntu naryohewe bidasanzwe.

Dusoje Sabine yagiye kwitunganya  nanjye njya gushaka icyo kunywa kuri butiki, ndagaruka ngarama mu ntebe.

Sabine yaje ansanga nongera kumwitegereza ndatwara, yicaye  neza impande yanjye ndabikunda, ibiganza bye mba ndabyihariye biguma mu byanjye,

Sabine-“Nizere ko ntatinze cyane?”

Njyewe-“Eeeh!Watinze cyane ahubwo, uzi ko nari ngiye gusinzira? Ariko ntacyo, gutinda kwawe gufite ishingiro”

Sabine-“Hhhhh! Gute se?”

Njyewe-“None se ntibigaragara? Nanjye ahubwo uzajye umbwira nshyireho akanjye, umwiza nkawe aba akwiye kwiyitaho birenze ibisanzwe….nako kwitabwaho, gutinda wiyitaho ntibizakuvune wenyine kandi nanjye iyo tugendana batwitegereza mba numva ko nahisemo ubarusha uburanga n’ umutima”

Sabine-“Oooh!  Urakoze cyane Ryan! Urabizi nta jambo wambwira ngo ndishidikanyeho numve ko utebya cyangwa umbeshya”

Njyewe-“Oya ntabwo bizigera bibaho Sabi! Muri aka kanya undi iruhande ndagusabye…nako reka neguke nkubwire ntuje nkwitegereza”

Naregutse ndicara ibiganza bya Sabine nkomeza kubicigatira, duhuza imboni, hashize nk’ iminota mirongo itatu isoni ziranga yubika amaso,

Njyewe-“Sabi! Ntabwo ushobora kumva ukuntu numva meze, muri aka kanya umubiri wanjye n’ ingingo zose ziwugize ziranezerewe, reka umutima wo watuje kuko ufunguye kandi witeguye umushyitsi”

Sabine-“Umushyitsi? Uwuhe mushyitsi?”

Njyewe-“Sabi!”

Sabine-“Karame!”

Njyewe-“Yoooh! Karamizwe amata disi! Uyu mwanya, iyi saha, uyu munota n’ isegonda ibiganza byawe biri mu byawe, wateguwe n’ Imana yo cya gihe yankanguye mu bitotsi nkiganyira kuza gukingura, gusa burya nakinguriye urumuri muri iyi nzu y’ agaciro, urinjira, none dore urisanga aho ukumbura shenge,

Sabi! Ntega amatwi umutima uvuge kuko wafungutse, kuva nkumenya nabaye undi wundi, nifuje kukuba hafi nk’ igisubizo cy’ umutuzo, nishimira ko wanyakiranye ibiganza byombi”

Sabine yatangiye kuzenga amarira mu maso, nkomeza kumufata ndamukomeza, nkomeza kumubwira akari ku mutima nti…

Njyewe-“Sabi! Sabine! Naje kurwara ndaremba kubera wowe, nisanga intekerezo zanjye zibera kuri wowe, ngera aho ntakibasha kubihagarika, ntangira guhangara buri wese ushaka kukugeraho,

Sabi! Nakomeje kwitekerezaho, nakomeje gushaka ikinyirukansa, nza kubona ikidasanzwe, icyo Imana yagize itegeko, icyo umutima wanjye ufungukiye kukubwira muri aka kanya….Ndagukunda Sabi!

Ndagukunda bitari ibi bisanzwe, ngukunda bidasanzwe, ngukunda uru rwa babiri bahuje umutima n’ ingendo, urwo nifuza ko rwazashibukaho umugisha, nkabona Ryan ndetse na Sabine bato”

Muri ako kanya Sabine ntacyo yavuze ahubwo yakomeje guhumeka cyane asa n’ ushaka kurira, nkomeza kumukomeza,

Njyewe-“Sabine! Ndakurahiye unkundiye ukanyemerera urukundo…ohhh! Yaba ari impano ihenze umpaye, nabaho mu byishimo, nakwambara nkaberwa, nazakora byose ngo umutima wawe uzahore uheheye,

Nazagutuza kure y’ agahinda ka gasozi nagusanzeho nkagahindura umurage w’ urukundo aho buri wese nkanjye asiganirwa gutuzaho Sabine we, ndagusabye nyemerera wakire aya magambo meza muri menshi wumvise, n’ unkundira ukansubiza yego., uraba untuje aheza nk’ ururabo ruturiye isoko y’ amazi adudubiza nanjye nzakududubizamo ibyishimo!”

Nagarukiye aho ikiniga kiranzonga, Sabine aranyiyaka atangira kwihanagura amarira, muri uwo mwanya sinamenya ngo ayo marira yari ay’ iki, naratuje nanjye ntegereza icyo ambwira.

Nyuma y’ akanya katari gato amaze gutuza umutima,

Sabine-“Ryan! Urakoze cyane, amagambo yawe ankoze kure hashoboka, anyeretse uwo ndiwe kuri wowe….ndumva ntacyo narenzaho gusa…”

Sabine yakomeje kugira ikiniga, nkomeza gutuza ntegereje icyo ambwira nyuma y’ umwanya munini, yarampobeye cyane numva ibizongamubiri, numva ntabwo nzi aho ngiye muri ako kanya.

Oooh my God! Twarekuranye bigoranye, ako kanya ahita ahaguruka yihanagura mu maso,

Sabine-“Urakoze Ryan! Reka ngende”

Njyewe-“Oya se kandi? Ngo reka ugende?”

Sabine-“Yego! Ndagusabye reka ngende, ndakwinginze nibyo bikwiye muri aka kanya”

Njyewe-“None se….Sabi! Niki kiguteye guhita utaha? Mbabarira basi ugende hari icyo umbwiye ndagusabye, ubu se unsize hehe koko?”

Sabine-“Humura Ryan! Ibyo wambwiye nabibitse ku mutima, humura igisubizo uzakibona”

Njyewe-“Sabi!….”

Nta kundi naremeye mpagurukana agahinda kwambara inkweto byatwaye umwanya munini,  turasohoka ndamuherekeza.

Mu nzira tugenda nagiye muganiriza bisanzwe, ngacishamo ariko nkamwereka ko nsigaranye imvune ku mutima, moto yaciye aho yidegembya iba iranahagaze, yari wa wundi n’ ubundi wari watwaye Sabine tuva gusenga.

Njye na Sabine twararebanye, mufata ukuboko mwigiza inyuma aho motali atatubona, ahita ampobera agiye kugenda ndamukurura twongera kurebana,

Njyewe-“Sabi! No kiss?”

Sabine-“Ooooh! Urashaka kiss? Oya oya kiss ni impano kandi ntawe usaba impano, impano itungura nyir’ ukuyihabwa niyo ahawe atari abyiteze”

Nabuze icyo mvuga ibiganza birekurana buhoro agenda atyo, yurira moto iragenda, nasubiye inyuma meze nk’ umuntu wirukanse ibirometero magana, nari naniwe cyane, sinjye warose ngeze mu rugo.

Nirambitse aho ibitekerezo biba byinshi, ni nako amasaha y’ umugoroba yari ageze, numvise nkomeje kujya kure nshana television mfa kureba za film z’ abana ngo nkunde ndangare.

Muri iryo joro nibwo numvise umuntu ukomanze, ndahaguruka ndakingura, nasanze ari Tom,

Tom-“Hhhh! Hhhh! Eeeh! Ryan! Bite se?”

Njyewe-“Uuuh? Ko mbona ibyishimo ari byinshi se kandi habaye iki?”

Tom-“Eeeh! Ryan! Byabaye da! Byabaye rwose ubu natunguwe ibyishimo sinzi aho nabikwiza niyo mpamvu nje kubigutura”

Njyewe-“Kagire inkuru? Mabuja se yageze aho aca bugufi?”

Tom-“Mbega ukuntu byagenze, nagiye nkomeza kwihagararaho nk’ imbwa irya uruhu, yambwira nkikiriza ariko nkaguma aho, nakomeje gutegereza ko muzehe ataha, none aje none aha”

Njyewe-“Mwavuganye se?”

Tom-“Umva! Nicyo nje nkubwira, mbabarira untege amatwi nkubwire ibya muzehe nanjye, nako twicare”

Amatsiko yabaye menshi, njye na Tom turicara, yari yabuze aho ahera, ashyugumbwa ari nako nanjye amatwi nari nayabanguye, gusa muri ako kanya umutima waransimbutse numva ntibisanzwe…………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 27 y’ inkuru ndende Sabine

 

1 Igitekerezo

  • Sabine biramurenze kuvuga yego biramunanira disi….

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *