• 26/01/2020 11:33 44

Episode 23: Ryan amenye bike mu mpamvu Tom na Cedro bacengana

Cedro yahise ahaguruka aransezera ngize ngo mubaze impamvu yihuse ntiyambwira ndetse no kumuherekeza arabyanga, nagiye mukurikiye arasohoka aransiga, mbura icyo ndenzaho ngihindukira nahise mbona nguwo Tom ampingutseho, yasaga nufite ubwoba,

Njyewe-“Tom! Bite?”

Tom-“Ni byiza kabisa, ni byiza rwose”

Njyewe-“Ni byiza gute se wowe na Cedro mucengana?”

Tom-“Oya… nyine, Cedro buriya…ahubwo se asanzwe aza aha? Na mbere ntaraza yarahazaga?”

Njyewe-“Tom! Ko ibikoba binkutse ngacyeka ko ushobora kuba warambeshye?”

Tom-“Ryan! Njye na Cedro ntabwo ari ugucengana buriya nuko…”

Njyewe-“Oya wishaka kumbeshya, kuki wakumva ko wampisha Tom? Urumva narenzaho ko wageze iwanjye wabona Cedro ugahunga? Tom! Ushaka kungira impumyi nkaho ntacyo nitayeho?”

Tom-“Ryan! Rwose ntacyo naguhisha ahubwo buriya Cedro nanjye arantunguye kuba ansanze aha, gusa byo ntabwo yari azi aho nkorera, impamvu nahise ngenda nanze kubavundira nsanze muri kuganira”

Njyewe-“Oya ariko icyo nshaka kumva n’ impamvu yatumye utamubwira amagorwa yawe ndetse ngo umubwire naho wabonye akazi”

Tom-“Erega buriya Ryan wowe hari icyo utazi, ubu urumva ari wowe wajya imbere ya murumuna wawe ukamutura ibibazo?”

Njyewe-“Wabuzwa niki se?”

Tom-“Urebye…nako ngiye gushaka umunsi nzamushake tuganire wa mugani nta mpamvu yo guhora nihishanya nawe, naho wowe kukubwira impamvu ndumvaaa……”

Nakomeje kwibaza kubw’ ibyo, ndekagukomeza kubaza Tom byinshi, musiga aho ndinjira nkomeza iwanjye.

Muri akokanya nahise numva message mfata telephone vuba ntangira gusoma,

“Ryan! Umbabarire kuba mpisemo kugenda, nta kintu nari kukubwira nsanze Tom aho uba, ndabizi ushaka kumenya impamvu  kandi nanjye ntabwo natuza ntakubwiye akari ku mutima, ejo nzaguhamagara nuba ufite umwanya uzaze tuganire, sawa ijoro ryiza wangu”

Namaze gusoma iyo message ya Cedro nongera gutuza umutima wari unkomanze, mbiharira ejo ndeba utwo ntunganya ngo ntaburara ari nako nganira na Sabine kuri telephone, amafaranga ashizemo nibwo namusezeye nkora ku munwa ubundi njya kuryama.

Mu gitondo nazindutse kare nambara imyenda ya sport dore ko hari week end ndasohoka, nkigera ku muryango Tom wari uhingutse hirya gato ahita asubirayo, muri icyo gitondo sinabitinzeho nahise mfata umuhanda ntangira kwiruka.

Nazamutse umuhanda wavaga mu rugo ngera mu ihuriro ry’ indi nzamuka ngana ku kibuga cy’ umupira, mu kwiruka nabonye abandi bantu bari imbere yanjye ndabakurikira ngo nkunde mbagereho.

Nongeje umuvuduko mpaka mbagezeho, dukomezanya urugendo, twagenze ahantu harehare njye nabo, tugeze aho turahagarara ngo turuhuke, turinanura ari nako tuganira.

Navuye aho menyanye nabo basore ndetse dusezerana kuzajya tuhahurira kenshi, Jaques, Gentil na Jado baba babaye inshuti zivuye ku nzira, gusa mu nzira nagiye nibaza impamvu muri sport ariho menyanira n’ abandi basore bagenzi banjye.

Naratashye ngeze mu rugo nkora isuku, ari nako abandi banserereza ngo banza ngiye kwakira umuntu ukomeye…bavuga Sabine, nanjye nkomeza kubyishyiramo nubwo nta gahunda twari dufitanye.

Nkiri aho numvise telephone isonnye mu kureba yari Cedro, nitabye vuba,

Njyewe-“Yes Cedro!”

Cedro-“Ryan! Uri hehe?’

Njyewe-“Ndi mu rugo wangu, nari mvuye muri sport ubu ndangije gukora isuku”

Cedro-“Uraboneka  se aka kanya…”

Njyewe-“Eeeh! Cyane rwose, ahubwo se ngusange hehe?”

Nta kindi Cedro yanshakiraga, kwari ukumbwira ibye na Tom, nahise mubaza aho ari ako kanya mpita mfata urugendo njya kumureba.

Bidatinze nageze iwe, nasanze yicaye hanze ku kabaraza, akubita mu kiganza cyanjye duhuza intugu, maze ndicara.

Yansukiye ka Fanta mu kirahuri dutangira kuganira,

Cedro-“Eeh! Urabangutse kabisa”

Njyewe-“Urumva nari kuzarira mu nzira se umpamagaye? Erega buriya mwaraye munsize mu cyeragati!”

Cedro-“Ntacyo niyo mpamvu nanjye nabizirikanye, Ryan! Ndashaka ko tuganira, hari igitabo mfite aha nifuza kugusomera, ndashaka kukubwira impamvu yanteye gusezera maze kumenya ko Tom akora aho uba”

Njyewe-“Nguteze amatwi Cedro”

Cedro-“Ryan! Urabizi wowe twamenyaniye mu kazi, nta bindi uzi kuri njyewe kuko twatangiranye urugendo hagati na hagati dushaka ubuzima, gusa reka dusubire inyuma nkubwire,

Cedro-“Ryan! Nabwiwe ko navutse nk’ abandi  ntetera mu maboko y’ ababyeyi, twari dutuye I Nyanza mu kibaya cyuje umutuzo, aho twakinaga turi abana, nijye wari muto iwacu,

Ubwo nuzuzaga imyaka irindwi gusa nibwo namenye ko mbana na mukuru wacu Tom  ndetse na mushiki wanjye Sandrine”

Njyewe-“Eeeh! Burya ufite na mushiki wawe? Aba hehe Cedro?”

Cedro-“Wowe unkundire utuze Ryan! Ubwo muri ubwo bwana bwanjye nahoraga nibaza impamvu tuba twenyine, gusa mukuru wacu twari twaragabiwe ngo aturere  akambwira ko nta kibazo tuzagira turi kumwe, tukarya tukaryama ubuzima bugakomeza,

Imyaka yakomeje kwicuma mukuru wacu Tom yagerageje kudushyira ku murongo, mu gitondo akatubyutsa kare ngo buri wese ajye ku ishuri agize icyo akora, byatumye dukura dukunda gukora, dore ko nta handi twakuraga ubushobozi, twagombaga gutungwa n’ imirimo y’ amaboko yacu.

Byatumye nkura mu bitekerezo nkiri muto, umunsi wagombaga kwira hari icyo ntahanye nkuko Tom yari yarabidutoje.

Ku ishuri twakomeje gutwaza aho nigaga hari kure ariko kuko njye n’ abandi bana twagendaga dukina nabonaga ari hafi cyane.Mu ishuri ntabwo nari umuhanga gusa sinari n’ umuswa kuko nazaga hagati na hagati”

Njyewe-“Nguteze yombi”

Cedro-“Ryan! Umunsi umwe mvuye ku ishuri nasanze umugore mu rugo, ni ubwa mbere nari mubonye, natangiye kubaza uwo ari we ariko mushiki wanjye Sandrine ambwira ko araza kumbwira.

Yarisanze atangira gushyira byose ku murongo, ari nako avuga cyane ngo ntabwo tuzi gufata ibintu neza, kuva navuka uwo munsi nibwo nabonye umuntu unyuka inabi ibyanteye agahinda ngatangira kujya nigunga.

Muri iyo minsi nibwo twamenye ko Tom mukuru wacu wigaga muwa gatatu tronc commun, akiga yitahira mu rugo yatsindiye kujya kwiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane, agatangira kwiga  abayo gusa kuko nta bushobozi bundi bwari buhari, byabaye ngombwa ko abireka ahubwo mushiki wanjye nanjye akaba ari twe dukomeza kwiga”

Njyewe-“Ese? Komeza ndakumva”

Cedro-“Umunsi ku munsi nakomeje kubaza mushiki wanjye uwo mugore twabanaga watwukaga inabi buri munsi nkibaza impamvu, nibwo yambwiye ko ngo ari mushiki wa Papa, wari warananiranywe n’ umugabo akaba yaraje kutuba hafi, yambwiye ko ngomba kumwubaha kuko yaje kuturera.

Narabyumvise mbibika ku mutima, iminsi ikomeza kwicuma, ndetse n’ imyaka iratambuka, nkora ikizamini cya leta kubw’ amahirwe mba uwa nyuma mu batsinze”

Njyewe-“Bravooo kabisa! Watsinze kuva cyera”

Cedro-“Narishimye cyane gusa ikigo bampaye kujya kwigaho sicyo nagiyeho ahubwo Nigiriye ku ishuri ryari ritwegereye hahandi mukuru wanjye yigaga ari naho mushiki nawe yigaga,

Umunsi wa mbere w’ ishuri mukuru wacu Tom yagiye kunyandikisha, nta gikoresho cy’ ishuri na kimwe nari mfite kuko aho yakoraga batari bakabahemba kandi masenge akaba atarabyifuzaga , twagezeyo abandi banyeshuri batangira kudushungera, nibwo nanjye natangiye kwireba gusa ntacyo byari bimbwiye, natangiye kwiga iminsi irashira indi iraza”

Njyewe-“Ndacyakumva Cedro!!

Cedro-“Ryan! Inzira yajyaga mu rugo ntabwo nayishimiraga kuko nabaga nzi ko ngiye mu mwijima n’ agahinda twaterwaga na Masenge watwukaga inabi, akadutuka ndetse akajyana ibyo twezaga ku isoko akabigurisha ariko njye namushiki wanjye tukabura n’ agapira ko gukinga mu gatuza.

Ryan! Iminsi yaricumye mu rugo ho ibintu byakomeje kuzamba, masenge yatangiye kujya atahana n’ abagabo, Tom mukuru wacu agatongana nawe, byari bigeze aho duteka inkono ebyiri, ibintu byari bihinduye isura bidasubirwaho,

Njyewe-“Eeeh!

Cedro-“Tom yabonye bimeze bityo yitabaza ubuyobozi urubanza ruraba turatsindwa kuko nta rupapuro na rumwe twari dufite rutwanditseho byarabaye masenge azana umugabo mu rugo ngo babane, we yaje ari kasha, inzoga zari inshuti ye cyane, njye na Tom na mushiki wanjye Sadrine twasohowe mu nzu nini tujya munto yari iri hanze, ku munsi wo gutangira igihembwe cya kabiri, Tom yaratwicaje njye na mushiki wanjye maze aratubwira ati…

“Cedro nawe Sandrine! Igihe niki ngo mbasezere nabonye ntaguma aha ngo nzasoze isezerano nasezeranye ryo kuzabagira intiti nkazishima mubayeho mu buzima bwiza, nabonye akazi i Kigali, ningerayo nzakora cyane, nzabamenyera icyo muzakenera ndabizi ntabwo muzansaba byinshi,

Muzakurikize umuco nabatoje, muzakomeze gucisha macye imbere yubaruta, ntimuzasamare kuko mutagira kivurira, nanjye ntabwo nzabajya kure nzajya nyaruka nze kubareba kenshi, nzanabagurira agatelephone tujye tuvugana”

Njyewe-“Yoooh, Cedro! Uwo ni Tom umbwira ubu muhura mugacengana?”

Cedro-“Niwe ya Ryan! Kari agahinda gakomeye kuri twe, twibazaga byinshi ariko uwo munsi twakiye ibyo tutabashaga guhindura nubwo ubuzima bwari imbere bwari buteye amatsiko.

Mu gitondo twazindutse tumuherekeza ubundi twerekeza ku ishuri, Ryan! Tom yagiye atyo ntitwongera kumubona, twongeye guhura ejo bundi”

Njyewe-“Yeeee? Ubwo mwakomeje kubaho mute? Ngo Tom mwongeye guhura ejo bundi?”

Ngitangara ako kanya twumvise umuntu ukomanze,

Cedro-“Uwo ninde se kandi?”

Yarahagurutse ajya kureba uwo ari we, yagarutse asekana na Provy umukunzi we yari amutunguye, yaraje aransuhuza bakomeza kongorerana bakina, birumvikana ikiganiro cyahereye aho, mbaha rugari ngo bisanzure Cedro ansezeranya kuzankomereza ubutaha.

Nafashe inzira ndataha dore ko nakundaga kugenda n’ amaguru, narebye telephone nandika nimero za Sabine ndamuhamagara anyitaba vuba,

Sabine-“Hello! Ryan! Yambiii!”

Ako kanya nahise mpagarara koko numvaga ampobeye, nahamaze iminota micye ndongera ndakomeza, nashimishijwe cyane n’ ibyishimo byinshi yari afite byatumye umubiri wanjye usesa urumeza, Sinababwira ibyo yambwiye byose ntamena ibanga ariko mu magambo ntakwibagirwa yarambwiye ati: “ meze neza cyane, ubu ndateta nshatse nanaririra icyo nshatse, njya numva ko ari inzozi ndimo ariko rimwe ndakanguka, nkubu umpamagaye nkibuka aho twahuriye”

Sabine muri urwo rugendo yambereye ikinyabiziga antwara neza ku buryo naho naciye ntahabonye, musaba umunsi umwe wo kumubaza uwo akwiye nako naramuhishe, mubwira ko hari icyo nshaka kumubwira ndetse hari icyo nshaka kumubaza nubwo nari mfite ubwoba, ese koko akwiye njye?

Nageze mu rugo ninjira iwanjye numva naniwe, ngize ngo nicare ako kanya Muzehe Ntwari yinjiye atanakomanze.

Narikanze, usibye ko nta n’ impamvu yo gukomanga iwe ariko isura ye yari yijimye, cyane, ngize ngo musuhuze ako kanya nagiye kubona mbona………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 24 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

7 Ibitekerezo

  • 1

  • emotional episode, ubuzima bwanjye pe. mwanditsi wubuzima bwacu ntacyo navuga

  • Ntwari se yaba yamenye ko uwo Rayn yamuzaniye nk’umukozi ariwe mukwe we ? Reka dutegereze ejo tuzabimenya.

  • TOM YATAYE BARUMUNABE AGEZE I KIGALI ARABIBAGIRWA AHURA N’ IKIRARA SABINE NONE YARAKUBISWE AHUYE NA CEDRO AGIRA IPFUNWE. MBEGA AMASOMO. MUSHIKI WABO SE BITE? AMATSIKO MENSHI

  • hhhh,nta kirara sabine yahuye nacyo,yacakiranye na Mariam amusiga inoti yibagirwa icyaro.ariko mama abavandimwe be bazamubabarire yarakize yibagirwa gukinga ark yarabakundaga.mwanditsi rwose izi nkuru wazishyize mû bitabo KO byagurwa knd bigakundwa???

  • bro iyinkuru niyo kbx kuko nizo tuba dukeneye mubuzima. zana akandi twumve muzehe ico agiy kukubwira.. burundi

  • Rahira ko ntwari atamenye ukuri araguhitana kbs gusa #umuseke murabahanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *