• 19/01/2020 10:48 25

Episode 22: Tom na Cedro bahuriye kwa Ryan umwe ahunga undi

Ese koko nibyo? Nibyo Doctor niwe mugabo wa mama Sabine nabwiwe, uwo babanye bakabura urubyaro, bikaba Sabine agasamwa, Bravo agatorongera mama we akameneshwa, uwo munsi niwo Sabine yari agarutse yingingwa, ahabwa kalibu akandagiza ikirenge mu buzima bushya.

Kubyumva kuri njye byari ibindi bindi gusa icyari kiganje aho n’ ibyishimo, Sabine byaramurenze biba ibindi, gutuza biranga ndamusanga ndamuhumuriza, muri ako kanya Doctor aca bugufi maze aravuga,

Doctor-“Ntabwo nzi aho nahera ngira icyo mvuga gusa muri aka kanya nshiye bugufi kubyabaye byose, Sabi! Inkuru y’ ubuzima bwawe ntawe utarayumvise ngo ashavure, ntawe utaramenye ngo akunyishyuze,

Sabi! Mbabarira kubyabaye byose, mbabarira ko wabaye impamvu yo kubura uwo nakunze mureba, mbabarira ko ntabashije kwakira ko uje ngukeneye, kuba warasamwe nta ruhare wabigizemo ngo bikuzakuviremo impamvu yo kubaho uhangayitse,

Sabine! Kutabasha kwihangana kwanjye n’ umuryango wanjye ni ikosa ntabasha kwibabarira, ariko kubw’ uyu munsi wemeye kuza unsanga ndagusabye umbabarire, ndifuza gukosora ibyo nakoze, unkundiye wambabarira, kuko ari wowe wenyine wanyibutsa iriya foto wahanze amaso ukinjira hano.

Doctor yahobeye Sabine numva ubwuzu buntashyemo, aho nari mpagaze naramwenyuye, numva mbese umutima uteye utuje, twahuje amaso ngize ngo mwenyure aza ansanga arampobera.

Tukiri aho hinjiye umusaza abantu baradusuhuza, ndetse haza n’ abandi nibaza ikibazanye, ibyo kunywa biba bihingutse aho menya ko burya Doctor umunsi yari yawuteguye, natunguwe no kubona Samantha nawe yinjiye.

Uwo munsi ntiwari usanzwe, burya ntiwamenya icyo umunsi uhatse, uwo wari uhatse ibyishimo, mu gihe nari ngiye gutaha nihereranye Sabine, numvaga hari icyo nifuzaga kumubwira,

Twigiye hepfo gato,

Njyewe-“Eeeh! Sabi! Sinzi uko nakubwira uburyo nishimye, numvaga ko hari umunsi umwe uzagera ugahabwa ikaze mu byicaro, numvaga ko hari ubwo nzakujya inyuma nkakubona utashyeaho wita mu rugo”

Sabine-“Yoooh!”

Njyewe-“Gusa icyo ntari nzi nuko byose bizazira muri Doctor! Ndibuka ukuntu namufuhiye nkirengagiza no kumwubaha, ndibuka uko ntumvaga neza ko agushaka agushonje, Sabi! Mbabarira uburyo nitwaye muri biriya bihe, ndagusabye ni ukubera umutima watujwe impande yawe”

Sabine-“Yooh! Ryan! Ngiye kuvuga navuga byinshi ariko mbabarira tuzashake umwanya twibukiranye akahise, nubwo nganjwe n’ agahinda ariko ndishimye ko byibura hari urupapuro rundi rurambutse rw’ igitabo cy’ amateka yanjye,

Ubu koko ngiye kujya mvuga ngo ntashye mu rugo? Ndibaza niba Doctor ibyo anyizeza ari byo azamfata nk’ umwana we, Ese Papa…ndavuga Bravo, namenya ibi azabyitwaramo ate?”

Twaracecetse gato hashize akanya,

Njyewe-“Sabi! Bucya bucyana ayandi nubu ntiwari uzi ko ibi byaba, ishime mu mwanya mwiza urimo, ndahamya ntashidikanya ko iyi ari intangiriro y’ ubuzima bushya nahoraga nkwifuriza”

Twarahoberanye ako kanya Samantha ahita adusanga aho twari turi, ibyishimo birisesura.

Bwarije turataha, nageze mu rugo ndaryama ndasinzira, nta cyari kumbuza burya ibyishimo bishibuka mu bisubizo,

Bwaracyeye umunsi wanjye wagombaga gukomereza ku kazi, nariteguye nkora ku munwa mfata urugendo, nageze ku kazi nashyugumbwe, ibyishimo ntabwo nigeze mbihisha, Cedro yabibonye kare maze arambaza nanjye mwicisha amatsiko nkuko ajya abinkora,

Nimugoroba amasaha yo gutaha ageze  yansanze aho twabikaga camera maze arambwira,

Cedro-“Ryan! Harya utaha ahagana hehe?”

Njyewe-“Ni hafi, ntaha hariya….”

Naramurangiye maze ahita ambwira,

Cedro-“Nubu se uratashye ngo tujyane ngusure?”

Akibimbwira nabaye nkuwikanga, nibazaga naza akahahurira na Tom, nongeye kwibaza impamvu ntamubwije ukuri, ngo mubwire ko mukuru we akora aho nkodesha.

Ntaho nari guhera mbyanga, nafunze umwuka niyemeza kuza kubimubwira tugeze mu rugo, twavuye aho tugenda n’ amaguru, twagezeyo bwije gusa Tom ntabwo nigeze musanga aho.

Twinjiye mu nzu iwanjye, ndamwakira dutangira kuganira,

Njyewe-“Aha niho nibera kabisa, mpamaze igihe urakoze kuba unsuye”

Cedro-“Eeh! Biba bikwiye wangu, nk’ umuntu dukorana ni ngombwa kumenya aho utaha, ku buryo ugize ikibazo nahita menya aho mshakira”

Njyewe-“Oya niko bimeze”

Cedro-“Hanyuma se mbwira, niki cyaguteye kwirirwana akanyamuneza?”

Njyewe-“Hhhh! Hari iki ndi se kitari Sabine”

Cedro-“Ariko uwo mukobwa? Ryan! Ndashaka kumenya uwo mukobwa wagutwaye uruhu n’ uruhande? Uwo mukobwa ni gati ki? Uziko nshobora kuba nshuka undi mwana ngo ijambo riri mu nzira naho…”

Njyewe-“Uwuhe mwana se kandi?”

Cedro-“Gaelle!”

Njyewe-“Hhhhh! Cedro! Vuba aha nibwo namenye neza ko nshobora kuba narataye ubwenge kubera Sabine, najyaga numva bavuga urukundo ariko simenye uko ruza, nza kwisanga rwarantashye gusa ntirwari rwasesekara ku munwa ngo ndubwire uwo rwahisemo gusanga”

Cedro-“Uwo uvuga se ni Sabine?”

Njyewe-“Cyane rwose”

Cedro-“Ariko ubundi umubona byagenze bite? Mbwira ubundi koko uramukunda?”

Njyewe-“Hmmm! Sabine? Cedro! Ndamukunda cyane, sinzi amagambo nabikubwiramo gusa…nako iyo nshatse kubivuga mbivuga mu gisigo nanditse ku mutima ubwo namubonaga mu nzozi….

Yari umwari mwiza utamwaye, yari umwiza w’icyeza, yari umuteramuneza, guhuza imboni nawe byavuburaga ibineza neza, ineza ye ntawe utarigeze ayifuza. Abirarira ngo bakunde bamurongore bo bari benshi ndetse bakaza bikoreye byinshi ariko disi abo akabahunga kuko atakundaga abamuhonga ngo bamuhe ibyo umutima n’ untekerezo ze byifuzaga.
Yari atuje atamirije ituze….ateta ate? yateraga gutona no gutohagira  kuwamuteraga imboni, yatuzaga imitima ituuta igitutu, igaturiza mu bituza bakagira umuneza  koko yari mwiza, ariko se yavukiye nde?

Yasusaga n’ isimbi ry’ iburasirazuba bw’ isi, yasesaga inseko isenya isura isonga, rudasumbwa utarigeze ibiganza bisusumira, ahubwo bigaba amaliza, uwakuze atyo akwiye nde?
Shenge yashungerwaga n’ abishoboye akabishima, abashonje n’abashumba,  baza kubashiha ntabibashe, ahubwo akabashimisha, akabaha ishimwe abona inyana zirisha, ati nimwe burya nkesha gucunda! Yavukiye nde se ubu koko?

Ugira uti se nubwo yari muto yari gito? nabera nabonye uwishimira bose nta mitoma akamufungurira umutima nta by’ ikinyoma, maze abamusanze bagahindukira batama impumuro y’ ineza agabira abahogojwe n’ amarira atemba ajya mu nda!

Ese akwiye nde ko numva akwiye bose? azahitamo nde se ko mbona asasira impuhwe abamusanze bose?
Ese ni wawundi babandi bita ugira ubutiza urugi? Oya oya nta rugi atiza kuko ntiyatiza uwo utazi, oya nuko disi atazi gusubiza inyuma abaza bamugana kuko azirikana ko hari amagana yabuze abagana, agapfa kugana aho atari azi ko azaganya.

Akwiye nde? Niwe, niwe watumye menya igikwiye, niwe wateye intekerezo gusubira inyuma nkireba nkongera kwibaza koko niba ankwiye, yanyibukije inzira naciye, anyibutsa ko nitwa Ryan!”

Cedro-“Eeeh! Ryan! Ndemeye pe! Ndemeye rwose! Sabine niwe ugukwiye kabisa”

Njyewe-“Koko se?”

Cedro-“Rwose pe! Nkwifurije ko inzozi zawe zazaba impamo, kora aha pe! Kora aha kabisa”

Cedro yanteye imbaraga mu mutima, numva ko ankwiye koko, natangiye kwibona ko koko ankwiye Cedro ampatiriza kurikocora, mbyumva vuba ndetse mpitamo nuwo munsi.

Hashize akanya,

Njyewe-“Cedro! Tuve ku bya Sabine ahubwo umbwire, amakuru ya mukuru wawe?”

Cedro-“Mukuru wanjye wuhe se?”

Njyewe-“Ndavuga Tom! Burya se ugira abandi benshi?”

Cedro-“Oya ntabo ahubwo nuko….buriya hari igihe umuntu yumva ijambo atajya yumva kenshi agatungirwa”

Njyewe-“Eeeh! Hanyuma se muraherukana?”

Cedro-“Eeh! Turaherukana, mperuka ambwira ko yabonye akazi asigaye ameze neza”

Njyewe-“Uuuh? Cedro! Waba uzi aho akora se?”

Cedro-“Wapi tu! Ntaho nzi, ariko ibyo ari byo byose ni muri uyu mugi”

Njyewe-“Eeh! Cedro! Hari ikintu maranye iminsi, umbabarire kuba ntarabikubwiye mbere, burya umunsi nagusabye uruhushya nkubwira ko ngiye kureba umuntu twakoranye cyera, yari mukuru wawe Tom”

Cedro-“Yeee?”

Cedro namubwiye byose ndetse mubwira ko akora aho nakodeshaga, ntiyabashije guhita abyumva neza, nanjye nari ntegereje kumva icyo ntazi,

Cedro-“ndababaye! Ndababaye pe! Ni kuki mukuru wanjye nubwo tutonse rimwe ariko tukaba bene mugabo umwe yampeza bene ako kageni?”

Njyewe-“Uuuh? None se….”

Cedro-“Ryan! Hari icyo utazi, iyo ubimbwira mbere hose”

Mu gihe nari ntangiye kumubaza byinshi ako kanya Tom yahise yinjira, agihuza amaso na Cedro ahita asubira inyuma, naguye mu rujijo.

Cedro-“Ryan! Ntabwo nari nzi ko menya ibi, gusa witonde”

Njyewe-“Nitonde?”

Cedro yahise ahaguruka aransezera ngize ngo mubaze impamvu yihuse ntiyambwira ndetse no kumuherekeza arabyanga, nagiye mukurikiye arasohoka aransiga, mbura icyo ndenzaho ngihindukira nahise mbona nguwo Tom ampingutseho, yasaga nufite ubwoba…………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 23 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

4 Ibitekerezo

  • Noneho iyi nkuru itangiye kuryoha no gusobanuka.Nonese ni iki kihishe hagati ya Cedro na Tom? Tom se yabaye iki?Ese boss we yamumenye?Reka dutegereze ejo.

  • ooh bravo umuseke. Sabine kbsa!!

  • sabine akwiye Ryan rwose mbega igisigo wee. naho cedro yashwanye na Tom biragaragara. bapfuye iki? reka tuzabyumve ejo nako ni mariam wamutumye kuko yari ikirara yirirwa mu maraha

  • Sabine akwiye Ryan ariko ntazamere nka Queen bakuye amata ku munwa kuko Gaelle sindi kumwizera

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *