• 29/01/2020 9:51 05

Episode 21: Sabine ageze kwa Doctor, we na Ryan bibabera igitangaza

Ako kanya twongeye kumva umuntu ukomanze ku rugi, arongera arakomanga cyane ako kanya mpagurukana umujinya gusa nibuka ya magambo, ndahindukira mpuza amaso na Sabine, nabonye umutuzo we, indoro ye, isura usesa imbabazi irankumira ndagaruka mwicara iruhande aramfata arankomeza, Samantha abibonye arahaguruka ngo akingure.

Nkuko nabitekerezaga koko yari Doctor, ntiyagiye ahubwo igihe nkinga yagumye ku muryango.

Yarinjiye nawe akuramo inkweto aricara, aho niho naboneye ko njye nawe imbere ya Sabine tutasiganirwaga kubw’ icyubahiro, namenye neza ko burya nabigiraga ibikomeye kandi bidakwiye.

Yaricaye hashize akanya gato,

Doctor-“Ryan! Tuza! Tuza rwose ndagenzwa n’ amahoro, Sabine ntabwo mushakira ikindi kitari ubufasha wansabye igihe naguhamagaraga ukaza usiganwa umusanga, ndi hano kuko mbona bikwiye”

Nakomeje guceceka sinagira icyo nsubiza, mu yandi magambo nasaga nkuwasebye, ntaragira icyo mvuga,

Doctor-“Sabi! Hanyuma se uri koroherwa?”

Sabine-“Yego ahubwo ndi gukira”

Doctor-“Byiza cyane, hanyuma rero niba utangiye koroherwa, ugomba gutangira gukurikiza inama nakugiriye, ugomba kujya uva aha kenshi ugatembera ntumare umunsi wose wenyine, nubwo kuza tukajyana iwanjye wabona ibindi biguhuza byanze….”

Doctor yageze aho nanone numva umutima urambyiganiramo kugira icyo mvuga ariko nkomeza kwifata,

Sabine-“Doctor! Kuza kuba iwawe byo ntibirimo, ntabwo numva ukuntu nahaza, ubu se nahaza nkande? Oya oya rwose ibyo wakoze birahagije kandi warakoze Imana izaguhe umugisha”

Doctor yaratuje hashira umwanya utari muto ducecetse, Samantha azana ibindi biganiro dutangira kuganira, ihumure riragaruka uwari uhabye ndaruhuka, byaje kurangira njye na Doctor dutangiye gutera ubuse, yewe asezeye aba ari njye umuherekeza,

Mu nzira tuzamuka,

Doctor-“Ryan! Ndagushimiye cyane rwose, ni wowe wamenya kwita kuwo ukunda ukanamufuhira ariko kandi urarengera, uziko wagira ngo isi ibaho wowe na Sabine gusa? Biriya ukora ku ruhande rumwe byerekana ko ukunda Sabine, ariko kandi ntibyatuma amurika ngo umutima we wisesure abone ko hari ibindi byiza yaremewe kwishimira mu buzima”

Njyewe-“Mbabarira Doctor! Nabitewe no guhubuka, nahabuwe nuko wifuza kumujyana, nubwo nabonye ko uri umuntu mwiza ndetse cyane  ariko kandi nawe yabikwibwiriye, ese Sabine yaza kuba iwawe nkande?”

Doctor-“Ryan! Ikosa nakoze nuko ntakubwiye byose mbere, uko undeba uku ndi umugabo uhamye, nagiriwe amahirwe yo kugira byose ariko nanjye hari icyo nabuze mu buzima, uko undeba nta mwana nigeze gusa nagize umugore”

Njyewe-“Uuuh? Wagize umugore? Byaje kugenda gute ko numva umutima unkomanze?”

Doctor-“Ryan! Mbega….nako ukimbwira ibya Sabine umutima warankomanze nkeka ko Sabine….Sabine yabaa…nak nifuza kwirerera Sabine nk’ umukobwa wanjye kandi ndabigusaba nkomeje, niba mukundana rwose humura nzafumbira urukundo rwanyu, ntabwo nshaka kubatanya ahubwo nshaka kubabera umubyeyi, mukankuraho ibyo mwifuza mukazaba abo benshi batatekerezaga”

Njyewe-“Koko se? Doctor? Mbyizere nte?”

Doctor-“Ryan! Nyizera, uzagira uburenganzira bwose iwanjye, Sabine uzamubona uko ubyifuza, umunsi umwe uzamenya impamvu yabyo kuko si ngombwa ngo uyimenye ubu”

Njyewe-“Doctor! Ndumva ndi kukwizera rwose, Niba ari uko bimeze noneho reka mbishyire mu biganza byawe na Sabine, ntabwo nakwanga ibyiza biza bimusanga”

Doctor-“Ntiwumva se!”

Nagejeje Doctor ku muhanda ndamusezera, nsubira inyuma numva nigaye cyane, nageze kwa Sabine mbanza guca bugufi, musaba imbabazi nawe anyereka ihumure, natashye numva nkeye ku mutima gusa nakwibuka ukuntu nirukanse inkweto zikageza ubwo zinshikiraho nkiseka.

Ijoro ryose naraye ndota inzozi nziza, Sabine yaziganjemo bwacyeye vuba nditegura nerekeza ku kazi, aho nakuraga igeno ry’ umunsi.

Nk’ ibisanzwe courage zari zose, saa sita nsohotse ngiya kureba icyo nshyira mu nda, Shakila yarampamagaye ndikanga,

Shakila-“Ryan! Umva gato nkubwire”

Narahindukiye ariko kandi ndatungurwa, ntiyemeraga ko duhuza amaso, yakomeje kureba hasi, maze ahita ambwira,

Shakila-“Ryan! Nashakaga….nashakaga…”

Njyewe-“Bite se ko mbona ufite ubwoba?”

Shakila-“Nyine, nako nashakaga kugusaba imbabazi z’ uko nakwitwayeho, nyuma y’ ibyabaye nasubije amaso inyuma mbona narakosheje cyane, burya hari ubwo wisanga mu magorwa bigatuma usubiza amaso inyuma ukigaya ukanahinduka, mbabarira pe! Kandi unkundiye naba Shakila mushya”

Njyewe-“Eeh? Koko se uravugisha ukuri?”

Shakila-“Rwose ndavugisha ukuri, nabonye isomo rikomeye, ndifuza  ko wamfasha Cedro akongera kungirira ikizere, akamfata nkuwo yamenye mu buto “

Njyewe-“Oooh! Ntako byaba bisa, nta kibazo rwose nanjye niteguye kubona Shakila mushya, nicyo nifuzaga”

Shakila-“Urakoze Ryan! Hanyuma se tujyane tujye gusangira?”

Njyewe-“Hari ikibazo se? Tugende wa mugani dore na Cedro nta wuhari kandi kurya njyenyine byarananiye”

Twavuye aho twerekeza kuri restaurant, twicara ku meza amwe, turasangira ibyo nabonaga ari ibidasanzwe kandi byiza.

Shakila twaraganiriye burya koko nta kiza nko gusiza utununga mu nzira y’ ubuzima mukayitambuka mudatsikira, kuva uwo munsi aho twahuriye haganje umunezero, ibintu byatunguye Cedro ndetse akabyishimira, urwicyekwe ruvaho dusangira ubuzima.

Uko iminsi yakomeje kwicuma Doctor yakomeje kumpamagara kenshi tukaganira, narabikundaga kuko twaganiraga Sabine, yakomeje kunyereka uburyo yifuza kumugira uwo benshi batatekerezaga, ngakomeza kumubaza impamvu ari we yahisemo, ariko akambwira ko igihe kizagera nkamenya ukuri.

Umugoroba umwe ubwo nari ntashye mvuye ku kazi, nageze aho nakodeshaga nkomanze nkingurirwa na Tom, nabonaga yishimye cyane ngira amatsiko maze ndamubaza,

Njyewe-“Tom! Bite se ko mbona akanyamuneza ari kose?”

Tom-“Eee! Ryan! Kwishima se….kwishima byo ndishimye, nako ntabwo nabiguhisha”

Njyewe-“Yeee? Ushimishijwe niki se?”

Tom-“Hhhh! Mbega umusaza mwiza, Boss! Data wee! Imana izamwihere umugisha pe!”

Njyewe-“Byagenze bite se? Bakongeje se?”

Tom-“Yewe! Birenze kunyongeza rwose, mbega….urabizi ko naje aha nkeneye akazi, gukorana umurava biri mubyanzanye mbese nawe yabikubwira, Boss yarabikunze cyane none uyu munsi yaje ngo tuganire…”

Njyewe-“Ngo muganire? Mwaganiye iki wowe na Muzehe?”

Tom-“Eeeh!  Ko twaganiye ra? Yambajije ukuntu nafashe umwanzuro wo kuza gushaka akazi hano, mubwira ko njye n’ umugore wanjye ubuzima bwaduhindutse….”

Njyewe-“Yeee? Ngo?”

Tom-“Ko wikanze se? Nakoze amakosa se kuba naganiye na Boss?”

Njyewe-“Tom! Nizere ko nta byinshi wamubwiye!”

Tom-“Ayo mahiwe se nayabonye ko Mabuja yahise aza akamuhamagara, gusa ariko yagiye ambwiye ko ashaka ko tuzaganira twihereye ndetse nkazana n’ umugore wanjye n’ umwana bakamenya aho nkura umugati bafungura, njyewe uriya musaza narushijeho kumva mwishimiye”

Njyewe-“Tom! Genda gacye, ntabwo nigeze nkubwira ko…nako ndagusabye, ntuzigere ubwira Boss ukuri ku byabaye kuri wowe n’ umugore wawe”

Tom-“Ngo iki?”

Njyewe-“Tom! Niba ushaka gukomeza kubaho nkuko waje usiganirwa ntuzabwire Boss byose, icyo muzapfana ni akazi”

Tom-“Uuuh? Ryan! Ushaka ko Boss atampa andi mahirwe ko….”

Njyewe-“Nyumva, mbikubwiye nk’ umwizera wawe kuva cyera”

Nasize Tom atabyumva neza, nkomeza mu nzu ngezemo natangiye kwibaza Muzehe Ntwari naramuka amenye Tom uwo ari we, nashatse inzira nzabinyuzamo ndayibura, nongera guhangayika, nicuza impamvu ntabimubwiye mbere.

Nyuma y’ iminsi micye ikifuzo cya Doctor cyaraganje, mbimufashamo Sabine yemera kujya kuba iwe, uwo munsi yaje kumwitwarira hamwe yabaga, nanjye ndamuherekeza nubwo numvaga asa nugiye kure yanjye ariko nta kundi byagombaga kugenda.

Twageze kwa Doctor, hari ahantu heza hitegeye, urugo rwari rutuje rurimo byose, kalibu twarayihawe turakirwa, mu kureba neza hari ifoto yari imanitse muri salon, yari iy’ abageni.

Sabine yarayitegereje cyane ndetse amara umwanya munini yibagiwe kwicara, ako kanya Doctor aba ahingutse muri salon araza amuhagarara inyuma, Sabine yahise ahindukira amubaza cyane,

Sabine-“Doctor! Uyu ni wowe? Ntibishoboka?”

Doctor-“Tuza! Tuza Sabi!”

Nanjye nahise mpaguruka nita kuri ya foto yari imanitse aho, nayitegerezaga ndeba na Doctor, ntagushidikanya yari we n’ umugore we, ku munsi mwiza utazagaruka, bari basezeranye,

Ako kanya Sabine yacitse intege mu gihe nkibaza ikibaye,

Doctor-“Sabi! Kalibu iwanyu, aha ni iwanyu! Iyo foto ureba ni iya Mama wawe”

Njyewe-“Ngo? Doctor! Ugize uti?

Nabaye nk’ ukubiswe n’ inkuba, natangiye kubaza cyane Doctor ibyo avuga, gusa Sabine we yari yabimenye kare, namenye neza icyo Doctor yambwiraga nzamenya umunsi umwe, nibutse ibyo Bravo yambwiye byose.

Ese koko nibyo? Nibyo Doctor niwe mugabo wa mama Sabine nabwiwe, uwo babanye bakabura urubyaro, bikaba Sabine agasamwa, Bravo agatorongera mama we akameneshwa, uwo munsi niwo Sabine yari agarutse yingingwa, ahabwa kalibu akandagiza ikirenge mu buzima bushya…………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 22 y’inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

3 Ibitekerezo

  • murakoze cyane kari karyoshye. sabine ageze iwabo, ryan

  • Mbega ibintu byiza!Ryan rwose inkuru iraryoshye. Uzi ko wagira ngo inkuru mpamo. Courage mwanditsi mwiza.

  • Mwiriwe, mwanyibutsa igice kirimo uko Sabine yasamwe? Ndabyibuka ko ari uwa Bravo ariko sinibuka uko Bavo na mama Sabine bahuye. Murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *