• 26/01/2020 6:55 50

Episode 21: Kevine avuye iwabo aza gusaba Ganza ko babana

Duherukana….

Ntwari ansanze mu cyumba nari ndimo nziritse akampambura agatangira kungaburira ndetse akampa n’ amazi nkanywa nkongera kugarura ubuyanja, mu gihe yari akiri muri ibyo tukumva imirindi y’ abantu bazaga, Ntwari akikanga cyane akabura aho yihisha ako kanya hakinjira Papa Kevine…

Papa Kevine yinjiye muri cya cyumba, Ntwari mukuru wanjye wari wampambuye amaboko ari kungaburira abura aho arigitira, ibintu biba ibindi Papa Kevine arikanga cyane ndetse umujinya wikuba kenshi atangira gukubita ba basore bari bansize bashwanye, ababaza impamvu barangaye kugeza ubwo Ntwari ageze mu cyumba nari ndimo.

Papa Kevine-“Ntabwo mbyumva! Ni gute nshobora kubategeka ibintu ntimubikore? Nasize mbabwiye ngo iki? Ntabwo nasize mbabwiye ngo mukore igituma iyi mbwa itazongera kuvugana n’ umukobwa wanjye? Niko, wowe ninde waguhaye uburenganzira bwo kuza muri kino cyumba?”

Ntwari yavuze atitira cyane,

Ntwari-“Boss! Mumbabarire, nakomeje kugirira impuhwe uyu musore, natekereje ukuntu amaze iminsi ibiri atarya atanywa ibyo kurya byanjye ndabimuzanira, ariko ni ukuri mwakwihangana mukamubabarira niba hari n’ikosa yakoze ridakwiye kubabarirwa”

Papa Kevine-“Oya! Oya ntabwo mbyumva, hari impamvu ishobora kuba yatumye uza kwita kuri iyi mayibibo yihaye kunsuzuguza imbere y’ abantu, ikantwarira umukobwa, nako byose ni aba baginga nari nizeye ko bashoboye naho ari imbwa mu zindi”

Babasore batangiye kwiregura,

Umwe-“Afande! Uyu musore nta cyaha cyatuma tumwambura ubuzima pe! Byose ni umukobwa wawe, iyo ataza kumuhitamo ntabwo yari kuba ahorwa ibi”

Undi-“Rata Afande! Uyu Djaphet niwe watumye ntakora akazi kanjye, rero njyewe ntabwo wandenganya, kumurangiza? Hmmm! Kuri njye ni isegonda rimwe, nako reka nze”

Papa Kevine-“Puuuu! Reka se nyine, kare kose se wari uri mu yahe? Nta soni, uko akanura nk’ agahuza katoboye ishashi”

Papa Kevine bose yabasohoye nabi, dusigarana mu cyumba njye nawe gusa, inkoni y’ icyuma itangira kurisha, nikanze akuyemo imbunda nto atangira kuyikubita mu kiganza anzengutuka menya ko aho nigenje ibyanjye birangiye.

Papa Kevine-“Burya umuntu iyo yiyahuye ntaririrwa, ngiye gushyira iherezo ku buzima bwawe, ndabizi neza ntawe uzakumbaza, urugo rwanjye ntabwo ruvogerwa n’ imbwa n’ imisega nkawe”

Natangiye gutakamba ndetse ntangira kwihakana Kevine mvuga ko ari we wateye byose kuba, muri ako kanya nibwo nabonye neza ko iyo amagara yaterewe hejuru buri wese asama aye.

Njyewe-“Ndabasabye rwose mumbabarire, ndabasezeranya kwibagirwa Kevine mu buzima bwanjye, nimumbabarira ntabwo nzongera gusunutsa amazuru muri uru rugo”

Papa Kevine-“Eeeh! Ibyo uvuga wabisubiramo?”

Njyewe-“Nabisubiramo rwose, yewe nuwampa urupapuro nabisinyira, ndamwibagiwe ni ukuri kose aho gupfa none napfa ejo”

Nihakanye Kevine gutyo biba akanzu kuri njyewe, Papa Kevine arandekura umugeri ugutegeka kwiruka nawuririye ku muryango w’ igipangu niruka ngana aho umuhanda waganaga.

Abambonaga mu muhanda barikangaga bakibaza ibyambayeho Feri nazifatiye hahandi nabaga nari maze igihe ntaba,  abo twabanaga mu gipangu bakimbona barikanze cyane nta kindi banzaniye urundi rufunguzo kwa Boss ndakingura kuko urundi nari nararutaye mu cyaro, umusaya ndawegeka.

Nongeye gukanguka mbona Peace umwana wo mu rugo nabagamo ndavuga kwa Boss nyiri’ inzu nakodeshaga ariwe undi iruhande, yari yazanye amazi ashyushye ari kunkanda mu mutwe ibikomere….maze kugarura ubwenge,

Njyewe-“Pea! Ni wowe?”

Peace-“Njyewe Ganza! Mana yanjye wee? Byakundekeye bite? Wagize impanuka cyangwa wahuye n’ abagiranabi? Ese ubundi igihe gishize wabaga hehe? Twakomeje kwibaza icyakubayeho ariko ubwo uje umeze utya guhangayika kwacu kwari gufite ishingiro”

Nabuze aho mpera mbwira Peace ibyambayeho gusa mpina ururimi ngo mbanze ndukarage inshuro miringo, birangira ntacyo mutangarije, yanzaniye ibiryo ndetse na jus mu gakombe ndicara ndarya ndanywa dore ko nari nashonje, ndongera ndaryama nongeye gukanguka ansezera, ajya kuryama nanjye ndasinzira.

Mu gitondo nakomangiwe n’ umuntu, nahise nikanga cyane ntangira gutekereza ko ibyo ari byo byose ari Papa Kevine wohereje abasore be, narandaye njya gukingura, nagize amahirwe nsanga ari Annie mushiki wanjye, akimbona amarira amutanga imbere,

Annie-“Mana yanjye koko? Reba ukuntu umeze? Ganza ubu koko ni wowe mbona? Nyamara nari narakubwiye, urukundo rwawe na Kevine nta mugisha naruhaga, ubu se koko wanze kuva ku izima tugiye kukubura tukubona kubera Kevine?”

Naratuje ndasindagira nsubira mu cyumba, maze kuruhuka nanone nahamirije Annie ko ntazigera ndeka Kevine, mubwira ko nemeye kumwihakana ngo nkize amagara yanjye, ari byo bya bindi umunyarwanda yavuze ngo aho gupfa none napfa ejo.

Annie yanyitayeho ndetse na Peace barafatanya, ku munsi wa gatatu nari ntangiye gutora agatege, mbishimira Imana kuko nari mvuye aho umwanzi atifuzaga.

Maze gutora agatege naricaye ntangira kwibaza byinshi, natangiye gushaka inzira yo gukomerezamo ubuzima ndayibura, ndeba gusubira kwa Boss ngo ansubize mu kazi ariko mbona ntamuhinguka imbere n’ uburyo namufungishije.

Nategereje ikiganza cya Kevine ndakibura ntangira kumwikuramo buhoro buhoro, nubwo kureka isezerano bigora ariko nta yandi mahitamo nari mfite kubera igitutu cya Ntwari na Annie batifuzaga kumbura.

Iminsi yakomeje kwicuma Papa Peace ambera umuntu mwiza, nari murimo amezi atatu ntaramwishyura,umunsi umwe nicaye mu rugo mu kagoroba imbere y’ umuryango nibwo natunguwe no kubona Kevine ansanze mu rugo.

Nkimubona narikanze cyane nibaza umurangiye aho mba, ndahaguruka ninjira mu nzu nawe aza ankurikiye,

Kevine-“Ganza! Ganza! Mbabarira wimpunga nje ngusanga, ndakwinginze mbabarira, kuba nje nigomwe byinshi kandi nje bingoye, urabizi ndagukunda kandi nababajwe cyane nkomeretswa n’ ibyakubayeho kubera njyewe, nje nkugana ngo ngusabe imbabazi kubyakubayeho”

Ni ukuri ubwoba bwambanye bwinshi, ntabwo byari byoroshye kuko nongeye kwibuka bya bihe ndi mu kumba katabona mpatwa ibibando, naratuje ndaruca ndarumira sinagira icyo mvuga,

Kevine-“Ganza! Kuva cya gihe nari ngikingiranye mu cyumba, nicyo gihano nahawe na Papa, ubu nsohotse ari uko nkwihakanye, nsezeranye ko ntazasubira kugutekereza gusa siko kuri kwanjye, Ganza ni Ganza, Ganza niwe umutima wanjye ushaka n’ ikimenyimenyi simva hano”

Kevine yambwiye ayo magambo umutima utera insigane, ubwoba buba bwose ntangira guhakana nkomeje,

Njyewe-“Oya! Oya Kevi! Ntabwo byashoboka, ubwo se urumva twabana muri aka kazu…ahubwo se noneho urwo natorotse? Oya, ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga”

Kevine-“Ganza! Ni ukuri umuti w’ ibikomere wagize kubera njyewe ntawundi, nafashe umwanzuro wo kuza kwibanira nawe, ahari wenda Papa  yabona ko nahisemo rimwe ntazahitamo kabiri, nyemerera tubane, ntabwo tuzakena dufite amaboko, kandi turi kumwe tuzatsinda”

Ubwoba bwakomeje kunyica nkomeza guhakana nkomeje, Kevine namusabye gutuza amarira, ndamwegera maze mubwirana ikiniga,

Njyewe-“Kevi! Umbabarire kuba nkubwiye aya magambo, niyo nzira yonyine yo kuguha amahoro ukabaho nanjye nkabaho kuko burya icya mbere mu buzima ni ukubaho,

Kevi! Naragukunze nawe urankunda, uri umwiza wo mu buto, ntabwo nari nzi ko tuzaca mu bihe nkibi ariko muri byose namenye ko urukundo rw’ umubyeyi n’ umwana rwahindura urukundo rw’ uwo wihariye wamenye,

Kuba Papa wawe atifuza ko duterana intambwe ndetse akifuza ko tudakomezanya urugendo rw’ ubuzima si uko akwanze ahubwo ni uko ishema rye atari njyewe wahisemo, reka nkureke uzabeho neza aho kugirango uzicuze ko udafite data na mama kubera njye.

Mu marira menshi Kevine yakomeje guhakana ambwira ko atari butahe, wa mugore Media wabaga mu muryango wo ruguru niwe winjiye aramumfasha bwari bwije turamwinginga aremera arataha.

Burya koko urukundo rugira ibyarwo, ntabwo nari nzi ko Kevine yafata umwanzuro wo kuza kubana nanjye azi neza ko Papa we atanshaka, nongeye kwibuka uko umubiri uryana nawe ibaze aho nari nemeye kureka Kevine uwo nitaga umwiza wo mu buto.

Iminsi yakomeje kwicuma ubushobozi buracyendera, umugoroba umwe nibwo Papa Peace yahingutse iwanjye arakomanga ahita aninjira dore ko hari mu mazu ye,

Papa Peace-“Bite se sha Ganza?”

Nahise mpaguruka aho nari nicaye, nagiye gusubiza mbura icyo nsubiza, burya ideni si ikintu, natangiye kwibaza amezi ane yose y’ ubukode murimo birumvikana ntabwo nari gusubiza ngo ni byiza,

Njyewe-“Ugira uti se…nako nyine…”

Papa Peace-“Amezi amaze kuba menshi kabisa, amezi ane yose? Ese ubundi uracyakora cyangwa barakwirukanye?”

Njyewe-“Papa Pea! Munyihanganire rwose, murabizi ko mbere nishyuraga neza ndetse nkishyura nk’ amezi atatu yose icyarimwe, nanjye ibyambayeho n’ umwaku, ntababeshye, akazi ko nakavuyeho ni ukuri”

Papa Peace-“Uuuh? Akazi wakavuyeho? Niko sha, uratinyuka ukava ku kazi n’ ukuntu kabuze muri iki gihe? Ubwo urabona uzatungwa niki muri uyu mugi w’ abifite?”

Njyewe-“Nanjye si njye, ni ibyanditswe byasohoye nzira icyo benshi babuze, igituma imitima ya bamwe ituza cyangwa igahagarara”

Papa Peace-“Ayo magambo uvuga ko akomeye nayasobanuzwa niki?”

Njyewe-“Niyo mpamvu erega nanjye nagize ngo njyane n’ umwiza w’ abandi ngasobanywa amaguru, gusa umbabarire ntabwo nagenda ntagusezeye nzabanza nkwishyure”

Papa Peace wankodeshaga inzu byaramucanze anyihanangiriza gushaka amafaranga nkamwishyura, amaze kugenda naricaye nongera kwikoresha inama.

Natangiye kwibaza uko mbayeho, nari nsigaye ndya rimwe ku munsi mbere nkiri ku kazi nararyaga gatatu ku munsi, natangiye kwibaza icyo mbereyeho muri uwo mugi nta kazi ndetse nta naho ngateganya.

Narebye ukuntu buri munsi nzinduka ngenda njya gushaka akazi ariko ngataha amaramasa, aho niho nafatiye umwanzuro wo kwisubirira mu cyaro, ngasiga umwiza wo mu buto nabonaga ko urukundo rwanjye nawe wa mugani wa Annie na Ntwari nta mahirwe.

Umunsi wakurikiyeho nasabye Ntwari kunguriza amafaranga nkishyura Papa Peace amezi nari murimo nkagenda neza ariko ambwira ko atari yahembwa kandi ari kwishyura n’ umwenda wa banki, yari asigaye ambwira nabi ngo kuko ari njye nizize, nta kundi nahisemo kuzagenda ntorotse.

Uwo mugoroba buracya ngo ngende aho nari ndi kuzinga imyenda nshyira mu gikapu nikanze hari unkozeho, mu guhindukira natunguwe na Kevine,

Yari yambaye neza cyane bigaragara ko yari yari yarongeye kubana neza n’ iwabo, yari afite isakoshi nini ayirambika ku kameza,

Kevine-“Ganza! Ko utampobera?”

Njyewe-“Kevi!…”

Nahinnye akarenge agahinda kongera kunyica ko ndi kuzinga ngo nsubire ku isuka, nibutse ko byose ariwe,

Njyewe-“Kevi! Urabizi naguhobeye kenshi mu byishimo, gusa sinajyaho ngo nkubeshye nguhobere mu mubabaro, ntabwo naba nka Yuda wasomye Yesu ari kumugambanira, usanze nzinga ngo nomongane, nsige Kevine nakunze nkabura byose, nkamenya ko nta mugisha nzagira nkunda umwiza wo mu buto bwanjye”

Kevine-“Yeeee? Ngo?…Mana weee, Ganza!”

Ako kanya Kevine yacitse intege guhagarara biranga aramanuka arapfukama, ntiyarebye imyenda myiza yari yambaye yicaye hasi atangira kurira cyane

Kevine yakomeje kurira biracika, imyenda nari ndi kuzinga ndayireka, nicara hasi ntangira kumuhoza, koko yari ababajwe n’ amagambo namubwiye, nabonye neza ko atiteguye kundeka,

Njyewe-“Kevi! Mbabarira! Ni ukuri mbabarira utuze umutima nkubwire impamvu”

Bimugoye yaratuje maze dntangira kumubwira igitumye mfata umwanzuro wo kugenda, namaze kumuganyira byose amaze kunyumva yatuje gato maze yihanagura amarira ambwirana ikiniga,

Kevine-“Ganza! Ntabwo nifuza ko unjya kure, ndagusabye nyumva, hari ikinzanye hano”

Njyewe-“Humura ndakumva Kevi! Kandi nzahora nkumva ndetse nzanakumvira”

Kevine-“Ganza! Mpereza iyo sakushi”

Nateruye isakoshi yari yajugunye hasi ndayimuhereza, yari iremeye, yayifunguye yitonze….natunguwe no kubona akuramp imyenda mishya gusa mu kureba neza ntabwo yari imyenda y’ abakobwa.

Yakuyemo amapantaro nk’ atatu, mbona akuyemo udupira nka tune,

Njyewe-“Iyi myenda se ni iyande?”

Kevine-“Nta wundi nyizaniye Ganza! Ni iyawe”

Njyewe-“Ntibishoboka ngo njyewe?”

Kevine-“Yiiii! Ni iyawe Ganza”

Numvise ntunguwe cyane, disi Kevine yari yanzirikanye atera intambwe atoranya imyenda inkwiye maze arishyura aranzanira, nongeye kubona neza ko Kevine ankunda kandi ibyabaye byose abizirikana.

Natangiye kuyirambura ndeba uburyo ari myiza, amapantaro nkayigera kwa kundi mu ijosi, imipira nayo nkarambura….nari nishimye cyane koko!

Njyewe-“Yoooh! Ndishimye cyane Kevi! Mana weee! Ubu se watekereje ute kungurira imyenda?”

Kevine-“Ganza! Ubu mtiwabyumva ukuntu maze iminsi mbanye neza na Papa kubera ko namubeshye ko ntazigera nongera kugukunda ukundi, ubu ndateta, nkamwaka icyo nshatse cyose,

Rero yambwiye ngo mfate amafaranga njye kugura imyenda aba ari wowe ngurira dore n’ andi mafaranga nakuzaniye ngo ube uyakoresha, ndabizi neza nta kazi ufite kandi ugomba gukomeza ubuzima.

Njyewe-“Yeee?”

Ugira ngo ayo mafaranga Kevine yamperezaga yari macye se? Hmm! Byari ibihumbi ijana byose, narikanze cyane ngize ngo mbyakire ndatitira,

Kevine-“Humura Ganza! Wigira ubwoba rwose ntabwo nayibye, iyo hari icyo nkeneye Papa ampa ikarita ngakuraho ngakuraho ayo nshatse yose, ahubwo wowe nujya ugira icyo ushaka uzajye umbwira”

Ntabwo nari kuyanga nyakeneye narayakiye nshimira Kevine,

Njyewe-“Kevi! Urakoze cyane, sinzi uko nabikubwira, ndagukunda kandi singukunda kubera umpaye ibi,…”

Kevine yahise ansha mu ijambo,

Kevine-“Humura sha! Ahubwo reka njye guhaha nze ngutekere nkugaburire, sibyo Ganza nkunda?”

Ntabwo nari kwanga ibyo byiza narikirije, Kevine akura aga charpe mu isakoshi arakenyera, yambara kamambiri zanjye afata envelope yari iri mu nguni arasohoka ageze hanze ahita andunguruka,

Kevine-“Utagira irungu ntabwo ndatinda!”

Njyewe-“Nutinda ndaza kukureba”

Kevine yagiye atyo agitarabuka Peace wa mukobwa wa Boss nyir’ inzu yahise yinjira,

Peace-“Ganza! Bite?”

Njyewe-“Ni byiza Pea!”

Nabonaga mu maso yijimye, yasaga nkaho hari icyo aje kumbwira ariko kitari kiza, natangiye kumubaza ariko akomeza kwanga kumbwira ariko bigeze aho yitsa umutima,

Peace-“Ganza! Mbabajwe cyane nuko Papa agiye kukwirukana mu nzu, yarahiye ngo uyu mugoroba niwo wa nyuma mu gitondo arakujugunya hanze”

Akivuga ato Papa Peace yahise yinjira,

Papa Peace-“Waje kumara iki hano muko?”

Peace-“Nari naje…nari nje….nari naje”

Papa Peace-“Dore mbese? Nkubone mu rugo”

Peace yahise asohoka yihuta ako kanya Papa we atangira kuntonganya anyaka amafaranga ndetse ambwira ko iryo joro ari ryo rya nyuma, naramuretse ndatuza, hashize akanya ndeba aho nari nashyize ya mafaranga Kevine yari amaze kumpa, mubarira yose uko yakabaye arikanga,

Papa Peace-“Ese burya wayanyimaga uyafite?”

Njyewe-“Oya Boss! Ntabwo nari nyafite ahubwo….”

Muri ako kanya Kevine yarinjiye, akimubona arikanga mbona amurebye cyane atangira kurabya indi,

Papa Kevine-“Uyu nguyu se….uyu nguyu nawe ni mushiki wawe ko ntamuzi sha Ganza?”

Kevine yahise yitanguranwa,

Kevine-“Yiii! Ntabwo wari unzi se?”

Papa Peace-“Aaaaah! Ntabwo nari nkuzi rwose? Nari ngize ngo ahubwo Ganza yazanye umugore ngo nongere ubukode”

Kevine-“Oyaaa!”

Papa Peace-“Ko utajya uza kuganira n’ abana banjye se ntabwo ujya ukunda kuganira?”

Nibajije ukuntu Papa Peace abajije impamvu Kevine atajya ajya kuganira n’ abana be kandi asanze Peace iwacu akamwirukana yewe nta n’ umunsi numwe yari yambona iwe biranshanga nkomeza kumwitegereza…..nabonaga asa nuwavuye mu bye kubera Kevine.

Kugenda byaranze aricara atangira kuganiriza Kevine, nanjye nariturije ngo ndebe, Kevine ibyo ntiyabitinzeho yatangiye gushaka ibyo guteka, Papa Peace yagiye atabishaka abonye tugiye kurya.……………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 22 yiyi nkuru ku munsi wejo mu gitondo

5 Ibitekerezo

  • Yaweee kevine rwose yaramaramaje gukunda arko se koko uru rukundo ihereza ryarwo ni irihe?yeweee ahaaa!urakoze cyane mwanditsi wacu.

  • Aha. Ubuzima butangiye kuza di. Nimutitonda Afande azaguta muri ligore.

  • Mbega urukundo!Gusa Kevine yitonde hato nawe abasore ba se batazamurya isataburenge bakamenya ko ajya kwa Ganza noneho Ganza yaba agatoye,Papa Peace ko numva atakayemo!!!!!!!!

  • yooooo mbega amaherezo urukundo nyarwo rutsinda byose ndizera na papa kevine azageraho akanyurwa na mahitamo yu mwna we

  • Ese ko mbona papa Peace yitoratoza arabya indimi abonye Kevine! Ngo ese ko atajya aza (Kevine) kuganiriza abana be kdi ari ubwa mbere amubonye.Ganza agiye kubona undi mwanzi kubera Kevine.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *