• 14/12/2019 9:24 38

Episode 19: Kwa muganga…Doctor asabye kujyana Sabine kuba iwe

Nongeye kwitsa umutima maze muri ako kanya telephone yanjye iba irasonnye mu kureba nimero impamagaye yari iya Sabine, nkanda yes ntitira cyane mu kwitaba numvise ijwi atari irya Sabine nzi ndwana no kubaza uwo ari we, ryari ijwi ry’ umuntu w’umugabo,

Njyewe-“Hello…! Ndakumva… ninde ko numva ijwi ari atari irya Sabine?”

We-“Ni muganga muvugana…”

Njyewe-“Muganga?”

We-“Yego! Umukobwa witwa Sabine waba umuzi?”

Narikanze cyane ndatitira umutima wenda kumvamo, musubiza vuba ko muzi maze arambwira,

Muganga-“Sabine rero niba umuzi, ubu tuvugana ari mu maboko yacu ararwaye ndetse ararembye, bibaye ngombwa ko tumuha ibitaro, nimero zawe nizo tubonye hafi muri telephone ye….”

Oooh my God! Icyo nasabye muganga cyonyine muri ako akanya kwari ukundangira aho arwariye n’ icyumba bamushyizemo, nirutse kibuno mpa maguru ngera ku muhanda feri ya mbere nayifatiye kwa muganga.

Kwa kundi nasunikaga abantu muri ka kayira kajya kwa Sabine ni nako nasunikaga abandi ngo nkunde mugereho.

Bigoranye nageze ku cyumba Sabine yari arwariyemo ninjira vuba nsangamo umuganga w’ umugabo ukuze, wari wambaye itaburiya y’ umweru n’ ama lunette, abonye ukuntu ibyunzwe byandenze ahita ambwira,

Muganga-“Bite? Ko winjira kandi nasabye abarwaza bose gusohoka?”

Njyewe-“Muga…Muga! Nitwa Ryan! Mpamagawe kuri telephone ko umukobwa witwa Sabine urwariye aha? Nari nje kumureba, mumbabarire ntabwo namenye ko abandi mwabasabye gusohoka”

Namubazaga ndeba hirya no hino, ako kanya mba mbonye Sabine nguwo hirya gato mu nguni aho yari aryamye, mpita nyura kuri muganga ngenda nihuta ngera ku gitanda yari arwariyeho, bari bamushyizemo selumu.

Narambuye intoki ngiye kumukoraho wa mugabo ahita avuga,

Muganga-“Oya buretse, ihangane ube usohotse”

Njyewe-“Muga! Ni Sabine koko, Muga! Sabine….”

Muganga-“Ndabibona urababaye, umurwayi twamuteye urushinge, ndaje gato hanze tuganire”

Narumviye ndasohoka gusa inshuro nasubije amaso mureba zari zirenze intambwe nateye, nagiye kure mu bitekerezo aho niho naboneye neza ko Sabine ari igice kimwe kimpa imbaraga zo kubaho ntuje ibyo buri wese yifuza.

Hashize nk’ iminota icumi wa mugabo ushesha akanguhe yarasohotse mwoma inyuma,

Njyewe-“Muga! Muga! Bimeze bite? Sabine arwaye iki?”

Yakomeje kunyihorera arinda yinjira mu biro bye, nanjye ninjiramo arakinga maze arambwira,

Muganga-“Icara! Icara gato nkubwire”

Naricaye ariko numvaga nicaye ntashyitse ku ntebe, numvaga nicaye ahahanda, uwo mugabo ukuze bigaragara ko yari amaze igihe mu kazi akuramo itaburiya maze aricara,

Muganga-“Tuza! Tuza uhumeke utuje ntugire ubwoba, nitwa Dr Nkusi, ninjye wakiye uriya mukobwa, ni nanjye waguhamagaye”

Yahise akura ka gatelephone munsi y’ ameza arakampereza,

Doctor-“Akira telephone yuriya murwayi, niyo nakoresheje nguhamagara, hanyuma se wowe nuriya mwana w’ umukobwa mupfana iki?”

Njyewe-“Njyewe na Sabine se?”

Icyo kibazo cyangoye kugisubiza, muri ako kanya nibwo nashatse icyo mfana na Sabine mbura icyo mpitamo muri byinshi,

Njyewe-“Sabine! Sabine ni mushiki wanjye nubwo tutavukana, ni umukobwa w’ inshuti yanjye, urebye ambereye….ubu se nabivuga gute? Mbese ninjye yahaye amahirwe yo kumuba hafi”

Doctor-“Wivunika ndabyumva watinye kumbwira ko ari wowe umutereta?”

Naracecetse cya kizere abaganga batanga aba arasetse nitsa umutima umuhangayiko ugabanukaho gato,

Doctor-“Nkuko naguhamagaye mbikubwira, Sabine wawe yageze hano arwaye, ngira ngo ibyo ahari wari ubizi?”

Njyewe-“Yego nari mbizi ariko nanyuze iwabo mu gitondo mbona yatangiye gutora agatege rwose Doctor”

Doctor-“Yaje gukomerezwa ageze aha biba ngombwa ko tumuha aho aba aruhukiye mpabwa inshingano zo kumwitaho, mu kumukorera ibizamini mbura indwara, niko kuguhamagara, ese ubundi yari asanzwe arwara cyangwa afite ibindi bibazo bisanzwe yenda byaba byamuteye kwisanga mu bihe nkibi? Umbwire ntacyo usimbutse, ndashaka kumufasha kandi unyizere niba hari ibanga wizere umutekano waryo, ni inshingano zanjye”

Njyewe-“Doctor! Sabine ni umukobwa wabayeho ubuzima bukomeye kuva akivuka, mama we yari afite umugabo baza gutandukana kubw’ ikosa rimwe ariko ryavuyemo uwo nsiganirwa nsanga ariwe Sabine,

Nyuma y’ igihe uwo mubyeyi arwanirira intambara Sabine ngo azabe intwari, yaje gutaha gitwari  yitaba Imana gusa ntiyazize impanuka, nubu nshaka icyo yazize nako yazize Sabine”

Doctor-“Komeza umbwire ndakumva, kandi wihangane nta mugabo urira ngo amarira ashoke, niwumva ugiye kurira atembe ajya munda”

Njyewe-“Niyo yatemba ku matama ntacyo, biriya bavuze nkeka ko bivuze kwihangana, ushobora kurira ariko ukanihangana, nibyo Sabine yakoze kugeza aho namumenyeye, nkamusanga nkamusaba guturana nawe kuri uwo musozi wa wenyine, Doctor uwo niwe Sabine sinzi niba ukwihangana kwe ariko kwabaye gucye bigatuma aremba?”

Uwo mugabo Dr Nkusi amazina yari yambwiye namaze kumubwira ibyo byose maze aratuza hashize akanya katari gato akubita ikaramu ku meza buhoro bigaragare ko yari yagiye kure cyane, yarashigutse ahita ambwira,

Doctor-“Harya witwa nde?”

Njyewe-“Nitwa Ryan!”

Doctor-“Ryan! None se nta wundi muntu wo mumuryango we waba uzi?”

Njyewe-“Muga! Ndamuzi! Papa we ndamuzi”

Doctor-“Yeee?”

Njyewe-“Ndamuzi yewe numbu musize naho mumpamagaye ndi, ari kwishima ashikura mushikaki”

Doctor-“Ntibishoboka?”

Njyewe-“Doctor! Ibya Sabine ni ibyo nakubwira, nubwo ntajyaga mvuga ibyo nabikijwe mu mutima ariko bibaye ngombwa, ahari yenda nibyo byaramira amagara ye mbona amucika?”

Doctor yongeye guceceka gato, ahita ambwira,

Doctor-“Urakoze cyane Ryan! Ngiye gukora uko nshoboye, ibyo umbwiye birahagije, gusa ngaye uwo mugabo gito! Mbega?”

Njyewe-“ Murakoze cyane kundema ikizere, rwose mumfashe namwe muri ababyeyi nkuko mbibabonaho, mumfashije mwamwitaho nk’ umwana wanyu kuko njye usibye kumuba hafi no kuba numva mwikundiye, nkeneye imbaraga zirenze izanjye”

Doctor-“Harya ngo nyina yitwaga nde?”

Njyewe-“Yewe! Naba nkubeshye pe!”

Doctor-“Nta nubwo uzi aho bari batuye?”

Njyewe-“Ariko rero Doctor! Nawe watandukiriye, ibyo se urumva byagufasha iki?”

Uwo mugabo ushesha akanguhe yandemye ikizere, yongera kundema ikizere anyemerera gufasha Sabine kandi koko narabibonye guhera uwo mwanya yajyanye Sabine kurwarira aha wenyine,

Mu gitondo nashigutse hari unkozeho ….yari umukozi wakoraga isuku mu bitaro, bwari bwacyeye,

We-“Bwacyeye bwacyeye, manika amaguru dukorope!”

Nahise mpaguruka aho nari ndi nkomeza njya hanze ndinanura, muri ako kanya telephone iba irasonnye, yari Cedro.

Nakanze yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello! Cedro!”

Cedro-“Ryan, bite bite? Imana ishimwe ubwo witabye”

Njyewe-“Uuu? Nigeze nanga kwitaba se?”

Cedro-“Ngo iki? Uzi Inshuro zose naguhamagaye umaze kutwereka igihandure?”

Njyewe-“Uuuh? Uravugisha ukuri?”

Cedro-“None se nkubeshye koko? Wabibaza abakozi n’ abakiriya boho twari turi, ewana babonye uciyeho wiruka nanjye ngukurikiye bagirango ni umukiriya ubacitse bose bakwirukaho ubereka igihandure, umaze kurira moto nibwo bagarutse birahira umujura w’ umuhanga, maze Bravo si ukogeza karahava, birumvikana yababwiye ko uri umurwayi wo mumutwe gusa ntabwo nari kubyihanganira nahavuye dushwanye”

Njyewe-“Burya bwose nuko byagenze?”

Cedro-“Ahaaa! Nakomeje kuguhamagara wanga kwitaba ndahangayika niyo mpamvu nkuramukiye”

Cedro namubwiye byose uko byagenze, ndetse musaba uruhushya uwo munsi gusa yatangajwe cyane nukuntu mfata Sabine, nanjye uwo munsi namenye neza ko byarenze igaruriro kugeza ubwo ntabasha kubibona.

Niriwe aho uwo munsi gusa nari nahejwe aho sabine ari, ku gicamunsi nibwo Dr Nkusi yansanze aho nari nicaye ndi gutura ibishyito kubera umunaniro ankoraho twinjira aho Sabine yari ari, akimbona yaratunguwe cyane, nashimishijwe no gusanga atakiryamye yicaye, nihuta musanga ngiye kurambura intoki ndikanga ndacyebuka ndeba muganga, aramwenyura, arasohoka arakinga.

Nahise muhobera, yari yatoye agatege, naramwitegereje numva ibyishimo muri njye maze ahita ambwira,

Sabine-“Ryan! Wageze aha ute?”

Njyewe-“Kuhagera byo…nako tube tubisimbutse ahubwo se urumva umeze ute bambe?”

Sabine-“Sha ndumva naniwe gusa, ahubwo se buriya naje aha numva ndembye koko?”

Njyewe-“Kuremba gusa se? Ahubwo watekereje kuza kwa muganga gute utambwiye?”

Sabine yatangiye kumbwira uko yageze kwa muganga, byongeye kunkora ku mutima mbona ko koko yamenyereye kugwa akabyuka ariko akirwanaho kuko ntawe abona hafi ye.

Nanjye namubwiye uko nabimenye, aranshimira nubwo bitari ngombwa maze muri ako kanya ndamubwira,

Njyewe-“Sabi! Ihangane ndahari kandi igihe niki ngo ubone uwo ndiwe mu buzima bwanjye, nasiganiwe kuza ngo nkubwire ijambo ngifite amahirwe yuko unyumva, gusa Imana nsenga irabikoze”

Sabine-“Yooh! Niki wasiganiwe kuza kumbwira wumvise ko ndi mu bitaro Ryan? Wumvaga ko ntazongera kukumva?”

Njyewe-“Oya nuko nazababara ubuzima bwanjye bwose ndipfanye ntarikubwiye”

Muri ako kanya urugi rwongeye gufunguka yari Dr Nkusi, yarampamagaye ndahaguruka, ngeze ku muryango nongera gucyebuka ndeba Sabine, aramwenyura nkurikira Doctor twerekeza mu biro bye, tugezemo yongera kunsaba kwicara,

Doctor-“Ryan! Nkuko nabikwijeje, nagerageje kwita kuri Sabine uko nshoboye, ndagira ngo nkubwire ko yatangiye gutora agatege nawe kandi wabyiboneye!”

Njyewe-“Nabibonye Muga! Kandi ni ukuri Imana ibahe umugisha, ndizera ntashidikanya ko uwabyutse akicara aranahaguruka ndetse agasimbuka nk’ inyana iri mu ruhongore”

Doctor-“Hhhhh! Utyoo! Gusa ariko kandi hari icyo nshaka kukubwira….”

Njyewe-“Yego ndakumva Doctor! Ndakumva ni ukuri”

Doctor-“Nkurikije uko wambwiye uriya mukobwa abayeho, hari icyo nabonye kandi niteguye kugufashamo nkuko wabinsabye”

Njyewe-“Eeeh! Doctor? Koko?”

Doctor-“Yego rwose”

Njyewe-“Mbega! Uri umuntu mwiza cyane rwose! Eeh! Imana iguhe umigisha na mikuru yayo”

Doctor-“Icyo nifuza kugufasha rero, nuko wakumvisha Sabine akaza kuba I wanjye, ntakomeze kuba wenyine kuko….”

Njyewe-“Ngo…ngo sabine akaza kuba iwawe?”

Doctor-“Yego rwose, abaye yaza kuba iwanjye namufasha cyane, nkuko wabimbwiye akeneye kuruhuka ibyahise, mbega….”

Ako kanya nahise muca mu ijambo ndahaguruka,

Njyewe-“Ngo Sabine akaza kuba I wawe? Ntibishoboka? Doctor! Ibyo ntibishoboka, nanjye nkabona izo mpuhwe? Ahubwo ngize amahirwe arorohewe, twajya no kwivuriza ahandi, nako reka nze nkwereke”

Ako kanya nahise mfungura umuryango ndasohoka, nkomeza ngana mu cyumba Sabine yari arwariyemo, Doctor anza mu nyuma ampamagara cyane nkomeza kwica amatwi …………………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 20 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

 

6 Ibitekerezo

  • Hhhhh mbega Ryan NGO arafuha weee.ntibyoroshye na gato.congs mwanditsi mwiza

  • Umusore wakunze arangwa ni gufuha kabisa. Courage Ryan.

  • Ryan akomeje gutya byarangira ataye umutwe kubera ifuha ryihishe ryazamutera ibibazo birenze bwa busazi Bravo amubonamo. Ibintu bikabije cyane byose bigira ingaruka mbi, genda gake kugirango Sabine azaryoherwe n’urukundo ushaka kumukunda Ryan.

  • Nkusi agize impuhwe nkeka ko ari umugabo wa maman Sabine

  • Doctor niwe wahoze ari umugabo wa maman Sabine ubuse arajya kubayo

  • Uziko bishoboka

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *