• 11/12/2019 9:47 31

Episode 17: Uwari Manager atangiye akazi k’ubuzamu kubera urukundo

Nubitse umutwe njya kure kugaruka biranga, muri ako kanya nibuka muzehe Ntwari ambwira kumushakira umukozi gusa nahise numva bitashoboka, ntabwo nashyikiraga ukuntu Mana…nako Tom yajya gukora yo, byongeye akazi k’ isuku n’ ubuzamu.

Tom-“Ryan! Mbabarira, ndagusabye ndwanaho, aho wambonera hose najyayo, kandi naguhamagaye numva mfite ikizere, ko ndabonera igisubizo muri wowe. Ryan, mfasha nyabuna ubu ni wowe uzi ibyanjye”

Muri ako kanya ibintu byabaye ibindi muri njye, kwakira ibyabaye kuri Manager, uw’ amateka, uwo namenye akampamagara nkamwitaba, muri ako kanya yanyingingiraga kumufasha, antakambira nkireba nkibura nkongera kwibaza uwo ndiwe imbere ye.

Tom-“Ryan! Rwose sinkuva imbere, nintagukuraho ubufasha ntabwo nkuva imbere pe!”

Njyewe-“None se Tom! Ibyo umbwiye kuki utabibwiye murumuna wawe Cedro ko musangiye amaraso? Nyamara mwasangira na byose dore ubu afite aho yigejeje nanjye niwe nkuraho igeno”

Tom-“Ryan! Naje kukureba nzi neza ko Cedro ahari, kuba ari murumuna wanjye ntibivuze ko yakwikorera ibibazo byanjye, nzi impamvu kandi niyo itumye murenga nkaza nkugana, niba udashoboye kumfasha winyohereza ahandi ndagusabye”

Nta yandi mahitamo nari mfite, burya iyo umuntu agutuye ibye ntaba agira ngo umwumve gusa, koko aba ashaka ubufasha bwawe kandi ngo bene muntu nicyo twaremewe.

Naratuje maze ndamubwira,

Njyewe-“Mana….Tom! Ihangane, ndi umuntu ibyo wambwiye byose nabiteze amatwi y’ y’ umutima, ureke iby’ amatwi y’ umubiri byinjiramo bigasohoka….”

Tom-“Ni ukuri rwose Imana iguhe umugisha”

Njyewe-“None se Tom, ko hari ahantu nzi….Urebye nako nyine hari ahantu nzi akazi, ariko umukozi bashaka, mbega bashaka umukozi, ariko se….

Ntarakomeza yahise ansha mu ijambo,

Tom-“Tugende! Tugende wenda uwo mubyizi nawucyura, uko karaba kameze kose ndagakora ni Impamo!”

Njyewe-“Oya nibyo ariko, akazi ni akazi, ariko nawe impamvu ndi kwiganyira kukubwira…..”

Tom-“Wowe mbwira aho ari ho gusa, niyo tutajyana ndijyana ariko ntikanshike, Ryan mbabarira ndagusabye”

Kubera ukuntu yari ababaye yarankuruye yewe atazi naho ajya, nahise mpagarika moto nzibwira aho tugiye, dufata urugendo, muri byose nari mbitse ku mutima ntacyo nigeze mpa agaciro muri ako kanya, namujyanye kwa Muzehe Ntwari aho nabaga.

Twageze ku gipangu cyaho nabaga, tuva kuri moto ndishyura ziragenda, maze muri ako kanya ndamubaza,

Njyewe-“Aha se muri izi quartier nibwo bwa mbere wahagera?”

Tom-“Yego ni ubwa mbere”

Njyewe-“Ni hano tuje rero, iki gipangu umusaza waho niwe ushaka umukozi”

Tom-“Nta kibazo rwose twinjire umunyingingire, nibiba ngombwa, umubwire ibyanjye byose ntacyo umukinze, burya ushaka ubufasha gutakamba ntibimutera isoni…cyangwa nitumugera imbere undeke ndabyikorera”

Njyewe-“Oya…oya nta kibazo ndagufasha, wowe utuze njye nawe turaziranye turivuganira rwose”

Nahise njya imbere ndakomanga ndahindukira ngize ngo mpuze amaso nanone na Tom ndeba hasi, mu by’ ukuri numvaga umutima wanjye uremeye, ibyo ntari kubasha kwigobotora muri ako kanya.

Nongeye gukomanga bwa kabiri ngiye gukomanga bwa gatatu habuze gato ngo nkubite inkonji mabuja,

Njyewe-“Eeeh! Mabuja! Mwiriwe neza?”

Mabuja-“Bite Ryan! Amakuru yawe se?”

Njyewe-“Ni meza rwose, Muzehe arahari se?”

Mabuja-“Arahari rwose, eeeh! Wamushakaga se?”

Njyewe-“Nari muzaniye…twari twavuganye ibyerekeye umukozi, nari mubonye rero ndamuzana ngo bavugane”

Tom-“Nibyo rwose nari nje, akazi kose nda…..”

Namuciriye isiri ngo atuze, mpita muca no mu ijambo,

Njyewe-“Muzehe twari twavuganye, ahubwo wamubwira mabuja, mubwire aze mumwereke bavugane”

Twinjiye mu gipangu dukomeza kumutegereza, hashize akanya Muzehe ahita aza, aradusuhuza, yitegereza Tom,

Njyewe-“Mzee! Tugize amahirwe, wa mukozi ndamubonye, nari mubazaniye ngo muvugane, numvise afite ubushake! Akazi yari agashonje, ndizera ko azakora uko mubyifuza”

Ntwari-“Eeeh! Uyu mugabo se niwe unzaniye? Ko mbona asa n’ utagashobora ra?”

Tom-“Eeeh! Boss! Mumbabarire mumpe akazi ndabasabye, mfite ibibazo n’ ibindi by’ubusa”

Ntwari-“Eeeh! Ubwo tuvuge ko ushaka akazi kuko ufite ibibazo? Cyangwa ushaka akazi kuko ukunda gukora? Ese ibyo bibazo ufite n’ ibihe? Wasanga wananiranywe n’ umugore ukaba uje kujya urara uryamye hano”

Njyewe-“Mzee! Urabizi kundusha umuntu ashaka akazi ngo akemure ibibazo, ariko ntabwo wahungira ibibazo mu kazi, uyu mugabo ndamuzi, muzanye aha mwizeye, ndabizi azagashobora kandi…..

Ntwari-“Ok! Niba umuzi neza akazi arakabonye, ndakwizera sha Ryan! Akazi aragahawe rwose”

Tom-“Yebaba weee! Akazi ndagahawe? Imana ibahe umugisha rwose, Data weee! Munkuye aho umwami yakuye buskyete”

Njyewe-“Harya Muze wa wundi wagukoreraga wamuhembaga angahe?”

Ntwari-“Uriya se? Uriya namuhembaga ibihumbi mirongo itatu nubwo nayamuheraga ubusa, ariko njyewe iwanjye buriya iyo witwaye neza nkongeza uko bucya nuko bwira! Njyewe niko nkora!”

Njyewe-“Ese! Oooh! Ni byiza cyane pe! Manag….Tom! Uyu mugabo niwe ubwirwa rwose!”

Tom yabonye akazi atyo, musiga aho Muzehe amutembereza amwereka imbago z’ urugo, ntiyari burare atagatangiye.

Nasubiye ku kazi ntekereza byinshi, natekereje kubibwira Cedro ariko ndinda ngerayo nta mwanzuro, nkinjira nari nsakiranye nawe asohoka yihuta,

Cedro-“Eeh! Ngize chance uraje, nari nsimbukiye mu mugi gato, hari ikiraka ngiye guteretayo nimbona ntagaruka aha ndaguhamagara, ntaza kugutinza gutaha”

Njyewe-“Ok! Nta kibazo kabisa, ariko rero nanagushakaga?”

Cedro-“Birihutirwa se?”

Njyewe-“Oya…oya nta kibazo nutagaruka buriya tuzavugana ejo”

Cedro yagiye atyo nanjye nkomeza imbere nicaye hahandi Shakila yicaraga yakira abakiriya, n’ ubundi ni cyo nari ngiye kubwiraho Cedro, nari ngiye kumusaba ko yatuza akongera agatekereza Shakila, aka ntashyire akadomo ku rugendo rw’ amateka yabo.

Ntibyari birangiye bucyeye bwaho nagombaga kubimubwiraho, nakomeje kuguma aho ntegereje ko amasaha yo gutaha agera, ageze ndakinga nambara ecouteur mfata umuhanda, nongeye kwikanga manuka muri ka kayira kajya kwa Sabine,

Njyewe-“Yeee! Ibi niki ra? Haryaa…! Ubu se ngeze hano gute? Iyi nzira se niyo incyura? Ubu se nari ndi hehe ku buryo nibagirwa inzira incyura ngafata inzira ijya kwa Sabine?”

Nubwo nivugishaga muri ako kanya nongeye kwishima kubw’ iyo nzira nari ndimo, nongera gusiganwa nsunika abantu muri ka kayira gato, mpinguka aho Sabine yabaga.

Nkibona ko umuryango ukinguye narishimye ndakomanga, hashize akanya numva ntawe ukomye nkomeza imbere ndinjira,

Nkigera mo imbere natunguwe no gusanga umuntu uryamye, nsha bugufi mu kwitegereza neza… yari Sabine!

Njyewe-“Sabi! Sabi!”

Yarahindukiye areba hino, nagize igishyika umutima urankomanga, nibajije impamvu aryamye ayo masah ndetse nkaba nakomanze ntanyumve, maze mubazanya ubwuzu n’ impumpu,

Njyewe-“Sabi! Bite maa?”

Sabine-“Eeeh! Ryan! Ese ni wowe?”

Njyewe-“Yego ni njyewe, bite ko waryaye kare? Byagenze bite? Warwaye? Mbwira sha, byagenze bite?”

Sabine yarabyutse ariko mbona byanga, aregama yongera kwiruhutsa, nahise mbona imbaraga nke ze, ibyo nacyetse byari byo,

Sabine-“Sha, byanze pe, Narwaye”

Njyewe-“Yoooh? Warwaye iki ? Urumva ubabara he?”

Sabine yongeye kwiruhutsa, muri njye natangiye kumva nshika intege nkomeza kumutega amatwi,

Sabine-“Sha! Kuva ejo ndumva ntameze neza, nacitse intege, mfite umuriro ndi no guhaguruka nkazungera, no munda hari kundya”

Njyewe-“ooohlalala! Ihangane ni ukuri, kuki utampamagaye se ngo umbwire koko?”

Sabine-“Nta ma unites nari mfite pe”

Nababajwe cyane no gusanga Sabine yaheze mu buriri, numvise ikiniga ndahaguruka nkuraho Rideau, ndongera ndicara ntera itama inking.

Natangiye kwibaza ubuzima bwa Sabine n’ abameze nkawe numva agahinda muri njye,

Ntabwo nashoboraga kumva neza kuba Sabine umwana mwiza usesuye ubwuzu, uwavutse nk’ abandi atura kure, agakura abona bucya bwira, akabona arya aryama agashima Imana, akarwara akiyorosa nyamara afite Se.

Nongeye kumva umujinya mwinshi uri njye, narakariye Bravo cyane mfata telephone ndeba nimero ye ngo muhamagare gusa nibuka ya magambo nabwiwe, ntuza umujinya, wimukira agahinda ko kazi uko gatwara abako.

Muri ako kanya ntacyo mvuze narebye agakapu, ndasohoka njya hepfo kuri pharmacy, mbabwira uburwayi bampa umuti, nkomeza kuri restaurant bamfunyikira ibyo kurya ndazamuka, Sabine akibibona yansabye imbabazi gusa sinamenye impamvu yabyo kuko aricyo namusabye kuva nkimubona.

Nubwo byamunaniye ariko yakoze ku munwa nkomeza kumuganiriza, muri uwo mwanya nari nabaye nka muganga, namubazaga byinshi aho ababara nkumva namukandira ariko ngahina ibiganza.

Amasaha akuze cyane naremeye ndamusezera ntaha nseta ibirenge, nageraga imbere ngahagarara, nkifuza gusubira inyuma ariko ngakomeza sinjye wabonye ngeze mu rugo, ndakomanga nkingrirwa na Tom,

Akimbona yarikanze,

Tom-“Eeeh! Ryan! Ko ugarutse se bwije bite?”

Naracecetse gato

Njyewe-“Tom! Umbabarire ntabwo nabikubwiye mbere, hari icyo ntari gusimbuza kukubwira aho mba, nabanje guhumuriza umutima wari uhabye, aha niho ntaha, nkodesha muri iki gipangu”

Tom-“Eeh! Ukodesha hano?”

Njyewe-“Yego! Nkodesha hano, niho maze igihe mba, bakwakiye gute se?”

Tom-“Eeh! Muzehe nta kibazo rwose, mabuja nawe yangaburiye ampa n’ icyayi ndanywa babaye bampaye n’ ibihumbi icumi byo kuntangiza ndabisimbukana mbisigira madamu, ngarutse mu kanya”

Njyewe-“Ntiwumva se? Imana ishimwe rwose, akazi keza rero nanjye reka mbe ngiye kuruhuka, unaniwe ariko waza ukanaryama nta kibazo…”

Tom-“Oya…oya nzi icyanzanye, ngomba gukora akazi kanzanye”

Nasezeye Tom nkomeza ngana iwanjye, nkigera mu ntambwe nk’ icumi natunguwe no kubona umuryango wanjye ukinguye ndikanga cyane, umutima utera insigane, ngize ngo ntere intambwe………………

Ntuzacikwe na Episode ya 18 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

3 Ibitekerezo

  • sawa kabisa

  • IYI NKURU YATANGIYE NUMVA IBINTU NTABISOBANUKIWE, YEWE NAGISHIJE UMWE MU BAHANGA BO KWANDIKA ARIKO AMBWIRA KO AMATSIKO ARI CYO GITUMA UMUNTU ASOMA PAGE ZIRENGA 1000
    NUMVAGA MANAGER NA MANAGERKAZI NKAGIRANGO AMAZINA YARABUZE. RYAN NA KARANI NKUMVA NTA MESSAGE MBESE BIVANZE NONE BYOSE BIRI KUBA UBURYOHE UBU. BRAVO AZASEBA ABAGABO NKABO NI BENSHI KURI UBU. UM– USEKE MURI ABA MBERE MU KUBAVUGANIRA MUNYUZE MU NKURU IRYOSHYE NKIYI

  • Shakila nta mbabazi akwiye, nagende aheremo ni umurozi, umuntu uhinduka uwamukuye mu misatsi y’ abagabo?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *