• 26/01/2020 1:25 48

Episode 17: Ganza avuye kwa Kevine atorokeshejwe na Ntwari mukuru we

Duherukana…

Ubwo Kevine yari antunguye agakora ibyo nakekaga ko atakora, akaza ansanga aho nari mpagaze inyuma y’ abandi, akampobera tugaterana intambwe ngo tujye gukatana gateau, abantu bagendaga badukomera amashyi, njye sinabyiyumvishaga, numvaga nsa nuri mu nzozi, muri uko gutambuka nibwo twagiye kumva twumva abantu barasakuje ngo; “Mumufate! Mumufate! adakora ibara” ngahindukira vuba………….

Nakubise amaso wa musore wahagurutse yiteguye ko ari we Kevine agiye guhitamo ngo bakatane gateau agaseba amanitse intebe agiye kuyinkubita mu mutwe ako kanya umugabo umwe yahise amufata arayimwaka,  amaboko ayafatira inyuma ibintu biradogera kubw’ amahirwe baramutesha ndetse birangira bamusohoye.

Ibirori byarakomeje ariko buri wese yibazaga ibyari bigiye kuba, njye na Kevine dukata gateau amashyi akomeza gukomwa, ngize ngo nisubirire inyuma Kevine akomeza kumfata akaboko dukomeza aho ababyeyi be bari bicaye, banterera intebe iruhande rwe.

Narahindukiraga ngahuza amaso na Papa we wari wabishe ubwoba bukaba bwose, numvaga ngiye guhaguruka ngo nsohoke niruka ariko nkomeza kwihangana, muri ako kanya Kevine yari yanshyize mu mazi abira ibyunzwe ari byose nyamara atabizi ahubwo ari ukumpa agaciro ukaba umugisha kuri njyewe.

MC yakomeje kuyobora ibirori,

MC-“Nuko nuko rwose mutuze twumvikane! Mutuze rwose dukomeze ibirori”

Abantu bose baratuje,

MC-“Ye, Murakoze cyane, ndagira ngo nongere mbahe ikaze muri uru rugo rwiza, ngira ngo ibibaye mukanya ntibitubuze ibyishimo ahubwo bitwongerere ibindi, ndagira ngo mpe umwanya Papa Kevine atwereke abashyitsi b’ imena baje kwifatanya n’ umuryango we muri ibi byishimo byo kwishimira Kevine wesheje umuhigo”

Akivuga atyo noneho numvise ibyanjye birangiye ndatitira, kuri uwo munota nta jambo nari nakabwira Kevine, nagize ngo mpindukire duhuza amaso mbona aramwenyuye ndaruca ndarumira,

Papa Kevine yarahagurutse afata microphone,

Papa Kevine-“Yeee, Murakoze, nongeye kubasuhuza mbifuriza ikaze mu rugo rwanjye, yaba abo natumiye cyangwa inshuti z’ umugore wanjye ndetse n’ abana, ndagira ngo mbereke bamwe mu bashyitsi mutazi,

Yeee, Ndagira ngo mpere ku mugore wanjye, ndetse n’ abana banjye rwose mubahe amashyi kuko badahari ntacyo naba ndicyo”

Barahagurutse dukoma amashyi barongera baricara arakomeza,

Papa Kevine-“Ndagira ngo mpere kuri Afande John, Afande Sam, Afande Jack, Afande Gerard….”

Papa Kevine yavuze abo ba Afande bose noneho ubwoba bukomeza kwiyongera, nahishuriwe by’ ukuri ko Papa Kevine atari umuntu uciriritse ndetse ko ari umuntu ukomeye, ntangira kwiburira ko nshobora kuhahurira n’ akaga kuko yari yaranyiyamye ku mukobwa we umunsi nihakana Kevine ngatangazwa cyane nukuntu isura yanjye atigeze ayibagirwa.

Yakomeje kwerekana abanyacyubahiro bandi asoje ashyira microphone hasi maze MC arakomeza,

MC-“Mumwongere amashyi rwose Papa Kevine arakoze kutwereka abashyitsi no kongera kuduha ikaze mu rugo, iyo abishaka yashoboraga guhita avuga twese tugataha, ngaho abanyagikari b’ iwacu nibatambukane ibyo kunywa n’ ibyo kurya maze batwakire turebe niba uretse kwiga ibindi no guteka Kevine atabyibagiwe”

Ako kanya haje abakobwa beza bakimbagirana ibyo kunywa, aho niho nabonye umwanya wo kuvugisha Kevine,

Njyewe-“Kevi!”

Nagize ngo ngire icyo mvuga ariko ndakibura, umwiza wo mu buto hari hashize imyaka uruhuri tutabonana, naherukaga kumuca iryera ubwo yazaga mu rugo mu cyaro muri ka kazu njye na mushiki wanjye Annie twabagambo,

Nibutse ko yemeye gusangira akajumba nanjye, nibuka ko yakarabye intoki agatamira udushyimbo, nongeye kwibuka ko nuriye igiti nkamucira agapera tugakomeza mu ishyamba tukicara twitegeye ka gacu nkamubumburira igitabo cy’ ubuzima bwanjye,

Kevine-“Ganza! Ugiye kubona icyo uri cyo kuri njye, ugiye kubona icyo naguhishe, ugiye kubona icyo nabitse imyaka n’ imyaka igihe ntari ngufite, tuza ntuhumeke insigane, kuba wemeye kuza birahagije”

Nabuze ikindi nsubiza nkomeza guceceka, ibirori byarakomeje ndetse ibyo kurya byiza biraza gusa kubera ubwoba njye byarananiye, ngakomeza guhuza amaso na Papa Kevine wandebanaga umujinya nkenda kwiruka.

Igihe cyo gutanga impano cyarageze umurongo uba muremure, nibwo namanutse nkomeza inyuma aho nari nasigiye umubyeyi umwe ya mpano ubwo Kevine yantunguraga maze ndayimwaka ahita avuga,

We-“Eeeeh! Ni wowe se? Ni wowe musore ukundana na Kevine?”

Njyewe-“Oya ntabwo ari njye, ibyo ubonye nanjye bimbayeho ntabizi, gusa turaziranye mu buto bwacu”

We-“Eee! Ko waba warahiriwe ukunzwe n’ umwana wa Afande ra!”

Narikanze menye ko Papa Kevine ari Afande, noneho imbaraga zinsubizayo ndazibura ariko mbonye ari njyewe usigaye mu gutanga impano ndihangana ndagenda ndayimuhereza, ako kanya ahita atangira kuyifungura.

Ntimwakumva uko nari meze muri njye, umutima wateraga insigane, guhagarara bitangira kunanira ariko nkomeza kwihangana, ngiye kubona mbona arayifunguye akubise amaso ya  mpano y’ igishushyanyo k’ ikayi ahita yibuka, byaramurenze ako kanya ahita ampobera arankomeza nyuma y’ akanya gato,

MC-“Murabona ko ibintu bikomeje kuba byiza, uyu musore koko banza afitanye amateka na Kevine kuko…iyi mpano ivuze byinshi, ndagira ngo tumuhe akanya agire icyo atubwira”

Muri ako kanya narikomeje maze mfata micro mu ijwi rituje ndavuga,

Njyewe-“Nkuko mubibona Kevine nahisemo kumuha impano y’ ikibumbano k’ ikayi ikoze mu giti ngo mwibutse umunsi wa mbere duhura akansanganiza impuhwe zamuhaye umugisha wo kuba yesheje umuhigo uyu munsi”

Abantu bose batunguwe cyane no kurira cyane kwa Kevine, muri ako kanya ibintu byabaye nk’ ibidogereye ibirori biba bihagaze gato, Mama Kevine yaje kumuhoza hashize umwanya utari muto aratuza ngize ngo ngende yongera kumfata akaboko nanone.

Yahise yaka micro MC abantu  bose baraceceka maze n’ ikiniga kinshi araterura maze aravuga,

Kevine-“Mbanje gushimira Imana mbere ya byose, ndetse nshimiye n’ ababyeyi banjye by’ umwihariko, uyu mwanya mwiza mbonye nifuzaga kubabwira akari ku mutima wategereje imyaka n’ imyaka kuzongera kubonana na Ganza,

Uyu Ganza mureba aha niwe twahuriye ku ishuri nkijya kwiga mu mwaka wanjye wa mbere wayisumbuye, namusanze atanzi dutangirana ubuzima bw’ ishuri, iyi mpano y’ ikayi ampaye n’ amateka ntazibagirwa yatumye ntamwibagirwa,

Tumaze gutandukana ntazi aho agiye nabuze icyo nkora, ndiyakira nkomeza ubuzima, ntabwo nigeze mwibagirwa, iteka nahoraga muzirikana, kubw’ umugisha nkuko nabyifuzaga uyu munsi w’ ibyishimo ndi kumwe nawe,

Ganza! Ni wowe ukwiye kungaragira uyu munsi, uri uw’ amateka kandi uri inkingi ihora yo kwesa umuhigo wanjye kuko iteka nagutekerezaga numvaga ko umunsi umwe nzaguhamiriza ko ari wowe nzira yanjye ya mbere umutima wanjye wambwirije kuba nazacamo ngo uzishime nanjye nzanezerezwe no kukurinda ka gahinda kawe ko mukahise, Ganza! Urisanga mu buzima bwanjye kandi impano yawe ndayishimiye cyane”

Kevine yongeye kumpobera ako kanya dusubira kwicara, Papa Kevine ahita afata ijambo,

Papa Kevine-“Mwakoze kuza mwese, ndagira ngo mbamenyeshe ko ibirori birangiye, mugire umuhanda mwiza”

Ako kanya abantu bose barikuye, Kevine ahita ahaguruka vuba,

Kevine-“Ganza! Ganza! Ngwino tujye kwifotoza”

Nahaguretse vuba nkurikira Kevine ankatana hepfo gato ahari hari jardin nziza dutangira kwifotoza ndetse n’ izindi nshuti ze ziraza, mu gihe nari mpagaze nikanze mbonye mukuru wanjye Ntwari ampingutseho, ahita anshyira ku ruhande maze atangira kuntonganya,

Ntwari-“Ganza! Ganza! Nta soni? Urabona ibyo mukoze urabikika ute?”

Njyewe-“Bro! Uhingutse aha ute?”

Ntwari-“Aha niho nakubwiraga nkora, Papa wuriya mukobwa ni Boss wanjye”

Njyewe-“Uuuh! Nibyo se koko?”

Ntwari-“Nibyo nyine, uriya mukobwa wa Boss amufuhira kubi, ni nabyo erega uriya ntakwiye Ganza! Ngaho nawe umbwire ko Papa we uramukira? Urasohoka ute ko numvise abwira abasore be ngo kariya kabwa katabacika?”

Ntwari yambwiye atyo noneho si ugutitira biba ibindi,

Ntwari-“Ngaho nawe mbwira, ubu koko ishyano uremeye rirakugwira?”

Njyewe-“None  se nari gukora iki koko? Rwose nanjye naje hano ntazi ko biragenda bitya, ahubwo mfasha nsohoke hano hehe no kugaruka”

Ntwari-“Buretse ndaje gato”

Ntwari yagiye yihuta ako kanya Kevine ava aho bari bari kwifotoreza aza ansanga angezeho Mama we yahise ahahinguka aramuhamagara, amubwira ko amushaka cyane,

Kevine-“Ndaje Ganza! Ndaje nturambirwe”

Njyewe-“Sawa nta kibazo”

Kevine amaze kugenda hashize akanya gato mbona Ntwari agarutse yihuta ankoraho ngenda mukurikiye anyuza inyuma duhinguka ku karyango gato, apfumbatiza umusore wari uhahagaze ibintu ndasohoka bahita bakinga.

Nahise nzamuka ruguru gato mpinguka mu muhanda mfata inzira y’ amaguru, nagiye nibaza byinshi, ntangira kwicuza impamvu nemeye kuza kwa Kevine kandi Papa we yarigeze kunyihanangiriza.

Gusa nanone numvaga nta kosa nakoze ndetse ngaha agaciro amagambo n’ ibyo Kevine yakoze nkikomeza, nagenze urugendo rurerure ndushye mfata moto nerekeza mu rugo.

Mu kugerayo natunguwe na Annie wari uhagaze ku muryango aho nabaga yarangariye muri telephone, akimbona,

Annie-“Ahwiiii! Ganza! Mbega wowe, uziko nari ntangiye kureba nimero zawe ngo nguhamagare?”

Nahise mpobera Annie ndakingura twicara muri salon, mfata icupa rya Fanta nsimbukira haraguru gato kuri butiki ngura aga Fanta ndakazana ndakamufundurira maze dutangira kuganira,

Njyewe-“Uuuh! Annie! Wageze hano ryari?”

Annie-“Nibwo nkihagera, nari mvuye gusura Bwiza bwawe ndavuga nti reka nyure na hano ngusuhuze”

Njyewe-“Ngo Bwiza bwanjye?”

Annie-“Bwiza bwawe nyine, Hmm! Sha uriya mwana aragukunda! Ahaa! Nzaba mbarirwa”

Njyewe-“Uuuh! None se Bwiza ko tuvugana bisanzwe, yewe niyo aje kunsura hano ntabwo ahatinda, ibyo ubwira urambeshya ni ya mashyengo yawe”

Annie-“Ganza! Ni ukuri kandi ibyo nkubwira ndi serieuse, Bwiza aragukunda ariko yabuze uko abikubwira, ibaze ko yanyitabaje ngo mbikubwire”

Njyewe-“Hhhh! Annie! Niba uzanywe no kumva akandimo ntako nkubwiye, ahubwo uzi ko mvuye kwa Kevine!”

Annie-“Yeee? Kwa Kevine?”

Njyewe-“Yiii! Mvuyeyo rwose, aziko nasanze burya bwose ariho Ntwari akora?”

Annie-“Reka yewe?”

Njyewe-“Nibyo da, ahubwo uwakubwira ibyabaye noneho wakumirwa, uziko Kevine yanyerekanye mu bantu bose bari bahari?”

Annie-“Reka se nyine wikwiyemera”

Natangiye kubwira Annie uko byose byagenze nawe antega amatwi, maze kumubwira byose,

Annie-“Ganza! Koko waretse kwisimbukuruza ugatuza mwana wa maama ukareka kwishyira mu magorwa?”

Njyewe-“None se hari uruhare nabigizemo kandi?”

Annie-“Ahaaa, dore aho nibere, nzaba numva akawe”

Ako kanya hari umuntu wakomanze ndikanga cyane, ntabwo nzi uko byaje mpita mpaguruka njya mu cyumba, Annie yansanzeyo nawe ubwoba ari bwose maze mba ndamubwiye,

Njyewe-“Genda! Genda urebe uwariwe”

Annie-“None se ndebe uwariwe kandi uje kwihisha? Niki Ganza! Niki wakoze utambwiye ukaba uri gutinya umuntu ukomanze”

Njyewe-“Genda yewe, genda ubaze uwariwe nukingura ugasanga anshaka umubwire ko atari hano mba nahimutse”

Annie-‘Ganza!….”

Njyewe-“Genda, Annie genda….”

Annie n’ ubwoba bwinshi yansize mu cyumba ajya gukingura, yabanje kubaza  uwo muntu ukomanga uwo ari we ariko uwo muntu yanga kumusubiza……………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 18 yiyi nkuru izakugeraho ku munsi wejo

6 Ibitekerezo

  • Urukundo ni intambara idasaba imbunda pe!

  • That is true love

  • Mbega Ganza ngo arahura n’akaga. Uriya musirikare aramushyira muri gereza pe.

  • Eddy courage uratwubaka tukuri inyuma

  • URUKUNDO NIHO NDUTINYIRA SASA GANZA AGIYE KUBURA BYOSE NKINKO IMENNYE

  • Ganza aratsinda uru rugamba n’ibindi byose bikurikiyeho kuko ari kumwe na Kevine we bakundana bucece kandi igihe kirekire kandi urukundo rufite aho rwubakiye hatandukanye naho abandi batekereza ko ariho urukundo ruri! Afande yafunga ariko ntafunga urukundo kandi ntanicyaha yarubonamo kuko nawe arakunda anakundwa nta order atanze cg itanzwe nabamukuriye bityo agomba kumva ugushaka k’umwana we ntacyo yongeyeho cg ukuyeho. Urukundo rusumba andi mategeko yose Yezu Kristu yadusigiye kuko yadusabye gukundana no kuba ariryo deni tubamo bagenzi bacu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *