• 19/01/2020 8:55 03

Episode 16: Ryan atakambiwe n’uwamubereye sebuja…Aho muzehe Ntwari ntabonye umukozi?

Twasigaye muri salon njye na Cedro ako kanya mbonye abandi biheje mboneraho kumubaza,

Njyewe-“Eeh! None se Cedro! Uriya musore se ni uwa hano nawe?”

Cedro-“Yego, uriya musore ni musaza wa Cherie, niwe mu kuru mu rugo, buriya yanabacishaho ikinyafu batitonze”

Njyewe-“Ese?”

Cedro-“Cyane! Buriya uzi ukuntu yangoye? Umunsi nzi aha bwa mbere nahataye ingofero kubera ibibazo yambajije”

Njyewe-“Hhhhhh”

Cedro-“Ariko twaje kuba inshuti, nanjye urabyumva namujyanye ahantu tuganira neza….”

Tukiganira ako kanya bose baziye icyarimwe baricara, hashize akanya twese ducecetse nagiye kumva numva wa musaza wa Provy, umusore wari usoretse ufite ibigango aravuze,

We-“Cedro! Uyu musore mwazanye ni uwa hehe ko ntajyaga mubona hano?”

Cedro-“Uyu musore yitwa Ryan! Turakorana”

We-“Banza nari mwitiranyije, nabonaga asa n’ umuntu…..”

Muri ako kanya narikanze nibaza niba igihe bose basohokaga umwe ku wundi ari njye babaga bagiye kubazanya,

Cedro-“Yeee? Umwitiranyije nande se?”

We-“Eeeh! Abantu barasa buriya,…nako  nta gitangaje kirimo ni kalibu”

Twakomeje kuganira ibiganiro biva mu mutsinda Cedro aradusetsa biratinda, mu masaha ya saa tatu z’ ijoro nibwo twavuye aho, Gaelle na Provy baraduherekeza,

Mu nzira baduherekeje,

Njyewe-“Gae! Nishimiye kubamenya, mbese nakunze uko muganira, muzi gufata neza abashyitsi cyane rwose pe!”

Gaelle-“Hhhh! Mbega imitoma, uzi ko watuma umuntu yiyumva?”

Njyewe-“None se nkubeshye? Uko ni ukuri nkubwiye, buriya ikinyoni kigurutse kitavuze bakita icyana, njyewe ho ndi umuntu w’ umugabo ntabwo nabona icyiza kuri mwe ngo ndeke kukibabwira mukomereze aho pe!”

Gaelle-“Eeh! Urakoze cyane”

Njyewe-“Hanyuma se ko ari ubwa mbere nari ngeze hariya iwanyu kandi nkaba….mbega nyine, umuntu yazagaruka cyangwa ntabwo ari wowe utanga uburenganzira?”

Gaelle-“Hhhh! Oya rwose ni kalibu, uko watubonye twibanira kuriya na musaza wacu, usibye ko afuha ariko ntiyafuhira Cedro kandi nawe….”

Njyewe-“Nanjye iki?”

Gaelle-“Ndacyeka nawe ntacyo bitwaye ni kalibu”

Njyewe-“Ooh! Ntiwumva se? Nari mpabutse kabisa, Ahubwo rero! Uzi ko watuma mpera kuwa mbere nkajya ngeza ku cyumweru nza iwanyu?

Gaelle-“Umva yewe! Aho ho wimbeshya, usibye ko wajya unahansanga da, nirirwa mu rugo”

Njyewe-“Ese wirirwa mu rugo?”

Gaelle-“None se sha ko akazi kabuze, ahubwo ndangira?”

Njyewe-“Yoooh! Naba nkubeshye pe! Gusa hari aho mbonye nazakubwira gusa kuri ubu ariko bisaba guhaguruka ugashakisha, ntukagumwe wicaye mu rugo”

Gaelle-“Ntiwumva se! NUgira aho umbonera ubwo uzambwirira, ahubwo se uzambwira kuki se ko….”

Njyewe-“Eeeh! Nagize aho mbona nashogoshera nkaza nkakubwira da, nahabonye rwose, ariko wanampa nimero yawe niba ntacyo bitwaye”

Twahanye nimero njye na Gaelle batugeza aho turabasezera basubira inyuma, nk’ abasore bari batandukanye n’ inkumi twatangiye gutambika n’ amaguru tugenda twirarira,

Cedro-“Wamubonye se Provy? Hhhh! Uriya niwe nakubwiraga, impano Imana yandemeye, uriya mbese niwe wanjye, ngeraho ngatuza ngashira impumu, umbabarira nkiri kure akanyizera ku manywa na nijoro, ba Shakila bagaseba bagatakamba barira ayo kwarika”

Njyewe-“Rekera aho wana? Ubwo se urashaka kumbwira ko njye ndi nta kigenda?”

Cedro-“Eeeh! None? Niba ntacyo wibwira se nabuzwa niki kukuvugiraho? Gira ahubwo wegere….Gaelle se hari icyo abaye?”

Twakomeje kugenda tuganira, tugeze imbere Cedro arananirwa dufata umwanzuro wo gutega, dusezeranaho umwe aca ukwe nundi ukwe, gahunda iba iyejo ku kazi mu gitondo.

Nageze mu rugo nsiganirwa guhamagara Sabine, twavuganye umwanya utari muto, ambwira uko yiriwe, nishimiye ko yiriwe neza ndetse ko yankumbuye nk’ ibisanzwe turekana ari uko amafaranga ashizemo.

Iminsi yakomeje kwicuma, akazi nkomeza kugakora ntikoresheje, nk’ umusore birumvikana nagomvaga guharanira icyizere n’ amahirwe nagiriwe.

Umunsi umwe ari kuwa gatanu nakiriye telephone, nyitaba vuba kuko ntari nyizi, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Yes!….Alloo!”

Nahise numva ari ijwi ry’ umugabo ntahise menya ako kanya,

We-“Bite bite?”

Njyewe-“Ni byiza kabisa”

We-“Ntabwo wamenye ariko ntugire ikibazo ndaza kukwibira”

Njyewe-“Eeh! Ngaho nyibwira ntacyo nguteze amatwi”

We-“Ryan! Uranzi, nduwo mwabanye mu kahise, ndagushaka cyane, wamfasha tugahurira aho wahoze ukora cyera?”

Njyewe-“Uuuh? Aho nahoze nkora?”

We-“Yego! Hahandi kuri Super market nako umanuke harya hepfo gato ku rusengero”

Ako kanya narikanze cyane, nahise nkeka ko ibyo ari byo byose uwo muntu umpamagaye ari Bouncer, wa musore wacungaga umutekano twasabanaga tukiganirira,

Njyewe-“Eeeh! Ni wowe Bouncer? Yeee!Uri hehe wangu?”

Yandangiye aho duhurira, ako kanya mbwira Cedro, ko ngize gahunda yihutirwa ndamanuka, ngeze ku muhanda mpagarara gato ntangira kwibaza,

Njyewe-“Bouncer? Nubwo ampamagaye nkaba ngiye ariko natinze kumuhamagara, naragiye ndamwibagirwa nkaho tutabanye? Ko ari we twisangiriraga saa sita, yaba abonye tipu akangurira agafanta, nanjye nakabona bikaba uko? Reba igihe gishize cyose tutavugana ndetse tutanabonana? Oya, reka nyure mu rugo ndebe mu kabati ndabizi harimo macye yo kwica amande”

Yari yo nzira, nuriye moto feri ya mbere mu rugo, nkihagera numvise Muzehe Ntwari asa nuri kwirukana umuntu, nikanze abaye ari Mabuja ntega ugutwi ku muryango ngo numve,

Ntwari-“Genda! Sohoka ugende turananiranwe”

Nikanze cyane urugi rw’ igipangu rukingutse, ndijijisha, mbona hasohotse umusore wari wambaye bote , isarubeti asa n’ urakaye,

We-“Oya niyo wanyirukana ariko ukanyishyura”

Ntwari yahise ambona,

Ntwari-“Eeh! Bite sha musore?”

Njyewe-“Ni byiza! Ni amahoro ko numva mutongana ra?”

Ntwari-“Wahora niki ko uwo musore azindutse antesha umutwe, namuhaye akazi ariko akora uko yishakiye, ntagikata indabo ubu nsigaye ndara mu gihuru, ubuzamu bwo…nagende, niyakire aye agende”

Ntwari yahembye uwo musore aragenda,

Ntwari-“Nagende! Ubundi umuntu iyo adahaka gukora uramwirukana, ahubwo se nta wundi wambonera sha?”

Njyewe-“Umukozi se? Umukozi ukora isuku?”

Ntwari-“Yego! Ukora isuku, agakata indabo, akoza imodoka, yanarara izamu erega akazi ni akazi”

Njyewe-“Eeeh! Umukozi se….cyakora hari umusore tugiye kubonana, cyera twakoranaga ahantu ashinzwe umutekano, nitubonana nkabona yakemera ubwo ndaza kukubwira”

Ntwari-“Nuko sha! Nuko nuko rwose”

Nasezeye Ntwari nkata inyuma nijira mu nzu z’ abapangayi, nkingura iwanjye, mfunyika macye yo kwica amande, mfata inzira ngo njye guhura n’ umusore twasangiye ubuzima bw’ akahise.

Ngeze ku rusengero aho yari yambwiye, natangiye kureba hirya no hino, nkibaza impamvu ariko yambwiye ku rusengero, nkiri aho natunguwe no kureba imbere yanjye umuntu wazaga ansanga, yasaga na Manager, uwari Boss wanjye kuri supermarket, uwanyizeraga wanyitabazaga week end nkamufasha akazi.

Naratunguwe cyane ndahagarara, akomeza aza ansanga aransuhuza twigira hirya gato dukata inyuma y’ inzu zari hafi y’ urusengero,

Njyewe-“Eeeh! Manager! Ni wowe?”

Manager-“Ni Njyewe Ryan!”

Njyewe-“Eeeh! None se…ntabwo nacyekaga ko ari wowe, nabanje kugira ngo….”

Manager-“Oya ni njyewe, witungurwa ko nambaye gutya, ahubwo twigire hirya gato nkubwire icyo ngushakira”

Twigiye hirya gato ariko nkomeza kugenda nibaza impamvu, turahagarara maze arambwira,

Manager-“Ryan! Nguhamagaye ngukeneye, nguhamagaye ngo nkwitabaze nk’ umuntu uzi akahise kanjye”

Njyewe-“Yego ndakumva Manager! Urabizi  nkuzi uri uw’ icyubahiro, nkuzi unyitabaza ngo ngufashe ibyari bikugoye, uko twatandukanye urakuzi ntabwo nigeze nibagirwa, none se ko Cedro yambwiye ko usigaye uri Pasteur waje gukorera hano?”

Manager-“Hmm! Ryan! Ibyo bishyire ku ruhande, ndagirango nkubwire ko bitari ukuri, Noneho ubu ndagusabye winyita manager, nyita Tom, Manager ryari izina ry’ icyubahiro ariko ubu ntacyo ngifite”

Njyewe-“Uuuh? Ushatse kuvuga iki ubwo?”

Manager-“Wowe byumve utyo kandi ubyumve nk’ ukuri, ubu nguhamagaye ngira ngo nkwitabaze nk’ umuntu unzi cyera, nta wundi natinyuka kuza imbere ngo mubwire ibyanjye”

Njyewe-“Ibyawe? Manager…na murumuna wawe Cedro murumuna wawe?”

Manager-“Nagusabye nyita Tom, wikomeza kunyibutsa uwo nari we cyera”

Njyewe-“Tom! Ko mperuka iwawe umugisha muwakira, mwatumiwe ndetse mwateretse, uhangayikishijwe niki cyatuma unyitabaza?”

Tom-“Ryan! Biriya se….biriya nari natuwe n’ abaturanyi bazi ko ndi umukozi w’ Imana, iyaba wari uzi ko ubu ndi mu mage, njye na Mariam amagara ari kuducika, nkubwiye ko ubu mu nzu rukinga babari ntiwabyemera”

Njyewe-“Ngo?”

Tom-“Ryan! Ibyo ni ibyoroheje, uwakubwira ko n’ amezi abiri ashize tutishyura inzu, ubu rwose ndahangayitse ntiwabyumva”

Njyewe-“Oya ntabwo nabyumva byo, Mana…nako Tom, niki cyabaye?”

Tom-“Ryan! Nyine nawe urabizi, ibyo ngiye kukubwira si bishya, njye na Mariam twarakundanye gusa icyo utamenye nuko burya yankuye kure, akangira uwo ntakekaga”

Njyewe-“Uuuh? Mbwira nguteze amatwi”

Tom-“Urebye uko byatangiye, Mariam twamenyanye umunsi umwe ubwo yari ansanze mu kinamba, aje kogesha imodoka, twaramenyanye ndetse akomeza kujya aza kenshi koza, tukaganira nubwo nabonaga bindenze”

Njyewe-“Uuuh? Burya bwose?”

Tom-“Yego Ryan! Icyo ntashoboraga kumubwira nuko namukunze, gusa namutunguraga buri munsi, akishima gusa numvaga ko hari ikidashoboka….ntabwo numvaga ko ashobora kwemera ko namukunze”

Njyewe-“Komeza umbwire”

Tom-“Umunsi umwe rero nibwo namusabye kuzaza kunsura aho nabaga, nabimusabye nzi ko atabyemera, gusa natunguwe nuko yanyemereye ndetse uwo munsi yirengagiza imvura yaramukiye ku muryango aransura kuva uwo munsi amateka y’ ubuzima bwanjye yarahindutse,

Mariam yankuye aho nari ndi amfata ukuboko ansezeranya kumpindura ubuzima, ampa agaciro, anyambura ibindi byose, anyambika urukundo ibyo ntakekaga, nkuko uko waje usanga ndi manager”

Njyewe-“Yeee?”

Tom-“Naratuje ndatengamara, ndaryoherwa karahava, inshuti twasangiye ikinamba ndazirengagiza, aho niho gufura no guteka nabyibagiwe nkajya nguhamagara ukaza kubinkorera, byose nari mfite buriya nabikeshaga Mariam”

Njyewe-“Ese burya?”

Tom-“Nyuma naje kugira ntya mba muteye inda, birumvikana twaricaye twibaza uko bizagenda, ambwira ko bigoye cyane kwirega iwabo mu rugo, ambwira ko cyakora azabiganiriza mama we,

Nyuma y’ iminsi ingahe gusa yaje ambwira ko tugomba kujya kure, tukajya kwibanira, ko ankunda kandi azabana nanjye mu bibi no mu byiza, burya twagusezereye nkuwabanye nanjye tuguha n’ impamba, uragenda ujya kure natwe tugenda ubwo”

Njyewe-“Ndabyibuka nubwo mwankuye umutima, byibura iyo uza kumbwiza ukuri”

Tom-“Ibyabaye byarabaye, hari n’ impamvu byagenze kuriya, Ryan! Ubu nyine tuvugana, amafaranga yose twari dufite yadushizeho, yaba ayo twari twarabitse nayo twagurishije supermarket, twari tuzi ko tuzahirwa ariko nta mugisha wadusekeye, ubu iwanjye rurakinga bane, nirirwa nzenguruka ahantu hose ngacyura umuyaga, Mariam we ahorana agahinda, yibuka uko twari tubayeho mbere, akagira ubwoba bwo gusubira iwabo gusa nkamuhumuriza akubaha aho yansanze tugasangira ubusa tukaryama”

Njyewe-“Yebaba weee!”

Tom-“Ryan! Ndagusabye, wirengagize ko nkuruta, wirengagize uwo nari we cyera, umfashe byibuze niyo wanshakira akazi, aho najya nkura byibuze igihumbi ku munsi ariko ndwane nubu buzima twisanzemo”

Manager…nako Tom yambwiye atyo umutima usarikwa n’ agahinda, narawikije biranga ndabyiringira.

Nongeye kwibuka ndetse njya kure, muri ako kanya nibuka muzehe Ntwari ambwira kumushakira umukozi, nkibyibuka….

Tom-“Ryan! Mbabarira, ndagusabye ndwanaho, aho wambonera hose najyayo, kandi naguhamagaye numva mfite ikizere, mfite ikizere muri wowe Ryan, mfasha nyabuna………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 17 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

 

5 Ibitekerezo

  • Mujyane kwa sebukwe niko bimeze akazi ni akazi

  • Tom rwose.. Imana ibafashe mwiyubake

  • Mariam disi, ahwiiiii ndarize ni ukuri, ubu se Tom atlzemera kujya kwa sebukwe ? ubuzimw ni magirirane koko ubuzima ni ishuri, mwanditsi n’ umuseke murakoze

  • Ryan ni umusore nakunze cyane, aratuje ntahubuka, iyaba ari undi aba yirengagije ibindi akabwira tom ko aba kwa sebukwe. komereza aho

  • Ryan nawe ndabona azaba gahuzamiryango azahuza tom nasebukwe ahuze sabina na se, rwosendabona ari mukazi pe katoroshye gusa ari kubyitwaramo neza yihangane amusigire ayo yari guha bouncer. disi mariam akunda tom ariko bazabaho kandi bazasaba n’imbabazi ababyeyi babo kdi bazazihabwa. courage mwanditsi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *