• 14/12/2019 8:56 59

Episode 15: Ryan amenye iby’umusore yasanze kwa Sabine agataha amasigamana

Muri ako kanya nongeye kwibaza kuri iryo jambo ntasobanukiwe umunsi ndibwirwa, naraye nkanuye , ibitekerezo biramfukirana nshaka aho mfumurira ndahabura, ndamfumbatiza ndakomeza nyoberwa icyo bita gufuha , nyoberwa uko naba mfuhira Sabine.

Bwakeye uwo munsi ari week end  niho buriya abasore bagiye kwirwanaho baba babohotse bakiyitaho, nasohoye ibintu byose ntangira gukora isuku.

Nicaye hanze mfura imyenda nibwo wa mugabo wabaga mu gipangu nabagamo mu muryango wanyuma yaje afite bibiriya mu ntoki, yari avuye gusenga ntiyanyuraho…twamwitaga Murokore,

Murokore-“Bite Bite Rayani!”

Njyewe-“Ni sawa Muroko! Ni sawa rwose, ndabona uvuye gusenga?”

Murokore-“Cyane rwose! Ndabona isuku wayikoze, wiyitayeho pe!”

Njyewe-“Eeeh! Hhhh! Birakwiye! Iyu umwanya ubonetse nta mpamvu yo kutiyitaho, wadusengeye se?”

Murokore-“Oya si ukubasengera ahubwo nabasabiye mwe mwese mutabashije kujyayo, nabasabiye imbaraga zo kuzatera intambwe namwe mugasanga Imana mukareka kwihugiraho mukibagirwa ko ariyo itubeshejeho”

Murokore yambwiye atyo nongera kwitekerezaho, nibutse ko koko Imana yagakwiye kuza mbere yo kwihugiraho ariko se mbere hose ko ntabitekerezagaho?

Njyewe-“Muroko! Nibyo, nibyo koko ahubwo se…dore nkuboneye hafi, ko naraye nje bwije kwa Boss byaraye bigenze bite ko numvaga rwambikanye, wabashije kuhagera dore ko cya gihe twahahuriye dukiza tutazi kabitera?”

Murokore-“Ese watwumvise uraryama uratuza? Ko Bidakwiye Rayani we?”

Nashatse kumubwira impamvu, ngo mubwire ko navuye mu rugo menye byinshi ngasabwa gutuza nkumvira, muhisha ukuri ndijijisha,

Njyewe-“Oya banza nabirose, nako se  byagenze bite?”

Murokore-“Ushobora kuba urota ukuri, urubanza rwashinzwe da, nari umugabo muri urwo rubanza, Boss yari yashyize umugore we hagati, ngo amusobanurire neza aho umukobwa we yagiye nyuma yo kugurisha ibyo yamugabiye byose agasanga umusore ngo yakundaga”

Njyewe-“Yeeee?”

Murokore-“Hmm! Ugira ngo biroroshye? Ntashaka kumva impamvu, umugore we akomeza kumwumvisha ko urukundo atari ibintu, ko wasiga byose ugasanga amahoro wifuza, akamubaza ati se ko twe yadusize tukaba tubaho nk’ abatarabyaye twatanga iki ngo atugarukire?”

Njyewe-“None se….Maria…nako ariko ibyo Mabuja avuga nibyo”

Murokore-“Mariam? Uwo se ni uwa he?”

Njyewe-“Eeh! Eeh! Nari mvugishijwe, noho se….byaje kurangira gute?”

Murokore-” Twagerageje guhagarara hagati yabo, tubona baratuje, nawe se ntumuzi Muzehe? Yadusezereye turagenda da, burya abantu babana usibye Imana nta wundi wabahagarara hagati baba bazi aho bahurira bakaba umwe, baba bazi ibyo twe tutazi burya baba basangiye ubuzima”

Njyewe-“Ibyo byo!”

Murokore-“Reka nkureke ukomeze akazi, ariko ugire ushaka umufasha dore urakuze, ntabwo ukwiye kuguma mu ibase ahubwo buriya umwari wakunze yaza akajya abikora umugisha ugataha muri iyi nzu yawe, nawe ukajya utaha ahashashe”

Njyewe-“Hhhh! Uti ahashashe? Oya nibyo, Sabi….nako urakoze Muroko! Nibyo rwose”

Murokore yagiye ubwo, nanjye nkomeza gufura ntekereza ibyo yari amaze kumbwira, amasaha aricuma ndateka ndarya ndaryama gusa nkomeza kwibuka Sabine na wa musore nasanze iwe.

Naje gukanguka, nkabakaba ku ruhande mfungura radio, nikanze numva amakuru ya nijoro nkuyeho amashuka nsanga koko bwahumanye, nkomereza aho nakangutse mu gitindo.

Mu gukanguka nafashe aga telephone kanjye, ndakitegereza, kasaga nako nahaye Sabine mo impano ngo nzajye nkomeza kumuba hafi mu bihe byose, ndeba nimero ye ngiye kumuhamagara ariko nongera kwibuka wa musore nahasanze nyisubiza hasi.

Mu gihe nkeguka agatelephone kahise gasona, mu kureba neza, yari Sabine umpamagaye,

Narayifashe ndayitegereza maze nkanda yes nditaba,

Njyewe-“Alloo!”

Sabine-“Mwaramutse?”

Njyewe-“Waramutse neza?”

Sabine-“Yego naramutse neza! Ufitemo amatites se ngo umpamagare…?”

Ntaramusubiza, ako kanya telephone yahise yikupa menya ko nta mafaranga yari afitemo, umutima wasimbije ko byibuze antekereje akandamutsa, nababajwe ko nibagiwe inshingano zanjye zo kuba mu bambere bamenya uko yaramutse nkuko nabimusabye akemera ariko ashidikanya akambwira ko yaba ari amahirwe akomeye kuri we yaba agize.

Nakanze telephone ndamuhamagara yitaba vuba nkuwari utegereje,

Sabine-“Hello! Ndakumva, mbabarira ama unites yari anshiranye”

Njyewe-“Yoooh ihangane, amakuru se?”

Sabine-“Urebye ni meza ariko sha telephone yari yananiye”

Njyewe-“Telephone yari yakunaniye? Telephone nshya? Baba barampangitse se simbimenye?”

Sabine-“Sha ntabwo mbizi, kuva cya gihe mva kukureba yarazimye, buriya wa musore wasanze mu rugo turigana cya gihe, yari ayinzaniye avuye kuyinkoreshereza kuko afite umuntu babana uzikora”

Njyewe-“Yooh? None se kuki utambwiye ngo….nako basi se yakize?”

Sabine-“Yego yakize, ahubwo nijoro naguhamagaye ndakubura”

Njyewe-“Nijoro se….nako….nari nayijimije…cyakora ntakubeshye buriya natashye mbabaye nsanze uriya musore ari iwawe, sinzi uko byaje ariko byambabaje, uriya se niwe….”

Sabine-“Mana yanjye! Ese niyo mpamvu wasezeye igitaraganya ukagenda wihuta? Humura bambe nta kidasanzwe hagati yanjye nawe cyatuma utaha ubabaye”

Njyewe-“Sabi! Akicara no kuburiri bwawe koko?”

Sabine-“Oooh, Urabizi niho nakirira abaje bangana, none se nari kumuheza hanze?”

Nongeye kwitsa umutima, muri uwo mwanya naratsinzwe, nigaya ibyo nakoze gusa nsaba imbabazi Sabine, ntangira kumubwira ukuntu natashye nsiganwa nk’ uwasizwe, ndetse mubwira ko nanyereye najya kugwa nkaramirwa n’ igiti cyo kunzira araseka nkomeza kumusetsa ya sura ye isusa n’ umutima we mwiza ndabitaka.

Ama unites ashizemo nibwo twarekanye, nditegura, njya ku kazi, nagezeyo nibuka ibya Shakila mbonye intebe ye yicayeho ubusa nkomeza kuyitegerezaaa….nkibyibaza ako kanya numvise umuntu uvuze….yari Cedro,

Cedro-“Ryan! Bite ko mbona witegereza cyane intebe ya Shakila uyu munsi ushaka gukora uhicaye cyangwa?”

Njyewe-“Eeh! Cedro! Bite se? Yaaah…nari narangaye”

Cedro-“Uuh? Uwambwira icyo uri gutekereza, cyangwa ubabajwe nuko Shakila adahari? Umugiriye impuwe se?”

Njyewe-“Cedro! Cyakoza ntakubeshye nubwo ibyo yakoze ari amakosa akomeye ariko kandi byo kumubona aticaye aha binkoze ku mutima”

Cedro-“Hmm! Noneho rero ubwo urifuza iki?”

Njyewe-“Cedro! Ariko kandi wagirira impuhwe uriya mwana w’ umukobwa ukamuha andi mahirwe”

Cedro-“Eeeeh! Ryan aho ho twashwana kabisa, niba ari ibyo rwose ntabwo twakumvikana, risubize aho urikuye”

Cedro yahise ansiga aho aragenda, nanjye nkomeza njye gufata ibikoresho, uwo munsi hari hari ibirori kuri stade nagombaga kujya gufotora, navuyeyo ku gicamutsi, mpa amafoto Cedro mu masaha ya saa kumi n’ ebyiri ngizengo ntahe,

Cedro-“Ryan! Buretse gutaha, ndaje tujyanirane”

Njyewe-“Eeh! Kandi koko nibagiwe kukubaza, umukunzi wawe ameze ate? Yabashije kwihangana agarura imbaraga?”

Cedro-“Yego, yatoye agatege, yanasezerewe mu bitaro”

Njyewe-“None se basi yabashije kwemera ukuri kwawe?”

Cedro-“Ryan! Nagize amahirwe mu buzima, Napfumbatijwe impano ihenze, Provy ntacyo namunganya, ibyabaye byatumye aruhuka ya marira yanturaga buri uko duhuye, yamenye ko Shakila yabaye ikigeragezo mu rukundo rwacu kuva cyera, yanyumvise ntaramusobanurira”

Njyewe-“Wooow! Mbega umwana mwiza, Azi kwihangana ndabikunze”

Cedro-“Watsinda ute se utihanganye Ryan! Ahubwo se nta yindi gahunda ufite ngo tunyuraneyo ko ahora ambaza inshuti zanjye?”

Njyewe-“Eeh! Nta gahunda yindi mfite rwose, ubu se wakwishimira kumunyereka nk’ inshuti yawe?”

Cedro-“Cyane rwose, erega buriya ni wowe muntu wanjye mbwira ibyanjye umunsi kumunsi, kandi burya inshuti ni izi ibyawe byose, uri inshuti yanjye Ryan!”

Njyewe-“Eeh! Ndabyishimiye cyane, nawe buriya nubwo uri Boss ariko uri inshuti yanjye iyo nkugeze imbere numva ngeze imbere y’ umuvandimwe”

Cedro yahise ahaguruka dukubitana mu biganza duhuza intugu, ikimenyetso gikomeye cyanyeretse ko inshuti  ari ikintu cy’ agaciro mu buzima.

Twavuye aho twambuka umuhanda, mba mbonye Johnson mu muhanda agenda yandika umunani,

Njyewe-“Eeh! Dore Jonshon wana?”

Cedro-“Uravuga uriya musore ugenda yitega se?”

Njyewe-“Yego! Uriya musore buriya twarabanaga”

Cedro-“Uuuh? Koko se? Uriya buriya mwarabanaga”

Njyewe-“Cyane, ahubwo se…..”

Cedro-“Ubwo se wabanaga n’ umusore ntumugire inama koko? Reba ukuntu agenda atangira abakobwa bose anyuzeho? Hhhhh! Dore ahubwo ashaka gusoma uriya ku ngufu”

Ntabwo nasetse nkuko abandi bamurebaga babikoze, narikomeje nitsa umutima dukomeza kugenda tugeze imbere Cedro ahagarika moto iyo nari ndiho ikurikira iyo yuriye,

Twageze kuri Station motari arahagarara, ngize ngo nishyure Cedro arantanga arishyura tumanuka tuganira, tugeze ku gipangu cyiza mbona arakomanze,

Njyewe-“Ni aha se?”

Cedro-“Yego ni hano”

Njyewe-“Eeeh! Ubu aha wamenye gute ko haba umukobwa ?”

Cedro-“Hhhh! Ryan rwose, uwo umutima wavukiye se wayoberwa aho yavukiye?”

Njyewe-“Ibyo byo!”

Muri ako kanya bahise bakingura, yari umukobwa mwiza muto, naramubonye ndikanga, ntangira kwibaza niba ari we Provy umukunzi wa Cedro,

Cedro-“Eeh! Umusilimukazi tuziranye! Hhhhh! Gaelle bite?”

Yahise amuhobera,

Cedro-“Ryan! Uyu mwari amwaye he se?”

Njyewe-“Ntaho! Ntaho rwose muraberanye”

Basekeye rimwe bitanyobera, ako kanya Cedro amara amatsiko arambwira,

Cedro-“Yitwa Gaelle ni murumuna w’ umukunzi wanjye, urabona uru rugo rutajishe ibisabo se? Ahubwo mumenyane”

Nanjye yarampobeye Cedro adusiga aho dore ko yagendaga yisanga natwe tugenda tumukurikiye twinjira mu nzu.

Ngikandagiza ibirenge nakubise amaso umukobwa w’ inzobe cyane, yicaye mu ntebe Cedro amucigatiye mu gituza mpita mwibwira,

Cedro-“Ni kalibu iwanjye Ryan!”

Njyewe-“Hhhhh! Asanti kabisa, aho ugeze hose se hahinduka iwawe?”

Cedro-“Oya si hose ariko aha hari impamvu”

Nasuhuje Provy ndamwitegereza ndamwenyura, ndicara dutangira kuganira gusa agacishamo akanyitegereza cyane, Cedro akamucyebura bagakomeza gukina.

Baratwakiye agafanta ndakagotomera ndetse baratugaburira turasangira dusoje nisunga Gaelle ngo tube tuganira dore ko Cedro n’ umukuzi bari mu byabo batwawe, ibyanteraga kumva nanjye nakwinjira mu rukundo.

Njyewe-“Gae! None se andi makuru yari meza?”

Gaelle-“Yego yari meza”

Njyewe-“Abandi se bagiye hehe?”

Gaelle-“Abandi bahe?”

Nabuze icyo mvuga kuko namubajije ntazi niba hari abandi babana, muri ako kanya hinjiye umusore atungurwa no kudusanga aho, aradusuhuza nkabona nawe andeba cyane, hashize akanya,

We-“Gae! Umva gato nkubwire”

Gaelle yarahagurutse aramukurikira nsigara aho, hashize akandi kanya aragaruka,

Gaelle-“Provy! Ngwino wumve”

Provy umukunzi wa Cedro nawe yarahagurutse aragenda, dusigara muri salon, nibwo nahise mbwira Cedro,

Njyewe-“Eeeh! Wahisemo neza kabisa, nashimye”

Cedro-“Hhhhh! Urakoze Ryan! Nawe ariko Gaelle wareba uko….”

Muri ako kanya Provy yahingutse aho mbona asa n’ uwabuze amahoro arobgera asubirayo, Cedro yagize ngo amuhamagare ariko ntiyamwumva,

Njyewe-“Uriya musore se ni uwa hano nawe?”

Cedro-“Yego, uriya musore ni musaza wa Cherie, niwe mu kuru mu rugo”

Njyewe-“Ese?”

Tukiganira ako kanya bose baziye icyarimwe baricara, hashize akanya twese ducecetse nagiye kumva numva………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 16 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

4 Ibitekerezo

  • Mwaramutse ,murakoze kutugezaho iyi nkuru itwubaka .Muri kubikora neza rwose

  • umuseke n’ umwanditsi bravoo, iyi nkuru imeze neza cyane, inyigisho, ubuhanga mu myandikire, nta makosa arimo mbega ni umunyenga, umunsi mwiza basomyi dusangira ibi byishimo

  • Ryan ko afuha cyane se bahu. nagire yibohore avuge ikiri ku mutima naho urubanza rwo kwa NTWARI ruzakemurwa na Ryan, aba bana se ko bikanze musaza wabo ababwiye iki

  • Thenk you muduhe ikindi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *