• 28/01/2020 8:00 11

Episode 15: Nyuma y’ imyaka myinshi Ganza yabonye ubutumwa bwa Kevine

Duherukana…

Twinjira Boss agaparika tukavamo tugasanga ibirori byashyushye abantu ari benshi,  reka umuziki si nakubwira buri wese yagaragazaga ibyishimo bye azaniye uwo mwana wa Boss ngakomeza kuzenguruka mu bantu ngo ndebe ko hari uwo naba nzi ariko nkomeza kubura numwe, sinzi ukuntu nitegereje neza mu bantu bari bahagaze ku rubaraza munsi y’ itara nkubitwa n’ inkuba mbonye….

Nakubiswe n’ inkuba mbonye Gaelle na Mwezi bari kumwe bambariye ubukwe, bari muri groupe y’ abantu bari mu kigero cyabo babyina buhoro baseka ndetse bafite n’ udufanta….bari bizihiwe.

Narikanze nkomeza kuguma aho hafi mbitegereza, natangiye kwibaza byinshi, koko nicyo cyari ikimenyetso cyuko Gaelle atankunda ahubwo yikundira Mwezi, namenye ko yaciye inyuma akanyihakana maze akiyunga na Mwezi ngasigara ndeba hejuru nk’ imifuka y’ ishati…narababaye nsubiza ubwenge inyuma, nibaza niba koko aricyo Gaelle yahisemo kuntura.

Nagiye kure mu bitekerezo, umwanzuro nawufashe ubwo menya neza ko burya atankundaga urw’ akazaza kazana kwibanira, namenye neza ko ibyo yankoreye byose ari impuhwe yangiriraga disi.

Nibutse amagambo mukuru wanjye Ntwari atumbwira ati: “Bana ba Mama ntimuzikuze, muzaharanire kwicisha bugufi, murekure ibigiye mwakire ibibasanga, muzazirikane uwabagiriye neza, muzakunde kuko gukundwa byo ari amahirwe”

Nariyakiriye nkomeza kureba mu bantu bose bari bambaye neza…bari baberewe nukuri! Natangiye kwisuzugura kuko nari naje ntambariye ibirori, nari niyambariye agapira k’ amaboko magufi n’ agapantaro katifashije, udukweto twari duciriritse cyane, namwe murabyumva imyenda nambariragaho iyakazi.

Bakomeje kubyina njye nkomeza kuguma inyuma y’ abandi yewe nta n’ icyo kunywa nari mfite, hashize akanya haca umusore wasaga nkaho ari kugenzura ibyaberaga aho, ambonye angumishaho ijisho ahita aza ansanga,

We-“Bite wowe ko mbona usa n’ umuvumba? Hano wahinjiye ute?”

Njyewe-“Oya ntabwo ndi umuvumba natumiwe”

We-“uuuh? Ngo watumiwe? Uziranye nande se mu bana ba hano wowe?”

Njyewe-“Eeh! Abana…”

Birumvikana nariye indimi mbuze numwe mvuga nawe ahita abibona maze ahita ambwira vuba,

We-“Aaaah! Nabibonye watwinjiranye, ubwo si waje kuvumba no kwiba? Reka nze nguhururize sasa”

Njyewe-“Hmm! Ariko se Bro! Ko uri umusore nkanjye, urumva ibyo birakumarira iki kweli?”

We-“Utangiye no gushaka kuzana amakare hano? Njye nitwa Kigingi! Wari uzi ko ari njyewe ushinzwe koza imodoka hano? Boss aranyizera ni njyewe muntu wenyine ukingura urugi rw’ igipangu”

Akivuga atyo ako kanya nakubise igitwenge ubwoba nari ngize burashira, uko nasetse we byamubyariye umujinya,

Kigingi-“Nta soni ngo uraseka? Buretse sha, buretse nze”

Yahise agenda nanjye nsigara aho nirebera Gaelle nabo babyinanaga ari nako nitsa umutima, hashize akanya natunguwe no kubona wa musore agarukanye na Boss wari ufite ikirahuri mu ntoki akimbona,

Boss-“Eeh! Niko sha Ganza! Ko wigunze ntusange abandi? Dore nta n’ icyo kunywa ufite kandi nakuzanye ngo nkumare icyaka cy’ izuba uba wiriweho, umva sha Kigi! Ihute ubwire ba bakobwa bari gutanga icyo kunywa baze hano ubundi ugaruke unyereke iyo mayibobo uvuga yatwinjiranye”

Kigingi-“Boss…Uzi se…nako nyine buriya njye ndi umusore, iyo mayibobo zimbonye ziratitira, ubanza nayibwiye ko nje igahita isimbuka igipangu”

Boss-“Hhhhh! Kigingi we! None se niba mayibobo zikubona zigatitira, ukaba utayisohoye ukiyibona ahubwo ukaza kumbwira?”

Kigingi-“Boss! Nagiraga ngo umpe uburengenzira buriya, gupiga umuntu buriya bisaba kubanza kubaza Boss, akakubwira amenyo umukura uko angana”

Boss-“Hahahhh! Yewe nta byawe, ngaho genda ubwire umukobwa umwe mubakira abantu aze anyitabe”

Amaze kugenda,

Boss-“Isanzure sha Ganza! Nawe uri umwana nk’ abandi, ntubona bariya uko bari kubyina? Cyangwa ntabyo uzi! Hahahah!”

Njyewe-“Boss! Buriya ndaza kubyina mukanya maze kugasoma”

Ako kanya haje umukobwa mwiza wari wambaye ikanzu nziza maze Boss ahita avuga,

Boss-“Bite muko! Ko mwarangaranye uyu musore kandi nababwiye ko umuntu wese winjira hano mugomba kumwakira?”

We-“Mutubabarire ntabwo twari twababonye”

Boss-“Ngaho mwiteho, umuhe icyo kunywa nicyo kurya hanyuma nurangiza wowe ntusubire guserva ugume aha unamuganirize dore yabuze uwo baziranye hano”

Uwo mukobwa yikirije azunguza umutwe Boss aragenda nawe ambaza icyo kunywa mubwira ka rufuro, yagarutse afite amacupa menshi ngira ngo hari undi azaniye, naho yose yari ayanjye.

Yahise anyobora twicara ku hirya gato ahantu hari hari imyicundo, atereka amacupa ku kameza amfundura rimwe arampereza nawe yipfundurira ka Fanta twicara ku myicundo ariko ntitwicunda.

We-“Uryoherwe”

Njyewe-“Eeh! Ushaka ko nsinda se? Buriya kuryoherwa n’’ agacupa ni ugusinda”

We-“Hhhhh! Ntabwo nari mbizi, sha nawe rwose uduhesheje amanona mabi, buriya uriya mu Boss azongera kuduhamagara ngo aduhe ikiraka?”

Njyewe-“Mbabarira kabisa ntabwo mubateje mbishaka ahubwo nanjye buriya ngize akantu ku mutima, none se ntabwo uri umwana wa hano?”

We-“Oya nduwo muri famille, gusa iyo habaye ibirori Papa Mwezi ninjye aha ikiraka nkazana abandi bana twigana ibyo gukora muri hotel akaba ari bo bakora hano”

Njyewe-“Ngo Papa Mwezi?”

We-“Uuuuh! Ko wikanze se? Nukuntu numvise akwitaho se uraho utazi Mwezi umusore we mukuru”

Ako kanya nahise menya ko aho ndi ari kwa Mwezi, ndetse ko Gaelle yaje gutaha ibirori nkuko Mwezi yambwiye ko nta birori by’ iwabo ajya aburamo, nahise menya ukuri maze wa mukobwa akomeza kunganiriza amasaha aricuma amajambo arafatwa, Mwezi bamuha impano ababyina barabyina ibyishimo biba byinshi.

Ntaho nari guhera ntera intambwe nakomeje gusigara inyuma nk’ ikote gusa wa mukobwa Boss yansigiye yakomeje kugumana nanjye, amasaha akuze ndeba kujya gusezera Boss ariko mbona ari kumwe n’ abandi ba Boss bagenzi be, nsezera wa mukobwa manuka ngana ku muryango w’ igipangu.

Mu kumanuka ngana ku gipangu Mwezi yinjiye ari kumwe n’ abandi basore bagenzi be baseka, basaga nabavuye guherekeza, nagerageje kumuhamagara ariko ntiyanyumva, ngerageje kumukoraho abandi bari bamushyize hagati biranga bakomeza bagana mu nzu aho ikirori cyari cyahiye.

Ngeze ku muryango w’ igipangu ntaha nahasanze Kigingi akimbona,

Kigingi-“Hhhhhh! Tonto! Kabisa umbabarire kuba nakwiyemeyeho, akagabo katiyemeye aba ari agasurubuni, ariko wabonye ukuntu nahise njijisha Boss nkamujyana kure ntamenye habari? Iyo mubwira ko ari wowe, ntabwo nari kumukira ndagatora nyiransekuye!”

Njyewe-“Hhhhh! Kigingi we! Ngaho nkingurira ntahe”

Kigingi-“Eeh! Maze kuba umu sitari wallah, umuntu wese uje hano ataha yamenye Kigingi! Hahaha!”

Kigingi wari umusore usekeje cyane yarakinguye, ngisokoka mu gipangu nahise mbona umukobwa uhagaze ku muhanda ari gutega moto ariko zanga guhagarara, kuko nanjye nari ngiye kuyitega ndamwegera ngo dutegane, nkimugeraho…yari Gaelle!

Tugihuza amaso yarikanze aterera isakoshi hasi yipfuka mu maso, kuri njye byari amahirwe meza mbonye yo kumwegera nkamubwira ko namenye ukuri, ndetse nkamusezeraho mushimira ibyo yankoreye urwo twitaga urukundo rwanjye nawe rugashirira aho.

Nakomeje kumwitegerezanya agahida, hashize akanya isakoshi ndayimutoragurira maze ndamubwira nti;

Njyewe-“Akira isakoshi yawe Gae!”

Yaripfukuye mbona amarira yamutembaga ku matama, arihanagura arifumbata yanga kwakira isakoshi namuherezaga ndongera ndamubwira,

Njyewe-“Akira, akira isakoshi yawe wari utaye hasi”

Gaelle yakomeje guceceka no kwihanagura amarira ntazi icyayateraga, hashize akandi kanya gato arayakira,

Njyewe-“Gae! Humura, wijya kure ntabwo wagayitse ahubwo impuhwe zitiranwa n’ urukundo narabibonye, Tuza umutima namenye ukuri, namenye ko hari uwantanze umushi cyera ariko mu mpuhwe zawe wangiriye nkabonamo urukundo,

Gae! Disi ntiwanyangiye waranyakiye, ntiwansubije inyuma kuko kubw’ impuhwe ugira waremeye ndaza kugira ngo ntazagira amarira, ese ko urugamba rwari rurangiye nkagera mu maboko meza ko utansezereye gitwari ngo umbwize ukuri ukomeze urugendo ko nkwifuriza ihirwe mu buzima?”

Gaelle yakomeje guceceka ntiyagira icyo avuga ahubwo agatsikimba yihanagura amarira yamushokagaho.

Ya maso meza ye yaratukuye mbonye ndi kwibabariza umwana w’ abandi ako kanya mpita mubwira,

Njyewe-“Gae! Warakoze cyane, reka umunwa wanjye uhamye akari ku mutima, wamfashije mu byari bikwiye ngo nzabe undi nifuza, unshyira mu rukundo menya ko ruryoha, nubwo nduvuyemo mu gihe gito ariko cyari ik’ ibyishimo,

Uzahirwe na Mwezi wawe, nzishima aguhaye umunezero nkuwo nifuzaga kuzaguha, nzahora nkuzirikana kandi ni biba ngombwa nzakwitura ineza wangiriye, reka ntahe nanjye nari ndi kwizihirirwa kwa Boss nako sobukwe”

Gaelle noneho amarira yamubanye menshi, nta kindi nari gukora, muri ako kanya numvise igipangu cyo kwa Boss kiri gukinguka numva amajwi yaba basore ku mutima nti basanze Gaelle arira turi kumwe navuga iki…?

Nahise ntera intambwe ndende musiga aho ngeze imbere gato ndahindukira mbona Mwezi yashyize mu gituza Gaelle ako kanya mbona moto ndayurira feri ya mbere yayifatiye mu rugo.

Nagezeyo bwije ndaryama mu gitondo nkomeza ubuzima, iminsi yaricumye umwaka urashira, Ntwari yari yaramenyereye akazi, mushiki wanjye Annie nawe kwiga kaminuza yari abigeze kure.

Njye ntabwo nakomeje kaminuza ahubwo nigumiye kuri ka kazi, amafaranga mbonye nkayazigama nkigurira ibintu bimwe na bimwe by’ agaciro nishimye umunsi njye na Ntwari dufatanya tukagura imirima yose yari yari igabijwe na Masenge Mutoni nawe akayigurisha akajya kwangara.

Imyaka itatu yarashize, Ntwari yari yarakoze ubukwe bwiza nubwo nta muryango ariko njye na Annie twari duhagije, yagiye kwibanira na Ange, Annie nawe niho yagiye kwibera njye nsigara nibana,

Twitegura gukorera umunsi mukuru Annie wari urangije nibwo natashye mvuye aho Imana yagennye ko nzajya nkura igeno ryanjye rya buri munsi, ndavuga kuri station ya essance, nkigera mu rugo nkuramo imyenda niyitaho maze kwambara imyenda yo kurarana nafashe telephone yanjye ntangira kureba abo nahamagaye, utu sms twanyubakaga nkiri muri ibyo nabonye  ka message, ndagafungura ngo ndebe icyanditsemo, natunguwe no kubona nimero ntazi gusa message yaravugaga ngo:

“Uraho neza Bro! Long time, ni Kevine wo mu buto, nagerageje gushaka nimero yawe ahantu hose ariko birangiye nyibonye, nyuma y’ igihe kirekire nongeye kwishimira ko ubonye ubutumwa bwanjye, intoki zanjye ziri gutitira kubwo kwibuka ibihe byanjye nawe, urabizi nakubwira byinshi ariko muri aka kanya nifuzaga kugutumira muri graduation yanjye izaba kuri 12/11, nzishima nkubonye Ganza, urakoze kandi ukomeze ugire ibihe byiza, Kevine”

Nkimara gusoma iyo message naratunguwe cyane, nicaye mu ntebe yari impande y’ igitanda mu ka guetto nabagamo ntangira gusoma nsubiramo, nibutse Kevine wo mu buto, igihe cyari kibaye kirekire dutandukanyijwe n’ amashuri,

Nahise nanjye nshyushya ibiganza maze nandika ntuje nti:

“Kevi! Ntunguwe kandi nshimishwa n’ ubutumwa bwawe bugufi, ntabwo nari nzi ko uyu mugoroba ndi bwishime kubwawe, binyibukije inzira yanjye nawe mu kahise, ntabwo nakwitesha aya mahirwe ngo mbure aho wesheje umuhigo kuko ariwo mugisha nagusabiye umunsi wa mbere utera intambwe aho nahinnye akarenge, humura nzaba mpari kandi niteguye kugufasha mu birori, ntuzabure utira intebe, utera insina cyangwa ujya kuzana amazi, mpaye agaciro ubutumire bwawe, Imana iguhe umugisha mwana wo mu buto”

Namaze kwandika nkanda send ubundi ndiruhutsa, nihina mu buriri ndasinzira………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 16 yiyi nkuru ku munsi wejo

6 Ibitekerezo

  • Ganza komera kanshi nshimishijwe nuko umaze gukura no kumenya gufata ibyemezo igihe ari ngombwa.

  • Kbs Biri kugenda birushaho kunezeza.Uri umuhanga rwose

  • URAKOZE MWANDITSI WACU, URADUSHIMISHA CYANE ABASOMYI TUGUTERE INKUNGA URUSHEHO KUDUSHIMISHA

  • Urabasha umusa

  • Yooooooo Ganza icyemezo ufashe cyo kudahatirza kwa Gaelle nda bikunze rwose peee uzu bwenge tegereza kevine wae wo mu butondizerako uzabona ibyishimo kuri wee

  • Mwaramutse neza mwanditsi dukunda? Hanyuma se Ganza amaze kuryama byagenze gute? Amatsiko ni yose muduhe 16

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *