• 08/12/2019 9:29 21

Episode 14: Shakila ararikoze, Ryan abuzwa amahoro n’ umusore asanze kwa Sabine

Nagize ngo mpamagare numva nta mafaranga mfite muri telephone, manuka gato ngo nyagure ngera ku mutaka, mu gihe nari ndi kwaka telephone ngo nandikemo nimero, ako kanya numvise umuntu unkubise urushyi mu mugongo ngwira umusore wacuruzaga, mpindukirana umujinya ingumi ndazifunga…. nasanze ari Johnson.

Nubwo nari mbabaye ariko nariyumanganyije, ndatuza ndabyiringira gusa sinamuhisha ko ambabaje,

Johnson-“Hhhhh! Ryan! Ndagukanze kabisa, ewana wari uhagurukanye imizi n’ imigara, washobora kurwana mu kabari tu”

Njyewe-“Hmm! Johnson! Uziko utakigira gitangira kweli? Wageze naho wibagirwa ko umuntu ababara koko? Rata nyihera ama unite”

Johnson-“Urababaye se? Sorry nagize ngo nawe uhora mu kinya! Hhhh! Pole basi ndica amande, nubwo nakarayemo ariko ubyemeye twakomerezaho, ese ubundi nataha kuri uru ruzuba?”

Naguze ama unites ndishyura ndahindukira,

Njyewe-“Sawa reka nkomeze gahunda zanjye….”

Johnson-“Eeh! Ryan! Usigaye wiyemera bigeze aho? Cyangwa ntabwo wibuka ko twabanye sha?”

Njyewe-“Oya si ukwiyemera, nawe urabizi ko nta gahunda njye nawe twari dufite yo kubonana, ibyiza nuko wataha ukajya kuryama kuko uri kugwirirana, amaso yo sinakubwira uko asa”

Johnson-“Hhhh! Sawa ngaho genda ubwo utangiye kumbera mujyanama, inama turayisubitse izasubukurwa undi munsi”

Natandukanye na Johnson gutyo nigira imbere, ndeba nimero za Cedro ngishyira ku gutwi mbona nguwo avuye kuri moto ngenda musanga ndamusuhuza,

Cedro-“Aaah! Bite bite Ryan!”

Njyewe-“Ni sawa kabisa”

Cedro-“Ndabona ahari ari bwo ukiza, urugendo rwagenze neza?”

Njyewe-“Ewana urebye rwose rwagenze neza, mu rugo baraho”

Twakomeje aho twakoraga arakingura turinjira, twicara aho abakiriya bicaraga maze mpita mubaza,

Njyewe-“Bite se ko naje ngasanga hakinze Shakila ntabwo yakoze?”

Yacecetse gato, hashize akanya,

Cedro-“Wahora niki, wowe ntacyo uzi”

Njyewe-“Uuuh? Ni amahoro se? Eeh! Ndibutse koko, cya gihe warampamagaye umbaza niba nagiye ndetse unsaba ko nagaruka ariko ntitwumvikanye neza, Cedro! Ko mbona bishoboka ko hari icyabaye hano?”

Cedro yongeye guceceka gato,

Cedro-“Hmm! Ryan! Erega uko undeba uku mvuye kwitaba kuri police”

Narikanze cyane igikapu nari nkikiye kiranshika kiragwa, ntatoragura nkomeza kugicigatira,

Njyewe-“Yeee? Kwitaba kuri police? Kwitaba iki? Cedro! Habaye iki? Mbwira Bro! Mana yanjye!”

Cedro-“Ryan! Ibyabaye umaze kugenda…..”

Nahise nibuka cya gihe Shakila amaze kumpereza amafaranga ngasohoka, agahita akubitaho urugi ndetse agashyiraho Rideau ndikanga,

Njyewe-“Maze kugenda habaye iki Cedro?”

Cedro yongeye gutuza gato, yitsa umutima ndikanga, hashize akanya araterura ambwira adategwa ati,

Cedro-“Ewana Ryan! Uzi ibyabaye umaze kugenda? Burya umaze kugenda nasigaye mu biro hariya nkorera, numvaga ngiye gutaha nkajya muri sport nkuko bisanzwe gusa ndebye hanze mbona imvura irakubye nigumira aho, ngiye kubona mbona Shakila ansanzemo”

Njyewe-“Nguteze amatwi”

Cedro-“Hmm! Buriya icyo utari uzi nuko Shakila twigeze kugira dutya tugakundanaho”

Njyewe-“Uuh? Ngo? Ubwo se birashoboka? Ubwo se abantu bakorana….”

Cedro-“Ndabizi….ibyo ushaka kumbwira nabyumvise, ushaka kumbwira ko abantu bakundana bigoye ko bakorana, byanga binoga akazi karapfa ariko Shakila twakundanye tutarakorana,

Buriya Shakila twamenyanye cyera twigana muri secondaire, ndanamutereta ibi bisanzwe by’ abanyeshuri, turangije twaje gutandukana umwe ajya mu bye nundi ajya mu bye,

Ryan! Nyuma naje gutungurwa cyane umunsi umwe ubwo nari ngiye kwiyogoshesha, kwa kundi bakubwira ngo komeza mu kazu ko hirya bakogereze mu mutwe, ngezemo nsanga Shakila niwe witeguye kunyozamo”

Njyewe-“Shakila?”

Cedro-“Yego, Shakila uzi!”

Njyewe-“Komeza umbwire ndakumva”

Cedro-“Twese twarikanze gusa turahoberana, anyingingira kunyoza ariko mpita mbireka ahubwo muha nimero yanjye ngo azampamagare tuganire, burya niba hari umuntu ntakwirengagiza nuwo twasangiye ibihe by’ ibyishimo byihishe mu rukundo rwa babiri kabone niyo byaba ari ubwana ntawe ukina akunda”

Njyewe-“Eeh! Cedro! Urihariye kabisa”

Cedro-“Ntibyatinze, nyuma y’ iminsi ibiri week end yarageze, Shakila arampamagara ambaza uko twabonana, namurangiye aho njye na mukuru wanjye twabaga, mubwira gufata moto akahansanga,ntiyatinze yahageze vuba”

Njyewe-“Nuko ahageze? Ndumva mfite amatsiko, ibyo bihurira hehe no kwitaba kuri police wambwiye?”

Cedro-“Yaraje ndamwakira, ntangira kumubaza ibye nyuma yo kurangiza amashuri, ku buryo agera aho kujya kwemera koza abagabo mu mutwe, akazi bamwe badashimira abakobwa”

Njyewe-“Akazi kose ni akazi buriya akazi kose gapfa kuba kaguhemba……”

Cedro-“Rekera aho ibyo nanjye ndabizi, Shakila yatangiye kumbwira byinshi, ambwira ko ari ko kazi yabonye akirwanaho, yambwiye ko ageragezwa kenshi mu kazi ke, ndetse ko kenshi yagerageje kukareka ariko kuko iwabo bamurihiye ngo azafashe barumuna be akemera akagakora”

Njyewe-“Eeh! Ko bitoroshye?”

Cedro-“Yakomeje kumbwira byinshi ntakubwira kuko atambwiye ngo nzabibwire n’ abandi, nkubwiye iby’ ingenzi kuko aribyo bikwiye, Shakila yatashye akazi musabye kukareka dukomeza kuvugana yewe naba nafotoye nkabona udufaranga nkamuhaho duke nkamusaba kwihangana,

Nyuma y’ igihe gito natangiye aka kazi, hashize nk’ amezi atatu ndamuhamagara, ambera umukozi….nako nabibaraga nko gukorana, hashize igihe gito, Shakila yahinduye ubuzima ndetse n’ imico, birumvikana yari amaze kwiyitaho,

Yanganirizaga kenshi ndetse akifuza kunsura cyane, yageze aho ambwira ko yifuza kunyitura mubwira ko nta kibazo ibyo nakoze ari ibisanzwe nabikorera nundi, ntiyabyemeye yambwiye ko yifuza kuntura urukundo, urwo mubuto rugashibuka”

Njyewe-“Ntiwumva se! Burya bwose murakundana? Nanjye nkabona aba ashaka kunyigizayo kenshi?”

Cedro-“Oya siko bimeze, ibyo yifuzaga ntabwo byari gukunda kuko nari naraguye mu rukundo n’ umukobwa usa n’ urukundo, uwo nari narahaye isezerano, mu kubimubwira ntiyabyumvise, yagerageje kenshi ariko bikanga”

Njyewe-“Yababa! Iyo ni ya mvura igwa mu ishyamba numvise baririmba!”

Cedro-“Nyuma yahoo gato, uwo mukobwa twakundanaga yambwiraga kenshi ko yaje kundeba agasanga ntahari kandi nabaga mpari nkayoberwa ibyo ari byo, nyuma nibwo namenye ko Shakila yamubwiraga ko ntahari…..Ryan ni inkuru ndende, gusa icyo wamenya cyo….”

Njyewe-“Oya komeza umbwire, kandi nkuko wabimbwiye nkabishima, umbwire ibiri ngombwa, ndashaka kumenya gusa impamvu uvuye kwitaba kuri police”

Cedro-“Ryan! Umukunzi wanjye yababaraga kenshi turi kumwe ariko namubaza ntagire icyo ansubiza , nubwo ntawe umenyera akabi narabyakiye nemera guhora muhoza, ndetse nkamusaba imbabazi zibyo ntazi, nyuma waje utwiyungaho mu kazi dutangira gukorana turi batatu, njyewe nawe na Shakila”

Njyewe-“Yeweee? None se na nubu umukunzi wawe aracyahora mu gahinda? Ntarakubwira impamvu se? Cedro! Nkubwize ukuri! Nubwo ntari nakundana ngo numve uko bimera ariko sinava imbere y’ umuntu urira ntamenye impamvu, naharara da!”

Cedro-“Ntako ntagize, ariko burya urukundo rugira byinshi buriya nicyo gisubizo yari afite, kuko yariraga akihanagura ubundi agaseka akambwira ko byibura ubwo ari kumwe nanjye bihagije”

Njyewe-“Yooo”

Cedro-“Ryan! Cya gihe umaze kugenda Shakila yarakinze maze ansanga mu biro afite agatelemusi k’ icyayi dore ko n’ imvura yari ikubye kandi nta gahunda yo gutaha kare nari mfite,

Yaransukiye ngo nywe gusa we ntiyanywa, aranganiriza nyuma y’ iminota micye byabaye ibindi”

Njyewe-“Ibiki se kandi?”

Cedro-“Nagize ngo ndasaze, numvishe ubushyuhe bwinshi mu mubiri, Shakila ndamusumira ndamuhobera, ntangira kwiyambura, ibintu birakomera , nakubiswe n’ inkuba Provy umukunzi wanjye nambitse impeta akanyemerera ko tuzabana akinguye umuryango, ibaze uko yasanze tumeze njye na Shakila?”

Njyewe-“Yeee? Cedro?”

Cedro-“Hmm! Yahise yikubita hasi ajya muri coma, ntabaza abari aho hafi barahurura, umubiri waranze nanjye nshika integee, nongeye kwisanga kwa muganga nanjye ndyamye”

Njyewe-“Inka yanjye? Ibi ni iki se kandi?”

Cedro-“Mu gitondo nibwo muganga yambwiye byose, ambwira ko ibyo nakoze byatewe n’ umuti nanyweye wanteye ubushake bwinshi bwo gukora ibidakorwa, yambwiye ko umukobwa nkoresha yanshinje kumufata ku ngufu, natwawe ubwo ngo njye gusobanura uko byagenze kuri police aribwo mu kuntwara naguhamagaye ngo nyabuna niba utaragenda ube uretse undwaneho”

Njyewe-“Ese burya? Yaweee?”

Cedro-“Ryan! Ibyabaye byose Shakila yari yabipanze, yagize ubwoba bwinshi tugeze kuri police yivamo, avuga ko icyayi yampaye yari yashyizemo umuti nkuko muganga yabimbwiye”

Njyewe-“Eeeh?”

Cedro-“Ryan! Namenye ko Shakila yahoraga abwira Provy byinshi kuri njye aribyo byamuteraga guhora arira iyo twabaga turi kumwe, kugeza ubwo amuhaye gahunda akaza agasanga ngigirana nawe ngo akunde asenye urwacu”

Njyewe-“Yebaba we, pole sana kabisa, mubabarire ntabwo azi icyo akora, nizereko utamufungishije?”

Cedro-“Ariko Ryan! Ntukabe intama ngo ukabye, byibura jya uba n’ ihene uhinduke wumve uko umutima uryana, urumva nari gukorera iki Shakila? Nubu mvuyeyo, mvuye kwitaba bambaza niba nta mbabazi ntanga, ntazo nta nizo nzamuha, kuko uhishira umurozi bwacya akakumaraho urubyaro”

Njyewe-“Nyamara….”

Cedro-“Ryan! Please! Ibindi bindekere, nabikubwiraga ngo utazambaza aho Shakila mwakoranaga ari, ikindi kandi niba umusabira imbabazi ushobora kuba nawe ubirimo……”

Njyewe-“Oya oya reka reka! Rwose…ubwo se nabikora Cedro?”

Cedro-“Nuko rero, ubu mpangayikiye umukunzi washavujwe n’ ibyabaye nako yamenyerejwe, amarira ye akaba akamenyero, amaso ye agahindura isura, ese ubu koko?”

Njyewe-“Humura Cedro! Ukuri guca mu ziko ntigushye, kandi kwigaragaje kuko ikinyoma n’ icyaha burya bigutinya, pole sana kabisa”

Nihanganishije Cedro, ndetse ahita ansiga aho ngo nsigare nkora asubire kwa muganga.

Niriwe aho umunsi wose, nageragezaga guhamagara Sabine nuwo munsi nimero ikanga gucamo, nakomeje guhangayika cyane, saa kumi nimwe nahise nkinga mpeka igikapu jugujugu….nari ngiye kwa Sabine nta handi.

Nakwetuye inkweto ngo ngereyo vuba, manuka muri ka kayira mputaza abantu, nagezeyo nahagira, mbanza kwikinga kuruhande ngo nduhuke, maze kuruhuka nongeye kwibaza ubundi icyo nsiganwa nacyo?

Njyewe-“Ariko ubundi harya ubu nje niruka ngo nze kureba Sabine? None se….ariko ntabwo mbyumva neza, Sabine se buriya atandukanye n’ abandi ku buryo naca mu bantu mbahigika ngo nkunde mugereho? Ahaa”

Navuye aho nari nikinze nkomeza imbere, nkigera ku muryango natunguwe no kubona inkweto z’ umusore ndikanga numva ndahindutse, numva igisa n’ umujinya muri njye kirazamutse ariko nibuka ya magambo yisubiramo neza mu matwi yanjye,

“Mwana wanjye umujinya ni umwambaro utarigeze ukubera ntuzawiyambike, kuva ukiri mu nda yanjye wahoraga utuje, yewe nagira ibibazo ugakomeza gutuza ntuhugane, umujinya iyo uwambaye ukubeshya ko wambaye kandi wamara kuguserukana mu byago ugashiduka ushungerwa na benshi nk’uwambaye ubusa, ukankamirwa ubazwa impamvu yaguteye gukora icyaha, wavuga ko ari umujinya wabiguteye ugacecekeshwa, nawo ukinumira uzirinde umujinya mwana wanjye, ahubwo yenda aho kugira umujinya uzagire agahinda niko kaguheza ariko ejo kakagutera ubutwari ugatwaza”

Nibutse ayo magambo ndatuza, ndeba gusubira inyuma ngo nitahire ariko biranga ndakomanga.

Ako kanya Sabine yarakinguye, akimbona aramwenyura ariko njye biranga, yahise abibona ko nahindutse asa nugize ubwoba, ampereza ukuboko,

Sabine-“Ryan…kalibu, uraho neza?”

Njyewe-“Yego”

Ibyo ari byo byose yarabibonaga ko mbabaye, byose nari mbitewe n’ inkweto z’ umusore nari ndi kubona aho hanze,

Sabine-“Ko utinjira se? Injira nta kibazo”

Nanjye nakuyemo inkweto ndinjira, nkigeramo nasanze umusore wari wicaye nawe ku buriri, namusuhuje hafi ya ntabyo nanjye ndicara.

Hashize nk’ iminota itatu ntawe uvuga….

Njyewe-“Sabi! Reka ngende….”

Njyewe-“Uuh? Ugende aka kanya se?”

Njyewe-“Yego, hari…..hari gahunda nari mfite ku kazi, hari abantu baraza kundeba mu rugo nejo ni ukujya kujyana inkweto ku muryango nako ku kazi…”

Navuze ibidahura mbega naravugishijwe nshaka impamvu, nabivuze mpaguruka Sabine yansezereye ku muryango mubuza kumperekeza ngo asigarane n’ umushyitsi we, feri ya mbere nayifatiye ku gipangu numva kwa Muzehe Ntwari umuriro watse,

Narahagaze gato numva abantu basakuza, ngize ngo nkate njyeyo nibuka ko navuye iwacu kwa nihanangirijwe nkomeza hepfo, ninjira mu nzu ndikingirana, nkuramo imyenda ninjira mu buriri ndifureba hose.

Sabine yiganje mu ntekerezo, mu mutima aransaga, amaraso ariruka, ubushyuhe buranyica, ibitotsi ndabibura, ndabyuka nicara hasi ntangira kwibuka amagambo yose yanyinjiye mu matwi, sinzi uko ubwenge bwanyibukije umunsi njya kureba Sabine ngasanga yaherekeje nkakirwa na Samantha….,Samantha-“Hhhh! Ko utinya kumbwira ko Sabine ari Cherie wawe se? Sinumvise umufuhira kubi?”

Njyewe-“Oya, oya ntabwo ariko bimeze rwose, ahubwo se ko umbeshyera nigeze  mufuhira?”

Muri ako kanya nongeye kwibaza kuri iryo jambo ntasobanukiwe umunsi ndibwirwa, naraye nkanuye, ibitekerezo biramfukirana nshaka aho mfumurira ndahabura, ndamfumbatiza ndakomeza nyoberwa icyo bita gufuha, nyoberwa uko naba mfuhira Sabine……………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 15 y’ inkuru ndende Sabine ku wa mbere mu gitondo

3 Ibitekerezo

  • buri gihe ndabatanga pe ariko ntirasobanuka neza

  • Iyi nkuru umuntu uyanzika yize iki ko ariwe wanshanze kuruta imibare nize? Amatsiko ni menshi kimwe mu biranga inkuru nziza

  • Igitekerezo cyawe

    mwiriwe neza uyumunsi ntagace kaciyeho ??

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *