• 26/01/2020 7:10 35

Episode 14: Ganza amenye ko Gaelle amutendeka, asangira nuwo basangiye umukunzi

Duherukana.…

Mu gihe umunwa wanjye wari uri ku ntoki nziza za Gaelle muhamiriza ko mukunda cyane kandi kuva namumenya namwizeye, nkaba naramuhaye isezerano ritazashira ako kanya nkumva hari ukomye amashyi gatatu hejuru yacu twese tukikanga cyane, mu kubura amaso…

Natunguwe no kubona umusore nari mbonye bwa mbere nibaza ukuntu ahingutse aho twari turi, Gaelle akimubona yagize ubwoba bwinshi maze atangira kundeba cyane ari nako amureba.

Uwo musore yahise avuga,

We-“Hhhhh! Ariko noneho? Ese Gae! Koko nakoze iki cyatumye unkora ibi? Gae! Mbwira, nakoze iki?”

Gaelle yakomeje kugira ubwoba bwinshi abura icyo asubiza akomeza kundeba ari nako areba uwo musore, maze uwo musore wari utuje cyane ahita yitsa umutima yongera kumubwira,

We-“Gae! Ngize amahirwe wenda ndava aha menye ukuri, waturutse hariya mu muryango nkureba ugenda ufashe uyu musore n’ ubwuzu bwinshi, nagize ngo wenda ndarota ariko naje kumenya ko ari impamo maze akanya mpagaze inyuma yanyu numva ibyo muvuga, nkamenya ko uri Gaelle koko”

Gaelle yakomeje gutitira abura icyo avuga, nanjye nkomeza kumwitegereza nongera kureba wa musore wari uduhagaze hejuru ako kanya mpita mvuga,

Njyewe-“Ese ibyo uvuga n’ ibiki wana? Ntabwo ubona ko duhuze? Turahuze duhe umwanya dufite byinshi byo kuganira”

Uwo musore yahise aca bugufi maze aba arambwiye,

We-“Mbabarira Brother! Aho kugira ngo mbone Gaelle, numve amagambo akubwira nawe umubwira kandi nzi ko yansezeranyije ko nta wundi akunda atari njyewe, ntabwo naripfana, nawe uri umuntu, niba ukunda by’ ukuri wajya mu mwanya wanjye”

Nkibyumva nagize ngo ndarota ntangira kuka inabi uwo musore ariko akomeza guca bugufi,

We-“Basi wenda Gaelle si nguyu? Nareke nshyire ukuri kose hanze nawe ahibereye uwanga amazimwe abandwa habona”

Ako kanya Gaelle yahise ahaguruka vuba agenda yihuta, ako kanya mukurikira vuba muhamagara,

Njyewe-“Gae! Gaelle! Ugiye hehe? Garuka winsiga ndagusabye…”

Nakomeje gukurikira Gaelle ariko uko mufata ukubuko anyiyaka, ako kanya numva umuntu umfashe cyane mpindukiye mbona ni umugabo wasinze ntangira kumwiyaka ariko nawe akomeza kuvuga rutava mu kanwa,

Njyewe-“Ndekura! Ndekura wa mugabo we nta gahunda mfitanye nawe”

We-“Urantutse ngo ndi imbwa…?”

Njyewe-“Ibi niki ra? Ndekura wa mugabo we nigendere”

We-“Oya ntabwo nkurekura, ugomba kunkyura iwanjye ukangeza mu rugo nkaryama, none se urabona ntasinze?”

Njyewe-“Ariko se wambabariye ngakurikira uriya mukobwa ko ari we twari twasohokanye?”

We-“Ukurikiye iriya ndaya? Iricuruza ushaka kuyigura? Ngaho reka nkureke ugende ucyure amarariro, Hhhhhh!”

Akindekura nahise nihuta nkurikiye Gaelle ariko ngeze ku muhanda mbura irengero rye ndongera ndakata ndagaruka nkomeza hahandi nari nicaye nsanga wa musore ahicaye atuje nanjye ndicara.

Namaze umwanya muto numva isi yanguyeho maze ako kanya servaire aba araje ahereza amafaranga wa musore maze aramubwira,

Servaire-“Murakoze Boss! Naho ubundi umbabarire mbonye uyu musore muri kumwe yirutse ngira ngo aratwambuye nkuko abandi bajya babigenza”

Njyewe-“Ngo? Njyewe nambura?”

Servaire-“None se nari kubwirwa niki igitumye ushiguka ukiruka? Nta kibazo ariko uyu mu Boss yayishyuye tu! Ahubwo se mbongere”

Naracecetse gato mbona ko uwo musore ibyo ari byo byose ari umwana mwiza kuko yemeye kunyishyurira ibyo njye na Gaelle twari twafashe mu gihe bari badufashe nk’ abambuzi.

Nahise mbwira Servaire,

Njyewe-“Yego Twongere! Bakuzanire iki se Bro?”

We-“Amazi nta kibazo ajya antwara”

Njyewe-“Muzanire karisimbi…ndavuga rya cupa rirerire anywe ahage nako ashire inyota”

We-“Hhhhh! Oya aho naba ngiye gukabya, bazane ka gahinga nta kibazo tube tuganira”

Uwo musore twatangiye guhuza urugwiro gutyo twita amazina y’ ibirunga amacupa, irirerire ngo ni karisimbi, irito ngo ni gahinga, bamaze kumuzanira amazi yari amaze gutuma maze yitsa umutima arambwira,

We-“Nitwa Mwezi, mu rugo ni hano hafi muri quartier, niga muwa gatatu university muri UTB, mbana n’ ababyeyi banjye akaba ari njyewe mfura iwacu mu muryango w’ abana batatu”

Uwo musore amaze kunyibwira nahise menya ko aricyo gihe nanjye cyo kumwibwira maze nanjye ntaterura,

Njyewe-“Nanjye nitwa Ganza, mu rugo ni hariya hafi I remera, mbana na mukuru wanjye ndetse na mushiki wanjye umwe, nta mahirwe twagize yo kuba tugifite ababyeyi”

Mwezi-“Yooooh, ihangane Brother, niko kuri iyi si bigenda”

Njyewe-“Nta kundi, naho se mbwira, Koko ibyo wavugaga nibyo?”

Mwezi-“Bro! Ibibaye uyu munsi ni amateka atazibagirana kuri njye, nibwo mbonye ko burya duhishwa byinshi nyamara ukuri ntigutinda kumenyekana, uriya mukobwa Gaelle tumaranye imyaka ibiri yose dukundana, twamenyanye umunsi ishuri ryacu ryari ryaje gukina mu kigo yigagaho…”

Mwezi yavuze atyo nibuka koko umunsi haba amarushanwa ya volleyball mu kigo cyacu, yari mbere yuko anyemerera urukundo….akomeza ambwira ati,

Mwezi-“Naramubonye ndamwishimira, mbona ari umukobwa mwiza ugira n’ udusoni, turamenyana mu kiruhuko turabonana mumenera ibanga ko mukunda nawe ntiyatinda kunyemerera dutangira urugendo gutyo,

Yaje kunsura iwacu bamwakira neza, bashiki banjye n’ ababyeyi baramukunda, ntabure mu birori byatashye mu rugo ariko nanjye nkomeza kumwitaho kuko nagize amahirwe yo kubona akazi nkirangiza secondaire,

Mwezi yakomeje ambwira ati,

Icyo yansabaga cyose narakimuhaga, cyane ko yari umwana watandukanye n’ ababyeyi cyera, nagombaga kumubera aho atari nkamugurira ibyo akeneye byose ndetse ni nanjye wamutangiraga minerval ya buri gihembwe…ngo akunde atuze yige ashyizeho umwete”

Njyewe-“Ngo? Ni wowe wamutangiraga minerval?”

Mwezi-“Yego ni njyewe rwose! Ko bigutangaje se?”

Njyewe-“Oya…uzi impamvu bintangaje se…Nuko bidakunze kubaho muri iki gihe kubona umuntu nkawe”

Nubwo nari mbwiye Mwezi gutyo ariko ntabwo aricyo cyari kintunguye, nuko ahubwo burya bwose nize mu mafaranga yatangiraga Gaelle, yari yarambeshye ko ayatangirwa na mukuru we cyangwa Oncle we.

Mwezi yahise akomeza arambwira ati;

Mwezi-“Gaelle ntacyo yigeze amburana ndetse nta nicyo yigeze anyima, nk’ abakundana twarishimishije bihagije, mugirira ikizere ko ari we uzambera umugore wanjye wejo hazaza”

Njyewe-“None se mwaranaryamanaga?”

Mwezi-“Urumva nawe nyine…nubwo ari icyaha ariko umubiri waranze nk’ abantu bakundana nawe ntabwo uri umwana ntibyabura”

Njyewe-“Rimwe se cyangwa…”

Numvaga amatwi yanjye atariyo ari kumva ibyo, numvaga umutima wanjye atariwo uri kwakira ibyo amatwi yumvaga,

Mwezi-“Ibyo reka twere kubitindaho ahubwo nkubwize ukuri ko Gaelle uzi uyu munsi antunguye bitavugwa, niba koko azi no kwiyoberanya ntabwo nigeze mbimukekera, nanjye nkubiswe n’ inkuba,

Ndumva niyanze, ndumva ntawe nzongera kwizera, ndumva ntazi icyo niteguye gukora, ese mbwira, wowe wamumenye ute? Ese koko murakundana cyangwa amatwi yanjye yumvise nabi?”

Nikije umutima maze ako kanya ntangira gutekerereza Mwezi ibyanjye na Gaelle gusa burya ukuri ntikuvugwa kose namuhishe byinshi mu bwira bicye hato ngo ntibagirwa inzira yanjye igoye Gaelle yampfashije, ndangije kumubwira,

Mwezi-“Bro! None se dukore iki?”

Njyewe-“Nawe mbwira, Urumva twakora iki?”

Mwezi-“Bro! Mparira umwana nakunze ndagusabye, urumva ko narwanye urugamba rukomeye, ndakwinginze mfasha ntirumfire ubusa, nazarira ayo kwarika ubuzima bwanjye bwose”

Njyewe-“None se ko usanze ibiganza mu bindi, ukaba usanze maze kongera kumubwira ko ari we buzima bwanjye nawe akabyemera ubyiyumvira nahamya nte ko ibyo umaze kumbwira ari ukuri?”

Mwezi-“Bro! Mbabarira ndakwinginze”

Njyewe-“Erega kwemera kuva mu rukundo si nko kuva muri kano kabari turimo”

Mwezi-“Ibyo ndabizi Bro ariko….”

Mwezi yabuze icyo akomeza ambwira nanjye ndaceceka mbura icyo ndenzaho hashize akanya katari gato,

Mwezi-“Wari uzi n’ ikindi Bro! Nungutse igitekerezo”

Njyewe-“Mbwira ndakumva nta ribi”

Mwezi-“Reka tuzamutumire kuko abitse ibyacu byose maze azabe ariwe wihitiramo uwo akunda by’ ukuri”

Njyewe-“Ariko uziko ari byo koko, icyo gitekerezo nicyo rwose”

Njye na Mwezi twanzuye dutyo maze dufana nimero za telephone, dusezeranaho turataha.

Mu nzira ntaha nagiye nibaza byinshi mpaka ngeze mu rugo, kuko amasaha yari akuze nakinguriwe na Annie nkomeza njya mu cyumba cyanjye mbwihinamo, nakangutse mu gitondo njya ku kazi nkuko bisanzwe.

Nagezeyo nkora ariko agatima gakubita kubyari byambayeho nimugoroba, nanjye Gaelle naramwihoreye sinamuhamagara ngo ndebe ko agatima gatera akambwira ukuri kuwo ari we yampishe.

Nibaza niba koko Gaelle ankunda cyangwa ambeshya, nongeye gusubira inyuma mu mateka yanjye nawe, nibuka ubwa mbere musaba urukundo ariko akampakanira, nibuka ko yakomeje kumba hafi ndetse nkigira ku mafarange ye ntari nzi ko yahabwaga na Mwezi umukunzi we.

Nongeye kwibuka za mpano yampaga nkomeza kwibaza niba koko Gaelle ankunda cyangwa ambeshya.

Nashigutse numva ihoni ndikanga cyane hafi kwiruka….nari nageze kure cyane mu bitekerezo, naracyebutse mbona ni imodoka yari ije kunywesha essence maze nyiha vuba iragenda, imaze kugenda Boss yahise ansanga aho nari ndi,

Boss-“Niko sha Ganza! Ko wari urangaye, imodoka ikarinda kukuvugiriza amahoni, hari ikibazo waba wagize mu kazi?”

Njyewe-“Oya, oya Boss, mumbabarire byo narangaye ariko nta kibazo nagize”

Boss-“Harya unywa ka rufuro sha?”

Njyewe-“eeeh! Boss! Njya ngasoma rimwe na rimwe nkiyo wampembye cyangwa Ntwari yadusohokanye”

Boss-“Ok! Noneho nurangiza akazi ntutahe untegereze turajyana mu rugo hari umwana wanjye wagize umunsi w’ amavuko”

Njyewe-“Oooh! Ntiwumva se Boss! Nongeye nanyoye rwose, ndagutegereza rwose nta kibazo”

Boss-“Ngaho ikomereze akazi kawe”

Boss yaragiye imbaraga ziriyongera, ntabwo niyumvishaga ko Boss ashobora kuntumira iwe, byanyeretse ko hari uko amfata ndetse bimpa gukomeza guharanira kuba umwizerwa.

Amasaha yakomeje kwicuma nimugoroba biragera, ntabwo nagombaga gutaha nakomeje gutegereza Boss igihe ari butahire, ntibyatinze yaraje dufata umuhanda twerekeza iwe, tugeze kugipangu kimwe avuza ihoni,

Boss-“Dore iwanjye ni aha sha, uhamenye hari ubwo nzajya mpagutuma”

Njyewe-“Nta kibazo Boss! Nahabonye rwose nahafashe praque”

Boss yarasetse turinjira araparika, twasanze ibirori byashyushye abantu ari benshi aho reka umuziki si nakubwira buri wese yagaragazaga ibyishimo bye azaniye uwo mwana wa Boss.

Nakomeje kuzenguruka mu bantu ngo ndebe ko hari uwo naba nzi ariko nkomeza kubura numwe, sinzi ukuntu nitegereje neza mu bantu bari bahagaze ku rubaraza munsi y’ itara nkubitwa n’ inkuba mbonye ……………….…………………

 

Umwanditsi w’ inkuru ndende abifurije weekend nziza. Murahishiwe, naho kuwa mbere mu gitondo

 

6 Ibitekerezo

  • utavuga ko usanze ari Mwezi ubonye kbc wasanga ari kwa ba mwezi

  • Ganza ubwo ngira yabonye kevine

  • Ganza komera komera kandi ikintu kinini ugomba kwibuka nuko Gaëlle yakwitangiye ukiga bityo ibyo yakoze byose ntuzamutere ibuye na gato dore ko abagabo/abahungu bikunda bagakabya iyo bigeze kubakunzi babo bikirengagiza ibyiza bindi babakoreye nkaho bo atari abantu. Gaëlle yakoze ibitapfa gukorwa nundi wese wo kumyaka ye nuko akurihira ishuri ari umunyeshuri nkawe, arakwambika aranagusura ku ishuri mbere yuko urangiza. Ushimire Mwezi wakubwije ukuri ndetse akanakugira inama yuko mwabaza mwembi muri kumwe uwo uriya mukobwa akunda kandi umuharire niba unibuka neza Gaëlle yigeze kukwita umuvandimwe bityo muzakomeze gutyo kandi bizagenda neza.

  • ndumva ntawund4 ubonye kb7 ni Kevine

  • Yoooh, disi ka Gaelle gakunda Ganza cyane kurusha Mwezi.Mwezi natahire amaturu yateye bana. nonese yamuriraga ubusa? hahaha, anyway ibi bintu bireze murubyiruko rw’iki gihe, gusa icyo nasaba Ganza ni uko yazatuza akumva amahitamo ya Gaelle ariko icyo azahitamo cyose ganza ntuzibagirwe ineza wagiriwe ngo ureke kwita kuri Gaelle nubwo mwazaba mutakiri abakunzi

  • Ganza ihangane bibaho gsa gaelle yaciye inka amabere, uzamutege amatwi umwumve, ahari yarikuzakubwira kuko harihakiri kare, ibizava mu mahitamo ye uzayubahe kuko yaguhaye umwanya nibura akakumva kd akagufasha nahitamo mwezi ntuzamurakarire, gsa mfite ikizere ko ariwowe azahitamo, kd niba koko yararyamanye na mwezi ntuzabimuhore biranashoboka ko mwezi yamubeshyera kugirango agutere kumwanga so ntuzahubuke.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *